Author: webrwanda

  • APR FC yaba yabonye umusimbura wa Ishimwe Pierre? #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko APR FC yamaze kumvikana n’umunyezamu ukomoka muri Nigeria, Olorunleke Oluwasegun Ojo ngo abe yaza gukemura ikibazo cy’izamu.

    Bibaye nyuma y’uko muri iyi minsi izamu rya APR FC hagaragaramo ikibazo, ni nyuma y’amakosa ya hato na hato Ishimwe Pierre yagiye akora, bikaba byanamuviriyemo kuba yoherejwe gukorera imyitozo mu Ntare FC.

    Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni uko APR FC yamaze kumvikana n’umunyezamu ukomoka muri Nigeria, Ojo ko ari we munyezamu mushya wa APR FC na we mu mashusho ye yagiye hanze yagize ati “Muraho bafana ba APR FC? Vuba duhure i Kigali.”

    Amakuru avuga ko uyu munyezamu mbere yo gusinya agomba kubanza gukora ikizami cy’ubuzima muri APR FC yagitsinda akaba ari bwo asinya.

    Uyu munyezamu w’imyaka 30 yakiniye ikipe y’Igihugu ya Nigeria, akinira amakipe atandukanye arimo Akwa United, Sunshines Stars, Asia Warrior, Enyimba na Al Merreikh SC baheruka gutandukana muri 2025, akaba nta kipe yari afite.

    Ojo umunyezamu mushya wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yaba-yabonye-umusimbura-wa-ishimwe-pierre.html

  • Madederi ntacibwa intege n’amagambo y’ababashinja uburaya (Video) #rwanda #RwOT

    Dusenge Clenia wamamaye muri sinema nyarwanda nka Madederi yatangaje ko atajya acibwa intege cyangwa ngo yite ku magambo ashobora kumuhuza n’ingeso zo kwicuruza zivugwa mu bakobwa kugira ngo babone amafaranga.

    Uyu mukinnyi w’amafilime nyarwanda yavuze ko ari inshuro nyinshi yakunze kumva abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bicara bagatondeka izina rye mu rutonde rurerure rw’abakobwa bakura amafaranga mu nzira zitazwi ndetse ntibanatinye no kwerura mu kugereranya ibyo bikorwa ku karubanda nk’uburaya.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Madederi yavuze ko nubwo bitamushimisha nk’umugore wakuye amaboko mu mufuka agahaguruka agashaka amafaranga ye ariko iyo abyumvise atajya abitaho umwanya munini cyangwa bimubabaze.

    Yagize ati 'Bibaho abantu bakabivuga ariko ikintu kiba gihari abantu ntabwo wabishinga,wowe ugomba gukora ibyo ugomba gukora ntubateho umwanya wawe cyane ko uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina kandi nta nubwo wabuza abantu kuvuga, icya mbere ni uko uba uzi ukuri.'

    Uyu mugore uherutse kwakirwa mu itsinda ry’abasizi ryitwa 'Ibyanzu’ yakomeje ashimangira ko nyuma yo kuvugwaho aya magambo amusebya igihe kinini, kuri ubu usibye kubura amafaranga no kuba umushinga we wo kubumba amatafari akozwe muri sima yifashishwa mu bwubatsi utari kugenda neza nk’uko abyifuza nta kindi kintu cyamuca intege.

    Ati 'Ahantu ibintu bigeze kuri ubu ni uko nta jambo ry’umuntu runaka ryanca intege kandi uko ryaba rimeze kose. Njyewe ncibwa intege no kuba nta mafaranga mfite cyangwa ibintu byanze mbona ubuzima bwahagaze ntafite ikintu cyo gukora.'

    Ku itariki ya 29 Mutarama 2026 nibwo Madederi wamenyekanye cyane muri filime 'Papa Sava’ yakiriwe mu itsinda ry’ubusizi 'Ibyanzu.’ Muri Werurwe 2025 nibwo Madedeli’ yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Faustin wamenyekanye mu makipe ya ruhago atandukanye mu Rwanda.

    Madederi ntabwo ajya acibwa intege n’amagambo y’abantu babashinja uburaya

    Source : http://isimbi.rw/madederi-ntacibwa-intege-n-amagambo-y-ababashinja-uburaya-video.html

  • Uko Madederi ahangana n’abamagambo ashaka kumuca intege (Video) #rwanda #RwOT

    Dusenge Clenia wamamaye muri sinema nyarwanda nka Madederi yatangaje ko atajya acibwa intege cyangwa ngo yite ku magambo ashobora kumuhuza n’ingeso zo kwicuruza zivugwa mu bakobwa kugira ngo babone amafaranga.

    Uyu mukinnyi w’amafilime nyarwanda yavuze ko ari inshuro nyinshi yakunze kumva abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bicara bagatondeka izina rye mu rutonde rurerure rw’abakobwa bakura amafaranga mu nzira zitazwi ndetse ntibanatinye no kwerura mu kugereranya ibyo bikorwa ku karubanda nk’uburaya.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Madederi yavuze ko nubwo bitamushimisha nk’umugore wakuye amaboko mu mufuka agahaguruka agashaka amafaranga ye ariko iyo abyumvise atajya abitaho umwanya munini cyangwa bimubabaze.

    Yagize ati 'Bibaho abantu bakabivuga ariko ikintu kiba gihari abantu ntabwo wabishinga,wowe ugomba gukora ibyo ugomba gukora ntubateho umwanya wawe cyane ko uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina kandi nta nubwo wabuza abantu kuvuga, icya mbere ni uko uba uzi ukuri.'

    Uyu mugore uherutse kwakirwa mu itsinda ry’abasizi ryitwa 'Ibyanzu’ yakomeje ashimangira ko nyuma yo kuvugwaho aya magambo amusebya igihe kinini, kuri ubu usibye kubura amafaranga no kuba umushinga we wo kubumba amatafari akozwe muri sima yifashishwa mu bwubatsi utari kugenda neza nk’uko abyifuza nta kindi kintu cyamuca intege.

    Ati 'Ahantu ibintu bigeze kuri ubu ni uko nta jambo ry’umuntu runaka ryanca intege kandi uko ryaba rimeze kose. Njyewe ncibwa intege no kuba nta mafaranga mfite cyangwa ibintu byanze mbona ubuzima bwahagaze ntafite ikintu cyo gukora.'

    Ku itariki ya 29 Mutarama 2026 nibwo Madederi wamenyekanye cyane muri filime 'Papa Sava’ yakiriwe mu itsinda ry’ubusizi 'Ibyanzu.’ Muri Werurwe 2025 nibwo Madedeli’ yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Faustin wamenyekanye mu makipe ya ruhago atandukanye mu Rwanda.

    Madederi ntabwo ajya acibwa intege n’amagambo y’abantu babashinja uburaya

    Source : http://isimbi.rw/uko-madederi-ahangana-n-abamagambo-ashaka-kumuca-intege-video.html

  • Prosper Nkomezi yahuye na Ambasaderi wa Israel #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yahuye na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Amb. Einat Weiss, bagirana ibiganiro byibanze ku rugendo rw’ibitaramo ateganya gukorera muri Israel mu minsi iri imbere.

    Ibi biganiro byabaye mu gihe habura iminsi mike ngo Nkomezi ataramire muri icyo gihugu, aho ateganyijwe gukorera ibitaramo bizatangira tariki ya 16 kugeza ku ya 21 Gashyantare 2026.

    Ni ibitaramo azaririmbamo mu buryo bwa 'Live’, ibintu byitezweho gutuma abakunzi be baho baryoherwa n’umuziki we mu buryo bwihariye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 28 Mutarama 2026, Nkomezi yasangije abakunzi be integuza y’ibi bitaramo, agaragaza ko yiteguye guhura na bo.

    Yagize ati 'Prosper Nkomezi azaririmba mu buryo bwa Live muri Israel. Andi makuru azatangazwa vuba.'

    Uyu muhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagaragaje ko yishimiye amahirwe yo kugeza ubutumwa bwe ku bakunzi b’umuziki wo guhimbaza Imana batuye muri Israel, abasaba kuzifatanya na we bagasingiza Imana.

    Urugendo rwe ruje rukurikira ibihe by’ibyishimo ku buzima bwe bwite nyuma yo kwambika impeta umukunzi we Rètine Nkurunziza amusaba kuzamubera umugore.

    Uyu Rètine na we asanzwe azwi mu buhanzi bwo gusoma ibisigo, aho yamenyekanye mu bihangano birimo 'Humura Mulenge’, 'Hora Mulenge’, 'Mpore Mulenge’, 'Umuco w’Iwacu’ na 'Rya Joro’.

    Prosper Nkomezi yahuye na Ambasaderi wa Israel

    Source : http://isimbi.rw/prosper-nkomezi-yahuye-na-ambasaderi-wa-israel.html

  • 61% bashyigikiye gutwika imirambo kubera ikibazo cy'ubutaka bwo gushyinguraho bugenda buba buto #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu bwagaragaje ko 61% by'Abanyarwanda babona gutwika imirambo nk'igishobora kugabanya ikibazo cy'ubutaka bwo gushyinguraho bugenda buba buto.

    Mu Rwanda, umubare w'abaturage ukomeje kwiyongera, kandi uko biyongera ni ko n'umubare w'abapfa wiyongera. Imibare ya NISR igaragaza ko mu 2024 hapfuye abantu 36,021. Ibi bituma amarimbi yuzura vuba, kandi amategeko ateganya ko ubutaka bw'irimbi bushobora kongera gukoreshwa ari uko hashize nibura imyaka 20 uhereye igihe hashyinguwemo umuntu wa nyuma.

    Itegeko ryo mu 2013 rigena imitunganyirize n'imikoreshereze y'amarimbi rinateganya uburyo bwo gutwika imirambo, bukagenwa n'iteka rya Minisitiri ryo mu 2015. N'ubwo hashize imyaka igera ku icumi rishyizweho, iyi gahunda ntirakirwa ku rugero rushimishije.

    Mu bantu barenga ibihumbi 12 babajijwe, 32% bemeye ku kigero cyo hejuru ko gutwika imirambo byaba igisubizo, 29% babyemera ku rugero ruringaniye, mu gihe 34% batabyemera. Abasigaye 5% bagaragaje kutagira aho babogamira.

    Kugeza ubu, mu Rwanda hamaze gutwikwa imirambo 28 gusa. Amategeko ateganya ko gutwika bikorwa mu ifuru yihariye ikoresha amashanyarazi kandi ifite ibikoresho by'ubwunganizi mu gihe amashanyarazi yabura.

    Abashinzwe iyi gahunda bagaragaza ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa n'akamaro kayo mu gukemura ikibazo cy'ubutaka bw'amarimbi.

    61% bashyigikiye gutwika imirambo kubera ikibazo cy'ubutaka bwo gushyinguraho bugenda buba buto

    Source : https://kasukumedia.com/61-bashyigikiye-gutwika-imirambo-kubera-ikibazo-cyubutaka-bwo-gushyinguraho-bugenda-buba-buto/

  • Serivisi zitanoze i Kayenzi zirakemangwa n'abagana ivuriro #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi, bagaragaza ko batishimiye serivisi bahabwa ku kigo nderabuzima cya Kayenzi, bavuga ko zitihuta kandi zikomeje kubagiraho ingaruka zirimo gutinda kuvurwa no gusubira mu rugo batabonye ubufasha bakeneye.

    Bamwe mu baganiriye natwe bavuga ko imirongo iba ari miremire cyane, aho umuntu ashobora kuhagera mu gitondo cya kare ariko akavurwa nimugoroba cyangwa agasubizwa ku wundi munsi. Ibi babiterwa ahanini n'umubare muto w'abaganga n'abaforomo ugereranyije n'umubare w'abarwayi bahagana buri munsi.

    Hari abavuga ko hari igihe umurwayi aremba mu gihe ategereje ko yinjira kwa muganga, bigatuma bamwe bahitamo kujya kwivuza ku mavuriro yigenga n'ubwo ahenze. Ababyeyi bajyana abana babo bakingirwa cyangwa bavurwa indwara zisanzwe na bo bavuga ko gutegereza igihe kirekire bibagiraho ingaruka.

    Abaturage basaba ubuyobozi bw'Akarere n'inzego z'ubuzima kongera umubare w'abakozi bakorera kuri icyo kigo nderabuzima, ndetse hakanongerwa ibikoresho byifashishwa mu buvuzi kugira ngo serivisi zitangwe neza kandi ku gihe.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'ikigo nderabuzima cya Kayenzi, bavuga ko ikibazo cy'abakozi bake bakizi kandi ko hari ingamba zirimo gutegurwa ku bufatanye n'Akarere n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, hagamijwe kunoza serivisi no kugabanya ubucucike bw'abarwayi.

    Abaturage bavuga ko bizeye ko ibisubizo bizaboneka vuba, kuko ubuzima ari bwo shingiro ry'iterambere.

    Serivisi zitanoze i Kayenzi zirakemangwa n'abagana ivuriro

    Source : https://kasukumedia.com/serivisi-zitanoze-i-kayenzi-zirakemangwa-nabagana-ivuriro/

  • Ikipe ya APR FC yahagaritse Ishimwe Pierre mu gihe yitegura kuzana Ojo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo umunyezamu wayo wari usanzwe ari uwa mbere, Ishimwe Pierre, mu gihe iri gushaka undi mushya ukomoka muri Nigeria witwa Olorunleke Ojo.

    Ibi byabaye nyuma y'umukino w'ikirarane wa shampiyona ku munsi wa 15, aho APR FC yatsinzwe na Al Hilal ibitego 2-0. Muri uwo mukino, Ishimwe Pierre ntiyari mu bakinnyi bitabajwe, kuko yari yamaze koherezwa gukorera imyitozo mu Intare FC, isanzwe ari ikipe y'abato ba APR FC.

    Amakuru ava mu buyobozi bw'iyi kipe agaragaza ko uyu munyezamu yahawe iki gihano bitewe n'imyitwarire itari ku rwego rwifuzwa, aho bivugwa ko mu minsi ishize atari mu bihe byiza by'imikino.

    Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Talib, yasobanuye ko kumwohereza mu Intare FC atari ukumwirukana, ahubwo ari uburyo bwo kumuha umwanya wo kongera kwisuganya no kugarura icyizere mu mikinire ye. Yagaragaje ko iyi ari imwe mu ngamba zo gufasha umukinnyi kongera kwiyubaka ku kibuga.

    Hagati aho, APR FC iri mu biganiro byo kuzana Olorunleke Ojo, umunyezamu w'umunya-Nigeria, mu rwego rwo kongera imbaraga mu izamu no kongerera irushanwa imbere mu ikipe.

    Ikipe ya APR FC yahagaritse Ishimwe Pierre mu gihe yitegura kuzana Ojo

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-apr-fc-yahagaritse-ishimwe-pierre-mu-gihe-yitegura-kuzana-ojo/

  • Abarimo Bwiza, Kevin Kade, Bruce Melodie na Mutesi Jolly ni bamwe mu bahataniye 'East Africa Youth Awards' #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rw'u Rwanda rukomeje kugaragaza ko rufite impano n'uruhare rukomeye mu iterambere ry'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba. Mu bihembo bya East Africa Youth Awards (EAYA) by'umwaka wa 2026, amazina y'Abanyarwanda yongeye kugaragara ku rutonde rw'abahatana mu byiciro bitandukanye, byerekana ko igihugu gikomeje kwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga.

    Mu bahanzi n'ibyamamare bahagarariye u Rwanda harimo Bruce Melodie, Bwiza, Kevin Kade, Lyvine Rwanda ndetse na Miss Mutesi Jolly. Aba bose bagaragaje ibikorwa bifatika mu muziki, mu myidagaduro no mu guteza imbere urubyiruko, ari na byo byabinjije muri aya marushanwa ahuza ibihugu byo mu Karere.

    Bruce Melodie, umaze imyaka agaragaza ubuhanga n'umwihariko mu muziki, ari mu bahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka witwaye neza. Ibihangano bye byakunzwe cyane haba mu Rwanda no hanze yarwo byatumye izina rye rirushaho kumenyekana.

    Bwiza na Kevin Kade na bo bari mu cyiciro cy'abahanzi bakunzwe n'urubyiruko, mu gihe Lyvine Rwanda ahatanye mu bijyanye n'imyidagaduro n'ikorwa ry'ibitaramo. Miss Mutesi Jolly we ahagarariye u Rwanda mu cyiciro kijyanye n'ubuyobozi n'uruhare rw'urubyiruko rw'abakobwa mu kubaka sosiyete.

    Ibi bihembo bigamije gushimira no gushyigikira urubyiruko rufite impano n'ibikorwa by'indashyikirwa, bikaba ari amahirwe akomeye ku Banyarwanda yo gukomeza kuzamura ibendera ry'igihugu mu Karere.

    Kevin Kade ari mu cyiciro cy'umuhanzi wakunzwe n'urubyiruko
    Bwiza ari mu cyiciro cy'umuhanzi wakunzwe n'urubyiruko
    Bruce Melodie, umaze imyaka agaragaza ubuhanga n'umwihariko mu muziki, ari mu bahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka witwaye neza
    . Miss Mutesi Jolly we ahagarariye u Rwanda mu cyiciro kijyanye n'ubuyobozi n'uruhare rw'urubyiruko rw'abakobwa mu kubaka sosiyete

    Source : https://kasukumedia.com/abarimo-bwiza-kevin-kade-bruce-melodie-na-mutesi-jolly-ni-bamwe-mu-bahataniye-east-africa-youth-awards/

  • APR FC yahannye Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa mbere wa APR FC, Ishimwe Pierre yahanwe n’iyi kipe aho yoherejwe gukorera imyitozo mu Ntare FC mu gihe kingana n’icyumweru.

    Uyu munyezamu akaba ataragaragaye ku mukino wa shampiyona APR FC yaraye itsinzwemo Al Hilal 2-0.

    Umutoza wa APR FC, Taleb akaba yavuze ko yohereje uyu munyezamu mu Ntare FC kubera kumufasha bitewe n’ibihe bitoroshye yarimo acamo harimo n’igitutu cy’abafana.

    Ati “Usibye kuba umutoza ariko buriya ndi n’umwarimu, urabona Pierre akwiriye gutegurwa mu mutwe. Navuganye na we nyuma y’imikino ibiri, harimo uwa shampiyona n’uwa Super Cup, ndamwumva ukuntu yibasiwe n’itangazamakuru, abafana, icyo nagombaga gukora ni ukumurinda.'

    'Namuhaye icyumweru cyo kuruhuka no kugira ngo asubize ubwenge ku gihe, kandi ni ku neza ye. Ndumva nta gushidikanya ku bushobozi bwe.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo kubona ko Ishimwe Pierre yasubiye inyuma, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gukora iperereza ngo bumenye ikibitera.

    Byahumiye ku mirari ubwo yanganyaga na Bugesera FC 2-2, ngo ibitego batsinzwe ni iby’umunyazamu.

    Mu iperereza ryakozwe basanze hari imyitwarire yo hanze y’ikibuga ituma atitwara neza, bahitamo kumuha akaruhuko k’icyumweru ngo yitekerezeho akorera imyitozo mu Ntare FC.

    Ishimwe Pierre yaherejwe gukorera mu Ntare FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yahannye-ishimwe-pierre.html

  • Impamvu Ngabo Roben yasezeye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ngabo Roben umunyamakuru wa Radio&TV10 wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports, yamaze kuyisezeraho.

    Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 10 Gashyantare 2026, ni bwo uyu munyamakuru yanditse asezera kuri izi nshingano yari amazeho imyaka 6, aho yagaragaje ko ubuyobozi bubifitemo uruhare.

    Ati 'Mu marangamutima avanze, nsezeye ku ikipe nakoreye nishimye mu gihe cy’imyaka itandatu (kuva 2018 kugeza 2020 no kuva 2023-2026) nk’ushinzwe itumanaho. Abo twakoranye rwari urugendo rwiza.'

    'Turi kumwe, twubatse imbuga turazizamura dukurikirwa n’abarenga 440.000 kuri X, Instagram na YouTube, ibintu nzahora ntewe ishema na byo. Ariko mu minsi yashize byari ibihe bikomeye kuko ubuyobozi bwahisemo indi nzira itandukanye. Nubashye umwanzuro wabo, ngenda mfite umunezero n’urwibutso rwiza.'

    Amakuru avuga ko kuva ubuyobozi bwa Rayon Sports buhindutse, Twagirayezu Thaddée avuyeho Ngabo Roben yagiye ananizwa bya hato na hato byanamugoraga gukora inshingano ze nk’uko bikwiye.

    Byaje guhumira ku mirari ubwo yasabwaga n’Umuyobozi wa Rayon Sports ubu, Murenzi Abdallah ko akwiye kumesa kamwe ko niba ashaka gukomeza inshingano agomba kuba ari ku kazi kuva mu gitondo saa tatu kugeza saa kumi n’imwe, ikindi ko atakomeza gukora inshingano z’ikipe ari n’umunyamakuru, agomba gusezera.

    Nyum yo kubitekerezaho, Ngabo Roben akaba yafashe umwanzuro wo gusezera muri Rayon Sports akomeza itangazamakuru.

    Ngabo Roben yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Igihe, Isango Star na Radio&TV1.

    Ngabo Roben yasezeye kuri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-ngabo-roben-yasezeye-rayon-sports.html