Author: webrwanda

  • Ikipe ya APR FC yahagaritse Ishimwe Pierre mu gihe yitegura kuzana Ojo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo umunyezamu wayo wari usanzwe ari uwa mbere, Ishimwe Pierre, mu gihe iri gushaka undi mushya ukomoka muri Nigeria witwa Olorunleke Ojo.

    Ibi byabaye nyuma y'umukino w'ikirarane wa shampiyona ku munsi wa 15, aho APR FC yatsinzwe na Al Hilal ibitego 2-0. Muri uwo mukino, Ishimwe Pierre ntiyari mu bakinnyi bitabajwe, kuko yari yamaze koherezwa gukorera imyitozo mu Intare FC, isanzwe ari ikipe y'abato ba APR FC.

    Amakuru ava mu buyobozi bw'iyi kipe agaragaza ko uyu munyezamu yahawe iki gihano bitewe n'imyitwarire itari ku rwego rwifuzwa, aho bivugwa ko mu minsi ishize atari mu bihe byiza by'imikino.

    Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Talib, yasobanuye ko kumwohereza mu Intare FC atari ukumwirukana, ahubwo ari uburyo bwo kumuha umwanya wo kongera kwisuganya no kugarura icyizere mu mikinire ye. Yagaragaje ko iyi ari imwe mu ngamba zo gufasha umukinnyi kongera kwiyubaka ku kibuga.

    Hagati aho, APR FC iri mu biganiro byo kuzana Olorunleke Ojo, umunyezamu w'umunya-Nigeria, mu rwego rwo kongera imbaraga mu izamu no kongerera irushanwa imbere mu ikipe.

    Ikipe ya APR FC yahagaritse Ishimwe Pierre mu gihe yitegura kuzana Ojo

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-apr-fc-yahagaritse-ishimwe-pierre-mu-gihe-yitegura-kuzana-ojo/

  • Abarimo Bwiza, Kevin Kade, Bruce Melodie na Mutesi Jolly ni bamwe mu bahataniye 'East Africa Youth Awards' #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rw'u Rwanda rukomeje kugaragaza ko rufite impano n'uruhare rukomeye mu iterambere ry'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba. Mu bihembo bya East Africa Youth Awards (EAYA) by'umwaka wa 2026, amazina y'Abanyarwanda yongeye kugaragara ku rutonde rw'abahatana mu byiciro bitandukanye, byerekana ko igihugu gikomeje kwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga.

    Mu bahanzi n'ibyamamare bahagarariye u Rwanda harimo Bruce Melodie, Bwiza, Kevin Kade, Lyvine Rwanda ndetse na Miss Mutesi Jolly. Aba bose bagaragaje ibikorwa bifatika mu muziki, mu myidagaduro no mu guteza imbere urubyiruko, ari na byo byabinjije muri aya marushanwa ahuza ibihugu byo mu Karere.

    Bruce Melodie, umaze imyaka agaragaza ubuhanga n'umwihariko mu muziki, ari mu bahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka witwaye neza. Ibihangano bye byakunzwe cyane haba mu Rwanda no hanze yarwo byatumye izina rye rirushaho kumenyekana.

    Bwiza na Kevin Kade na bo bari mu cyiciro cy'abahanzi bakunzwe n'urubyiruko, mu gihe Lyvine Rwanda ahatanye mu bijyanye n'imyidagaduro n'ikorwa ry'ibitaramo. Miss Mutesi Jolly we ahagarariye u Rwanda mu cyiciro kijyanye n'ubuyobozi n'uruhare rw'urubyiruko rw'abakobwa mu kubaka sosiyete.

    Ibi bihembo bigamije gushimira no gushyigikira urubyiruko rufite impano n'ibikorwa by'indashyikirwa, bikaba ari amahirwe akomeye ku Banyarwanda yo gukomeza kuzamura ibendera ry'igihugu mu Karere.

    Kevin Kade ari mu cyiciro cy'umuhanzi wakunzwe n'urubyiruko
    Bwiza ari mu cyiciro cy'umuhanzi wakunzwe n'urubyiruko
    Bruce Melodie, umaze imyaka agaragaza ubuhanga n'umwihariko mu muziki, ari mu bahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka witwaye neza
    . Miss Mutesi Jolly we ahagarariye u Rwanda mu cyiciro kijyanye n'ubuyobozi n'uruhare rw'urubyiruko rw'abakobwa mu kubaka sosiyete

    Source : https://kasukumedia.com/abarimo-bwiza-kevin-kade-bruce-melodie-na-mutesi-jolly-ni-bamwe-mu-bahataniye-east-africa-youth-awards/

  • APR FC yahannye Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa mbere wa APR FC, Ishimwe Pierre yahanwe n’iyi kipe aho yoherejwe gukorera imyitozo mu Ntare FC mu gihe kingana n’icyumweru.

    Uyu munyezamu akaba ataragaragaye ku mukino wa shampiyona APR FC yaraye itsinzwemo Al Hilal 2-0.

    Umutoza wa APR FC, Taleb akaba yavuze ko yohereje uyu munyezamu mu Ntare FC kubera kumufasha bitewe n’ibihe bitoroshye yarimo acamo harimo n’igitutu cy’abafana.

    Ati “Usibye kuba umutoza ariko buriya ndi n’umwarimu, urabona Pierre akwiriye gutegurwa mu mutwe. Navuganye na we nyuma y’imikino ibiri, harimo uwa shampiyona n’uwa Super Cup, ndamwumva ukuntu yibasiwe n’itangazamakuru, abafana, icyo nagombaga gukora ni ukumurinda.'

    'Namuhaye icyumweru cyo kuruhuka no kugira ngo asubize ubwenge ku gihe, kandi ni ku neza ye. Ndumva nta gushidikanya ku bushobozi bwe.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo kubona ko Ishimwe Pierre yasubiye inyuma, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gukora iperereza ngo bumenye ikibitera.

    Byahumiye ku mirari ubwo yanganyaga na Bugesera FC 2-2, ngo ibitego batsinzwe ni iby’umunyazamu.

    Mu iperereza ryakozwe basanze hari imyitwarire yo hanze y’ikibuga ituma atitwara neza, bahitamo kumuha akaruhuko k’icyumweru ngo yitekerezeho akorera imyitozo mu Ntare FC.

    Ishimwe Pierre yaherejwe gukorera mu Ntare FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yahannye-ishimwe-pierre.html

  • Impamvu Ngabo Roben yasezeye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ngabo Roben umunyamakuru wa Radio&TV10 wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports, yamaze kuyisezeraho.

    Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 10 Gashyantare 2026, ni bwo uyu munyamakuru yanditse asezera kuri izi nshingano yari amazeho imyaka 6, aho yagaragaje ko ubuyobozi bubifitemo uruhare.

    Ati 'Mu marangamutima avanze, nsezeye ku ikipe nakoreye nishimye mu gihe cy’imyaka itandatu (kuva 2018 kugeza 2020 no kuva 2023-2026) nk’ushinzwe itumanaho. Abo twakoranye rwari urugendo rwiza.'

    'Turi kumwe, twubatse imbuga turazizamura dukurikirwa n’abarenga 440.000 kuri X, Instagram na YouTube, ibintu nzahora ntewe ishema na byo. Ariko mu minsi yashize byari ibihe bikomeye kuko ubuyobozi bwahisemo indi nzira itandukanye. Nubashye umwanzuro wabo, ngenda mfite umunezero n’urwibutso rwiza.'

    Amakuru avuga ko kuva ubuyobozi bwa Rayon Sports buhindutse, Twagirayezu Thaddée avuyeho Ngabo Roben yagiye ananizwa bya hato na hato byanamugoraga gukora inshingano ze nk’uko bikwiye.

    Byaje guhumira ku mirari ubwo yasabwaga n’Umuyobozi wa Rayon Sports ubu, Murenzi Abdallah ko akwiye kumesa kamwe ko niba ashaka gukomeza inshingano agomba kuba ari ku kazi kuva mu gitondo saa tatu kugeza saa kumi n’imwe, ikindi ko atakomeza gukora inshingano z’ikipe ari n’umunyamakuru, agomba gusezera.

    Nyum yo kubitekerezaho, Ngabo Roben akaba yafashe umwanzuro wo gusezera muri Rayon Sports akomeza itangazamakuru.

    Ngabo Roben yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Igihe, Isango Star na Radio&TV1.

    Ngabo Roben yasezeye kuri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-ngabo-roben-yasezeye-rayon-sports.html

  • APR FC yatsinzwe na Al Hilal (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Al Hilal yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nyuma yo gutsinda APR FC ibitego bibiri ku busa.

    Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 aho Al Hilal yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pelé Stadium.

    APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite abakinnyi bayo nk’umunyezamu Ishimwe Pierre wahagaritswe kubera imyitwarire itari myiza, Hakizimana Adolphe akaba ari we wari wamusimbuye mu izamu.

    Ntabwo kandi yari ifite kapiteni wayo, Niyomugabo Claude urwaye akaba yari yasimbuwe na Bugingo Hakim.

    APR FC yatangiye umukino ubona ishaka igitego ndetse igenda irema amahirwe atandukanye ariko Cheikh Djibril Ouatara mu minota 5 ya mbere, William Togui Mel ku munota wa 9 ntibabyaje umusaruro amahirwe babonye.

    Ku munota wa 14 kandi Dauda yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu kimwe na Ruboneka Bosco ku munota wa 18.

    Al Hilal itari yabonye amahirwe menshi muri iki gice cya mbere, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 24 cyatsinzwe na Elhadj Madicke kuri kufura.

    APR FC iba yishyuye iki gitego ku munota wa 28 kuri kufura yari itewe na Ruboneka ariko Djibril Ouatara gushyira mu izamu bikanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    APR FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ku munota wa 53 Dauda yagerageje ishoti ryanyuze hanze gato y’izamu, aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 55 ya Ruboneka Bosco watse abakinnyi ba Al Hilal umupira ariko yatera mu izamu ukanyura hejuru yaryo.

    APR FC yagiye ikora impinduka Ruboneka Bosco na Ouatara bavuyemo hajyamo Memel Dao na Mamadou Sy.

    Gusa izi mpinduka ntacyo zafashije APR FC kuko ku munota wa 79, Emmanuel Flomo yatsindiye Al Hilal igitego cya kabiri.

    APR FC yashatse igitego cy’impozamarira ariko biranga umukino urangira ari 2-0.

    Gutsinda uyu mukino Al Hilal yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 38, APR FC ikaba ifite amanota 36.

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatsinzwe-na-al-hilal-amafoto.html

  • Ishimwe Pierre na Niyomugabo Claude bashobora kudakina umukino wa Al Hilal #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko APR FC iri bukine na Al Hilal idafite abakinnyi bayo babiri bari basanzwe babanza mu kibuga, kapiteni Niyomugabo Claude n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

    Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026 saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

    Amakuru aturuka muri APR FC yateye abakunzi bayo impungenge nubwo ikipe nta kintu irabitangazaho ni uko iri bube idafite kapiteni wayo, Niyomugabo Claude utarakoze imyitozo ya nyuma aho amakuru avuga ko yarwaye ndetse amahirwe menshi atari bukine uyu mukino.

    Bivuze ko mu gihe atakina nk’uko amakuru abyemeza, Bugingo Hakim ni we ugomba kuza gufata umwanya we ku ruhande rw’ibumoso yugarira.

    Undi mukinnyi APR FC ishobora kuza kuba idafite ni Ishimwe Pierre, umunyezamu wayo wa mbere aho amakuru avuga ko ashobora kuba yarahanwe kubera imyitwarire ye, ni nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wa Bugesera FC aho yatsinzwe ibitego bibiri bitavuzweho rumwe, hakorwa iperereza bagasanga hari indi myitwarire itari myiza inyuma y’ikibuga.

    Biteganyijwe ko Ruhamyankiko Yvan ari we uri bufate uyu mukino, ni mu gihe ari nawe wafashe umukino bahuyemo na Al Hilal muri CECAFA Kagame Cup.

    Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 cya shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Niyomugabo Claude ararwaye

    Ishimwe Pierre ntari mu bakinnyi bakina na Al Hilal

    Source : http://isimbi.rw/ishimwe-pierre-na-niyomugabo-claude-bashobora-kudakina-umukino-wa-al-hilal.html

  • Ntabwo nsengana nawe -Zeo Trap ku gitutu cy’imyememere #rwanda #RwOT

    Zeo Trap yagaragaje ko nta muntu ugomba kumubwiriza uko akoresha ibirango by’imyemerere n’amadini mu buhanzi bwe kuko nta mategeko ahuriweho abigenga.

    Umuraperi Zeo Trap yavuze ko nta muntu ugira amategeko ye ku Mana bijyanye n’uko buri wese aba afite iyo yemera ari nabyo bituma atabona impamvu n’imwe ishobora gusunikira uwo ari wese kuza kumwumvisha ibyo yizera akarengaho akamubwiriza n’uko ashaka ko abyitwaramo.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na ISIMBI, uyu ukunze kwiyita Ihene y’agasozi yagize ati 'Ndabizi ko nta muntu wigeze abigiraho ikibazo kubera ko twakoresheje mu mashusho umusaraba n’ibindi byafashishwa mu iyobokamana ariko n’umuntu wakigira ntekereza ko utaza kunshyiramo ibyo wizera kandi tudasengana.'

    Zeo Trap yakomeje yemeza ko mu mashusho y’indirimbo 'Yezu Kristo’ yashyize hanze nta dini runaka yigeze akomozaho ahubwo ko yari arangamiye kwerekana uburyo ibijyanye n’intego z’uburyo ubwemeramana zagiye zihindagurika uko ibihe byagiye bishira.

    Byiringiro Francois uri mu baraperi bagezweho muri iyi minsi, unafite imyenda yitiriye 'label’ ye yise 'Kavu Music’ afashirizamo barumuna be mu muziki ndetse akagira n’imyenda yise 'Visit Nyamirambo’ agace avukamo yahishuye ko 'Kristu Yezu’ ari yo ndirimbo ya nyuma mu zasohotse kuri album 'Ntabwo Anoga’ ashyiriye hanze amashusho.

    Yashimangiye ko mu mishinga y’umuziki ye igomba gukurikiraho harimo umuzingo muto w’indirimbo (EP) igomba gushyirwa hanze bitarenze mu kwezi gutaha.

    Zeo Trap yavuze ko buri muntu agira imyemerere ye

    Source : http://isimbi.rw/sinsengana-nawe-zeo-trap-ku-gitutu-cy-imyememere.html

  • Kamonyi: Umwana w'imyaka itanu y'amavuko akomeje gutabarizwa kubera ikibazo cyo kubyimba inda #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi, hari abaturage batabariza umwana w'imyaka itanu ukomeje kugira ikibazo cy'uburwayi butuma inda ye igenda ibyimba umunsi ku wundi, bikaba bikomeje guteza impungenge ababyeyi be n'abaturanyi bamubonera hafi.

    Uyu mwana amaze igihe agaragaza ibimenyetso by'uburwayi birimo kubyimba inda, gucika intege no kudashobora gukina nk'abandi bana bangana na we. Ababyeyi be bavuga ko bamugejeje ku bigo nderabuzima bitandukanye, ariko bakabwirwa ko akeneye kwitabwaho n'abaganga b'inzobere n'ibizamini byisumbuyeho batabasha kubona kubera ubushobozi buke.

    Umubyeyi w'uyu mwana avuga ko babayeho mu buzima bugoye, aho kubona amafaranga yo kujya ku bitaro bikomeye cyangwa kugura imiti ikenewe bibagora cyane. Ati: 'Turababaye cyane, kubona umwana wacu ababara uko iminsi igenda ishira bikatunanira kumufasha biratubabaza. Turasaba ubufasha aho bwava hose.'

    Abaturage baturanye n'uyu muryango bavuga ko ikibazo cy'uyu mwana gikwiye gufatirwa ingamba byihuse, bagasaba inzego z'ubuyobozi, abafatanyabikorwa mu by'ubuzima n'abagiraneza kwihutira gutabara. Bavuga ko ubuzima bw'umwana buri mu kaga, kandi ko igihe cyose gishize atabonye ubuvuzi bukwiye gishobora kumugiraho ingaruka zikomeye.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu Murenge wa Karama buvuga ko bwamenye iki kibazo, bukaba buri gukurikirana uko umwana yafashwa kubona ubuvuzi bukwiye, ndetse bugasaba ko hagira abafasha kugira ngo uyu mwana abone amahirwe yo gukira no gukomeza ubuzima bwe nk'abandi bana bose.

    https://www.instagram.com/p/DUh1X1oiOtq/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=MzRlODBiNWFlZA==

    Source : https://kasukumedia.com/kamonyi-umwana-wimyaka-itanu-yamavuko-akomeje-gutabarizwa-kubera-ikibazo-cyo-kubyimba-inda/

  • Ballon d'Or 2026: Ninde uzegukana igihembo gikuru cy'umupira w'amaguru ku Isi #rwanda #RwOT

    Mu mezi arindwi ari imbere, Isi y'umupira w'amaguru izaba ihagaze ku isaha imwe hategerejwe gutangaza uwegukanye Ballon d'Or 2026. Ni igihembo gihabwa uwitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wose, kigashingira ku mikino mpuzamahanga, amarushanwa akomeye ku mugabane w'i Burayi n'imikorere mu makipe akomeye ku Isi.

    Igikombe cy'Isi kizaba ari cyo kizamura cyangwa kigahindura amateka ya benshi. Ukinira igihugu cye neza, akagitwara cyangwa akakigeraho mu buryo budasanzwe, aba yiyongereye amahirwe menshi. Uretse aho, UEFA Champions League izongera ibe urubuga rwo kugaragariza isi impano n'ubukana, kuko akenshi uwitwara neza muri iri rushanwa aba ari mu bahabwa amajwi menshi.

    Amazina akomeje kuvugwa cyane ni menshi. Hari abamaze kwigaragaza nk'abayoboye Isi muri ruhago, barimo Kylian Mbappé, Erling Haaland, Jude Bellingham na Vinícius Júnior. Aba bose bafite amakipe akomeye, bafite inshingano zo gutsinda, gutanga umusanzu no kuyobora bagenzi babo. Hari kandi n'abandi bashobora kuzatungurana, cyane cyane abakinnyi bakiri bato bashobora kwigaragaza mu Gikombe cy'Isi.

    Ballon d'Or si imibare gusa y'ibitego cyangwa imipira yavuyemo ibitego( assists, ni n'uburyo umukinnyi ahindura umukino, akagira uruhare mu ntsinzi, ndetse akabera urugero bagenzi be. Uyu mwaka uzaba intambara y'amateka mu mupira w'amaguru, impano n'amarangamutima.

    None se wowe, mu mikino iri imbere, ni nde wumva azandika izina rye mu mateka akegukana Ballon d'Or 2026?

    None se wowe, mu mikino iri imbere, ni nde wumva azandika izina rye mu mateka akegukana Ballon d'Or 2026?

    Source : https://kasukumedia.com/ballon-dor-2026-ninde-uzegukana-igihembo-gikuru-cyumupira-wamaguru-ku-isi/

  • Nyuma y’imyaka 18 Mugabe Aristide yasezeye gukina #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mukino wa Basketball y’u Rwanda, Mugabe Aristide yasezeye gukina uyu mukino yari amaze imyaka 18 akina.

    Mugabe Aristide wakiniye amakipe arimo Patriots BBC, Espoir BBC, Kepler BBC tutanibagiwe n’ikipe y’Igihugu yanabereye kapiteni igihe kinini, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026 ni bwo yatangaje ko yasezeye gukina uyu mukino burundu.

    Ni mu butumwa yanyuije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yashimiye Imana n’abantu babanye na we muri icyo gihe cyose.

    Ati 'Nyuma y’imyaka 18, ndabamenyesha ko nsezeye gukina umukino wa Basketball. Ndashimira Imana. Nishimira cyane byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwanjye. Umuryango wanjye n’inshuti, abatoza bose, abo twakinanaga, abo twahanganye mu kibuga, abafana n’ubuyobozi bw’amakipe. Murakoze cyane. Uwanyu, Kapiteni.'

    Urugendo rwe rwo gukina Basketball yaruhereye muri Rusizi BBC kuva 2007-09, yahise yerekeza mu ikipe ya Espoir BBC yamazemo imyaka 6 kuko yayikiniye kuva 2009-2015 ari nabwo yahitaga yerekeza muri Patriots BBC yakiniye imyaka 8, yagize uruhare rukomeye mu bikombe iyi kipe yagiye yegukana, batandukanye 2023 yerekeza muri Kepler aho yari umutoza anakina (Player Coach).

    Aristide Mugabe w’imyaka 38, yavukiye Maraba mu Ntara y’Amagepfo ubu ni mu Karere ka Huye, yakiniye ikipe y’Igihugu imyaka 11 aho yayisezeyemo 2021.

    Muri 2014 Mugabe Aristide yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu icunga mutungo (Bachelor’s Degree in Finance) yakuye muri UNILAK, yakoreye Banki ya Kigali.

    Yakiniraga Kepler, agiye gukomeza no kuyibera umutoza

    Yakiniye Ptariots BBC igihe kinini

    Mugabe yakiniye ikipe y’Igihugu imyaka 11

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-y-imyaka-18-mugabe-aristide-yasezeye-gukina.html