Author: webrwanda

  • Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, akomeje kwerekana ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye ku Mugabane w'u Burayi, nyuma y'uko hamenyekanye ko agiye kongera gutaramira mu Bubiligi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

    Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, kizabera mu Mujyi wa Bruxelles, kikaba cyateguwe na Team Production, kompanyi imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye by'abahanzi b'indirimbo zo kuramya Imana mu bihugu by'i Burayi. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye, barimo Abanyarwanda n'inshuti zabo batuye mu Bubiligi no mu bindi bihugu byegereyeho.

    Israel Mbonyi agiye gusubira mu Bubiligi ashingiye ku mateka meza yasize mu bitaramo yabahaye, cyane cyane icyo yakoze mu 2024, cyabereye ahazwi nka Docks (Dome Events Hall), cyari cyitabiriwe n'abantu benshi cyane ku buryo aho cyari cyabereye hari huzuye. Icyo gitaramo cyabaye ikimenyetso gikomeye cy'uko umuziki wo kuramya Imana ukomeje gukundwa n'Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Muri icyo gitaramo, Mbonyi yanakiriwe ku rubyiniro na Burugumesitiri wa Bruxelles, Philippe Close, wagaragaje ko uyu muhanzi ari umwe mu bahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba bafite izina rikomeye ku Mugabane w'u Burayi. Yanahawe kandi ishimwe ryashimiye umusanzu atanga mu kumenyekanisha umuco nyarwanda n'indirimbo zo kuramya Imana.

    Iki gitaramo gishya kitezweho gukomeza gusiga amateka, by'umwihariko nyuma y'uko Israel Mbonyi aherutse gushyira ku isoko Album ye ya Gatanu, yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki we hirya no hino ku Isi.

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bubiligi
    Israel Mbonyi agiye gusubira mu Bubiligi ashingiye ku mateka meza yasize mu bitaramo yabahaye, cyane cyane icyo yakoze mu 2024

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-windirimbo-zo-kuramya-no-guhimbaza-imana-israel-mbonyi-agiye-gutaramira-mu-bubiligi/

  • Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari cya 2026 itsinze APR FC kuri penaliti 7-6, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

    Kuri iki Cyumweru hakinwaga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari wahuje APR FC yasezereye AS Kigali na Police FC yasezereye Rayon Sports.

    Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro, APR FC ni yo yabonye amahirwe menshi nk’abiri yo mu gice cya mbere ya William Togui Mel ariko umunyezamu Onesime akayakuramo, mu gice cya kabiri nabwo yakuyemo imipira ikomeye irimo iya Dauda, Mamadou Sy na Cheikh Djibril Ouatara.

    Gusa mu ntangiriro z’igice cya gatatu ku munota wa 53, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na William Togui Mel yikaraze mu kirere (bicycle kick) ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka.

    Police FC itigeze ibona amahirwe menshi yaje kwishyura ku munota wa 68 kubera ubwumvikane buke bwa Ishimwe Pierre wagiye gufata umupira wari uhinduwe na Kilongozi ariko Yunusu akamukoma, Gakwaya Leonard ahita atsinda. Umukino warangiye ari 1-1.

    Mbere y’uko umukino urangira Police FC yakoze impinduka ikuramo umunyezamu Twizerimana Onesime wagize umukino mwiza bazanamo Niyongira Patience ngo aze gukuramo penaliti, yanakoze akazi ke neza kuko yakuyemo 3.

    Bahise bitabaza penaliti aho 5 za mbere buri kipe yahushije imwe ku ruhande rwa APR FC yahushijwe na Seidu Yussif Dauda maze Ruboneka Bosco, Niyigena Clement, Mamadou Sy na Byiringiro Gilbert barazinjiza.

    Police FC kapiteni Nsabimana Eric Zidane ni we wayihushije mu hihe Ani Elijah, Byiringiro Lague, Ndayishimiye Dieudonne na Ishimwe Christian bazinjije.

    Bahise bakomeza gutera imwe, imwe, maze Togui arayihusha ni nako kuri Police FC, Ekeson yayihushije, Niyomugabo Claude na Nshimiyimana Yunusu bahise bazinjiza ku ruhande rwa APR FC, Kilongozi na Iradukunda Simeon nabo barazinjiza ku ruhande rwa Police FC, Ssekiganda Ronald yahise ayihusha maze David Chimezi wa Police FC arayinjizs bahita begukana Igikombe kuri penaliti 7-6.

    Source : http://isimbi.rw/police-fc-yegukanye-igikombe-cy-intwari-itsinze-apr-fc-amafoto.html

  • Taylor Swift arimo! Urutonde rw’ibyamamare 10 byateye ishoti Grammy Awards 2026 #rwanda #RwOT

    Mu gihe ibihembo bya Grammy Awards 2026 byatangirwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikanitabwirwa n’abahanzi benshi b’ingeri zose, ISIMBI twaguteguriye urutonde rw’abahanzi 10 batunguranye ntibabyitabire kandi bari batumiwe.

    Mu byamamare bitagaragaye harimo Gracie Abrams, nubwo yari yarigeze gutangazwa mu bahataniye ibi bihembo [Nomination] inshuro nyinshi mu myaka yashize, amakuru dukesha ikinyamakuru Variety yemeza ko kuba atarabonye amahirwe mu guhatana mu byiciro bikomeye birimo indirimbo y’umwaka byatumye asiba kwitabira uyu muhango.

    Umuhanzikazi Role Model na we ntiyagaragaye, ahanini bitewe n’uko atabonye nomination n’imwe muri uyu mwaka, nubwo yari afite indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane.

    Umuhanzi The Weeknd, wegukanye Grammy enye mu mateka ye, na we ntiyitabiriye kuko album ye nshya n’indirimbo yakoranye na Playboi Carti itigeze ihabwa agaciro n’akanama ka Grammy ibi ahurijeho na Lorde na we wasibye nyuma yo kudahabwa nomination kuri album ye ya kane yise 'Virgin’.

    Abahanzikazi bakomeye barimo Beyoncé na Taylor Swift nabo ntibagaragaye. Beyoncé yari yaratsindiye igihembo cya 'Album of the Year’ mu mwaka ushize, ariko iyi album ye ntiyari mu gihe cyemewe uyu mwaka ku buryo yashoboraga guhatana.

    Taylor Swift we ntiyari mu bahatanira ibihembo kandi amakuru avuga ko ari mu myiteguro y’ubukwe na Travis Kelce.

    Ariana Grande, nubwo yari yegukanye igihembo cya 'Best Pop Duo/Group Performance’ mu mwaka ushize, nawe yasibye kimwe na Cynthia Erivo wari uri mu birori by’ikinamico byabereye i London.

    Timothée Chalamet na we ntiyitabiriye kubera indi mihango yari yitabiriye mu Bwongereza, ibintu byatumye n’umukunzi we Kylie Jenner atagaragara.

    Mu bandi basibye harimo LISA wo muri Blackpink uri mu ifatwa ry’amashusho ya filime azagaragaramo riri kubera muri Koreya y’Epfo, ndetse na Halsey, wasohoye album ye hanze y’igihe cyemewe n’amategeko ya Grammy.

    Grammy 2026 yaranzwe n’intsinzi z’abahanzi bakomeye barimo umuraperi Bad Bunny wegukanye alubumu y’umwaka ,Kendrick Lamar, Lady Gaga, Billie Ellish ,Justin Bieber n’abandi .

    Taylor Swift na Travis bakwepye itangwa ry’ibihembo rya Grammy

    Source : http://isimbi.rw/taylor-swift-arimo-urutonde-rw-ibyamamare-10-byateye-ishoti-grammy-awards-2026.html

  • Umunsi Manishimwe Djabel bamwiba miliyoni 60 Frw #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel yavuze ko yamaze iminsi 3 adasinzira nyuma y’uko yari amaze kwibwa ibihumbi 40 by’amadorali.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ISIMBI aho yavuze ko ari cyo kintu cyamubayeho kikamubuza amahwemo.

    Byabaye muri Nzeri 2023 ubwo yari amaze ibyumweru bibiri gusa asinyiye ikipe ya USM Khenchela.

    Yavuze ko umuntu atamenye yaje akamwiba ibihumbi 40 by’amadorali, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ati “ikintu cyambayeho nkigera muri Algeria nk’ibyumweru bibiri bya mbere, umuntu yanyibye ibihumbi 40 by’amadorali, ntekereza ko namaze amajoro atatu ntasinzira, gusinzira byaranze ni cyo kintu cyambujije ibitotsi no kuryama birananira. Ntayo nabonye byarangiye nyabuze burundu.”

    Djabel ibi byamubayeho akaba ari amafaranga yari yaguzwe n’iyi kipe imusinyisha rero bikaba ari bimwe mu byatumye adatanga umusaruro yari yitezweho muri USM Khenchela.

    Manishimwe Djabel yigeze kwibwa miliyoni 60 Frw

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-manishimwe-djabel-bamwiba-miliyoni-60-frw.html

  • Abakinnyi ba APR FC bagiye gutera penaliti baseta ibirenge abandi baranga #rwanda #RwOT

    Benshi batunguwe no kuba bamwe mu bakinnyi ba APR FC banze kujya gutera penaliti ni mu gihe abagiye batabishaka bazihushije.

    Hari ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2026 baraye batsinzwemo na Police FC kuri penaliti 7-6, ni nyuma y’uko bari banganyije 1-1.

    Ubwo bari bagiye gutera penaliti bamwe mu bakinnyi bari bazwiho kuzitera nka Cheikh Djibril Ouatara na William Togui bazanze.

    Aba bakinnyi bari batoranyijwe gutera penaliti muri 5 ba mbere ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko babyanze bavuga ko batiteguye.

    APR FC abakinnyi batanu baziteye ni Ruboneka Bosco, Niyigena Clement, Byiringiro Gilbert, Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda wayihushije.

    Na Police FC yari yahushije imwe, byabaye ngombwa ko bakomeza batera imwe imwe, aha ni ho rero habaye ikibazo ku ruhande rwa APR FC kuko bamwe mu bakinnyi batangiye kuza baseta ibirenge ubona ko batabishaka, abaje batabishaka bose baje no kuzihusha.

    Hahise hajyaho William Togui Mel waje bamwinginga, yayihushije na Police ihita iyihusha, Niyomugabo Claude na Yunusu bazitsinze, APR FC yinginze Djibril Ouatara usanzwe utera aranga neza ababera ibamba neza, binginga Ssekiganda Ronald na we utashakaga kuyitera, yaje arayitera arayihusha. Police FC yaje kwegukana igikombe itsinze kuri penaliti 7-6.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nta kindi kibazo bari bafite uretse ubwoba gusa no kumva nta cyizere bari bifitiye ko bazitsinda.

    William Togui (wa kabiri uhereye iburyo) yagiye kuyitera abyanga arayihusha, Ouatara (wa mbere iburyo) we yabyanze burundu

    Ssekiganda Ronald yagiye kuyitera aseta ibirenge birangira ayihushije na we

    Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-ba-apr-fc-bagiye-gutera-penaliti-baseta-ibirenge-abandi-baranga.html

  • Ishimwe Abdul uri mu manza na Mukura VS na Intare FC mu muryango winjira muri APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Intare FC itsinze Mukura VS kuri myugariro Ishimwe Abdul yabagurishije ntibubahirize amasezerano bagiranye, uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri APR FC.

    Guhera mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo hatangiye intambara hagati ya Intare FC na Mukura VS kubera Ishimwe Abdul.

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo haje amakuru y’uko Niyigena Clement agiye muri Al Hilal ni nabwo Intare FC yari yandikiye Mukura VS ivuga ko yasheshe amasezerano nayo ubwo baguraga Ishimwe Abdul kuko batayubahirije. Amakuru yavugaga ko ari we ugiye gusimbura Niyigena Clement.

    Bivugwa ko iyi kipe ya Intare FC ikina icyiciro cya kabiri yahise itumizaho Ishimwe Abdul na Mukura VS iyoberwa aho ari.

    Mukura VS ikaba yarahise yandikira FERWAFA ngo ibakemurire iki kibazo.

    Ishimwe Abdul yageze muri Mukura VS muri 2023 atijwe imyaka 2, ayisoje yongeye kumutira Intare ariko ibabwira ko adatizwa ahubwo bamugura.

    Ishimwe Abdul wari usigaje umwaka umwe w’Intare yasinyiye Mukura VS imyaka 3 nyuma yo kumvikana na Intare FC miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu masezerano bumvikanye ko bahita bishyura miliyoni 5 Frw izindi miliyoni 5 Frw akazishyurwa tariki ya 3 Gashyantare 2026.

    Iki gice cya mbere ntabwo cyahise cyishyurwa ahubwo babonye ko Intare FC ibabwiye ko basheshe amasezerano kubera batubahirije ayo bagiranye, Mukura VS yahise yishyura miliyoni 10 zose.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA imaze kumva impande zombi yanzuye ko Mukura VS yishe amasezerano nkana bityo ko Abdul yasubira mu Intare FC. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ari mu muryango winjira muri APR FC bamaze kumvikana.

    ISIMBI kandi yamenye amakuru ko Mukura VS yamaze kujuririra iki cyemezo cya FERWAFA.

    Ishimwe Abdul ashobora kwerekeza muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/ishimwe-abdul-uri-mu-manza-na-mukura-vs-na-intare-fc-mu-muryango-winjira-muri.html

  • Sheilah Gashumba yagiriye urubyiruko inama ikomeye #rwanda #RwOT

    Umunyamideri n’umushyushyarugamba uzwi muri Uganda, Sheilah Gashumba, yasabye urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha nk’uburyo bwo guhunga ibibazo by’ubuzima.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat, Gashumba yasabye cyane cyane urubyiruko rwo muri Uganda kureka kwiremereza no guhagarara kigabo bagahangana n’ukuri k’ubuzima.

    Sheilah yagaragaje ko ubuzima butoroshye, kandi ko buri wese agomba kugira imbaraga zo kwikorera imitwaro ye aho guhora ategereje ko abandi bamufasha.

    Yibukije urubyiruko ko abantu badahora biteguye gufasha buri gihe, bityo ko kwiyubaka no kugira umutima ukomeye ari ingenzi mu rugendo rw’ubuzima.

    Uyu munyamideri yanasabye abakiri bato gutoza imitima yabo gukomera, bakareka kumva ko ubuzima bugomba guhora buboroheye.

    Yashimangiye ko atari buri gihe umunsi uba mwiza, agaragaza ko hari igihe ubuzima bugorana cyane, ariko ko ibyo bidakwiye gutuma umuntu yiheba cyangwa agahitamo inzira mbi.

    Sheilah Gashumba yanenze bikomeye imyitwarire yo kwitwaza ibibazo by’ubuzima ugahitamo kwisindisha cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge umubiri utabasha kwihanganira.

    Yavuze ko ibyo atari umuti w’ibibazo, ahubwo ko byangiza ubuzima kurushaho. Yasabye urubyiruko kumenya kwiyegurira ejo hazaza, rukareba kure, rukagira intego zo kubaho neza ejo, mu mwaka utaha no mu myaka iri imbere.

    Yagize ati 'Iyo uguye, ugomba kwiga guhaguruka ku bwawe. Ntabwo buri munsi uba Noheli, hari n’igihe ubuzima buba bugoye cyane, ariko ntukigere wiheba.'

    Yongeyeho ko gukomera mu bitekerezo ari ingenzi, kandi ko abantu bagomba kwigishwa
    cyane ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane
    mu rubyiruko.

    Ubu butumwa bwa Sheilah buje mu gihe hashize iminsi micye humvikanye inkuru y’inshuti ye ya hafi nayo yakoraga ibizwi nka 'Hosting’ yitwa, Gloria Njuba, uvugwa ko yirukanwe muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kampala kubera ko yari yanyweye ibisindisha birenze urugero.

    Sheilah Gashumba yagiriye inama urubyiruko

    Source : http://isimbi.rw/sheilah-gashumba-yagiriye-urubyiruko-inama-ikomeye.html

  • Israel Mbonyi yatumiwe gutaramira mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, agiye kongera gutaramira mu Bubiligi nk’uko byamaze kwemezwa n’ubuyobozi bwa Team Production yamutumiye.

    Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 6 Kamena 2026, kikaba kije gikurikiye igitaramo gikomeye yahakoreye mu 2024 cyasize amateka adasanzwe.

    Mu gitaramo cyo mu 2024, Israel Mbonyi yari yakiriwe ku rubyiniro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Bruxelles, Philippe Close, anashimirwa by’umwihariko n’abari bagize Team Production bamugaragaza nk’umuhanzi wo mu Burasirazuba bwa Afurika ukunzwe cyane n’abatuye i Burayi.

    Icyo gitaramo cyabereye mu nyubako izwi nka Docks, izwi kandi nka Dome Events Hall, yakira abantu barenga ibihumbi bine, icyo gihe ikaba yari yuzuye ku kigero cyo hejuru.

    Igitaramo giteganyijwe mu 2026 kizaba kibaye icya gatatu Israel Mbonyi akoreye mu Bubiligi mu gihe cy’imyaka itatu ikurikirana. Mbere y’icyo, yari yarataramiye i Bruxelles no mu 2023, aho yakoreye igitaramo cyabereye muri Birmingham Palace.

    Team Production yatangaje iki gitaramo mu gihe ikomeje imyiteguro y’ikindi gitaramo gikomeye cya Alex Dusabe giteganyijwe kubera i Bruxelles ku wa 4 Mata 2026.

    Iki gitaramo cya Alex Dusabe kizitabirwa n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Rene Patrick na Tracy, Ben na Chance ndetse n’abandi bazaba bagiye gushyigikira uru rugendo rwo kugeza indirimbo z’ivugabutumwa ku rwego mpuzamahanga.

    Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burayi nyuma y’igitaramo cye gikomeye 'Icyambu4' cyabereye muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025, cyitabiriwe n’abantu benshi.

    Amakuru agera kuri Isimbi anemeza ko uyu muhanzi ateganya no gukora ibitaramo bizenguruka Intara zitandukanye z’u Rwanda, mu rwego rwo kwegera abakunzi be no gukomeza gutanga ubutumwa bwo kwizera n’ihumure.

    Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bubiligi

    Source : http://isimbi.rw/israel-mbonyi-yatumiwe-gutaramira-mu-bubiligi.html

  • Amarangamutima ya Hakim Sahano nyuma yo gusinyira ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusinyira AEK Athens yo mu Bugereki, Hakim Saham yavuze ko intego nta yindi uretse gutwara ibikombe n’iyi kipe.

    Ku munsi w’ejo hashize ni bwo AEK Athens yatangaje uyu mukinnyi wumunyarwanda ukina mu kibuga hagati afasha abashaka ibitego, yemeza ko yamaze kumusinyisha.

    Hakim Sahabo akaba yavuze ko yishimiye kwerekeza muri iyi kipe ndetse ajyanyemo intego yo kuyifasha kwegukana ibikombe.

    Ati “Kuza hano ni agatangaza, birashimishije. Ndishimye cyane. Intego zanjye ni ugutwara buri kimwe, gutsinda buri mukino nkatwara ibikombe.”

    Sahabo yerekeje muri iyi kipe imuguze muri Standard de Liege yo mu Bubiligi, bivugwa ko yamutanzeho miliyoni 1,5 y’Amayero.

    Sahabo akaba asanze iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 45.

    Uyu mukinnyi umaze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda inshuro icyenda, yakinnye muri Standard de Liège imikino 34, gusa ntabwo yagiye abona umwanya uhoraho wo gukina.

    Hakim Sahabo yamaze kwerekeza muri AEK Athens

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-hakim-sahano-nyuma-yo-gusinyira-ikipe-nshya.html

  • Twese twababaye – William Togui Mel wa APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Côte d’Ivoire, William Togui Mel yavuze ko bababajwe bikomeye no gutsindwa na Police FC ikabatwara igikombe cy’Intwari.

    Ni amagambo yatangaje nyuma yo gutsindwa na Police FC kuri penali 7-6 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Intwari wabaye tariki ya 1 Gashyantare 2026.

    Mu butumwa yanjujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kumbala nk’uko yiyita cyangwa se William Togui Mel, yavuze ko bose bababajwe no kuba baratsinzwe ariko byose bikaba ari ibigize umukino.

    Ati “Umupira w’amaguru ni umukino w’ikipe kandi ni umukino wo guhangana. Twese twababaye nyuma y’iyi ntsinzwi, ni ibigize akazi. Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye, abatoza, abafana n’ubuyobozi, twese twatanze ibyo twari dufite kandi hamwe. Ariko ni ibigize umupira w’amaguru. Reka twibande ku hazaza, hari ibindi bidutegereje tugomba guhangana nabyo muri shampiyona.”

    APR FC ubu ihanze amaso igikombe cya shampiyona iri ku mwanya wa 3 n’amanota 33 mu kinin 16 aho ifite ikirarane kimwe, Al Hilal ya mbere banafitanye ikirarane ifite 35, Police FC 2 ikagira 34. Izagaruka mu kibuga ejo ku wa Gatatu ikina na Gasogi United.

    William Togui yababajwe no gutsindwa na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/twese-twababaye-william-togui-mel-wa-apr-fc.html