Author: webrwanda

  • Zari Hassan yahaye gasopo ashaka kwitambika mu mubano we n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’Umugande wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yahaye gasopo abantu bigize abajyanama mu gushaka kwiyunga hagati ye n’umugabo we Shakib Lutaaya.

    Umubano wa Zari Hassan n’umugabo we Shakib Lutaaya umaze igihe urimo agatotsi kubera amashusho ya Zari Hassan na Diamond Platnumz bafatanye agatoki ku kandi yagiye hanze, gusa Zari yavuze ko atari cyo bapfuye bari bamaze igihe bafitanye ibibazo.

    Mu minsi ishize ni bwo hagaragaye amashusho ya bo bivugwa ko bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho byavuzwe ko ari ho bagiye kwiyungira.

    Mu butumwa yanyujije kuri Snapchat, Zari Hassan yavuze ko yiyamye abantu bose bivanga mu mubano we n’umugabo we bamugira inama kandi ko ntazo yiteguye kwakira.

    Ati “kuza hano n’ibitekerezo nta n’umwe wabibabajije, nta n’ibyo nshaka kumenya. Sinshaka kubyumva, sinazikeneye. Mubyigumanire, sinabyitayeho. Ibyo muri munyoherereza, mugumane utwo dutekerezo twanyu.”

    “Ntukaze hano ngo ungire inama. Ntabwo mwagakwiye kubikora, byigumanire, murabikeneye kuruta uko mbikeneye.”

    Tariki ya 26 Gashyantare, Zari Hassan yavuze ko ayo mashusho atari yo yatumye batandukana kuko bari basanzwe bafitanye ibibazo, gusa yahishuye ko ayo mashusho yababaje Lutaaya amubwira ko asa n’uwasuzuguwe, gusa ngo yemeye ikosa anarisabira imbabazi kubera ko yakabaye yarabivuze mbere yo gufata ayo mashusho we yise ayo kwamamaza.

    Icyo gihe kandi Zari Hassan yavuze ko atashimishijwe n’amashusho Shakib Lutaaya yasohoye ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we w’umu Dj muri Uganda, akaba yarabikoze mu rwego rwo kumwihoreraho.

    Zari yiyamye abashaka kwinjira mu mubano we n’umugabo we Shakib Lutaaya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yahaye-gasopo-ashaka-kwitambika-mu-mubano-we-n-umugabo-we

  • Bari kubaka amateka mashya! Top 10 yAbahanzi… – #rwanda #RwOT

    Uwavuga ko uyu munsi u Rwanda rufite umubare w'abahanzikazi munini batanga icyizere mu kugeza kure umuziki nyarwanda ntiyaba abeshye. Ibi ariko, bibaye mu gito kuko mbere wasangaga ahanini umuziki wihariwe n'ab'igitsina gabo byavugwaga ko aribo bakwiye gukora uyu mwuga umukobwa yawukora akitwa icyomanzi n'andi mazina nyandagazi.

    Kugeza uyu munsi, ntabwo hacyumvikana amazina y’abahanzikazi bamaze igihe kirekire muri uyu mwuga gusa, ahubwo uko bwije n'uko bukeye hagenda havuka impano nshya zitangaje mu banyarwandakazi.

    Ni muri urwo rwego uyu munsi InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw'abahanzikazi 10 b'abanyarwanda bakizamuka ariko batanga icyizere mu 2024:

    1.       Fifi Raya

    “>

    Ishimwe Fiona umaze kumenyeka nka Fifi Raya mu muziki nyarwanda, akomeje gutanga icyizere cyo kugeza kure injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Ni nyuma yo gushyira hanze indirimbo zakunzwe nka 'Wasara,' 'Cyane,' 'Kule,' ndetse n'inshyashya yitwa 'Mon Bebe.'

    2.       France Mpundu

    “>

    Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu Marie France wamamaye mu muziki ku izina rya France Mpundu, ni umwe mu bahanzikazi b'abanyarwanda batanga icyizere muri uyu mwaka. Nyuma yo gukorana indirimbo 'Darling' na Yvan Buravan igakundwa cyane, kuri ubu yamaze no gushyira hanze indi nshya yise 'Nzagutegereza.'

    3.       J-Sha

    “>

    Itsinda rya J Sha rigizwe n'abavandimwe b’impanga ari bo Butoya Shakira na Bukuru Jennifer. Aba bakobwa bize neza umuziki kandi bawufitemo n'impano itangaje, bari kugenda bubaka icyizere mu bantu nyuma yo gushyira hanze indirimbo nka 'Mabukwe,' ndetse na 'Hobby.'

    4.       Utah Nice

    “>

    Utakariza Nice ukoresha amazina ya Utah Nice mu muziki, ni umwe mu bahanzikazi binjiye mu muziki nyarwanda bafite intego yo gukomeza guteza imbere uruganda rumaze kuyobokwa na benshi. Uyu muhanzikazi, akora umuziki we mu njyana zitandukanye, zirimo Afropop, Afrobeat, RnB na Dancehall. Utah Nice aherutse gusubiranamo indirimbo ye yise 'Away' iri kuri EP yise 'Maadah,' n'umuhanzi Mistaek.

    5.       Chrisy Neat

    “>

    Nyuma yo gusubiramo indirimbo zinyuranye z'abandi bahanzi bo hambere no gukora indirimbo ye iri mu rurimi rw'Icyongereza yise 'You Got Me,' umuhanzikazi ukataje mu muziki, Kanoheli Christmas Ruth [Chrisy Neat] ari mu bahanzikazi batanga icyizere mu 2024.

    Izina Chrisy Neat rimaze gushinga imizi mu muziki kubera ko ari mu bari n'abategarugori bake batunganya umuziki aho akora mu nzu itunganya umuziki y'Ibisumizi.

    6.       Addy d'Afrique

    “>

    Ishimwe Adelaide ukoresha amazina ya Addy d'Afrique mu muziki, ni umuhanzikazi ukora injyana gakondo ndetse akaba n'umusizikazi wabigize umwuga. Usibye indirimbo 'Rudasumbwa' aherutse gushyira hanze igatuma benshi batangazwa n'impano ye, afite n'indi yitwa 'Mundangire' ndetse b'ibisigo byuje ubuhanga.

    7.       Oxygen

    “>

    Usibye kuririmba, umuhanzikazi Oxgen asanzwe akina filime nyarwanda ndetse akagaragara mu mashusho y'abandi bahanzi. Uyu, ni umwe mu batanga icyizere muri uyu mwaka nyuma yo gushyira hanze indirimbo zirimo 'Mundeke,' 'Ni Neza' n'izindi.

    8.       Nadiya

    “>

    Nadiya ni umwe mu bakobwa bari kuzamuka neza mu muziki bakora injyana zitandukanye. Yakoze indirimbo zirimo 'Mu Mizi' ndetse n'iyitwa 'Amatako.' Mu minsi ishize, uyu mukobwa aherutse gushyira hanze iyo yise 'Way to the Top' iri mu njyana ya Hip Hop.

    9.       Dabijou

    “>

    Munezero Rosine [Dabijou Bijou] uri mu bakobwa bamaze igihe kitari gito batigisa imbuga nkoranyambaga n'imyidagaduro bitewe ahanini n'ikimero cye gikurura abatari bake, amaze igihe gito yinjiye mu muziki, aho yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Jamais,' ndetse ubu akaba yateguje n'indi nshya mu minsi iri imbere.

    10.  Nikayela

    “>

    Nikayela, ni impano nshya mu muziki nyarwanda. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Pfusha,' abakunzi b'umuziki nyarwanda bakomeje kumuhanga amaso muri uyu mwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140724/bari-kubaka-amateka-mashya-top-10-yabahanzikazi-nyarwanda-bakizamuka-batanga-icyizere-mu-2-140724.html

  • Umusifuzi wasifuye umukino wa Arsenal na Fc Porto afitanye isano ikomeye n’umukinnyi wa Arsenal watsinze igitego ? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 ikipe ya Arsenal yakinnye n'ikipe ya Fc Porto mu marushanwa ya Champions league. Ni umukino warangiye ikipe ya Arsenal itsinze igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Leandro Trossard ku munota wa 41 w'igice cyambere.

    Mu mukino ubunza ikipe ya Fc Proto yari yatsinze Arsenal 1:0 , ibyo bikaba byatumye banganya 1 ; 1 ubundi bajya muri penaliti. Penaliti zaje kurangira Arsenal itsinze 4 : 2, Bituma ikomeza.

    Gusa nubwo iyi kipe yatsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Trossard, benshi bakomeje kuvuga ko Trossard afitanye isano ikomeye na Clement Turpin wasifuye uyu mukino.

    Nyuma y'ifoto yafashwe aba bombi bari kuganira, ndetse igaragaza ko basa cyane  benshi batekereje ko uyu musifuzi yaba ari umuvandimwe wa Trossard.

    Gusa siko bimeze kuko Trossard avukana n'umukobwa umwe gusa, bivuze ngo iwabo bavuka ari babiri gusa.

    Trossard ubusanzwe afite imyaka 30 y'amavuko, afite umugore babanye guhera muri 2014, ndetse afite abana babiri yabyaranye n'umugore we. Trossard yavukiye mu Bubiligi.

    Source : https://yegob.rw/umusifuzi-wasifuye-umukino-wa-arsenal-na-fc-porto-afitanye-isano-ikomeye-numukinnyi-wa-arsenal-watsinze-igitego/

  • Rwanda Premier League yaciye amarenga ko shampiyona ishobora kwitirirwa undi muterankunga #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League, yaciye amarenga ko umwaka utaha ishobora kutazakomenya n’umuterankunga witirirwaga shampiyona, aho yitwaga ‘Primus National League’.

    Ibi byavuzwe ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi 2 ajyanye na Club Licensing ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024.

    Umukozi wa Rwanda Premier League, Harindintwari Jonathan yamenyesheje abayobozi b’amakipe harimo gushaka uko iyi shampiyona yabona abaterankunga benshi kandi batanga amafaranga menshi.

    Aha ni ho yavuze ko hari abo bamaze gusinyana ndetse n’abandi bari mu biganiro barimo n’ushobora kuzitirirwa shampiyona umwaka utaha.

    Ati “hari abo twamaze gusinyana n’abandi turi mu biganiro harimo n’uzitirirwa shampiyona umwaka utaha.”

    Yakomeje kandi avuga ko harimo no kurebwa uburyo n’icyiciro cya kabiri na cyo cyabarizwa muri League.

    Ati “ikindi ni uko turimo kubera uburyo n’icyiciro cya kabiri cyazamo. Hakaba Premier League ndetse n’icyiciro cya kabiri cya League 1, ndatekereza inteko rusange ya FERWAFA niba bazabifataho umwanzuro.”

    Muri 2021 ni bwo Bralirwa binyuze muri Primus yasinyanye amasezerano na FERWAFA yo kwitirirwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, akaba amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Rwanda-Premier-League-yaciye-amarenga-ko-shampiyona-ishobora-kwitirirwa-undi-muterankunga

  • Ibyo wamenya kuri Play Stations, umukino watu… – #rwanda #RwOT

    Muri 2017 ubwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yagarukaga mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri irindwi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hageragejwe ko hakorwa indirimbo hagati ye na mugenzi we Bruce Melodie.

    Ubwo iyi ndirimbo yageragezwaga, ntiyabashije kubaho kuko ubwo yagiye gukorwa, umuhanzi Bruce Melodie yasanze The Ben arimo gukina umukino wa ‘Play Station’ na Zizou Alpacino. Bruce Melodie yahise ajya muri studio na Made Beats ariko barinda bataha The Ben atabasanzeyo.

    Nonese ‘Play Station’ ni iki?

    Play Station ni umukino ukinirwa kuri telefoni cyangwa se kuri mudasobwa, aho umuntu aba ashobora guhitamo umukino yifuza bitewe n’uwo akunda, harimo umupira, gutwara imodoka, moto, igare, indege n’ibindi. Hari abakunda kandi gukina imikino yo kurwana n’ibindi bitewe n’ibyo wisangamo.

    Iyi mikino, iguhitishamo niba ushaka gukina ku giti cyawe, ukina na mudasobwa cyangwa se ukina na mugenzi wawe mushobora guhangana muri kumwe cyangwa se mutari kumwe imbona nkubone.

    Iyi mikino yatangirijwe mu Buyapani muri 1994 n’uruganda rwa Sony Interactive Entertainment, mu 1995 igera muri Amerika y’Amajyaruguru, i Burayi no muri Australia, iza gusakara nyuma igera hose ica uduhigo two kugurisha cyane kuruta iyindi ikinirwa ku ikoranabuhanga.

    Urukundo rudasanzwe The Ben akunda umukino wa ‘Ply Station’ rwatumye indirimbo ye na Bruce Melodie iburizwamo

    Bruce Melodie avuga ko yamutegereje amaso agahera mu kirere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140700/ibyo-wamenya-kuri-play-stations-umukino-watumye-the-ben-adakorana-indirimbo-na-bruce-melod-140700.html

  • Ni nde uzashyira iherezo ku nzigo ya The Ben… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera za 2017 umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’abahanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ndetse na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

    Iki kibazo cyari gito iki gihe, abantu ntibamenye ko cyari kigiye kuba imbarutso y’inzika yari kumara imyaka irindwi ndetse ishobora no kurenga.


    Ni ikibazo cyatewe n’uko Bruce Melodie yagiye gukorana indirimbo na The Ben hanyuma yamugeraho kuri studio akamusangana na Zizou Alpacino ndetse na Made Beats.

    Icyo gihe Bruce Melodie yasanze The Ben arimo gukina umukino umenyerewe kuri telefone  na televiziyo n’ahandi uzwi nka ‘Play Station’. Aba bombi barakomeje bakina uyu mikino, Bruce Melodie nawe yagiye muri studio we na Made Beats bakora indirimbo basoje Bruce Melodie arataha,ategereza ko bazamubwira uko bumvishe iyo ndirimbo araheba.

    Bruce Melodie yabibitsemo inzika ariko aza kugerageza indi ndirimbo na The Ben, indirimbo yari yakozwe na Element, icyakora iyo nayo yabaye nk’iyambere kuko hatamenyekanye irengero ryayo.

    Ibi byatumye Bruce Melodie atangira kwibasira umuhanzi The Ben ku buryo muri 2020 aribwo yumvikanye mu majwi avuga ko ‘,The Ben na Meddy’ ari abanebwe, hakaba hari amakuru avuga ko ubu bwari ubutumwa bugenewe The Ben ariko akabigira rusange kugirango hatagira ikibazo kibaho.

    Kera kabaye mu 2023 nibwo yahishuye ko yigeze guhamagarwa The Ben ngo bakorane umushinga ariko ntibikunde, ibintu we afata nk’agasuzuguro. Umuhanzi The Ben aherutse kwemerera itangazamakuru ko yari arimo gukina ‘Play Station’ koko, asaba imbabazi Bruce Melodie avuga ko atari azi ko yababajwe n’icyo gikorwa.

    Icyo benshi bibajije kuri iki kibazo ni ese koko, umuhanzi w’umunyamwuga yari akwiriye kudakora indirimbo na mugenzi we kubera gukina ‘Play Station?.

    Bamwe mu bakurikirana imyidagaduro Nyarwanda mu buryo bwa hafi, babwiye InyaRwanda ko biriya The Ben yakoze bidakwiye kuko ntawe umenya ejo hazaza.


    Umunyamakuru wa Inyarwanda, Abitije Seraphin yagize ati “Iki kibazo kirakomeye ndetse cyane nuko abantu batarimo kubyumva, ariko tekereza kudakorana indirimbo na Bruce Melodie kubera gukina Play Station. Hariya The Ben yazanye ubutesi bwinshi mu kazi ka Bruce Melodie”.

    Undi waganiriye Inyarwanda ariko utifuje ko dutangaza amazina ye, yagize ati “Biriya ni amakosa, twajyaga dutekereza ko Bruce Melodie akunda kwitendeka ku izina rya The Ben ariko byagaragaye ko afite impamvu, buriya ntabwo ikibazo ari ‘Play Station’ kuko wibuke ko bagerageje gukorana ubugira kabiri kandi byose bikicwa na The Ben, urumva ko nawe ari wowe byakubabaza, kariya ni agasuzuguro.


    Icyakora hariya kugirango ikibazo cyabo kirangire, ni uko The Ben yakwiyambura kumva ko ari umuhanzi mukuru, agatera iya mbere agasaba imbabazi Bruce Melodie, atari ibi byo kuri murandasi kuko urabona ko ziriya mbabazi yasabye ari iza baringa.

    Azahamagare Bruce Melodie bicare baganire, amusabe imbabazi nibinaba ngombwa bakorane indirimbo ariko yo gusohoka, atari iyo muri studio yo kubeshyanya naho ubundi ntago Bruce Melodie bizigera bimuvamo kuko yarasuzuguwe kandi yari umuhanzi munini nawe, wibuke ko 2017 yari amaze gutwara Gumaguma, muri 2020 bwo ni ibindi bindi kuko yari mu bihe bye byiza”.

    Inyarwanda yagerageje kuvugisha Zizou Alpacino wari kumwe na The Ben ku munsi wo gukina Play Station, ngo twumve icyo abitekerezaho ndetse atubwire koko niba aba bombi bishoboka ko bakwiyunga ariko ntitwabasha kumufatisha.


    Icyakora icyo benshi bahurijeho ni uko Bruce Melodie yababajwe akwiriye gusabwa imbabazi cyane zitari baringa cyane ko nawe ari umuhanzi mukuru.

    The Ben benshi bemeza ko akwiye gusaba imbabazi Bruce Melodie ndetse byaba byiza bagakorana indirimbo

    Bruce Melodie benshi bemeza ko yababajwe n’ukuri kuko ngo yasuzuguwe

    Zizou Alpacino usanzwe ubanye neza na Bruce Melodie na The Ben niwe ushobora kunga aba bombi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140714/ni-nde-uzashyira-iherezo-ku-nzigo-ya-the-ben-na-bruce-melodie-yashibutse-kuri-play-station-140714.html

  • Champions league: Arsenal FC na FC Barcelona muri 1/4 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imikino ya Champions league yakomezaga kuri uyu wa 2 ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza yari yakiriye ikipe ya FC Porto yo muri Portugal naho ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Esipanye yari yakiriye ikipe ya Napoli yo mu gihugu cy'u Butaliyani.

    Umukino wa Arsenal wasabaga ko ikipe ya Arsenal FC itsinda ibitego 2 kuri 0 cyangwa igatsinda ishyizemo ikinyuranyo cya 2 kuko Umukino ubanza yari yawutakaje itsinzwe igitego 1 kuri 0.

    ibi byaje no kuyitiza imbaraga igatangira yataka kugeza ku munota wa 40 aho Leandro Trossard yaje gutsindira ikipe ya Arsenal FC igitego 1 kuri 0 aracyo cyarangije umukino bigatuma berekeza muri penaliti zaje kurangira Arsenal FC ibonye itike yo kujya muri 1/4 kuko yatsinze penaliti 4 kuri 2.

    Ikipe ya FC Barcelona yari gukinwa na Napoli wari umukino ikipe imwe murizo yasabwaga Gutsinda kugirango ikomeze muri 1/4 kuko mu mukino ubanza ikipe zombi zari zanganyije igitego 1 kuri 1.

    ikipe ya FC Barcelona yaje kubigeraho ibifashijwemo n'abahungu bato barimo
    Fermin Lopez , Joao Cancelo ndetse na  Lewandowski mu gihe ikipe ya Napoli yatsindiwe igitego cyimpozamarira na RRahmani igiteranyo gihita cyiba ibitego 4 kuri 2. maze na FC Barcelona yisanga muri 1/4.

     

    Source : https://yegob.rw/champions-league-arsenal-fc-na-fc-barcelona-muri-1-4/

  • Abakinnyi ba Dynamo yanze kwambara Visit Rwan… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kabiri nibwo abayobora BAL bashyize hanze itangazo rivuga ko ikipe ya Dynamo itagikomeje mu marushanwa yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2024.

    Ni nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza y’irushanwa arimo kwambara imyenda iriho umuterankunga mukuru w’irushanwa ariwe Visit Rwanda.

    Iyi kipe yagombaga guhura n’ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola ku mukino wa 2 , gusa yahise iterwa mpaga.

    Abakinnyi b’iyi kipe ya Dynamo BBC bo ku giti cyabo bashakaga kwambara Visit Rwanda ubundi bagakomeza gukina ariko ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball i Burundi (FEBABU) ribabuza kutarenga ku mategeko igihugu cyabahaye agendanye n'imyambarire.

    Nyuma yo gukurwa mu irushanwa abakinnyi b’iyi kipe bingize Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ngo abafashe gusubira mu mikino ya BAL.

    Bagize bati “Nyakubahwa Nyiricyubahiro w'igihugu cyacu dukunda, twebwe abakinnyi ba Dynamo BBC yahagaririye Uburundi mu mikino ya African Basketball League ihuza amakipe 12 ya mbere muri Afurika mu mukino wa Basketball, twabuze amahirwe yo kubamo. Turashaka kubashimira bivuye ku mutima ku bufasha mudasiba kuduha n'ukuntu muhora mudushyigikira mu mikino cyane cyane mu iterambere rya Basketball.

    Muri iki gihe tukaba twaratumiwe na BAL kugira ngo tuge kwerekana ubuhanga n'impano igihugu cyacu gifite, mubyeyi twanejejwe cyane n'ubutumwa mwaduhaye mudushimira ku ntsinzi ya mbere twabonye mu mukino wa mbere waduhuje n'ikipe yo muri Afurika y'Epfo.

    Kuri uyu munsi mu gitondo turangije gukora imyitozo nibwo twabonye ubutumwa bwa BAL butubuza gukina kubera kutubahiriza amabwiriza y’imyambaro iteganyijwe kwambarwa. 

    Nyiricyubahiro, kugeza ubu ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Burundi ryamaze gushinga icumu mu mushinga. Twifuza kudasigara inyuma muri wa mugambi wi'iterambere kugira ngo mu 2040 tuzabe turi ikipe ya mbere muri Afurika. 

    Turashaka kubasaba tubikuye ku mutima ko mwadufasha kugira ngo iyi mikino ya BAL tuyikomeze tunayitsinde maze ibendela ry'Uburundi rizamurwe mu mahanga kugira ngo tunasimbuke ibihano bigiye gufatirwa ikipe hamwe n'Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Burundi.

    Turabashimiye ku byiza byose muhora mukorera ibyiza imikino yacu ndetse n'igihugu cyacu murakoze cyane turabakunda”.

    Abakinnyi ba Dynamo BBC batakambiye Perezida w’u Burundi kugira ngo abafashe gusubira muri BAL

    Mu mukino wa mbere Dynamo BBC yakinnye yapfutse ahanditse ‘Visit Rwanda’ 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140713/abakinnyi-ba-dynamo-yanze-kwambara-visit-rwanda-igafatirwa-ibihano-batakambiye-perezida-wu-140713.html

  • U Rwanda ku isonga! Ibihugu 10 byo muri Afric… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo hari ibihugu byamaze gukemura ikibazo cy’uburinganire aho usanga abagore bahabwa amahirwe angana nkaya bagabo mu mirimo yose irimo niya leta, gusa na none haracyari ibihugu bikiri inyuma mu guteza imbere igitsinagore.

    Raporo iherutse gukorwa yerekanye ko hakiri umubare mucye w’ibihugu biha amahirwe angana nk’ay’abagabo mu bakozi. Ikinyamakuru Business Insider Africa cyashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu 10 byo muri Africa bifite umubare munini w’abagore muri guverinoma ndetse bikaba binahuriye ku kuba byarashyize imbere iterambere ry’igitsinagore n’uburinganire.

    Uru rutonde rushingiye ku makuru yatanzwe na ‘Inter-Parliamentary Union’ (IPU). Ihuriro ry'Inteko Ishinga Amategeko ni urubuga rutanga amakuru yemewe ku nteko zishinga amategeko ku Isi, buri kwezi, batangaza urutonde rw'ijanisha ry'abagore mu nteko ishinga amategeko.

    Iri huriro rivuga ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Africa no  ku isi mu bijyanye n'uburinganire bw'abadepite, aho rufite abagore 61.3% mu nteko ishinga amategeko. Ibi bishyira u Rwanda imbere y’ibindi bihugu 186 ku Isi.

    Amakuru ari muri iyi mbonerahamwe yakusanyijwe na IPU ashingiye ku makuru yatanzwe n’inteko ishinga amategeko z’ibihugu byo muri Africa, zishyirwa mu byiciro hakurikijwe ijanisha ry'imyanya ifitwe n'abagore mu cyumba cy'inteko ishinga amategeko:

    Rank Country % of Women in Parliament Global rank
    1 Rwanda 61.3% 1st
    2 Senegal 46.1% 11th
    3 South Africa 45.8% 14th
    4 Namibia 44.2% 19th
    5 Mozambique 43.2% 20th
    6 Ethiopia 41.3% 25th
    7 Cabo Verde 38.9% 30th
    8 Angola 38.6% 32nd
    9 Burundi 38.2% 36th
    10 United Republic of Tanzania 37.4% 41st

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140694/u-rwanda-ku-isonga-ibihugu-10-byo-muri-africa-bifite-umubare-munini-wabagore-muri-guverino-140694.html