Michael James Owen yavutse taliki 14 Ukuboza mu 1979, avukira mu gace ka Cheshire mu gihugu cy'u Bwongereza.
Avuka kuri nyina witwa Jeannette mu gihe se yitwa Terry Owen ndetse akaba yaranakinnye umupira w'amaguru mu makipe nka Chershire City na Everton.
Michael Oween wakuze afana Everton cyane, yatangiye gukina umupira w'amaguru ku myaka 7 abifashijwemo na se umubyara wamubonagamo kuzavamo umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomeye.
Ku myaka 12 gusa ni bwo yatangiye gukinira Liverpool y'abato nyuma yuko yanifuzwaga n'andi makipe y'abato arimo iya Chelsea ndetse n’iya Arsenal.Â
Yaragiye yitwara neza ndetse anayifasha gukora amateka mu 1995 yegukana igikombe cya FA Cup cyayo cya mbere abigizemo uruhare rukomeye.
Mu mwaka w'imikino wo mu 1969-1997 yaje kuzamurwa mu ikipe nkuru maze anatsinda igitego ku mukino we wa mbere bari bakinnyemo na Wimbledon muri Premier League.
Michael James Owen yaje kungukira mu bihombo bya Robbie Fowler wari usanzwe ari rutahizamu wa mbere wa Liverpool agira ikibazo cy'imvune bituma ariwe witabazwa imikino yose.
Aya mahirwe yayabyaje umusaruro ahita aba umukinnyi utsinze ibitego byinshi muri Premier League mu mwaka w'imikino wo mu 1997-98 ndetse anahabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza ukiri muto.
Nyuma yaje kongera amasezerano y'imyaka 5 mu ikipe ya Liverpool asinyira kuzajya ahembwa ibihumbi 100 by'Amayero bituma ahita ashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto uhembwe amafaranga menshi mu mateka y'umupira w'u Bwongereza.
Mu mwaka w'imikino wakurikiyeho nabwo Michael Owen ni we wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Premier League gusa nyuma aza kuvunika bituma amara hafi amezi 5 adakandagira mu kibuga.
Muri 2001 ni bwo Liverpool yegukanye ibikombe 3 birimo icya Europa League, icya Football League Cup ndetse n’icya FA Cup babifashijwemo na Michael Owen watsinze ibitego 2 ku mukino wa nyuma.
Ibi byaje gutuma uyu mukinnyi ahabwa igihembo cya Ballon d'Or ahita aba Umwongereza wa mbere wegukanye iki gihembo nyuma ya Kevin Keegan wari waracyegukanye mu 1979.

Michael Owen yegukana igihembo cya Ballon d’OrÂ
Kubera kwitwara neza Michael Owen yaje kongera amasezerano y'imyaka 4 muri Liverpool yemererwa kuzajya ahembwa ibihumbi 70 by'Amayero ku cyumweru.
Yakomeje kwitwara neza biza no kugera aho atsindira Liverpool ibitego 217 muri rusange mu mikino 297 yari amaze gukinira Liverpool ndetse atangira kwifuzwa n'amakipe atandukanye arimo Real Madrid ariko Gerard Houllier watozaga Liverpool icyo gihe akavuga ko batamugurisha.
Muri 2004Â byarangiye Michael Owen yerekeje muri Real Madrid aguzwe miliyoni 8 z'Amayero ariko agezeyo ibintu ntibyagenda neza, akajya yicazwa ku ntebe y'abasimbura bikanatuma abafana bamuvugiriza induru.
Yakinnyeyo imikino 36 atsindayo ibitego 13 muri shampiyona ahita asubira mu Bwongereza agiye gukina mu ikipe ya Newcastle United atanzweho miliyoni 16 z'Amayero. Agezeyo yatangiye kugira ibibazo by'imvune bituma amara amezi 18 adakandagira mu kibuga.
Nyuma yo kuva mu mvune yagarutse mu kibuga maze mu mwaka w'imikino wa 2007-08 ahita aba umukinnyi watsindiye Newcastle United ibitego byinshi ariko mu mwaka ukurikiyeho iyi kipe ihita imanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri.
Byatumye Michael Owen ahitamo kwerekeza mu ikipe ya Manchester United agendeye ubuntu, gusa naho ntabwo yigeze ahagirira ibihe byiza kubera ko mu myaka 3 yakinnyeyo imikino 31 atsindamo ibitego 5 gusa.
Muri 2012 yavuye mu ikipe y'amashitani atukura yerekeza muri Stoke City ariko ntiyakinayo imikino myinshi maze taliki 19 Werurwe muri 2013 atangaza ko asezeye ku mupira w'amaguru burundu.
Michael Owen yasize amateka muri Premier League arimo kuba umukinnyi ukiri muto wagejeje ku bitego 100 ndetse akaba no mu bakinnyi 10 batsinze ibitego 150.
Ku bijyanye n'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, uyu mukinnyi yatangiye kuyikinira ahereye mu kipe y’abatarengehe imyaka 15 maze mu 1998 aba ari bwo atangira gukinira iy'abakuru. Michael Owen yabaye umukinnyi ukiri muto ukiniye u Bwongereza ndetse akanatsinda igitego.
Muri rusange yayikiniye imikino 89 atsindamo ibitego 40 gusa nta gikombe yigeze atwarana nayo.
Uyu ni umwe mu bakinnyi bazaba bari mu Rwanda mu kwezi kwa 9 guhera tariki ya 1 kugeza ku ya 10 uyu mwaka wa 2024 mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizakinirwa i Kigali.

Michael Owen yakoreye amateka mu ikipe ya Liverpool ndetse anafatwa nk’umunyabigwi wayo

Michael Owen yinyijuje muri Real Madrid ariko ntibyagenda neza
Michael Owen mbere yo gusoza ruhago yakiniye na Manchester UnitedÂ

Uyu munyabigwi ategerejwe i KigaliÂ































Natasha ni we mfura mu bakobwa akanaba ubuheta bwa Perezidsa Museveni
Natasha Museveni nyuma y’igihe akorana na Se mu biro bye, yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru ya UgandaÂ
Benshi bafata Natasha Museveni w’imyaka 48 nk’amaso ya Perezida Museveni
Umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, Chris Brown, ari mu byamamare bya mbere byatangaje ko bitatewe isoni no kuba bibana n’indwara ya ‘Bipolar Disorder’. Mu 2014 ubwo uyu muhanzi yitabaga urukiko rwa Los Angeles azira kunywa ibiyobyabwenge agakubita umuntu akamukomeretsa mu kabyiniro, yabwiye urukiko ko arwaye iyi ndwara ibimutera. Ibi byatumye asuzumwa n’abaganga basanga koko arayirwaye ategekwa kujya muri ‘Rehab’ no kujya afata imiti yo guhangana n’iyi ndwara.
Uretse kuba Kanye West Ye akunze kubigarukaho cyane mu ndirimbo ze ko arwaye iyi ndwara, rimwe na rimwe ajya yiyita ‘umusazi’, uyu muraperi ntazibagirana ibyo yakoze mu 2020 kubera iyi ndwara biri no mu byabaye intandaro yo gutandukana kwe na Kim Kardashian nyuma yaho uyu muraperi yavuze muri Rehab igihe kitarangiye. Muri iki gihe Ye yarafite imyitwarire idasanzwe ndetse byabaye ngombwa ko polisi imifungisha ijisho kuko byakekwaga ko yakwibabaza. Iki gihe kandi Instagram na X (Twitter ) byari byamubaniye gukoresha izi mbuga bitewe n’amagambo yandikaga.
Icyamamare mu muziki, Dwayne Carter, umuraperi uzwi cyane ku izina rya Lil Wayne, nawe ntiyigeze atinya kuvuga ko abana uburwayi bwa ‘Bipolar Disorder’.Â
Icyamamarekazi mu njyana ya ‘R&B’, Mariah Carey, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, uri mu bamaze igihe mu muziki, mu 2018 yatangarije People Magazine ko amaze igihe kinini arwaye indwara y’akajagari mu ntekerezo kuko yatangiye kuyirwara kuva mu 2001. Uyu muhanzikazi iki gihe yatangaje ko afite ubwoba ko mu bana be hari uwazamukurikiza akayirwara.
Kabuhariwe muri filime z’imirwano akaba n’umuhanga mu mirwano njya rugamba, Jean Claude Van Damme, wakunzwe muri filime zirimo nka ‘Lion Heart’, ‘Universal Soldier’, ‘Sudden Death’ n’izindi.Â
Umukinnyi wa filime Catherine Zeta-Jones, akaba n’umugore w’icyamamare Michael Douglas, uzwi cyane muri filime nka ‘Chicago’, ‘Cocaine Godmother’ n’izindi, nawe yatangaje ko arwaye ‘Bipolar Disoder’ mu 2013. Zeta-Jones avuga ko yatangiye kurwara iyi ndwara mu myaka y’ubukumi bwe gusa ntahite atangira gufata imiti kugeza agize imyaka 35 y’amavuko.
Umuhanzi akaba n’umucuranzi wa gitari, Pere Wentz, uba mu itsinda rya ‘Fall Out Boys’ rikomeye mu njyana ya Rock ryakunzwe mu ndirimbo nka ‘Dance’, ‘Sugar’ n’izindi. Mu 2018 ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri televiziyo ya MTV, Pete Wentz yatangaje ko arwaye iyi ndwara.
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Demi Lovato, wigeze no kurengwa n’ibiyobyabwenge mu 2017 akajyanwa muri Rehab, yakunze kugaruka ku bibazo byo mu mutwe afite birimo n’indwara ya ‘Bipolar Disorder’ yarwaye kuva mu 2011.
Umunyabigwi muri Sinema, Mel Gibson, wanakinnye filime ya Yesu yitwa ‘The Passion of The Christ’ yatumye yamamara, mu 2008 nibwo yatangaje ko arwaye indwara y’akajagari mu ntekerezo. Ibi kandi yongeye kubivugira muri filime mbarankuru yise ‘Acting Class of 1977’ igaruka ku nzira ye muri sinema.