Author: webrwanda

  • Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidele yavuze ko bafite ihurizo rikomeye kandi rigomba kubonerwa igisubizo #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports, yemeje ko iyi kipe ifite ihurizo ry’uburyo izongerera amasezerano umubare munini w’abakinnyi barimo gusoza ndetse n’uko izagura abandi kuko ari benshi.

    Rayon Sports ni imwe mu makipe afite abakinnyi benshi bari ku mpera z’amasezerano ya bo, ikaba isabwa amafaranga atari make yo kugura abakinnyi no kuba yakongerera amasezerano abarimo gusoza igikeneye.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubuzima bwose ari ihurizo rero iri hurizo bafite bakaba bagomba kurishakira igisubizo.

    Ati “Ubuzima bwose busanzwe ni ihurizo, n’abo tubazana byari ihurizo n’ubu kuzashaka abandi ni ihurizo, icyangombwa ni uko iryo hurizo turishakira igisubizo.'

    Yakomeje avuga ko amakipe yo mu Rwanda atarihaza ngo agire amarero afatika ku buryo yajya agaburira ikipe nkuru bityo ko bagomba kugura.

    Ati 'n’ubu tuzabagura kuko ni cyo gisubizo gihari, hari abo tuzongera amasezerano, hari abo tuzagura bashya kugira ngo tugire ikipe umwaka utaha izakina shampiyona, izakina igikombe cy’Amohoro ndetse n’amarushanwa Nyafurika nituramuka tugiyeyo.'

    Yavuze ko iyi kipe mu bakinnyi izongeramo harimo abakinnyi batatu bashobora kuzava mu irerero rya yo ry’i Nyanza, gusa ngo intego ni ukureba uburyo mu myaka 4 cyangwa 5 iri imbere ikipe yazaba itunzwe n’abakinnyi yirereye itajya ku isiko cyane, ariko kuri ubu bagomba kubagura ntaho babikwepera.

    Rayon Sports ifite umukoro utoroshye aho abakinnyi ba yo 15 bageze ku mpera z’amasezerano ya bo, bagomba kubaganiriza bakagira abo bongerera abandi bakabarekura ahubwo bakajya gushaka abasimbura ba bo.

    Jean Fidele yavuze ko ihurizo bafite bagomba gushaka uko rikemurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Perezida-wa-Rayon-Sports-Jean-Fidele-yavuze-ko-bafite-ihurizo-rikomeye-kandi-rigomba-kubonerwa-igisubizo

  • Police HC yerekanye abakinnyi bashya 8 yaguze (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Police Handball Club, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwerekanye abakinnyi 8 bashya bwaguze baza bunganira abandi basanzwe muri iyi kipe.

    Ibi bibaye nyuma y’aho iyi kipe ya Police HC mu marushanwa y’Igikombe cy’Intwari iyi kipe yatsinzwe na APR HC ku mukino wa nyuma.

    Abakinnyi yaguze yahereye ku bakinnyi bayigoraga iyo babaga bahuye bakinira ikipe ya Gicumbi HC barimo Kubwimana Emmanuel, Kayijamahe Yves na Akayezu Andre bakunze kwita Kibonge wanakiniye APR HC. Police kandi yakuye abandi bakinnyi babiri muri Gicumbi ari bo Hakizimana Dieudonne na Ndayisaba Etienne.

    Hari kandi na Byiringiro Jean D’Amour wavuye mu ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle ya Rubavu, Hakim Mupipi Prince na Rugwiro Yvan bombi bavuye mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma.

    Umutoza wa Police HC, Rtd CIP Antoine Ntabanganyimana yavuze ko aba bakinnyi baje kongera imbaraga mu ikipe.

    Yagize ati' Twashatse kongera imbaraga mu ikipe no kuziba icyuho cy’abakinnyi b’abapolisi bagiye mu yindi mirimo itandukanye muri uyu mwaka. Uyu mwaka kandi dufite amarushanwa atandukanye kandi akomeye, ni ngombwa ko tugura abandi bakinnyi bashya kandi beza.'

    Yakomeje asezeranya abakunzi ba Police HC ko bazitwara neza muri uyu mwaka w’imikino. Yabasabye gukomeza kuba hafi y’ikipe bayitera ingabo mu bitugu.

    Ati' Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’abakunzi ba Police HC uko twabanye mu mwaka w’imikino wa 2023. Turabasaba gukomeza kuba hafi y’ikipe natwe tubasezeranya kuzitwara neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2024.”

    Berekanye aba bakinnyi mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe ari bwo hazatangira shampiyona ya Handball aho Police HC ikazakina n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara i Kigoma. Bucyeye bwaho tariki 24 Werurwe Police HC izakina na Gicumbi HC hamwe n’Ishuri rya ADEGI Gituza ku kibuga cya ADEGI Gituza mu karere ka Gatsibo.

    Kibonke yasinyiye Police HC

    Kayijamahe Yves yerekanywe muri Police HC

    Abakinnyi 8 Police HC yasinyishije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-hc-yerekanye-abakinnyi-bashya-8-yaguze-amafoto

  • Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, UPDF #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yagize umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda.

    Muhoozi wari umujyanama wihariye wa Perezida mu bijyanye n'ibikorwa bidasanzwe, asimbuye Gen Wilson Mbadi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubucuruzi.

    Lt Gen Sam Okiding yagizwe Umugaba Mukuru w'ingabo wungirije, asimbuye Gen Peter Elwelu wagizwe umujyanama wa Perezida

    Museveni kandi yazamuye mu ntera abandi basirikare bakuru nka Brig Gen David Mugisha wahawe ipeti rya Major General na Col Asaph Nyakyikuru wahawe ipeti rya Brig General.

    Perezida Museveni kandi yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma.

    Muhoozi wagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, asanzwe ahabwa amahirwe yo gusimbura se ku butegetsi, dore ko yatangije igisa nk'ishyaka cyiswe 'MK Movement', gikomeje kwigarurira imitima y'urubyiruko.

    Amatora ya Perezida ataha ateganyijwe mu 2026, aho amakuru avuga ko Museveni ashobora kutazayagaragaramo.

    The post Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, UPDF appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gen-muhoozi-kainerugaba-yagizwe-umugaba-mukuru-wingabo-za-uganda-updf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gen-muhoozi-kainerugaba-yagizwe-umugaba-mukuru-wingabo-za-uganda-updf

  • Salvador na Arthur banyuze abarimo Minisitiri… – #rwanda #RwOT

    Yavuze ibi ashingiye kandi ku kuba Patrick Salvador, Nkusi Arthur, Rusine Patrick n’abandi banyeganyeje imbavu z’abanya-Kigali mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024.

    Ni kimwe mu byari bitegerejwe na benshi. Buri munyarwenya wanyuze imbere y’abitabiriye, yumvikanishije ko afite uruhare mu gutuma ibi bitaramo bimaze imyaka ibiri bishikamye.

    Kuri Fally Merci ntibisanzwe. Ati “Ntabwo nari nziko mpuza mungana gutya! Imana Ishimwe cyane. Ndabakiriye. Ejo Naje hano kureba izi ntebe, ndavuga nti zizuzura?'

    Mu gutera urwenya, Felly yavuze ukuntu mu minsi ishize yitabiriye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, akorwa ku mutima n’insanganyamatsiko yateguwe, mu kuvuga amagambo nawe yisangamo. Ati 'Navuyeyo numva ndi umugore, ariko nyine navuyeyo bose mbabwiye ngo muri abantu b’abagabo.”

    Iki gitaramo kitabiriwe n'ibihumbi by'abantu bataramiwe na Patrick Salvador na Okello bo muri Uganda, Dr Nsabi, Killamar, Rusine Patrick, Nkusi Arthur, Muhinde n'abandi.

    Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.

    Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo 'twishimira ubwitabire bw'abantu' ariko kandi 'ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana'.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere cy'uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.'

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze isabukuru ya Gen-Z Comedy: 

    1.Patrick Salvador kuri ‘Stage’, umunyarwenya w'umunsi

    Uyu mugabo yumvikanishije ko kongera gutaramira i Kigali biri mu binyuze mu mutima we. Yavuze ko yifuza guhura na Perezida Kagame mbere y’uko ‘mva muri ubu buzima’.

    Yavuze ko Kagame ari Umuyobozi wita kube ‘kurusha abayobozi bacu’. Patrick yavuze ko buyobozi bwo mu Rwanda bureba kure, kuko Minisitiri w’Urubyiruko nawe ari urubyiruko mu Rwanda, ariko ko muri Uganda ‘uwacu ari mu myaka 80’.

    Yanateye urwenya kuri Bobi Wine wamamaye muri Uganda muri Politike y’iki gihugu. Uyu mugabo yongeye kugaruka kandi ku bwiza budashamaje bw’abagabo, avuga ko bitaborohera gukora urukundo n’abakunzi babo.

    Yavuze ko imyaka 15 ishize ari mu ruganda rwo gutera urwenya, ariko ko nta muntu uramukoresha mu bijyanye no kwamamaza yifashishije insura ye. Ati ‘Ariko bakoresheje ijwi ryanjye’.

    Salvador aherutse kubwira InyaRwanda ko mu 2025 azaba yizihiza imyaka 15 ari muri 'Comedy', bituma agira inama buri wese yo kudacika intege mu buzima, kuko uko urusha gukora ari nako ukomeza gutera imbere mu buzima bwa buri munsi.

    Salvador yavuze ko Abanyarwanda n'abanya-Uganda ari bamwe, kuko 'iyo urebye ubuzima bwacu n'ubwanyu ni bumwe'. Ati 'Mumenye ko turi bamwe.'

    2.Abanyarwenya batanga icyizere babanje kwigaragaza

    Rumi yasekeje abantu agendeye ku nkuru y’ukuntu yagiye kugura ururabo mu Biryogo bakamuha amababi ya ‘mucyayicyayi’.

    Yanabaze inkuru y’ubuzima bwihariye mu karitsiye ya Gatsata. Ati ‘Muri Gatsata abantu baravumba ukagirango barabyigiye.”

    Mavide na Pazzo bageze ku rubyiniro, bavuze ko imyaka ibiri ishize bakorana na Gen- Z Comedy bishimira ko ‘babyibushye’ (Abantu basetse barihirika).

    Bateye urwenya ku kuntu abantu bakoresha ubwiherero n’ibindi. Bavuye ku rubyiniro bashima uko bakiriwe.

    Muhinde yongeye kwemeza abantu. Aho yagarutse ku rwenya rwitsa cyane ku ndeshyo ye. Yavuze uburyo yatashye ubukwe bwa Killaman abantu bakamushidikanyaho, kandi ko yagowe no kubona ikote ryo kwambara.

    Yagiye anibanda cyane ku byamamare nka Juno Kizigenza, Kenny Sol, Clapton kibonke n’abandi. Mu gihe cy’iminota 10″ uyu musore yemeje Abanya-Kigali, ava kuri ‘Stage’ ashima uko yakiriwe.

    Clement Inkirigito we yifashishije inganzo ye ahuza no kuririmba, yaririmbye indirimbo ishingiye ku rugendo kugirango abashe gutera urwenya muri Gen- Z Comedy.

    Yagiye avangamo indirimbo z’abahanzi bazwi barimo nka Riderman, Ambassadors of Christ n’abandi. Asoje yavuze ati “Niba hari inzozi twagiraga ni ukubona abantu bangana gutya.”

    3.Rusine yongeye kwemeza abantu

    Uyu musore yavuze ko yishimira imyaka ibiri ishize ibi bitaramo biba. Yateye urwenya ku kuntu urukundo rwa Zaba na Lynda Priya rwatangiriye muri Gen- Z Comedy.

    Yavuze ko kuba ibi bitaramo byarakomeje kuba ‘bigaragaza umuhate n’imbaraga zanyu’. Rusine avuga ko iyi sabukuru idasanzwe kuri we, kandi ko impano ye yatangiye guhangwa amaso binyuze muri ibi bitaramo.

    Yavuze ko binateye ishema kuba Fally Merci yarakomeje gukora ibi bitaramo by’urwenya ‘n’ubwo nta baterankunga bafite’.  Uyu musore yavuze ko umubare munini w’abafana b’ibi bitaramo bakwiye no gutekereza ‘Business’ bakora bahuriramo.

    Yatanze urugero rwo gushinga ‘Business’ ijyanye no gushyiraho irimbi rusange. Ati “Njyewe nindamuka mpfuye muzamfashe abantu bazambarira umurambo bazabe bareshya.”

    4.Hari ababuze aho kwicara

    Fally Merci yavuze ko yatunguwe n’umubare w’abantu bitabiriye iki gitaramo. Yavuze ko hari ababuze aho kwicara, ndetse n’aho guparika imodoka.

    Merci yavuze ko ababuze aho kwicara, ndetse ko n’intebe zabaye nke cyane. Kuri we, afite inzozi zo kuzakorera muri Sitade Amahoro ‘kuko niyo ifite Parking nini kurusha BK Arena’.

    Ati 'Kubera ko ntabwo nari mbiteze ko muraza mungana gutya. Igitangaje intebe zose zo muri iki kigo ziri hano, ariko zose zashize, ndisegura ku bantu bahagaze. Ntabwo twabyita ko ari ugutsindwa ahubwo ni intsinzi kubabona mwaje muri benshi gutya.'

    5.Bakase umutsima mu kwizihiza isabukuru- Ashima Nkusi Arthur

    Merci yavuze ko iyi myaka ibiri ishize yaranzwe n’ubwitabire budasanzwe, kandi bakoreye ahantu hanyuranye. Yahamagaye ku rubyiniro, Minisitiri Utumatwishima amufasha gukata umutsima (Cake) mu rwego rwo gutanga igisobanuro gishyitse cy'iyi sabukuru.

    Yashimye Nkusi Arthur ‘ku bwo kumbera ikitegerezo’. Yavuze ko ari we watumye atangira urugendo rwo gutera urwenya. Ati 'Ni umuntu mfatiraho urugero. Ni we watumye ninjira muri ‘Comedy’. Ntabwo navuga amagambo menshi ariko ni Mukuru wanjye.'

    6.Nkusi Arthur yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye

    Nkusi usanzwe utegura ibitaramo bya Seka Live, yateye urwenya ku ngingo zinyuranye, agera n’aho atangaza ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye.

    Yavuze ko yari amaze igihe kinini ategereje iyi nkuru. Ati “Umunsi umugore wanjye ambwira ko atwite naramubwiye nti urakoze.” Yavuze ko abantu bafite amafaranga batajya birushya mu buzima bw’abo ‘kuko binigaragaza mu gihe cyo gutereta’.

    Yateye urwenya rwubakiye ku kugaragaza uburyo imbwa ari itungo ryubashywe n'ubwo hari abatabyumva neza. Nkusi yavuze ko ririya tungo ryifashishwa mu mirimo inyuranye, bityo byakageze aho n'abahanzi batangira kurisingiza mu mivugo.


    7.Platini yatumiye abantu mu gitaramo cye

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Attention', yavuze ko hari abantu yari yarabuze cyane, ariko ko yabasanze mu bitaramo bya Gen- Z Comedy.

    Yavuze ko ari kwitegura gukora igitaramo tariki 30 Werurwe 2024 cyo kwizihiza imyaka ine ishize ari mu muziki, kizabera muri Camp Kigali.

    Yifashishije indirimbo ye 'Icupa' yaboneyeho gutumira abantu banyuranye barimo na Minisitiri Utumatwishima. Ati “Minisitiri Utumatwishima ‘invitation’ nyitangiye hano kandi ntubura bizambabaza cyane.”

    8. Hari abinjiye amatike adasuzumwe nk’uko bisanzwe

    Byafataga igihe kinini kugirango habeho kureba uko buri wese yaguze itike. Ibi byatumye hari umubare munini winjira hatarebwe uburyo baguzemo itike.

    Binjiye ari umubare munini bituma Camp Kigali yuzura mu buryo budasanzwe, kuko imibare yagaragaje ko abagera ku 4000 bitabiriye.

    Mu gitaramo hagati, Fally Merci yanyuzagamo akisegura akavuga ko umubare wabaye munini cyane ugereranyije n'abo yari yiteze, biri mu byatumye hari ibidakorwa neza nk'uko byari bisanzwe.


    9.Dr Nsabi na Killaman beretswe urukundo

    Bombi basanzwe bahurira muri Filime zabiciye bigacika hanze aha kuri YouTube. Guhurira ku rubyiniro bikomeza ubumwe bw’abo, bigatuma umubare munini udacikwa n’inganzo y’abo.

    Ku rubyiniro, Nsabi yisanishije n’abasore b’iki gihe, akoresha imvugo zigezweho mu rubyiruko ndetse aririmba indirimbo za Riderman zirimo nka ‘Primus’.

    Byageze aho Dr Nsabi asoma ibyanditswe Byera, ariko akagenda abisanisha n’ibigezweho. Yageze aho avuga ati “Gen- Z Comedy izatangira ari bacye ariko izagenda ikura gacye gacye. Yago nawe azaba umuhanzi.”

    10. Dr Okello Hillary yongeye kwisanga muri Gen-z Comedy

    Ni ku nshuro ya kabiri, uyu munyarwenya wo muri Uganda ataramiye i Kigali. Yateye urwenya ku kuntu imibu yo muri kiriya gihugu itubaha. Uyu musore yanaririmbye indirimbo ” Fou de Toi”.

    Yanateye urwenya ku mbaraga z’abagore mu bijyanye n’urukundo. Yavuze uburyo iyo umukobwa/Umugore agushaka akora uko ashoboye kugirango akugereho. Ati ‘Umugore rimwe aba yishimye, ubundi yarakaye.”

    Okello wo muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

    Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y'uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.


    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, yitabiriye iki gitaramo afasha Fally Merci gukata 'Cake' mu kwizihiza isabukuru y'ibi bitaramo



    Umunyarwenya Arthur Nkusi, uri mu babonye bwa mbere impano ya Fally Merci, yavuze ko atewe ishema n'urugendo rw'uyu musore




    Umunyarwenya uzwi nka ‘Umushumba’ yongeye gutembagaza benshi



    Platini yataramiye abitabiriye Gen- Z Comedy anabasaba kuzitabira igitaramo cye


    Umunyarwenya Clement yifashishije gitari yaririmbye indirimbo z’abahanzi banyuranye


    Umunyarwenya Patrick Rusine yashimye Fally Merci ku bwo kudacika intege


    Umunyarwenya Rusine Patrick uzwiho gutera urwenya akina nk’umuntu wasinze, yavuze ko imyaka ibiri ishize impano ye yakomeye binyuze muri ibi bitaramo


    Umunyarwenya Muhinde ukunzwe cyane ndetse akaba umwe mu bubakiye izina muri Gen- Z Comedy


    Abanyarwenya Isaac, Mavide na Pazzo n’abandi batanze ibyishimo muri iki gitaramo cy'urwenya  


    Umunyarwenya Patrick Salvador yavuze ko i Kigali ahafata nko mu rugo


    Impano ya Okello yatangiye kwigaragaza mu 2022, ubwo yazana i Kigali na Anne Kansiime


    Abarimo Rugaju w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Fuadi Uwihanganye wa B&B- Kigali ndetse n’umukinnyi wa filime MC Nario bitabiriye iki gitaramo


    Umunyarwenya Dr Hilary Okello yataramiye abanya-Kigali afite ishimwe ku mutima ku bwo kumwakira neza 


    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ‘Zaba’


    Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Andy Bumuntu


    Umukinnyi wa filime ‘Bamenya’ ari mu bagiriye ibihe byiza muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi


    Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Ruvuyanga ari mu bitaramo kwizihiza isabukuru ya Gen-Z Comedy




    Biragoye kwitabira ibi bitaramo bya Gen- Z Comedy ngo utahe udasetse kuko abanyarwenya baba bateguye 

    Minisitiri Utumatwishima yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka ibiri ishize ibitaramo bya Gen-Z Comedy bifasha benshi gususuruka

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Gen- Z Comedy

    AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141076/salvador-na-arthur-banyuze-abarimo-minisitiri-utumatwishima-ibintu-10-byaranze-isabukuru-y-141076.html

  • Rayon Sports ku bufatanye na Skol yahembye ab… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bihembo byatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024 bitangirwa kuri Oasis Guest House mu karere ka Bugesera.

    Mu ikipe y’abagabo ya Rayon Sports, Umunyezamu Khadime Ndiaye niwe wahawe igihembo nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi kwa Gashyantare  akaba yarahanganye na Muhire Kevin ndetse na Tuyisenge Arsene.

    Uyu munyezamu ukomoka muri Senegal wageze muri Murera mu kwezi kwa Mbere muri uyu mwaka wa 2024,yegukanye iki gihembo mu gihe igiheruka cy’ukwezi kwa Mutarama cyari cyahawe Héritier Luvumbu Nzinga watandukanye nayo.

    Mu ikipe y’abagore ya Rayon Sports, igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi kwa Gashyantare cyegukanwe na Uwimbabazi Immaculle akaba yari agihayaniye na Judith Ochieng Atieno ndetse na Keza Ngelique.

    Icy’ukwezi kwa Mutarama cyo cyari cyaregukanywe na Merry Gibby Chavinda.Ibi bihembo byatanzwe ku bufataye n’uruganda rwa Skol rusanze n’ubundi ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports y’abagabo n’abagore.

    Khadime Ndiaye wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare 

    Uwimbabazi Immaculee yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare mu ikipe ya Rayon Sports y’abagore 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141074/rayon-sports-ku-bufatanye-na-skol-yahembye-abakinnyi-bitwaye-neza-mu-kwezi-gushize-141074.html

  • Rayon Sports na Skol bizihiza imyaka 10 bakorana, bahembye abakinnyi w’ukwezi (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Uruganda rwenga ibinyobwa bismbuye n’ibidasembuye rwa 'Skol Brewery Ltd Rwanda’ rufatanyije Rayon Sports bahembye abakinnyi bitwaye neza mu bagabo aho cyegukanywe n’umunyezamu ukomoka muri Senegal Khadime Ndiaye ni mu gihe mu bagore ari myugariro Uwimbabazi Immaculée.

    Aba bakinnyi bahembwe bakaba baritwaye neza mu kwezi kwa Gashyantare 2024 aho Khadime Ndiaye yahigitse kapiteni w’iyi kipe Muhire Kevin ndetse na Tuyisenge Arsene.

    Uwimbabazi Immaculée yahigitse Umunya-Kenya Judith Atieno n’Umurundikazi Keza Angelique. Muri ibi bihembo byatanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024, abatsinze bashyikirijwe igihembo n’ibahasha irimo ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ni mu gihe uwa kabiri n’uwa gatatu bahawe ibihumbi 50, uretse Kevin na Arsene bari mu ikipe y’igihugu bakaba bari buze kuboherereza.

    Khandime Ndiaye akaba yashimiye Imana yamufashije akaba yegukanye iki gihembo. Ati 'Ndishimye. Mbere na mbere ndashima Imana, bagenzi banjye bamfashije kubigeraho, abatoza n’abafana baza kudushyigikira.'

    Uwimbabazi akaba yavuze ko atari we wegukanye iki gihembo ahubwo byagizwemo uruhare na bagenzi bakinana, ashimira Imana yabimushoboje.

    Rayon Sports na Skol barizihiza imyaka 10 bamaze mu mikoranire

    Mbere y’umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza, habanje umwiherero wahuje Skol na Rayon Sports mu rwego rwo kureba uko imikoranire yagenze mu myaka 10 ishize bamaze bakorana, ibyagenze neza byo kwishimira n’ibitaragenze neza bakareba uko byakosorwa.

    Umuyubozi wa Rayon Sports, uwayezu Jean Fidele yavuze ko bishimira uburyo imikoranire yagenze muri iyi myaka 10.

    Ati 'icya mbere twakishimira ni uko Skol yagize uruhare mu mibereho ya Rayon Sports mu buryo bw’amikoro, murabizi amakipe yacu musanga yirya akimara. Na bo bishimira ko iyo myaka 10 tumaze dukorana twabahaye kugaragara, dutuma imenyekana abakunzi bacu nk’ikipe ifite abakunzi benshi bakanywa ibinyobwa bya bo. Turifuza gukomeza kumvisha abakunzi ba Rayon Sports uruhare rwa Skol muri Rayon ibyabaye bikikuba inshuro 2.'

    Emmanuel Laumonier ushinzwe ubucuruzi muri Skol, yavuze ko bishimira igihe bamaze bakorana na Rayon Sports kuko buri ruhande rwa byungukiyemo.

    Rayon Sports yatangiye gukorana na Rayon Sports kuva 2014 ubwo basinyaga imyaka 5 maze muri 2017 baravugurura, yakomeje kugenda avugururwa kugeza ubu aho ahari azarangira 2026.

    Atieno, Keza ndetse na Immaculée ni bo bahembwe

    Uwimbabazi Immaculée ashyikirizwa igihembo cy’ukwezi

    Ndiaye yahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi

    Habanje umwiherero wa Skol n’abayobozi ba Rayon Sports

    Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele na Laumorier ushinzwe ubucuruzi muri Skol bishimiye uko imyaka 10 bamaze bakorana yagenze

    Skol yanahaye Rayon Sports bimwe mu bikoresho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-na-skol-bizihiza-imyaka-10-bakorana-bahembye-umukinnyi-w-ukwezi-amafoto

  • Yaraye ku ikarito ntacyo abuze, imitungo ye irimo kumuca mu ntoki kubera umugore wamubereye ikigeragezo – Agahinda ka Ndikukazi wakiniye Amavubi na Police FC #rwanda #RwOT

    Twagizimana Fabrice wamenyekanye nka Ndikukazi ari mu bihe bigoye kandi yarakoreye amafaranga menshi, agashaka imitungo ariko akaba agiye kuyibura ayireba byose ashinja umugore bashakanye ubu bakaba baranatandukanye.

    Ndikukazi yakiniye ikipe ya Police FC kuva 2008 kugeza 2018, yari inkingi ya mwamba, yanakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi. Nyuma yananyuze muri Etoile del’Est igihe gito.

    Muri 2012 ni bwo yashakanye n’umugore we ariko ibintu byaje guhinduka bagirana ibibazo batandukana muri 2022.

    Uyu mukinnyi mu kiganiro cy’umwihariko yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI avuga ko byatangiye ubwo umugore we yamubwiraga ko agomba kureka gukina umupira w’amaguru undi akamubwira ko bidashoboka kuko agifite imbaraga zo gukina, birangira atangiye kujya atuka batoza.

    Ati 'yatangiye kujya ahamagara abatoza abatuka, ababaza impamvu ntakina. Yatutse Cassa Mbungo, yatutse Seninga Innocent, dutangira kugenda dushwana banshyira hasi kubera umugore. Nabasabye imbabazi n’ubu ndazibasaba.'

    Akimara gushwana n’abatoza, umugore yaramubwiye ati 'ntureba ko bagushyize hasi? Va mu mupira ariko icyo yashakaga kwari ukugira ngo nkene atangire angire uko yishakiye.'

    Uyu mugore ngo yahoraga amubwira ko atabimushakamo kuko atakiboneka cyane, ahora mu mwiherero abantu bamushaka, gusa ngo intego kwari ukugira ngo izina rye risubire hasi.

    Ndikukazi yavuze ko yaje kugira imvune y’urutugu ndetse atangira kugenda asubira hasi mu kibuga maze umugore na we atangira kugenda amubwira nabi ko iyo avamo kare aba ataravunitse, yungamo ati 'n’ubundi mama yarabivuze ko utize, ngo none se ubu azatunga ingo 2?'

    Byageze aho umugore atangira kuza azana abandi basore mu nzu iwe yiyubakiye. 'Yabonye ubushobozi bugabanutse wa mushahara w’ibihumbi 500 utakiza, agahimbazamusyi nabonaga nako katakiza atangira kuzamuka, akazana abasore mu nzu, yabazana nkahamagara nyina, kuko na nyina atanyifuzaga akambwira ngo ejo tuzamuhana, ejo ahubwo nkabona aramushyigikiye.'

    Byageze aho ateranya imiryango ababwira ikibazo gihari ariko na bwo abona nta mpinduka ahitamo kwitabaza ubuyobozi.

    Ati 'hari hamaze ibyumweru bitatu haterana inama y’umuryango, iba buri cyumweru, nkavuga ngo ni gute njyewe ndi umugabo mu rugo, umugore akanzaniraho umusore mu nzu bagasomana imbere y’abana banjye? Nahise mfata umwanzuro wo kujya ku Murenge mbibwira Gitifu nti uyu muntu nzamwice? Arambwira ngo oya uramenye utazakora icyo kintu, ihangane mu gitondo ndabikemura, hakongera hakaba indi nama, habaye iya nyuma na nyuma aravuga ngo njye sinshaka kongera kubonana na Fabrice.'

    Umugore avuze atyo yahise afata umwanzuro wo kuva mu nzu nini babagamo ajya kuba mu nzu nto (annex) aho yamaze ibyumweru 3 arara ku ikarito. Ati 'namaze ibyumweru 3 ndara ku ikarito, kugeza aho na mabukwe yampamagaye ambwira ngo rero urara ku ikarito waza hano ugafata matola ariko ndanga.'

    Yanze kugira ikintu na kimwe asohokana uretse imyenda ye, muri icyo gihe yari amaze gukena arya rimwe ku munsi, yageze aho na nyina umubyara amubwira ko yaza mu rugo undi aranga.

    Gusa yakomeje inshingano nk’umugabo, aho amazu yakodeshwaga n’Abahinde amafaranga yazaga akamusinyira akajya kubikuza amafaranga yo gutunga abana.

    Umugore we yaje kumurega mu Rukiko yifuza gatanya, amurega ko yamwise indaya mu ruhame, atagikora inshingano ze, ko hari amafaranga mama we (nyina w’umukobwa) yamuhaye ngo agure imodoka ariko akaba atazi irengero rya yo ndetse ngo n’imodoka bari bafite atazi irengero rya yo.

    Ndikukazi yireguye avuga ko atari byo, ibyo kumutuka atabikoze kuko iyo abikora na Gitifu aba afite raporo, ku mafaranga nyina yamuhaye ngo agure imodoka avuga ko atari kuyamuha atari kumwe n’umukobwa ndetse n’iyo modoka avuga hari inzego z’umutekano kuyishaka yahita iboneka bibaye ari ukuri.

    Babahaye ibyumweru bibiri ngo bazagaruke urukiko ruzi ko baziyunga ariko biranga, gusa inshuti ze zaramubwiraga ziti 'Ndikukazi rero iyo umuntu avuze ko atagushaka uramureka, turabizi ko icyo uzize ari uko uri umukene.'

    Byakomeje gukururuka bazi ko azi ko baziyunga gusa muri Nzeri 2022 ni bwo baje gufata icyemezo cyo kubatandukanya burundu, bashingiye ku kuba bamaze igihe batabana.

    Twagizimana Fabrice utuye muri Mbogo muri Rulindo, yavuze ko gutandukana kwe n’umugore we nta kintu na kimwe yishinja.

    Ati 'Njye nta kintu na kimwe nishinja, kereka ugeze aho ntuye abaturage bambera abatangabuhamya, gusa byose narabibonaga ko iwabo w’umukobwa batankunda. Ntuzi urukundo se, urukundo ni impumyi na we wajya ahantu batagushaka kandi ubibona, njyewe narwanye ishyaka rye, kuko na we baramubwiraga ngo ugiye ku muntu w’umukene, kuko bashakaga kumushyingira umuzungu ariko aranga.'

    Nyuma y’agatanya yakomeje gutekereza ko itigeze iba, ariko bamubwira ko yabaye. Bakomeje kubana baturanye nk’uko byari bimeze.

    Kugeza ubu Ndikukazi afite ikibazo cy’uko inzu nini babagamo baguze miliyoni 2 n’ibihumbi 900 n’uwitwa Nduwayezu bamusigaramo ibihumbi 100 bazamwishyura bamaze gukora ihererekanya, barayivuguye bayibamo ari na yo yavuyemo ajya kuba muri annex ayisizemo umugore we, gusa igihe cya gatanya cyageze ihererekanya ritaraba maze nyirabukwe abaca inyuma ajya gutambamira uwo mutungo aba ari we ukora ihererekanya.

    Bagiye mu Rukiko umugore avuga ko amafaranga batanze yayasubije nyirinzu, Urukiko rwanzuye ko ufite icyangombwa cy’inzu ari we nyirabukwe ubu ari iye.

    Urukiko rwanzuye ko bagomba kugabana imitungo ya bo iyimukanwa ndetse n’itimukanwa no kugabana inshingano zo kurera abana. Gusa ikintu atumva neza ni uburyo Urukiko rwanzuye ko mu myaka 10 yose yamaze abana n’umugore nta mutungo n’umwe wimukanwa bafite.

    Gusa ikimubabaza nyamukuru ni uko mu mitungo yemeye ko bazagabana hari imitungo yahishwe ikindi akaba atanemera agaciro yahawe.

    Ati 'reba iyi nzu, urayobona ku ifoto, ifite igikoni n’ubwiherero mu nzu, imyaka yose nakinnye ari yo mvunikira none ngo umugenagaciro yayihaye agaciro ka miliyoni 16? Ikindi mu mitungo tuzagabana hari iyahishwe, hari amazu mato (annexes) bahishe bavuze ko atari ayanjye. Urumva umutungo wanjye wose ibibanza, imirima n’amazu babihaye agaciro na miliyoni 29 n’ibihumbi 100, abantu bose nabyeretse bumiwe.'

    Uyu mukinnyi akaba yahawe iminsi 15 na we yo kuba yashatse umuntu uza gukorera agaciro imitungo ye (umugenagaciro) ubundi abibare ariko nabyo abifitiye ubwoba kuko uyu muryango ngo ukaze kuko atazi uburyo binjirira amategeko kuko hari ibintu byinshi bamunyanganyije, n’uko gutesha agaciro imitungo ye ari uko ari uwari umugore we ushaka kuyigura.

    Ikindi kandi uyu mugabo afite agahinda gakomeye kuko umugore we atamwemerera kubonana n’abana be yisanzuye ni yo bahuye baba bihishe ndetse n’abana bakamubwira ko nyina abimenye yabakubita.

    Inzu ya Ndikukazi atemera igenagaciro rya yo yahawe

    Ndikukazi imitungo yose yaruhiye irimo kumuca mu myanya y’intoki ayireba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndikukazi

  • Ifaranga ntiryababijije icyuya! Ibyamamare 10… – #rwanda #RwOT

    Hari ibyamamare byakoze imirimo igoye nko gukora muri resitora bahanagura ameza, boza ubwiherero, bakubura ku mihanda  n'indi mirimo iciriritse. Ibi byose babinyuzemo mbere y'uko bagera ku buzima buhenze bafite uyu munsi butangaza benshi.

    Ibi ntibikuraho ko hari ibyamamare bindi byo bitigeze binyura mu buzima bukakaye cyangwa biyushya akuya bashaka ifaranga kuko barivukiyemo. Ikinyamakuru People Magazine cyagaragaje ibyamamare 10 byavukiye mu miryango y’abaherwe kuburyo kugira amafaranga no kubaho neza bitari ikibazo kuribo.

    Ngo nubwo nabo bakoze bakabona amafaranga yabo babinyujije mu muziki no muri sinema, ngo niyo batari kubikora ntibyari kubabuza kuba abakire bitewe n’imitungo y’imiryango bavukiyemo. 

    Dore ibyamamare 10 byavukiye mu miryango y’abakire:

    1.Julia Louis-Dreyfus

    Yakunzwe muri filime nka Seinfield no mu yitwa 'The New adventure of old Christine' aho yakinnye yitwa Christine, izi zombi ziri mu bwoko bw'izisekeje. Julia Louis-Dreyfus ni umuragwa w'ikompanyi 'Louis-Dreyfus Energy Services'.

    Leopold Louis-Dreyfus, Se wa Julia, yari umunyamafaranga wo ku rwego rwo hejuru, yashinze anayobora urwunge rw'amakompanyi rwa 'Louis Dreyfus Group' ; ikompanyi ifite inkomoko mu gihugu cy'u Bufaransa. Ikorera mu bihugu birenga 90 ku Isi aho ikora ibikorwa by'ubucuruzi, ingufu, ubuhinzi, ubwubatsi, ubucukuzi bwa peterori n'ibindi.

    2. Adam Levine

    Ni we ugaragara cyane mu itsinda rya Maroon 5 ryakunzwe mu ndirimbo nka ‘Girls Like You’, ‘Payphone’, ‘One More Night’. Se ni we washinze inzu y'imyambarire ya M.Frederic. Levine yubatse izina ubwo yari umutoza w'amajwi mu irushanwa rya The Voice, akaba yaranigeze kuba umugabo w'igikundiro kurusha abandi bose ku Isi mu 2011.

    3.Jordin Sparks

    Jordin Sparks yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru ubwo yatsindiraga irushanwa rya American Idol ku nshuro yaryo ya 6 mu 2007, kuba yatunga amafaranga menshi ntibyigeze bimubera bishya kuko Se yari umukinnyi ukomeye mu ikipe y'igihugu aho yakoreye miliyoni nyinshi z'amadorari.

    4.Miley Cyrus

    Icyamamarekazi mu muziki no muri sinema, Miley Cyrus yabayeho mu buzima bwiza kuva yavuka, nta mvune yigeze ahura nazo mu kuzamura impano ye no kwigaragaza. Se (Billy Ray Cyrus) wari warigeze kuba umuririmbyi mwiza ndetse wanakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize amafaranga menshi akiri umusore. Ni we wanafashije umukobwa we Miley gutangira gukina filime aho yamenyekanye cyane nka Hannah Montana ku murongo wa Disney.

    5.Lady Gaga

    Stefanie Joanne wamamaye cyane nka Lady Gaga mu muziki, yakuriye mu mujyi wa Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize mu mashuri meza cyane ndetse ahenze kuko Se  witwa Joe Germanotta yari rwiyemezamirimo ufite ifaranga wubatse izina mu by'itumanaho rya internet.

    6 .Angelina Jolie

    Mbere y'uko avuka, ababyeyi be (Marcheline Bertrand na Jon Voight ) bari abakinnyi ba filime bafite amafaranga menshi. Nubwo atigeze agirana umubano mwiza na Se, Angelina Jolie yakuriye mu buzima bumuha icyo yifuzaga cyose, kugeza umunsi yatangiye gukorera amafaranga ye. Kugeza ubu umutungo we ukaba ubarirwa muri miliyoni zisaga 140 z'amadorari.

    7. Anderson Cooper

    Azwi cyane kuri Televiziyo ya CNN nk'umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye. Umutungo wa Anderson ubarirwa muri miliyoni zisaga 100 z'amadorari. Yakuriye mu buzima bwiza. Yarezwe na nyina Gloria Vanderbilt wari wararazwe miliyoni nyinshi zo mu ikompanyi ya Vanderbilt Empire. Ubutunzi bwa nyina wa Anderson na we yabukomoye kuri sekuru Cornelius Vanderbilt wakoraga ibijyanye n'ubwikorezi bwo mu mato.

    8.Lana Del Rey

    Umuhanzikazi Elizabeth Grant wamamaye ku izina rya Lana Del Rey, uri mubakunzwe mu njyana ya Pop, nawe yakuriye mu buzima bwiza buhenze bitewe n’uko Se Charlie-Hill Grant yari umucuruzi ndetse n'umushoramari ukomeye.

    9.PSY

    Umuhanzi Park Jae-Sang uzwi nka ‘PSY’ mu muziki, akomoka Koreya y'Epfo yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Gangnam Style' yesheje agahigo ko kurebwa n'abantu Miliyari 2 kuri YouTube. Se wa Psy ayobora ikompanyi ya DI Corporation naho nyina akaba afite resitora izwi cyane mu Mujyi wa Seoul.

    10.Jennifer Aniston

    Jennifer Aniston wakunzwe cyane kubera filime z'uruhererekane nka Friends, yize mu mashuri meza yo mu mujyi wa New York na Los Angeles, aho yize mu ishuri rya Fiorello H. LaGuardia High School of Music & Art and Performing Arts. Ababyeyi be John Aniston na Nancy Dow bakuye umutungo wabo mu bikorwa bitandukanye bya 'Show Business'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141031/ifaranga-ntiryababijije-icyuya-ibyamamare-10-byavukiye-mu-miryango-yabaherwe-amafoto-141031.html

  • Kamonyi-Rukoma: Abahebyi n'ababakingira ikibaba baciriwe amarenga y'urubategereje #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi yaburiye abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko bazwi ku izina ry''Abahebyi' kubivamo inzira zikigendwa. Yaburiye kandi ababacumbikira kimwe n'ababakingira ikibaba. Yasabye ubazi wese gutanga amakuru y'ababirimo mbere y'uko hakoreshwa imbaraga mu kubashaka.

    Umwe mu baturage, yahagaze mu nteko y'Abaturage yari yitabiriwe n'abayobozi barimo Guverineri Alice Kayitesi wazanye n'Abagize inama y'Umutekano itaguye y'Intara, uyu muturage avuga ashize amanga ko bazengerejwe n'aba bahebyi, babajujubije bababuza gukora neza. Yahamije ko abo 'Bahebyi' babazi ndetse n'amazina yabo ahari, asaba imbaraga z'ubuyobozi gufasha mu gukemura iki kibazo.

    Hari inzego z'ubuyobozi zitandukanye.

    Guverineri Kayitesi, avuga kuri iki kibazo cy'Abahebyi yagize ati' Rwose ayo mazina mudufashe urwo rutonde mu rukore murutugezeho n'inzego z'Umutekano hanyuma dufatanye kubashaka. Ariko Icyaba cyiza, umuntu uzi wese ko atunze uwo muhebyi mu rugo rwe, yamugira inama yo kubivamo hakiri kare mbere y'uko hajya gukoreshwa imbaraga kugira ngo tumufate. Ubwo urwo rutonde uko muruzi, n'abandi n'abayobozi mu dufashe runyure ku nzego z'ubuyobozi dufatanye kubashaka'.

    Yibukije kandi Abanyarukoma by'umwihariko abafite aho bahurira n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ko bakwiye kuzirikana ko igishoro cya mbere ari ubuzima, ko bakwiye ku bubungabunga, bakabwitaho yaba mu mibereho yabo ya buri munsi, by'umwihariko baburinda icyo ari cyo cyose cyabwangiza, by'umwihariko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Rukoma.

    Ababarizwa mu bucukuzi batari bake bari muri iyi nteko.

    Guverineri Kayitesi, avuga ko bigoye kuba hashira ukwezi hatumvikanye umuntu wagwiriwe n'ikirombe muri Rukoma. Yasabye abakora ubucukuzi kubikora neza kinyamwuga bijyanye n'ubushobozi bafite uko bwaba bungana kose, bityo bikarinda ko haba impanuka zirimo n'ìzitwara ubuzima, by'umwihariko abakiri bato kuko aribo usanga muri ibi birombe cyane.

    Baba abajya muri ubu bucukuzi, baba ababyeyi bafite abana babujyamo by'umwihariko aba bahawe izina ry''Abahebyi', baba inzego zitandukanye z'ubuyobozi kuva ku rwego rw'Isibo, bibukijwe izina ubwaryo bahaye aba bacukura bitemewe, 'ABAHEBYI' ko ubwaryo nta cyizere cy'ubuzima ritanga.

    Yagize ati' Iyo umuntu amaze kwiyita umuhebyi hari icyizere cy'Ubuzima aba agifite'?. Yakomeje asaba buri wese kudaceceka, ahubwo agaharanira gukora ibyemewe n'amategeko.

    Abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri rusange, basabwe gukora ubucukuzi butabateza ibibazo kuko iyo bije ataribo gusa bizira, ko biza no ku miryango yabo. Bibukijwe kandi ko 'amabuye y'agaciro atari ibirayi umubyeyi atekera umwana ngo arye', ko acukuwe akabura abaguzi uwagiyeyo atahasubira. Aha yatungaga urutoki abanyamafaranga barimo n'abacukura byemewe aribo bari mu bagira uruhare mu gukoresha aba'BAHEBYI' kuko babagurira ayo mabuye. Bose, yabasabye kwisubiraho inzira zikigendwa.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/21/kamonyi-rukoma-abahebyi-nababakingira-ikibaba-baciriwe-amarenga-yurubategereje/

  • Uko Sibomana Patrick Papy yari agiye kwandika asezera mu ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina asatira anyuze ku mpande, Sibomana Patrick Papy ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yari asezeye mu ikipe y’igihugu kubera kutakira gukurwa mu bakinnyi b’Amavubi bagiye muri Madagascar.

    Sibomana Patrick Papay yari mu bakinnyi 38 umutoza w’ikipe y’igihugu Frank Spittler yahamagaye yitegura imikino 2 ya gicuti, Madagascar na Botswana, akaba umukinnyi umwe muri 14 bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe muri uru rutonde.

    Tariki ya 12 Werurwe, Papy na Gitego Arthur na we ukina muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards bari bageze mu Rwanda bakomezanya umwiherero n’abandi bakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu.

    Amavubi afite imikino 2 ya gicuti ejo ku wa Gatanu na Botswana ndetse na Madagascar ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 ni mu gihe tariki ya 18 Werurwe ari bwo bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Madagascar.

    Sibomana Patrick Papy akaba yaratunguwe no kutisanga ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kwerekeza muri Madagascar.

    Si we gusa kuko n’abandi benshi bibajije uburyo uyu mukinnyi wategewe indege asigaye, hakibazwa impamvu yo kuba yaramuhagamaye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi atahise yakira kuba asigaye mu gihe ahamya ko yari hejuru ameze neza hari n’abagiye arusha, afata umwanzuro wo kwandika asezera mu ikipe y’igihugu kuko kuri we ibyamubayeho yabifataga nko kumusebya babigambiriye.

    Gusa mu gihe yarimo ategura uko yandika ibaruwa, inshuti ze za hafi, abakinnyi bagenzi be babwiye uyu rutahizamu w’imyaka 27 ko yaba ahubutse ndetse abikoreshejwe n’umujinya ko akiri muto hakiri imikino myinshi yo gukina kandi akamenya ko abatoza ikipe y’igihugu ifite ubu ejo bazahinduka.

    Umutoza Frank Spittler yakoze ibara

    Uwavuga ko uyu mudage utoza Amavubi yakoze ibara ntiyaba abeshye kuko ntabwo bikunze ko umukinnyi uhamagawe avuye hanze y’igihugu ngo nurangiza umusige.

    Ubusanzwe abakinnyi bakina hanze y’igihugu ni abakinnyi ubundi umutoza ahamgara yaritondeye cyane, yarabakurikiranye mu makipe ya bo niba bakina ndetse bari ku rwego yifuza kuko ntabwo byumvikana uko wahamagara umukinnyi agategerwa indege aje gufasha abandi imyitozo gusa.

    Abaye ari umukinnyi ahamagaye bwa mbere byagira uruhengekero ariko si ubwa mbere kuko no mu mikino ibiri iheruka yaramuhamagaye ndetse anamuha iminota yo gukina, bivuze ko atari umukinnyi yahamagaye ku bw’impanuka yai amuzi, gusa wakibaza icyabaye.

    Ese Papy koko yari akwiye gusigara?

    Ikibazo cya mbere ahubwo ni ukwibaza niba yari akwiye guhamagarwa kuko muri iyi minsi nubwo muri Kenya ntabwo ameze neza, gusa kuba yari yahamagawe ntiyagombaga kumukura mu bakinnyi bagomba kujya muri Madascar, yari kwirengera ibyo yakoze

    Gusa na none amakuru ISIMBI ikesha bamwe mu bakinnyi bari mu mwiherero, bahuza na Papy uvuga ko atagombaga gusigara kuko ari umwe mu bakinnyi bari banameze neza mu myitozo.

    Ikintu na none wakibaza ni uburyo Papy ubona umwanya wo gukina mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, inshuro nyinshi anabanza mu kibuga yasigaye ariko abakinnyi b’abasimbura nka Tuyisenge Arsene na Iraguha Hadji muri Rayon Sports bakagenda, ntituvuze Mugisha Gilbert wa APR FC benshi banahuriza ku kuba muri aba bakinnyi bakina ku ruhande ari we uri hasi y’abandi bose.

    Sibomana Patrick Papy yari agiye gusezera mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Uko-Sibomana-Patrick-Papy-yari-agiye-kwandika-asezera-mu-ikipe-y-igihugu