Author: webrwanda

  • Cyusa Ibrahim yahishuye uko ijambo rya Perezi… – #rwanda #RwOT

    Iri jambo yarivuze ku wa 25 Kamena 2024. Yabwiraga abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, ko u Rwanda rwagize Ingabo z'Intare ziyobowe n'Intare, byatumye zibasha gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse zikomeje urugendo rw'amajyambere.

    Icyo gihe yagize ati '[…] Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n'uko rwatereranwe, ariko binatewe n'uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru.'

    Yongeyeho ati 'Nk'uko rero mutahindutse, muri za ngabo z'intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu. Dukomereze aho, ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.'

    Mu kiganiro yagiranye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n'abanyamakuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yumvikanishije ko kuba Intare ari ukumenya guhangana n'ibibazo, yaba ibyawe, iby'umuryango cyangwa Igihugu.

    Ati “Kubaho uri umbwa, ni ukubaho nta bitekerezo, utagira…umuntu yagutuka ukamusaba imbabazi […] Kuba Intare mvuga ni uguhangana n’ikibazo cyaba icyawe ku giti cyawe, cyaba icy’umuryango wawe, cyangwa icy’iki gihugu ukakigira icyawe.”

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko akimara kumva ariya magambo yagiye mu nganzo akora indirimbo iyashamikiyeho mu rwego rwo kumvikanisha uburyo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bizeye intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 imbere mu gihugu.

    Ati 'Ni indirimbo nahimbye mpimbira intsinzi y'Umukuru w'Igihugu, ariko akaba ari n'intsinzi y'Abanyarwanda twese. Nyikora nagendeye ku magambo yavuze ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge abwira abanyarwanda ati 'muri intare kandi muyobowe Intare.' Akomeza ati 'Iryo jambo rero ryanteye imbaraga mpita nyihimbamo indirimbo.'

    Mu nkikirizo y'iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikana avuga agira ati 'Twatsinze banyarwanda, twabatsinze ku manywa y'ihangu, turi intare z'intajorwa'. Ati 'Amagambo ye rero niyo yatumye nkora iyi ndirimbo. Ndavuga nti ngomba kuyigeza ku banyarwanda, kuko intsinzi yo turimo turayibona, ikituraje ishinga ni itariki, ariko intsinzi yo turayikozaho imitwe y'intoki.'

    Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo yise 'Migambo' yitiriye indirimbo yahimbiye Umukuru w'Igihugu.

    Muri iki gitaramo yahuriyemo n'abarimo Mariya Yohana, Inganzo Ngari, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat. Ni ubwa mbere uyu muhazi yari akoze igitaramo nyuma y'imyaka 10 ishize ari mu muziki wubakiye ku guteza imbere injyana gakondo.

    Cyusa Ibrahim yatangaje ko indirimbo ye 'Twatsinze' yayikoze ayikomoye ku ijambo rya Perezida Kagame

    Cyusa yavuze ko nk'umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi yizeye intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu 




    Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge, ku wa 25 Kamena 2024

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWATSINZE' YA CYUSA IBRAHIM


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144822/cyusa-ibrahim-yahishuye-uko-ijambo-rya-perezida-kagame-ryamubereye-imvano-yindirimbo-twats-144822.html

  • Benshi mu bakinnyi bitabiriye umuhango wo gushyingura Mukonya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo uwahoze ari myugariro wa AS Kigali, Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] yasezeweho bwa nyuna ndetse ahita anashyingurwa.

    Iyi nkuru mbi mu muryango mugari wa siporo mu Rwanda yamenyekanye ku wa Gatandatu, tariki 6 Nyakanga 2024.

    Mukonya yitabye Imana ubwo yari mu myitozo Mageragere, yaje kugongana n’umunyezamu amira ururimi bagerageza kurugarura biranga ari bwo bahitaga bamutwara kwa muganga.

    Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, yahise ajyanywa ku bitaro bya Nyarugenge kugira ngo yitabweho n’abaganga ariko ntibyakunda kuko yaje guhita yitaba Imana.

    Ejo hashize ni bwo yasezeweho bwa nyuma, misa yo kumusabira ikaba yarabereye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo, hari mbere y’uko ajya gushyingurwa mu irimbi rya Nyamirambo.

    Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, abakinnyi bakinanye n’abandi bose muri rusange nka Jacques Tuyisenge, Itangishaka Blaise, Bishira Latif, Nyarugabo Moise, Akayezu Jean Bosco, Kalisa Rashid n’abandi.

    Mukonya yashyinguwe

    Nyarugabo Mise na Jacques Tuyisenge bari bahari

    Kapiteni wa AS Kigali, Bishira Latif

    Umuganga wa AS Kigali, Arsene (wambaye ingofero) na Ayubu ushinzwe ibikoresho muri AS Kigali

    Akayezu Jean Paul bakinanaga muri AS Kigali na Kalisa Rashid bari baje kumusezeraho bwa nyuma

    Kwizera Janvier Rihungu na Itangishaka Blaise na bo bari bahari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/benshi-mu-bakinnyi-bitabiriye-umuhango-wo-gushyingura-mukonya-amafoto

  • Rutahizamu wa Police FC yatsinzwe igeragezwa mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah wari mu igeragezwa mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Charleroi yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa.

    Uyu rutahuzamu ukomoka muri Nigeria wari umaze iminsi mike asinye amasezerano y’imyaka 2 muri Police FC, tariki ya 21 Kamena nibwo yari yagiye mu igeragezwa ry’icyumweru kimwe muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo Ani Elijah yagarutse mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa aho agomba gukomezanya na Police FC yari afitiye amasezerano.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC yamuhaye ikiruhuko cy’icyumweru kimwe aho agiye guhita ajya muri Nigeria gusura umuryango we.

    Ani Elijah yagarutse mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-police-fc-yatsinzwe-igeragezwa-mu-bubiligi

  • Kuvugurura KCC, Kugabanya inyungu z'amabanki no kugira Kigali Umurwa wa Leta Nyafurika: Imigambi ya Mpayimana – #rwanda #RwOT

    Mpayimana Philippe yemeza ko afite byinshi ateganya gukora mu gihe azaba atorewe kuba Perezida w'u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

    Muri ibyo harimo kongera ubutumburuke bw'Inyubako ya Kigali Convention Centre ikaba mu ndende muri Afurika n'ibindi.

    Mpayimana ashimangira ko afite gahunda yo kongerera iyi nzu ubutumburuke, ku buryo igeza hagati ya metero 200 na 400, ikabarirwa mu nyubako icumi za mbere ndende muri Afurika.

    Yemeza kandi ko igishushanyo mbonera cy'icyo gitekerezo cyateganyijwe nubwo gishobora kuvugururwa n'ababizobereyemo.

    Mu kuvugurura iyo nyubako ngo hazashyirwaho inkingi enye zishushanya intara enye z'u Rwanda zakubakwa inyuma ubundi hagati hakazamurwamo 'elevator' ishushanya Umujyi wa Kigali izajya izamukana abantu kugera mu gasongero.

    Mpayimana yemeza ko natorerwa kuba umukuru w'Igihugu azaha umwuga w'ubukomisiyoneri gahunda y'imikorere yemewe mu Rwanda, nk'umurimo ufite uko ugenwe hagashyirwaho n'urugaga rw'abawukora, kugena uko biyandikisha, ibisabwa n'icyangombwa kibaranga.

    Mu birebana n'imirimo isoreshwa kandi Mpayimana yemeza ko hazongerwa umubare w'imirimo yemewe isoreshwa, bityo imirimo yose ihemberwa uhereye ku yo mu rugo, imirimo y'igifundi n'iy'ubuhinzi n'ubworozi ikagira amategeko ayigenga arengera umukozi kandi akungukira Leta.

    Ibyo nibimara gukorwa kandi abakoresha bose bazasabwa 3% y'igihembo cyose bahaye umukozi akajya mu isanduku y'ubwisungane bw'ubuzima, yo gufasha abatishoboye no gutsura umurimo.

    Kigali izaba umurwa mukuru wa Leta Nyafurika yunze ubumwe

    Mpayimana ufite gahunda yo gushyiraho Leta yunze ubumwe y'Afurika yemeza ko kugira ngo Kigali ibe umurwa wayo, hagomba gutegurwa ingamba zo gutsura ubucuruzi mpuzamico nyafurika ku buryo buri Munyafurika yisanga mu muco w'Akarere akomokamo ageze i Kigali.

    Yemeza ko buri ambasade y'u Rwanda yagira inshingano yo guhuza Abanyafurika kenshi.

    U Rwanda kandi ngo rwategura umushinga w'iyubakishwa ry'imihanda mpuzaturere nyafurika (African Routes) ihuza Kigali n'indi mirwa ya Afurika, ku buryo imvugo ngo u Rwanda ni igihugu kidakora ku Nyanja ihinduka rukaba igihugu gihuza inyanja zose.

    Ku birebana no kongera ibyoherezwa mu mahanga bigamije no kuzahura agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda azaharanira gukuba inshuro icumi ibikomoka ku murimo, ku bworozi, ku bishingwe, ku ngufu (gaz n'amashanyarazi) no ku mabuye y'agaciro.

    Ubukerarugendo azabuha umwihariko

    Urwego rw'Ubukerarugendo ni rumwe mu zikomeje kubakirwaho iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda no guteza imbere urwego rwa serivisi bikabigiramo uruhare.

    Mpayimana yemeza ko ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu bukeneye ingamba zihariye, harimo gutera inkunga abikorera bashora mu mishinga yo gutunganya ahasurwa hashya, n'ingendoshuri zifasha abanyeshuri kumenya igihugu cyabo.

    Hari kandi n'ibimenyetso nteramatsiko biranga igihugu byahora bibungabungwa nk'ingagi, Akagera, ibiyaga n'inzibutso ndangamurage na ndangamateka n'inzu zakira cyangwa zicumbikira ba mukerarugendo.

    Muri urwo rwego ateganya kubaka urugabano nteramatsiko rw'amasoko ya Nil na Congo ku misozi ya Crete Congo-Nil hagati y'inzuzi za Sebeya na Rukarara nk'amasoko abangikanye aha u Rwanda isura y'umutima w'Afurika.

    Mpayimana kandi yemeza ko umuhanda uhuza ayo masoko yombi wakitwa agasongero k'Afurika, cyangwa ihuriro riranga amateka y'imiturire y'Abanyafurika, aho abanyuze ibumoso (Lucie/Omo Valley) bahuriye n'abanyuze iburyo (Tumai/Lac Tchad).

    Mu gihe Abanyarwanda bari mu mahanga bakomeje kwiyongera, Mpayimana avuga ko atowe yazaha inshingano buri Munyarwanda ubonye akazi mu nganda zo mu mahanga kwiga uburyo abanyenganda baho bakwimurira cyangwa bagaba amashami yabo mu Rwanda.

    Ku bw'iyo mpamvu azashyiraho ingororano ku mu-diaspora wese uzaba washoboye gushinga ishami ry'uruganda mvamahanga mu Rwanda.

    Mu bindi azashyiramo imbaraga harimo kugabanya inyungu z'amabanki munsi ya 10% ngo kuko inyungu ziri hejuru zituma abantu bacibwa intenge no kwishyura inguzanyo.

    Yemeza kandi ko azaharanira ko hashingwa Banki Mpuzamahanga n'umutekano w'ifaranga hagamijwe gutsura ubucuruzi bw'ifaranga.

    Mu bijyanjye n'umutungo utimukanwa kandi Mpayimana azahindura ubutaka umutungo w'umuturage aho kubumukodesha imyaka runaka kuko bituma icyizere cy'umuturage kuri uwo mutungo kiyoyoka.

    Mpayimana Philippe yemeza ko hari byinshi azakora mu birebana n’ubukungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuvugurura-kcc-kugabanya-inyungu-z-amabanki-no-kugira-kigali-umurwa-wa-leta

  • Abanyarwanda baba mu mahanga bazatorera mu bihugu 70 – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangarije IGIHE ku wa 9 Nyakanga 2024, ndetse anakomoza ku kuba imyiteguro yose ijyanye no gutegura amatora yaba ku bazatorera mu Rwanda no mu mahanga iri kurangira.

    Ati ''Muri diaspora amatora agiye kubera muri Ambasade 44 z'u Rwanda mu bihugu 70, ndetse abere kuri site 160 muri ibyo bihugu.''

    Mu bindi Charles Munyaneza yagarutseho ni uko ibikoresho byose bizifashishwa mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'abadepite byamaze kuboneka, ndetse hagati yo ku wa 12 no ku wa 14 Nyakanga 2024 bikazaba byamaze kugezwa kuri site zizatorerwaho mu Rwanda, mu gihe mu mahanga ho byamaze kugezwa ariko ibya nyuma bikazagezwayo ku wa 11 Nyakanga 2024.

    Ni mu gihe n'abazayobora amatora haba mu Rwanda no mu mahanga na bo bamaze guhugurwa. Amasite y'itora na yo yamaze gutegurwa, ibikorwa bya nyuma birimo nko gutegura imihanda ndetse no gushyira umuriro w'amashanyarazi aho utari hazabera amatora na byo biri kurangira.

    Urutonde ntakuka rwa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora rugaragaza ko abantu bazatora ari 9.071.157 barimo ab'igitsina gabo barenga miliyoni 4,2, mu gihe abagore barenga 53% by'abazatora bose, bivuze ko ari 4.845.417. Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora ni 77.138, barimo abagabo 41.243 n'abagore 35.895.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Charles Munyaneza, yatangaje ko Abanyarwanda bazatorera mu mahanga bazatorera kuri site 160 mu bihugu 70


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-mu-mahanga-bazatorera-mu-bihugu-70

  • U Rwanda n'u Burundi byemeranyije guhurira mu biganiro byo kuzahura umubano – #rwanda #RwOT

    Byemerejwe i Zanzibar muri Tanzania, ahamaze iminsi habera umwiherero w'abayobozi bo muri Minisiteri z'Ububanyi n'Amahanga z'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Ibirasirazuba (EAC).

    Ku wa 11 Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n'u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara utavuga rumwe na Gitega, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n'ukuri.

    Ibyo byakurikiwe n'ibindi bibazo aho nko ku wa 10 Gicurasi 2024 habaye igitero cya gerenade cyagabwe muri iki gihugu mu Mujyi wa Bujumubura. Na none u Burundi bwashinje u Rwanda kubigiramo uruhare, icyakora rugaragaza ko ari ukurushyira mu matiku.

    Kuva ubwo umubano wari utangiye kuzahurwa wongeye kuzahara cyane.

    Kuri iyi nshuro Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Nduhungirehe Olivier yavuze ko mu Ukwakira 2024 hazabaho ibiganiro ku mpande zombi bigamije gucoca ibyo bibazo byose.

    Ati 'Twemeranyije ko tuzahura ku wa 31 Ukwakira 2024. Tuzaba tunyura mu bibazo byose bihari uyu munsi, bibangamiye ibihugu byombi. Njye na [Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi], Albert Shingiro, twagaragaje ko turajwe ishinga no gushakira umuti ibibazo bibangamiye abaturage b'u Rwanda n'u Burundi cyane ko ari n'abavandimwe.'

    Ku wa 07 Nyakanga 2024 ku ifoto yashyize kuri X imugaragaza ari kumwe na Minisitiri Nduhungirehe n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe baganira, Minisitiri Shingiro na we yagize icyo avuga kuri iyi ngingo.

    Minisitiri Shingiro yavuze ko 'Ibiganiro bya dipolomasi ni inzira ikomeye yafasha gushakira umuti amakimbirane, umwuka mubi no kutumvikana ku ngingo runaka biri hagati y'ibihugu byombi.'

    Uku gufunga imipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi bikozwe n'iki gihugu cy'abaturanyi mu Majyepfo, kwahungabanyije ubucuruzi bitari ku bihugu bihana imbibi gusa, ahubwo no mu karere kose.

    Umuyobozi Mukuru w'Akanama gashinzwe Ubucuruzi muri Afurika y'Uburasirazuba (East African Business Council), Jean Bosco Kalisa yavuze ko bishimiye amasezerano yasinyiwe mu mwiherero i Zanzibar 'kuko nibiramuka bikunze bizabyutsa ibikorwa byacu by'ubucuruzi n'ishoramari mu Karere.'

    Umubano w'u Burundi n'u Rwanda wongeye kuzamo igitotsi, nyuma y'igihe gito ibintu byari bimaze gusubira mu buryo cyane ko na nyuma ya Coup d'etat yapfubye yo mu 2015, u Burundi bwashinje u Rwanda kubigiramo uruhare.

    Icyo gihe na bwo bwafunze imipaka, buza kongera kuyifungura mu 2022, nyuma y'ibiganiro byamaze igihe hagati y'ibihugu zombi.

    Nyuma y'aho Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, wagabye igitero muri zone Gatumba, intara ya Bujumbura, imipaka yongeye gufungwa.

    Icyakora n'ibintu u Burundi bwakoze nta tangazo rimenyesha icyo gikorwa bwashyize hanze, ndetse Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rutigeze rumenyeshwa iki cyemezo.

    Minisitiri Shingiro (ibumoso), Gen (Rtd) James Kabarebe (hagati) na Minisitiri Nduhungirehe (iburyo) ubwo bari mu mwiherero i Zanzibar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-n-u-burundi-byemeranyije-guhurira-mu-biganiro-byo-kuzahura-umubano

  • Bigoranye APR FC yasinyishije umunya-Mali werekeje mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi myinshi ishaka uburyo isinyisha umunya-Mali, Mohamadou Lamine Ba, APR FC yamaze kumusinyisha imyaka 2.

    Uyu mukinnyi ari mu ikipe y’igihugu ya Mali y’abatarengeje imyaka 23 yerekeje mu Mikino Olempike izabera mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris.

    APR FC ikaba yari imaze iminsi ivugisha uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu ngo abe yabafasha kuza kurema uburyo bw’ibitego bwinshi muri iyi kipe nk’ahantu ifite ikibazo.

    Kumvisha uyu mukinnyi wakiniraga Olympique Béja yo muri Tunisia kuba yaza gukinira APR FC, byaragoranye kuko we yumvaga ashobora kujya mu Mikino Olempike akaba yabona indi kipe nziza yamugura.

    Ubuyobozi bwa APR FC bwakomeje gukora ibishoboka byose ngo ibe yamusinyisha ariko bikomeza kugorana kuko yari anafite andi makipe amwifuza.

    Byageze aho APR FC yemera ko naramuka abonye indi kipe ari mu Mikino Olempike izemera kumurekura akaba yajya muri iyo kipe ariko mu masezerano hakajyamo amafaranga ashobora kwishyurwa APR FC mu gihe yaba agiye.

    Aha ni ho haje kongera kuza kutumvikana kuri ayo mafaranga ariko impande zombi zaje kumvikana ko mu gihe haza ikipe imwifuza yakwishyura ibihumbi 500 by’amadorali.

    Mohamadou Lamine Ba ubwo yasinyiraga APR FC

    Mohamadou Lamine Ba yamaze kuba umukinnyi wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-apr-fc-yasinyishije-umunya-mali-werekeje-mu-bufaransa

  • Umusirimu Lionel Messi yongeye gufasha Argentine kugera kuri final ya Copa America – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Argentine, Lionel Messi yongeye gufasha igihugu cye kugera ku mukino wa nyuma wa Copa America.

    Argentine yageze kuri final ya Copa America nyuma yo gutsinda Canada ibitego 2-0, harimo igitego cyatsinzwe na Julián Álvarez ku munota wa 21, ndetse na Kizigenza Lionel Messi watsinze icya kabari ku munota wa 51.

    Lionel Messi na bagenzi be bategereje kuzakina umukino wa nyuma n'ikipe izava hagati ya Uruguay na Colombia.

    Andi makuru meza, umuntu wese ufite imbuga nkoranyambaga ushaka kuzikoresha zikamwinjiriza amafaranga atubutse. Kanda kuri iyo link wiyandikishe: https://share.clickrwanda.com/advert/544665ab-6f98-4e08-88ad-2677b36614b0?ref=agent_133

    Source : https://yegob.rw/umusirimu-lionel-messi-yongeye-gufasha-argentine-kugera-kuri-final-ya-copa-america/

  • Ntibasiga inyuma n’abakunzi babo! Ubwitabire… – #rwanda #RwOT

    Tariki 22 Kamena 2024, i Busogo kuri Stade y'Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riri i Musanze niho umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho yakiriwe n'ibihumbi by'abaturage bari baje kumushyigikira.

    Kuva icyo gihe, Perezida Kagame amaze kwiyamamariza kuri Site zinyuranye yakirwa n'ibihumbi by'abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahamya ko bazamutora 100%. Muri abo, harimo n'ibyamamare mu nzego zinyuranye bari kugendana na we mu bikorwa bye byo kwiyamamaze mu gihugu hose.

    Ba Nyampinga rero nabo ntibasigaye inyuma kuko uko bwije n'uko bukeye amafoto yabo ndetse n'ubutumwa bwabo ku mpamvu bashyigikiye Paul Kagame bigenda bicicikana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri abo, harimo Miss Naomie Nishimwe wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2020. Ku ikubitiro, yagaragaje ko we n'umukunzi we bari inyuma ya Perezida Kagame abinyujije mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, bambaye imyenda iri mu mabara ya FPR-Inkotanyi.

    Ubwo yakomozaga ku mpamvu ashyigikiye Paul Kagame, Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016 yavuze ko biteye ishema ‘kuba umunyarwanda,' yongeraho ko mu bihe bitandukanye yabonye uburyo ibihumbi by’urubyiruko bashyigikiye Kandida Perezida Paul Kagame kandi ‘ni ibintu byishimira’.

    Uyu mukobwa yavuze ko ibi ari igisobanuro cy’uko umuryango FPR-Inkotanyi ndetse na Paul Kagame ‘bahagarariye ibyo abanyarwanda bakeneye, bizera ko ubuzima bwabo butekanye kandi bakiteza imbere’. Yashimangiye ko amateka yo kwibohora yumvikanisha neza Demokarasi. 

    Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yavuze ko yari amaze igihe kinini ategereje ko igihe cy'amatora kigera akemererwa kugira amahitamo ku bayobozi bayobora u Rwanda kuko ari ubwa mbere azaba atoye.

    Miss Iradukunda yavuze ko yishimiye kuba uyu munsi ari kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ndetse akazagira n'uruhare mu kumuha ijwi rye. Yagaragaje Paul Kagame nk'umuyobozi afatiraho icyitegererezo.

    Ati 'Ni ubwa mbere ngiye gutora, nari ntegereje igihe nk'iki ko kizagera nkaba natora umukandida wacu Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.'

    Miss Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2013, avuga impamvu yahisemo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza, yagize ati: “Icya mbere, yaduhaye igihugu kuko Abanyarwanda benshi bari mu buhunzi kandi batabyishimiye.”

    Kuva ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza kandi, Miss Uwase Muyango wabaye Nyampinga uberwa n'amafoto mu 2019 akaba  n'umugabo we Kimenyi Yves bakunze kugaragaza ko bashyigikiye Paul Kagame, haba mu mafoto, mu myambaro, mu butumwa bashyira ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.

    Uwicyeza Pamella wabaye ikimenyabose ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 akaba ari n'umugore w'umuhanzi The Ben, akomeje kugaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Kandida-Perezida Paul Kagame.

    Mu butumwa yatanze yaragize ati: “Twebwe nk’urubyiruko yatugejeje ku bintu byinshi cyane cyane tutabona amagambo yabisobanura” 

    Mu bandi ba Nyampinga bakomeje kuzengurukana n’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza harimo Miss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine, Miss Kelia Ruzindana, Mutabazi Sabine n’abandi benshi.

    Reba ba Nyampinga banyuranye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Kandida-Perezida Paul Kagama mu mafoto:




















    Ubwitabire ni bwinshi ku bakobwa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka yatambutse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144803/ntibasiga-inyuma-nabakunzi-babo-ubwitabire-bwa-ba-nyampinga-mu-kwamamaza-paul-kagame-amafo-144803.html

  • 2024, umwaka wa Hip Hop mu Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Hip Hop ifatwa n'ibihumbi by'abantu nk'umuco, ahanini biturutse ku butumwa n'imyitwarire abayikora bagaragaza. Ni imwe mu njyana zikuze, ndetse abakora iyi njyana bagiye baca uduhigo ku Isi mu bihe bitandukanye.

    Nk'ubu indirimbo y'umuraperi Kendrick Lamar yahimbye acyurira umuraperi mugenzi we Drake, yihariye imbuga z'abantu muri iki gihe.

    Ibi na ko bimeze mu Rwanda, kuko ibihangano bya Hip Hop muri iki gihe birumvikana cyane, n'ubwo abaraperi bacyumvikana bavuga ko badahabwa ikaze cyane mu itangazamakuru.

    Ku wa 31 Gicurasi 2024, umuraperi Riderman yatangaje isohoka rya Album 'Icyumba cy’amategeko' yakoranye n’umuraperi mugenzi we Bull Dogg. 

    Ni ubwa mbere bombi bari bahuriye ku mushinga nk’uyu mu rwego rwo gushimangira ubushuti bwabo, no guha impano abakunzi babo cyane cyane abiheye injyana ya Hip Hop.

    Riderman yavuze ko gukora iyi Album bise 'Icyumba cy'amategeko' bari bagamije 'guha abantu ibyo bari bakumbuye kandi natwe ubwacu twari dukumbuye gukorana'.

    Ati 'Guhurira ku mushinga nk'uyu munini, ntabwo ari icyari kigamijwe ari amafaranga, ntabwo twajya mu byo twashoye cyangwa icyo tuzavanamo, icyo twari tugamije ni ugushimisha abantu.

    Ni Album iriho kandi indirimbo bise ‘Miseke Igoramye’ yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, ‘Amategeko 10’ yakozwe na Knoxbeat, ‘Nkubona Fo’ yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, ‘Muba Nigga’ yakozwe na Knoxbeat ndetse na ‘Bakunda Abapfu’ yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

    Iherekejwe n’ibimenyetso birimo nk’icy’umusaraba, amataratara (Lunette) ndetse n’ikimenyetso cy’umunzani usobanura amategeko.

    Umuraperi Kenny K-Shot nawe aherutse gutangaza ko ari gutegura gushyira hanze Album ya mbere yise 'Intare 2' ni nyuma ya Mixtape ya mbere yashyize hanze mu Ukwakira 2023 yise 'Intare 1' yariho indirimbo 10 zubakiye ku mudiho w'injyana ya Trap na Drill Music.

    Ni mu gihe mu mpera z'icyumweru gishize, abaraperi bakomeye barimo Bull Dogg, Ish Kevin, White Monkey, Dr Nganji n'abandi bahuriye mu cyiswe 'I am Hip Hop Festival' cyabereye ahazwi nka Institut français du Rwanda. Ni iserukiramuco ryari rigamije guhuza abaraperi ndetse n'abafana babo, bakaganira kandi bagasabana.

    Ni ubwa mbere ryari ribaye, mu gihe ryabanjirijwe n'ibindi bikorwa byabereye ahantu hanyuranye byagaragaje impano z'abarimo Bushali, B-Threy n'abandi.

    Si ibi gusa, kuko umuraperi Ish Kevin aherutse gushyira ku isoko Extended Play yise 'Semana' Iriho indirimbo nka ‘Praying for My Downfall’, ‘Iki?’, ‘Bizima’ ndetse na ‘Bezos'.

    Ni na ko bimeze kuri mugenzi we Bruce The 1 St nawe aherutse gusohora Extended Play iriho indirimbo nka 'Ni wowe’, ‘Ntibishoboka’, ‘Twabagarukiye’, ‘Turi Busy’, ‘Bake Beza’ n’izindi.

    Ariko kandi umuraperi Green P aherutse kugaragaza ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Muma Nigger', ndetse hari indirimo umuraperi Ama G The Black ari gutegura azahuriramo na Green P ndetse na AB Godwin.

    Muri Mata 2024, Papa Cyangwe yasohoye Album ye ya mbere yise ‘Live and Die’ iriho indirimbo 12 yakoranyeho n’abarimo Alyn Sano, Bull Dogg, Kevin Kade, Bushali, Ish Kevin n’abandi banyuranye.

    Uyu muraperi yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Mama Cyangwe”, “Ngaho”, “Nzoze”, “Sana”, “Bambe”, “Kunsutsu”, “Sitaki”, “We sha”, “Wajyaga he”, “Yale Yale”, “Nyonga” n'izindi.

    Ku rundi ruhande, umuraperi P-Fla ari kwitegura kujya gutaramira i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu gitaramo cya mbere azaba ahakoreye.

    Agiye gutamira muri kiriya gihugu abisikana n'umuraperi Kivumbi uherutse gutamira mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w'u Burayi.

    Uyu mwaka ushobora kuziharirwa n'abaraperi?

    Mu 2023 hasohotse cyane Album z'abahanzi baririmba izindi njyana, byatumye benshi bagaragaza ko bakoze cyane kurusha abaraperi. Nibwo hasohotse Album z'abarimo Ruti Joel, Nel Ngabo, Butera Knowless, King James n'abandi.

    Umuraperi Riderman aherutse gutangaza ko afatanyije na mugenzi we Bull Dogg, bagiye gukora igitaramo cyo kumurika Album yabo bise 'Icyumba cy'amategeko'.

    Ni Album iriho indirimbo esheshatu zatumye benshi mu bafana babo, babasaba ko babategurira igitaramo cyihariye mu rwego rwo kuyumva byisumbuyeho.

    Ni ubwa mbere aba bombi bahuriye ku mushinga nk'uyu wa Album, bigaragaza ubufatanye budasanzwe mu rugendo rw'abo rw'umuziki bamazemo imyaka irenga 10.

    Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda, ko ashingiye ku bikorwa azi abaraperi bagenzi be bafitanye, 2024 ishobora kuzaba umwaka w'abaraperi.

    Ati 'Nkurikije aho ibintu bigeze, nakurikiza njyewe imishinga mfite, nkurikije n’imishinga mugenzi wanjye afite, ntekereza ko nihabamo ko iyo mishinga yose ijya hanze hazabamo ikintu cyiza, 2024 izaba ari umwaka wa Hip Hop.”

    Bull Dogg avuga ko mu guhamya ko uyu mwaka ari uwa Hip Hop ari gutegura Album ye bwite izaba iriho indirimbo zinyuranye n’abandi bahanzi ashaka gushyira hanze muri uyu mwaka, ni mu gihe mugenzi we Riderman nawe ashaka gushyira hanze Album ye nshya.

    Bull Dogg anavuga ko muri uyu mwaka abantu bakwiye kwitega Album y’itsinda rya Tuff Gang bamaze igihe bakoraho ahuriyeho n’abandi. Ati “Bibaye byiza yasohoka muri uyu mwaka.”

    Hip Hop si injyana y'ibirara

    Umuraperi Bull Dogg avuga ko Hip Hop atari injyana y’umujinya kandi si iy’ibirara nk’uko bikunze kuvugwa n’abantu benshi.

    Asobanura Hip Hop nk’injyana y’ubutumwa, kandi ifasha benshi kuruhuka. Yavuze ko hari indirimbo ziri muri iyi njyana zigaruka ku rukundo, inkuru zitandukanye n’ibindi avuga ko bigaragaza ko iyi njyana atari iy’umujinya cyangwa y’ibirara.

    Yunganirwa na mugenzi we Riderman usobanura ko ‘abatekereza ko Hip Hop ari injyana y’ibirara ni uko ari injiji bo ubwabo’. Ati “Nta njyana y’ibirara ibaho…”

    Riderman atanga ingero z’abareperi bakomeye muri iki gihe kandi batagaragara mu isura y’ibirara, ahubwo ngo abavuga biriya ni ababa bagamije gupyinagaza iyi njyana aho gukora uko bashoboye kugira ngo bayirengere nk’uko izindi bimeze. Ati “Ni imyumvire ishaje, ni imyumvire irimo akantu k’ubujiji…”


    Umuraperi Bull Dogg aherutse gutangaza ko ashingiye ku mezi atandatu ashize, 2024 ishobora kuzaba umwaka wa Hip Hop

    Umuraperi Riderman aherutse kuvuga ko nyuma yo gusohora Album ‘Icyumba cy’amategeko’ ari gutegura Album ye nshya

    Umuraperi Ish Kevin aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye nshya yise ‘Semana’ 

    Umuraperi Kivumbi King aherutse kumurika mu Burayi Album ye yise ‘Ganza’

      

    Muri Gashyantare 2024, Papa Cyangwe yasohoye Album yise ‘Live and Die’ 

    Umuraperi Bruce the 1St aherutse gushyira ku isoko EP ye yise ‘The 1st Style’

     

    Muri Mata 2024, uyu muraperi yasohoye Album ye ya mbere yise ‘Live and Die’ iriho indirimbo 12 yakoranyeho n’abarimo Alyn Sano, Bull Dogg, Kevin Kade, Bushali, Ish Kevin n’abandi banyuranye. 

    Umuraperi P-Fla ari kwitegura kujya gutaramira i Dubai ku nshuro ye ya mbere

    Mu bihe bitandukanye, umuraperi Bull Dogg yagaragaje ko ashyigikiye abasore bashya muri Hip Hop barimo na Bruce the 1St 

    KANDA HANO WUMVE EXTENDED PLAY YA BRUCE THE 1 ST

    “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘ICYUMBA CY’AMATEGEKO’
     “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BULL DOGG NARIDERMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144792/2024-umwaka-wa-hip-hop-mu-rwanda-144792.html