Author: webrwanda

  • Mfite imyaka 39, sinzongera gukora imibonano… – #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Eva yavuze ko guhagarika iki gikorwa mu buzima bwe byatewe n’akajagari yahoranaga mu mikorere ye bitewe no kurundurira intekerezo ze mu nkundo za hato na hato, akenshi bigaherekezwa no kubabazwa umutima.

    Yatangaje avuga ko mu bishya yavumbuye birimo inama ivuga ko guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina bituma umuntu asubira ibwana agakura asa neza, yishimye ndetse hakabaho no gutuza mu ntekerezo.

    Kuva mu mwaka wa 2011 yatandukana n’umugabo we, agahura n’agahinda ko kubura umuvandimwe wiyahuye, yagize agahinda gakabije.

    Ibyo byose byamuteraga guhangayika no kumva afite agahinda kenshi. Yafashe umwanzuro wo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina kuko byamuhuzaga n’abantu bamwe bakamubabaza cyangwa bakamwongerera intekerezo nyinshi.

    Ati: “Ku bw’umutekano wanjye no kubungabunga ibyishimo byanjye, sinzongera gukora imibonano mpuzabitsina kuko nasanze kuyihagarika binturisha kandi nkagaragara nk’umwana muto”.

    Eva ufite umukobwa w’imyaka 21 ndetse n’umuhungu w’imyaka 14 atangaza ko agaragara nk’aho avukana n’abana be, nyuma yo kwiha amahoro agafata iyi myanzuro ikakaye.

    Uyu mwanzuro waherekejwe no kwiyegurira Imana ndetse arabatizwa. Avuga ko abantu bamubwira ko yahisemo nabi guhagarika kugirana umubano n’abagabo no kuryamana nabo, abasubiza ko yahunze agahinda, guhangayika,no kubabazwa umutima bya hato na hato kandi agahitamo inzira y’Imana.

    Source: The Mirror

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141037/mfite-imyaka-39-sinzongera-gukora-imibonano-mpuzabitsina-kugeza-mpfuye-141037.html

  • Rayon Sports ihanze amaso rutahizamu uyoboye abandi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, Rayon Sports ihanze amaso rutahizamu w’Umunya-Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah.

    Uyu mukinnyi urimo kwitwara neza muri Bugesera FC nubwo ikipe ye iri habi, ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports itekereza kuba yakongeramo ngo aze kongera imbaraga mu busatirizi bwa yo imaze iminsi ifite ikibazo kuri uyu mwanya.

    Uyu mukinnyi wasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Bugesera FC mu mpeshyi ya 2023, ku mugoroba w’ejo hashize ubwo yari amaze guhembwa nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha ibindi muri Gashyantare, yaciye amarenga ko bishoboka gutandukana na Bugesera FC.

    Ati “Urabizi mu mupira w’amaguru ugerageza kuba watera imbere, ugerageza kuba waba uri mu mwanya mwiza ariko byose bijyana n’ibiganiro ndetse no kumvikana, nta kubeshye nitubona ikipe nziza tuzayirebaho.”

    Kugira ngo Rayon Sports imutware birasaba ko yumvikana n’umukinnyi ndetse akanumvikana n’ikipe ya Bugesera FC ikagura amasezerano ye.

    Kugeza ubu Ani Elijah ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho nyuma y’umunsi wa 24 amaze gutsinda ibitego 13 akurikiwe na Victor Mbaoma wa APR FC ufite 12.

    Rayon Sports ihanze amaso Ani Elijah

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ihanze-amaso-rutahizamu-uyoboye-abandi-mu-rwanda

  • Super Manager w’impano ‘ishidikanywaho’ yateg… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’umujyanama w’abakinnyi Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager ni umwe mu mu bahanzi bakunze gushidikanwaho aho benshi bavuga ko nta nganzo ihagije afite ndetse bakavuga ko ahubwo ari umunyarwenya aho kuba umuhanzi.

    Super Manager uzwi mu ndirimbo nka ‘Sexy Lady’ ‘Sheilla’ n’izindi, avuga ko akora umuziki mpuzamahanga ari nayo mpamvu bamwe mu banyarwanda batumva cyangwa ngo bakunde umuziki we.


    Ati “Abanyarwanda bamwe impamvu batumva umuziki wanjye, ni uko nkora umuziki mpuzamahanga, nkora indirimbo yakumvwa n’umunya-Kenya, Tanzania, Ethiopia n’ahandi. Rero abanyarwanda bamenyereye Gakondo”.

    Super Manager kandi yaboneyeho ateguza Album yitegura gushyira hanze mu mpera z’umwaka ndetse akanakora igitaramo cyo kuyimurika.


    Ati “Ndateganya gushyira hanze album muri uyu mwaka, izaba iriho indirimbo 14”.

    Super Manager abajijwe niba azakora igitaramo cyo kuyimurika, yavuze ko azagikora ariko ataramenya niba azagikorera mu Rwanda, muri Kenya cyangwa se muri Tanzania cyane ko muri Uganda amaze iminsi ahakorera ibitaramo.

    Super Manager yavuze ko abantu batumva umuziki we kuko aririmba mpuzamahanga

    Super Manager yiyita umwami wa YouTube 

    Reba ikiganiro Super Manager yagiranye na Inyarwanda TV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141045/super-manager-wimpano-ishidikanywaho-yateguje-album-video-141045.html

  • Amavu namavuko yItorero Inyamibwa nibyo kw… – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu bitaramo bimaze igihe cyamamazwa! Kizaba ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena. Ni ubwa mbere Itorero gakondo rigiye gukorera igitaramo muri iriya nyubako, ikodeshwa arenga Miliyoni 24 Frw ku munsi umwe.

    Mu bihe bitandukanye abahanzi nyarwanda bagiye bayitaramiramo mu bitaramo bagiye bahuriramo n'abandi, no ku banyamahanga ni uko byagenze!

    Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center, tariki 23-24 Mutarama 2024, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye 'irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kiba igihugu gikwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka.'

    Ati “Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n’ayo mateka nayo twibuka”.

    Yavuze ko muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’ubuzima bw’abantu n’imiterere y’Igihugu’ bijyanye n’ukuntu ibisekuru bisimburana. Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n’iyo u Rwanda rumaze ‘igihugu kibitezeho guhindura igihugu neza’.

    Itorero Inyamibwa rivuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi rwagezeho bashaka kuzagaragaza muri iki gitaramo cyihariye.

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru tariki 18 Werurwe 2024, Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yavuze ko muri iki gitaramo biteguye gutarama u Rwanda no kuruvuga ibigwi.

    Ati: 'Twiteguye guutarama kinyarwanda, gutarama u Rwanda, dutarame ibigwi cyangwa ibyishimo dufite mu Rwanda…Uyu munsi hashize imyaka 23 Inyamibwa zivutse. Ntabwo za nyamibwa zikigizwe n'abantu bigunze ahubwo ni inyamibwa zagutse'.

    Yavuze ko kuva Itorero Inyamibwa ryavukira muri Kaminuza y'u Rwanda mu 1998, rwari urugendo rurerure kandi ko ryashinzwe mu rwego rwo kwikura mu bwigunge no kwiteza imbere.

    Ati 'Urugendo rw'inyamibwa rwabaye rurerure n'u Rwanda ruduha urubuga rwo gukoreramo ibintu byose. Ntiwabyina abantu bari mu ntambara, ubyina ari uko abantu bari mu byishimo. Igitaramo twateguye ni umwanya mwiza wo kwerekana aho itorero ryavuye kandi rishobora kuva muri ibyo bibazo'.

    Akomeza ati 'Nk'itorero rya AERG, ryavutse hakiri ibikomere kuko ryavutse mu 1998 muri Kaminuza y'u Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi bari bafite ibikomere, ariko uyu munsi turifuza kugaragaza ko urugendo rw'inyamibwa rwabayemo ibintu byiza. Rero n'ubwo tutamaze imyaka 30 ariko dufite byinshi byo kugaragaza Igihugu cyacu cyagezeho kandi cyaduhaye.'

    Yavuze ko abantu bazitabira iki gitaramo bakwiye kwitega kuzabona ibihangano binyuranye byubakiye ku mbyino zitandukanye nka Igishakamba, Ikinimba, Ikinyemera, Amasare, Imishayayo n'izindi.

    Rusagara ati 'Igitaramo kizaba kigizwe n'ibintu bine birimo kubyina, imbyino ziturutse mu mpande zose, igice cya kabiri ni igice gito cy'amateka. Igice kindi ni uko kigomba kurangira twese twishimye, icyo gice kizarangira abantu bose banezerewe'.

    Yasobanuye ko iki gitaramo kidasanzwe kuri buri munyarwanda, kuko buri wese afite inkuru yo kubara nyuma y'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

    Ati 'Buri Munyarwanda wese muri iyi myaka 30 afite inkuru yabara, hari aho Igihugu cyacu kigeze ndetse hari ibikorwa byinshi twishimira byagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    'Twe nk'Inyamibwa mu mbyino, umuco no kuwumenyekanisha dufite inkuru twabara. Turifuza ko Abanyarwanda dukomera ku bituranga, twifuje ko muri Werurwe, dutarama kinyarwanda, dutarama u Rwanda kubera ibyishimo dufite muri uyu mwaka.'

    Asobanura ko ibi biri mu mpamvu zatumye iki gitaramo bakita 'Inkuru ya 30'. Ati 'Ni yo mpamvu rero twahisemo gukora iki gitaramo cy'Inkuru ya 30, ntitube twaragikoze mu myaka yatambutse ni uko nta kindi gihe iyo myaka izongera guhura.'

    'Turifuza ko buri Munyarwanda ajyana ibyishimo by'aho u Rwanda rugeze, ariko kandi akajyana n'umukoro waho yifuza kuganisha no kubona u Rwanda mu bihe biri imbere.'

    Abajijwe impamvu batashyize iki gitaramo nyuma y'amatora ya Perezida w'u Rwanda ateganyijwe muri Nyakanga 2024, yasubije ko bagihuje no kwizihiza imyaka 30 kandi na nyuma y'amatora biteguye gutaramira Abanyarwanda.

    Yagize ati 'Impamvu twahisemo gukora iki gitaramo mbere yo kubyina intsinzi Abanyarwanda bategereje muri Nyakanga uyu mwaka, ni uko twifuza kugira ngo tubyine tugaragaza icyo twishimira, ariko na nyuma ya Nyakanga tuzabyina intsinzi twishimira amahitamo y'Abanyarwanda mu matora.'

    Itorero Inyamibwa ririzihiza imyaka 26 rishinzwe. Iyi myaka ishize bashimangiye ibigwi, kandi bafite abanyamuryango benshi, kandi bamaze gutarama ku Isi hose.

    Bamaze gutamira i Burayi inshuro ebyiri (2), mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Afurika yose… Nyuma y’imyaka 26, Inyamibwa bamaze kugira ibikorwa n’ibigwi bidasanzwe.

    Imyaka 26 ishize batangiye bishimira ko ibikorwa by’abo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza nk'abanyeshuri, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw’Isi.

    Mu 2022, iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa ‘Festival de Confolens’ ribera mu gihugu cy’u Bufaransa.

    Kanda hanoubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo 'Inkuru ya 30'

    Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yatangaje ko imyaka 30 ishije hari byinshi mu rugendo rw'abo nk'itorero ndetse n'Igihugu 

    Itorero Inyamibwa ryatangaje ko ryiteguye kubara inkuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye

    Igitaramo ‘Inkuru ya 30’ kizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024

    Muri 2023, Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo cy'amateka bise 'Urwejeje Imana' cyabereye muri BK Arena    

    Inyamibwa baherutse kwegukana igikombe cy’itorero ryahize andi mu 2023 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards

    Inyamibwa bavuze ko muri iki gitaramo bazagaragaza uko bari kurushaho kwigisha umuco abakiri bato








    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141046/amavu-namavuko-yitorero-inyamibwa-nibyo-kwitega-mu-gitaramo-inkuru-ya-30-141046.html

  • Umunyarwanda Samuel Gueulette yafashije ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati asatira, Samuel Gueulette n’ikipe ye ya Raal La Louvière bazamutse mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ibura imikino 8 ngo shampiyona irangire.

    Iyi kipe yabigezeho nyuma y’uko ikipe yari kubatambamira ya Hoogstraten yaraye itsinzwe umukino w’umunsi wa 27 na Dessel Sport 2-0, inanirwa byibuze kugira amanota 45.

    Raal iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’icyiciro cya 3 mu Bubiligi iba yarabigezeho tariki ya 16 Werurwe 2024 ariko iza gutsindwa na Heist 2-1.

    Iyi shampiyona amakipe abiri ya mbere ahita azamuka mu cyiciro cya kabiri, imwe yamenyekanye kuko mu gihe hasigaye imikino 7 kugira ngo iyi shampiyona irangire, igishoboka ni uko umwanya wa kure yarangizaho ari umwanya wa 2.

    Raal La Louvière ubu ni iya mbere n’amanota 65 ikurikiwe na Lokeren-Temse ya kabiri ifite 64 zo zikaba zimaze gukina imikino 26.

    Heist ya 3 isigaje imikino 7 ifite amanota 43. Bivuze ko iramutse itsinze imikino ya yo yose isigaye yarangiza ifite amanota 64, bivuze ko itageza amanota 65 Raal La Louvière ifite ubu.

    Samuel Gueulette akaba yafashije ikipe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri nyuma y’uko yakinnye imikino yose y’iyi kipe ari umukinnyi ngenderwaho, buri gihe aba ari mu bakinnyi babanza mu kibuga.

    Samuel Gueulette akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi guhera mu batarengeje imyaka 20, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe nkuru yarahamagawe.

    Raal yazamutse mu cyiciro cya kabiri

    Samuel Gueulette yafashije ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri

    Gueulette (wa kabiri uhereye ibumoso mu bunamye) ni umukinnyi ubanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-samuel-gueulette-yafashije-ikipe-ye-kuzamuka-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-bubiligi

  • Uko umujinya wari utumye Sibomana Patrick Papy yandika asezera mu ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina asatira anyuze ku mpande, Sibomana Patrick Papy ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yari asezeye mu ikipe y’igihugu kubera kutakira gukurwa mu bakinnyi b’Amavubi bagiye muri Madagascar.

    Sibomana Patrick Papay yari mu bakinnyi 38 umutoza w’ikipe y’igihugu Frank Spittler yahamagaye yitegura imikino 2 ya gicuti, Madagascar na Botswana, akaba umukinnyi umwe muri 14 bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe muri uru rutonde.

    Tariki ya 12 Werurwe, Papy na Gitego Arthur na we ukina muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards bari bageze mu Rwanda bakomezanya umwiherero n’abandi bakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu.

    Amavubi afite imikino 2 ya gicuti ejo ku wa Gatanu na Botswana ndetse na Madagascar ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 ni mu gihe tariki ya 18 Werurwe ari bwo bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Madagascar.

    Sibomana Patrick Papy akaba yaratunguwe no kutisanga ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kwerekeza muri Madagascar.

    Si we gusa kuko n’abandi benshi bibajije uburyo uyu mukinnyi wategewe indege asigaye, hakibazwa impamvu yo kuba yaramuhagamaye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi atahise yakira kuba asigaye mu gihe ahamya ko yari hejuru ameze neza hari n’abagiye arusha, afata umwanzuro wo kwandika asezera mu ikipe y’igihugu kuko kuri we ibyamubayeho yabifataga nko kumusebya babigambiriye.

    Gusa mu gihe yarimo ategura uko yandika ibaruwa, inshuti ze za hafi, abakinnyi bagenzi be babwiye uyu rutahizamu w’imyaka 27 ko yaba ahubutse ndetse abikoreshejwe n’umujinya ko akiri muto hakiri imikino myinshi yo gukina kandi akamenya ko abatoza ikipe y’igihugu ifite ubu ejo bazahinduka.

    Umutoza Frank Spittler yakoze ibara

    Uwavuga ko uyu mudage utoza Amavubi yakoze ibara ntiyaba abeshye kuko ntabwo bikunze ko umukinnyi uhamagawe avuye hanze y’igihugu ngo nurangiza umusige.

    Ubusanzwe abakinnyi bakina hanze y’igihugu ni abakinnyi ubundi umutoza ahamgara yaritondeye cyane, yarabakurikiranye mu makipe ya bo niba bakina ndetse bari ku rwego yifuza kuko ntabwo byumvikana uko wahamagara umukinnyi agategerwa indege aje gufasha abandi imyitozo gusa.

    Abaye ari umukinnyi ahamagaye bwa mbere byagira uruhengekero ariko si ubwa mbere kuko no mu mikino ibiri iheruka yaramuhamagaye ndetse anamuha iminota yo gukina, bivuze ko atari umukinnyi yahamagaye ku bw’impanuka yai amuzi, gusa wakibaza icyabaye.

    Ese Papy koko yari akwiye gusigara?

    Ikibazo cya mbere ahubwo ni ukwibaza niba yari akwiye guhamagarwa kuko muri iyi minsi nubwo muri Kenya ntabwo ameze neza, gusa kuba yari yahamagawe ntiyagombaga kumukura mu bakinnyi bagomba kujya muri Madascar, yari kwirengera ibyo yakoze

    Gusa na none amakuru ISIMBI ikesha bamwe mu bakinnyi bari mu mwiherero, bahuza na Papy uvuga ko atagombaga gusigara kuko ari umwe mu bakinnyi bari banameze neza mu myitozo.

    Ikintu na none wakibaza ni uburyo Papy ubona umwanya wo gukina mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, inshuro nyinshi anabanza mu kibuga yasigaye ariko abakinnyi b’abasimbura nka Tuyisenge Arsene na Iraguha Hadji muri Rayon Sports bakagenda, ntituvuze Mugisha Gilbert wa APR FC benshi banahuriza ku kuba muri aba bakinnyi bakina ku ruhande ari we uri hasi y’abandi bose.

    Sibomana Patrick Papy yari agiye gusezera mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-umujinya-wari-utumye-sibomana-patrick-papy-yandika-asezera-mu-ikipe-y-igihugu

  • Abanyamideli 10 bazamuye Ibendera ryu Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Abakora umwuga wo kumurika imideli b'abanyarwanda bakomeje gushimangira ubuhanga n'ubushobozi bwabo muri uyu mwuga haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahnga.

    Mu minsi ishize, nibwo bamwe mu bakora uyu mwuga bacanye umucyo mu Cyumweru cyahariwe imideli i Paris kizwi nka 'Paris Fashion Week.' Muri abo harimo Munezero Christine, Mushikiwabo Denyse, Umutoni Ornella, Niyirera Esther ndetse na Umufite Anipha.

    Iyi, ntabwo ari inshuro ya mbere aba banyamideli batanu bigaragaza kuri 'stage' mpuzamahanga zikomeye cyane ku Isi, kuko mu 2023 Munezero nabwo yitabiriye Paris Fashion Week ndetse na New York Fashion Show, naho Umutoni hamwe n'abandi bamaze kwandika izina mu kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga bagirana imikoranire na Prada, Elie Saab, Erdem, The Row, Officine Générale, Namacheko, n’abandi.

    1.     Munezero Christine

    Umunyamideli Munezero Christine ni umwe mu bakobwa b’abahanga mu bijyanye no kumurika imideli. Ubuhanga bwe yabushimangiye ubwo yaserukiraga u Rwanda i Burayi mu 2021 agahesha igihugu ishema muri Paris Fashion Week, aho yaje ku mwanya wa mbere muri 92. Mu ntangiro za 2022, nabwo Munezero yahagarariye igihugu i Paris muri ‘The Haute Couture & Fall Winter Clothing.’

    Mu 2023, uyu mukobwa yaserukanye umucyo mu birori bya Paris Fashion Week. Mu rugendo rwe amaze imyaka itanu, Christine amaze gukorana n’ibigo nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Giambattiste Vali, akorana na Moshions n’abandi. Mu bindi birori yitabiriye harimo Milan Fashion Week, Ney York Fashion Week na London Fashion Week.





    2.     Mushikiwabo Denyse

    Mushikiwabo Denyse ni umwe mu bamurika  imideli b’abanyarwanda bagaragaye mu birori by’imideli bitandukanye byabereye ku mugabane w’u  Burayi. Umwaka ushize, yagaragaje ko ari mu bihe bye byiza ubwo yagaragaraga ku byapa i New York ari kwamamaza imyambaro ya Polo, igikorwa cyashimangiye ko amaze kugera ku rwego rwo hejuru.

    Denyse yahesheje igihugu ishema mu birori bitandukanye by’imideli birimo New York Fashion Week, Milan Fashion Week aho yamurikaga imyambaro ya Diesel, Paris Fashion Week, London Fashion Week aho yakoranye n’ibigo nka Balmain, David Koma, Ulla Johnson n’ibindi



    3.     Umutoni Ornella

    Umunyarwandakazi Umutoni Ornella ari mu baserutse neza mu birori bya New York Fashion Week byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka aturutse muri Elite Model Mangement. Nyuma yaho gato, Ornella yitabiriye Paris Fashion Week.






    4.     Niyirera Esther

    Niyirera Esther, umwe mu banyarwandakazi bamaze kwandika izina mu bijyanye no kumurika imideli, amaze guserukira igihugu mu birori bitandukanye birimo Paris Fashion Week, n’ibindi.

    5.     Umufite Anipha

    Umufite Anipha wabaye igisonga cya Miss Supranational Rwanda 2019, afite amateka akomeye mu byo kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga, aho amaze kwitabira ibirori birimo London Fashion Week, Milan Fashion Week, Paris Fashion Week n’ibindi.





    6.     Umuhoza Linda

    Umunyamideli Umuhoza Linda wiyeguriye umutima w’umuraperi Logan Joe, yamamaye cyane binyuze mu gukorana n’inzu zikomeye z’imideli birimo Moshions, Maison Munezero, Rwanda Clothing, Sonia Mugabo, Inzuki, Uzi Collection n’izindi.

    Umwaka ushize, abifashijwemo na Issi Model Africa, Umuhoza yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week aho yerekanye imyambaro ya Alessandra Rich n’ibya Milan Fashion Week aho yamuritse imyambaro ya Blimarine n’ibindi.





    7.     Isheja Morella

    Isheja Morella umaze kuba umwamikazi wa Gucci na Dior, ni umwe mu bakomeje guhagararira neza igihugu mu mideli ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu 2022, Isheja wanyuze muri Miss Rwanda 2021 yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya ‘Dior Fall 2022’ byabereye muri Korea ku Mugabane wa Aziya, yitabira ibindi nka Paris Fashion Week n’ibindi.





    8. Mushimiyimana Anitha

    Mushimiyimana Anitha yaserukiye u Rwanda mu birori byo kumurika imideli bizwi nka ‘The Fashion Factor’ bibera i Dubai, anatsindira kuba ‘The Look of The Year’ mu marushanwa ya Rwanda Global Top Model Competition.’




    9. Diane Ngabonziza

    Diane Ngabonziza uri mu begukanye irushanwa rya Rwanda Global Top Model yahagarariye u Rwanda mu Buhinde mu marushanwa ya Supermodel Worldwide 2023. Aha, yitwaye neza kuko yabashije kwegukna igihembo cy’uwahize abandi mu bwiza. 






    10.  Mwiza Amelia

    Umwaka ushize, Mwiza Amelia hamwe na mugenzi we Munyana Peace Kenson bagiye guhagararira u Rwanda i Dubai mu birori byo kumurika imideli bya ‘Fashion Factor Dubai.’



    Icyo gihe Amalia na Kenson baherekejwe na Diane Ngabonziza ndetse na Paulette Ndekwe utegura igikorwa cya Rwanda Globl Top Model.  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140918/abanyamideli-10-bazamuye-ibendera-ryu-rwanda-ku-ruhando-mpuzamahanga-amafoto-140918.html

  • Access Bank yagaragaje amahirwe ari mu ishora… – #rwanda #RwOT

    Prossie Kalisa yatangaje ibi mu Nama ya 'Women In Leadership Summit & Awards' yateguwe na Lead Access, ikigo kiyobowe na Iris Irumva – umwe mu bari n'abategarugori b'abahanga mu bijyanye no gutegura amahugurwa no mu ishoramari.

    Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Center [KCC] kuwa Kane tariki 14 Werurwe 2024, isozwa kuwa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 hatangwa ibihembo byatanzwe n'abarimo Access Bank iri mu baterankunga bakuru b'iki gikorwa.

    Umunsi wa mbere w’iyi nama waranzwe no gusangira ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ba rwiyemezamirimo b'abari n'abategarugori yaba ababitangiye ndetse n’abitegura kubyinjiramo.

    Iyi nama yagarutse ku ruhare rw'umwari n'umutegarugori mu buhinzi, ishoramari no guhanga udushya mu gihe igice cya nyuma kibanze ku birenana n'amafaranga no kwigira ku mwari n'umutegarugori.

    Iyi ngingo yasobanuwe neza n'umuhanga mu birebana n'ibikorwa n'ibigo by'imari wari uhagarariye Access Bank Rwanda muri iyi nama, Prossie Kalisa.

    Kuki Access Bank yateye gutera inkunga Women In Leadership Summit&Awards?

    Ingingo yo gushyigikira umwari n'umutegarugori nk'ikigo cy'imari cya Access Bank, ni ingenzi ndetse Access Bank ifite gahunda zihariye yatangije zo gufasha abari n'abategarugori mu iterambere.

    Gahunda zatangijwe na Access Bank mu gufasha abari n'abategarugori zirimo ibijyanye no kubafasha kubona igishoro ariko hakabaho n'uruhande rwo kubafasha kwiyungura ubumenyi mu birebana n'ishoramari.

    Binyuze muri 'W Academy', abari n'abategarugori babona umwanya w'amahugurwa binyuze mu myiherero itandukanye ibategurirwa, bagasangira ibitekerezo bitandukanye. Biri mu murongo wa gahunda Access Bank yihaye wo gufasha abari n'abategarugori kumenyekanisha ibyo bakora.

    Kugeza ubu muri Access Bank, abakozi b'igitsinagore bari ku kigero cya 49% ndetse imwe mu myanya y'ubuyobozi ikorwamo n'igitsinagore nka Head of Treasury, Chief Internal Auditor n'iyindi.

    Mu birebana na gahunda zo kubitsa hashyizweho inyungu yihariye ndetse no mu birebana no kwaka inguzanyo abari n'abategarugori batekerejweho mu buryo bwo gukomeza korohereza ubushabitsi bwabo binyuze muri Access Bank.

    Ibyo Prossie Kalisa yikijeho ku ngingo irebana n'amafaranga no kwigira ku mwari n'umutegarugori:

    Yatangiye abwira abari bateraniye muri KCC bimwe mu bibazo abona abari n'abategarugori bagifite, avuga ko hakirimo kwitinya, kumva ko ibirebana n'amafaranga ari iby'abagabo ndetse anagera ku ngingo yo kuba hari abatazi neza icyo bashaka.

    Prossie Kalisa yagize ati: 'Tugomba kuvuga ku mafaranga, tugomba kumenya uburyo bwo gukoresha amafaranga. Kugeza ubu ntabwo turagera ku rwego rwifuzwa rwo kumenya gukoresha no gushaka amafaranga.”

    Ashimangira iyi ngingo yagize ati: 'Abari n'abategarugori kenshi nta cyizere twigirira tuba twumva ko ibyo bireba abagabo gusa. Nyamara twaba abanyamiliyari muri iyi isi tugomba gutekereza uburyo bwo gutangira buboneye.'

    Yagaragaje ko bisaba ibitambo kugera ku mafaranga ati: 'Hari uburyo ugomba kubitekerezaho byaba na ngombwa ukagira ibyo wiyima, ni ibintu bitoroshye ariko birakenewe kugira ngo ugire ayo wizigamiye.'

    Yerekanye ko hakiri imbogamizi zitandukanye ati: 'Ntabwo dufite amakuru ahagije ku birebana no gushora imari inzira ishoboka harimo kumenyana n'abandi babitangiye tukava ha hantu runaka uba wumva bihagije.'

    Prossie Kalisa yerekanye ko hari abajya no kwaka inguzanyo muri Banki nta gitekerezo gihamye bafite ati: 'Kugeza uyu munsi dushobora kugira abari n'abategarugori baza bakaba badafite icyo bagiye kuyakoresha.'

    Uyu muyobozi yagaragaje kandi ko amafaranga yose waba ufite watangira gukora ibyo ukunze, agaragaza ko benshi mu bari n'abatagarugori bagana ibigo by'imari usanga baka Miliyoni 5Frw kugera kuri Miliyoni 10Frw kandi ibyo bakora bibasha gukunda.

    Yerekanye ko kugeza ubu kwinjira mu ishoramari bidasaba imyaka ahubwo bishingira ku cyo wiyemeje gukora kandi uba ukeneye iteka kugira ubumenyi bwisumbuye, gushakisha abafite amakuru yisumbuye ku byo ushaka kujyamo.

    Prossie Kalisa yagaragaje kandi ko Access Bank ifite gahunda zitandukanye zigamije gufasha abari n'abategarugori bifuza kwiyungura ubumenyi ndetse n'urubyiruko muri rusange mu birebana n'ishoramari.

    Inama ya Women In Lead yatewe inkunga na Access Bank nyuma yo gusanga ifite intego ihura neza na zimwe muri gahunda z’iki kigo cy’imariIris Irumva watangije iki gikorwa binyuze muri kompanyi ye ya Lead Access yashimiye abaterankunga n’abafatanyabikorwa barimo Access BankUmunya Kenya uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga yaganirije abitabiriye iyi nama ku kamaro ko kumenya kugabanyisha cyangwa kujya mu biciro kuri buri kintu cyoseWomen In Lead yatewe inkunga na Access Bank yikije ku ngingo nyinshi zitandukanye zose zigamije gukomeza gushyigikira iterambere ry’umwari n’umutegarugoriBamwe mu bafite imishinga yagiye ihembwa na Access Bank bari bashyiriweho umwanya wo kuyimurikaAccess Bank ikomeje gushyigikira iterambere ry’imishinga itandukanye by’umwihariko yorohereza umwari n’umutegarugoriWomen In Lead yari inama ikomatanije no gutanga ibihembo ku bari n’abategarugori bamaze igihe bagaragaza ubudasa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141015/access-bank-yagaragaje-amahirwe-ari-mu-ishoramari-ku-bari-nabategarugori-amafoto-141015.html

  • Ni nde ukwiye kubazwa ibya Hip Hop yo mu Rwan… – #rwanda #RwOT

    Wumvise mu ndirimbo nyinshi zikorwa n'ababaraperi yaba abato n'abakuru, wumvamo agahinda gakomeye bibaza icyo bazizwa ko ntacyo bakora bagenzi babo badakora bakibaza impamvu badahabwa umwanya.

    Umwaka ushize ubwo Kendrick Lamar yazaga gutarama mu bitaramo bya Move Afrika,abaraperi bo mu Rwanda  barahagurutse bagaragaza ko batumva ukuntu umugabo uri mu ba mbere ku Isi bashoboye aza mu bagomba kujyana na we ku rubyiniro hakaburamo ukora injyana nk’iye.

    Zeo Trap ari mu baraperi bato ariko batera ibyishimo abakunzi b’iyi njyana nabayihirimbaniye bishimira kuba hari abazatuma iyi njyana izahoraho

    Ubundi injyana Hip Hop ihagaze gute mu ruhando mpuzamahanga?

    Turimo gukora kuri iyi nkuru twatereye akajisho ku rutonde mpuzamahanga rwabakuye agatubutse mu muziki urebye mu icumi baza imbere bayobowe n'umuraperi muri 2024 Jay Z utunze Miliyari 2.5 z'amadorali.

    Kuri uru rutonde iyo ukomeje ururebaho usanga mu icumi bari imbere harimo na P Diddy, Dr Dre na Kanye West aba bagabo umuzi w'ubutunzi bwabo ukaba ari injyana ya Hip Hop.

    Imibare kandi rusange mu buryo injyana zitandukanye zikunzwe ku isi igaragaraza ko Hip Hop ariyo ifite abakunzi benshi ni mu gihe kuko abakora iyi njyana akenshi usanga bibanda ku bibazo bikomeye bihari.

    Dany Nanone ari mu baraperi bamaze igihe bakora neza, banafite ibikorwa bimeze neza ariko ni gake wabona yahawe ikiraka 

    Abaraperi bavuga iki kuri iyi njyana mu Rwanda

    Umuraperi Riderman agenda akomeza kugaragaza yaba mu biganiro atanga no mu ndirimbo ze ko Hip Hop yirengagizwa nkana nko mu ndirimbo 'Impamvu'.

    Hari igitero yumvikanamo agira ati'Benshi ntitunywa mugo ntituzi urugomo, abagore dufite ntabwo tubatera uruguma, impamvu zituma twimwa amahirwe zirimo no kuba abaraperi tudatanga ruswa.'

    Aherutse kandi kumvikana agira ati'Dutangira umuziki badufata nka mayibobo. Bakadufata nk'abantu badafite ikinyabupfura, ugasanga ibigo birakorana n'abahanzi ba R&B twebwe ntibikorane natwe, iyo myumvire yagiye ihinduka.'

    Nubwo ariko Riderman agaragaza ko hari ibimaze kugerwaho, iyo urebye mu birori n'ibitaramo bitegurwa, mu bikorwa byo gusinyisha abahanzi mu bikorwa byo kwamamaza cyangwa by'ubukangurambaga havugwamo  icyuho.

    Fireman aherutse kumvikana kumvikana avuga ko bitumvikana uko umuntu ajya gukora ubukangurambaga bwo gukumira inda ziterwa abangavu, agatwara umuhanzi uririmba indirimbo zo kwinezeza rimwe na rimwe zinazamura ubushyuhe, asize umuraperi uririmba ibintu byafasha umuryango mugari.

    Byagorana kuba wakora urutonde rw’abaraperi bakora neza bakanagira igikundiro ngo usige Khalifan Govinda

    Bimwe mu byagiye bivugwa ku njyana ya Hip Hop n’abayikora

    Tutagiye kure Coach Gael, rwiyemezamirimo wabigize umwuga mu nguni zitandukanye zirimo n'imyidagaduro, yumvikanye avuga ko adashobora gukorana n'umuraperi agaragaza ko imico yabo irimo no gukoresha ibiyobyabwenge itajyana n'intumbero afite.

    Gusa kuri iyi ngingo bamwe bavuga ko  aba umwe agatukisha bose ahubwo haba hakwiye kurebwa uko ibibazo bihari byakemuka ariko akazi kagakomeza.

    Bamwe bafata igisekuru cy’abaraperi nka Fireman na P Fla nk’abahanuzi bitewe n’ibyo bagiye bagenda bavuga mu mirongo yabo

    Riderman ufatwa nk’urufatiro rw’iyi njyana kandi wabashije kuyihuza n’irindi shoramari yagiye mu bihe bitandukanye agaragaza ko abaraperi ibyo bavugwaho bififitse 

    Igikwiye gukorwa:

    Guha ibiraka abakora iyi njyana nabo bakabasha kubona uko babaho kuko usanga bakora iyo bwabaga bagakora ibihangano byiza binakundwa ariko bakimwa uburyo bwatuma bakomeza gukora ibintu byabo neza.

    Kumva ko Hip Hop ari injyana iri mu zigize umuziki igahabwa rugari mu binyamakuru yaba ibyandika iby'amajwi n'amashusho kuko bavuga ko hari ibyo usanga byaramaze gufata umurongo ntakuka w’uko iyi njyana n’abayikora ntaho bamenera.

    Abaraperi n'abahanzi muri rusange nabo bafite gukomeza kurwana inkundura mu gukora ibyiza yaba mu buhanzi no kugaragza imico iboneye mu rwego rwo gukomeza guteza ubuhanzi imbere dore ko bimaze kugaragara ko bwatunga ababurimo nta nkomyi.

    Ubuhanzi bukomeza gutera imbere mu Rwanda

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140954/ni-nde-ukwiye-kubazwa-ibya-hip-hop-yo-mu-rwanda-140954.html

  • Amafoto: Nyuma yo kugirwa inama yo kureka guconga ka ruhango Neymar Jr yazanye ingamba shyashya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Brazil w'imyaka 32 mu munsi ishize Nyuma yimvune abafana bari batewe impungenge n'umubyibuho we bikaza no gutuma bamurakarira bakamubwira amagambo mabi harimo no kumugira inama yo kureka umupira gusa ubu mu mafoto agaragara hanze amugaragaza asa nkuwongeye kuba 'fit' ndetse ari no munzu zikorerwamo siporo agabanya ibiro anaterura ibyuma bitandukanye .

    iyi foto yagaragaye hagati y'itariki ya 14 na 19 Gashyantare acyiva mu mvune.
    Ifoto yagiye hanze imugaragaza ibiro byaragabanutse kandi ari no mu myitozo ikomeye

    Ikipe ye ya Al Hilal niyo iyoboye Urutonde rwa Saudi Arabia pro league ifite amanota 68 ikurikirwa na Al Nassr FC ifite amanota 56 bageze ku munsi wa 24 wa shampiyona yabo

    Reba nandi mafoto ye

    Source : https://yegob.rw/amafoto-nyuma-yo-kugirwa-inama-yo-kureka-guconga-ka-ruhango-neymar-jr-yazanye-ingamba-shyashya/