Author: webrwanda

  • Byagenze gute ngo Dany Nanone amare imyaka ib… – #rwanda #RwOT

    Ari muri Kina Music yakoreyemo indirimbo ze zakunzwe nka ‘Mbikubwire’ yamamaye mu buryo bukomeye, ‘Isi’ n’izindi zinyuranye. Iyi myaka ibiri yabaye urugendo rudasanzwe kuri Dany Nanone, kuko ibihangano bamufashije gukora byatumye izina rye rikomera.

    Ndetse muri iriya myaka yaragutse atangira no gukorana n’abandi bahanzi, binamufasha kwisanga mu bikorwa bikomeye by’umuziki byarimo na Primus Guma Guma Super Stars.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwnada, Dany Nanone yavuze ko n’uyu munsi iyo asubije inyuma amaso akibuka ibihe yagiriye muri Kina Music bituma yumva afitiye umwenda Ishimwe Karake Clement wayishinze.

    Ati “Ni cyo gitangaje! Clement ni yo mpamvu mpora mushimira. Njye ntabwo yigeze ansinyisha amasezerano. Nta n’ikintu njyewe Clement yigeze anyungukamo. Ni kwa kundi nyine umuntu aba ari umugabo muri we, avuga ati njyewe reka ngufashe, kwa kundi umuntu aba ashaka ko utera imbere atitaye ku nyungu ze.”

    Dany Nanone yavuze ko yatangiye gukorana na Kina Music guhera mu 2013 ayivamo mu 2015, kandi yari umuhanzi wemewe w’iyi Label. Yavuze ko yagiye ajya mu bitaramo kandi ‘nta munsi n’umwe Clement yigeze ambwira ngo tugabane’.

    Uyu muraperi anavuga ko bwa mbere ajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, yari muri Kina Music ariko ‘Clement ntiyigeze ambwira ngo dusinye amasezerano ugiye muri Guma Guma kuri iyi Miliyoni uhembwa uzajye umpaho, Oya!”

    Dany avuga ko Clement yamukoreye indirimbo nziza kugeza ubwo bombi batandukanye, buri umwe akomeza gukora ibikorwa bye kugeza n’uyu munsi. Ati “Tunatandukanye, ntabwo byigeze biba ibibazo ngo mvuge twahanganye.”    

    Uyu muraperi yavuze ko ubwo mu myaka itatu ishize yafataga icyemezo cyo kujya kwiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yakomeje ibiganiro na Clement kugeza ubwo yanahuje imbaraga na Butera Knowless bongera gukorana indirimbo bise ‘Addicted’ n’ubwo itabashije kugera kure.

    Yanavuze ko ubwo mu Ukuboza 2023 yateguraga igitaramo cyo kumurika Album ye yise ‘Iminsi myinshi’ yegereye Clement amusaba kumuha Butera Knowless akaririmba mu gitaramo cye, kandi byarakunze.

    Ni ibintu avuga ko Clement yakiriye neza, ndetse ntiyigeze amwishyuza. Ati “Naramwegereye musaba Knowless kubera ko mu buryo bw’ibifatika ntabwo nari kubibona, ngo mwishyuye. Ntabwo nakubeshya. Urumva ni umuntu ukubikamo amadeni, ukavuga uti Clement ubundi bite”.

    Asobanura Clement nk’umuntu ufite ‘umutima wo gufasha umuntu, wo gushyigikira abantu, umutima ushimishwa no gushyigikira abandi’.

    Dany avuga ko kuva yatangira gukorera muri Kina Music kugeza ayivuyemo, Clement yamubaye hafi kugeza n’uyu munsi ‘kandi ndamushimira ku bwa buri kimwe’. Ati “Reka mboneraho mushimire.”

    Yavuze ko nta n’uyu munsi bigoye gusobanura neza impamvu yavuye muri Kina Music, ariko kandi yibuka neza ko muri icyo gihe ari bwo iriya Label yatandukanye n’abarimo King James na Christopher.

    Ati “Ntabwo nzi ikintu cyabaye! Ni ukuvuga ngo ntabwo nigeze mvugana na Clement, cyakoze habaye gutandukana n’abahanzi, bamwe baragenda, ariko Knowless yari atarazamo.” 

    Dany Nanone yatangaje ko hagati ya 2013 na 2015 yakoreraga muri Kina Music nta masezerano afitemo

     

    Dany yavuze ko yagiye muri Guma Guma Super Stars, Kina Music ntiyagira icyo imusaba bigendanye n’ibyo yinjizaga 

    Dany yavuze ko gukorana indirimbo ‘Iri joro’ na Christopher biri mu byamwinjize muri Kina Music


    Dany yashimye Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music wamushyigikiye kuva atangiye urugendo rw'umuziki

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY NANONE- REBAKU MUNOTA WA 40 AVUGA UKO YAMAZE IMYAKA 2 MURI KINA MUSIC KANDA 


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMANOTA’ YA DANY NANONE


    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MBIKUBWIRE’ DANY YAKOREYE MURI KINA MUSIC


    HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IRI JORO’ DANY YAKORANYE NA CHRISTOPHER 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144812/byagenze-gute-ngo-dany-nanone-amare-imyaka-ibiri-muri-kina-music-nta-masezerano-144812.html

  • Ani Elijah wari waragiye mu igerageza mu Bubi… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga ni bwo rutahizamu w'ikipe ya Police FC, Ani Elijah yageze ku kibuga cy'indege cya Kigali nyuma y'ibyumweru bisaga 2 ari mu igerageza mu gihugu cy'u Bubiligi mu ikipe ya Charleroi.

    Tariki 21 Kamena ni bwo Ani Elijah yari yerekeje mu Bubiligi, aho yagombaga kumara icyumweru mu igerageza ariko yaje kukirenza kuko ikipe yari itarabona ibyo imwifuzaho.

    Kuki Ani yagarutse mu Rwanda?

    Uyu musore ukomoka muri Nigeria yatsinze igerageza ariko aza kugorwa n'amategeko umupira wo mu Bubiligi ugenderaho. Ikipe ya Charleroi yabwiye Ani Elijah ko atayikinira mu cyiciro cya mbere arengeje imyaka 20 nta kipe y'igihugu arakinira, ndetse akaba atarakuriye i Burayi.

    Uyu mukinnyi yasabwe ko yatizwa mu cyiciro cya kabiri umwaka umwe ubundi akazaba yujuje ibisabwa kugira ngo abakinire, ariko ikipe ya Police FC irabyanga kuko Charleroi FC yavugaga ko izaha Police FC amafaranga nyuma y'umwaka azaba akinnye mu cyiciro cya kabiri.

    Biteganyijwe ko Ani ari buhite afata akaruhuko k'iminsi 5, ubundi agahita asanga abandi mu kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup. 

    Ani Elijah yagarutse mu Rwanda nyuma yo kunaniranwa n'ikipe ya Charleroi FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144817/ani-elijah-wari-waragiye-mu-igerageza-mu-bubiligi-yagarutse-mu-rwanda-144817.html

  • Umunya-Brazil wa APR FC yabaye nk’abandi #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil, Juan Batista Lopes Da Silva wari umaze iminsi mu igeragezwa muri APR FC, yamaze kumenyeshwa n’iyi kipe ko atari ku rwego yifuza.

    Tariki ya 30 Kanama 2024 nibwo Juan Batista Lopes Da Silva yageze mu Rwanda aje mu igeragezwa mu ikipe ya APR FC, yamushima akaba yayisinyira.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC itigeze imushima, umutoza Darko Nović w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yavuze ko abona ari ku rwego ruri hasi y’abakinnyi afite.

    Ni nayo mpamvu atigeze amuha amahirwe yo kuba yakina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup iyi kipe irimo muri Tanzania.

    Bisa nk’aho abakinnyi bakomoka muri Brazil badahirwa n’umupira w’u Rwanda kuko si bo ba mbere APR FC yazanye kuko muri 2011 yari ifitemo 2, Diego Oliveira na Lopes Carneiro batigeze bayihira.

    Si APR FC gusa kuko na Rayon Sports muri 2018 yakandiye kuri Jonathan Rafael da Silva, yaragerageje ariko biranga birangira asubiye iwabo.

    Juan Batista muri APR FC byaranze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-brazil-wa-apr-fc-yabaye-nk-abandi

  • Meteo Rwanda yateguje abanyarwanda ko kuri uyu Gatatu haragwa imvura mu gihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko kuri uyu Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, mu Rwanda haragwa imvura ndetse n'imiyaga iringaniye mu bice byose by'igihugu.

    Ibi Meteo Rwanda yabiteguje kuri mu gitondo cyo kuri Gatatu, ivuga kuri iyi tariki ya 10 Nyakanga 2024 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 nta imvura iteganyijwe mu turere twose tw'Igihugu.

    Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s — 5m/s. Igipimo cy'ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mu gitondo ni 12℃ mu Karere ka Nyabihu.

    Andi makuru meza, umuntu wese ufite imbuga nkoranyambaga ushaka kuzikoresha zikamwinjiriza amafaranga atubutse. Kanda kuri iyo link wiyandikishe: https://share.clickrwanda.com/advert/544665ab-6f98-4e08-88ad-2677b36614b0?ref=agent_133.

    Source : https://yegob.rw/meteo-rwanda-yateguje-abanyarwanda-ko-kuri-uyu-gatatu-haragwa-imvura-mu-gihugu/

  • Mateka ushaka kuba umudepite yiyemeje kuvana abana mu mihanda, bakigishwa imyuga – #rwanda #RwOT

    Uyu musore usanzwe akora ubucuruzi yagaragaje ko gushyiraho ibigo byita ku kwigisha abana bo ku muhanda imyuga bizafasha mu gutuma nabo batanga umusanzu wabo mu iterambere ry'Igihugu hamwe nubwo bumenyi n'uburere baba barahawe, maze babe igisubizo ku gihugu aho kuba ikibazo.

    Abakandida depite mu cyiciro cyihariye batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa 2 Nyakanga, bikazasozwa ku wa 13 Nyakanga 2024.

    Mateka Ibrahim yagaragaje ko nyuma yo kwiyumvamo ko yagira umusanzu mu guteza imbere igihugu kandi akagira uruhare mu gukurikirana no gushyira mu bikorwa ibigiteza imbere byatumye yiyemeza guhatanira kwinjira mu Nteko.

    Mu Kiganiro na IGIHE, Mateka Ibrahim, yagaragaje ko mu byo azashyiramo imbaraga mu gihe yaba atorewe kuba umudepite birimo gusaba ko hashyirwaho ibigo bishinzwe gukurikirana bikanatanga ubumenyi ngiro ku bana bo mu mihanda ndetse n'abana b'imfubyi.

    Ati 'Impamvu nabitekereje ni ukubera ko abana bo mu mihanda bagenda biyongera kubera ingaruka z'ibibazo byo mu miryango cyangwa se ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, kandi mu by'ukuri bafashwe bakitabwaho bagahabwa n'ubumenyi ngiro, isoko ry'umurimo ry'igihugu ryakaguka bikongera umusanzu muri wa muvuduko w'iterambere igihugu cyacu kiriho.'

    Yagaragaje kandi gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe hakongerwa inguzanyo zihabwa urubyiruko, hakagabanywa inyungu zitangwa ariko rukongererwa igihe cyo kuzishyura.

    Hari kandi kurushaho kuzirikana kuvuganira urubyiruko ndetse n'abandi Banyarwanda bafite ubumuga harebwa ko hashyirwaho uburyo butandukanye bwo kuborohereza guhabwa serivisi.

    Yemeza kandi ko azashyira imbaraga mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, kuvuganira urubyiruko rukoroherezwa kugera kuri z'ubwishingizi bwo kwivuza.

    Ku birebana no kwigisha urubyiruko ururimi rw'Ikinyarwanda kandi Mateka agaragaza ko hakiri icyuho bityo ko natorwa azaharanira ko hashyirwaho gahunda zitandukanye zifasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa ururimi rwabo ndetse n'umuco nyarwanda.

    Nk'umuntu uzaba yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko kandi yemeza ko azaharanira guteza imbere impano z'urubyiruko hifashishwa abaterankunga n'abafatanyabikorwa banyuranye.

    Amatora y'Abadepite mu byiciro byihariye ateganyijwe ku wa 16 Nyakanga 2024.

    Mateka yemeza ko yiteguye guhagararira urubyiruko mu Nteko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mateka-ushaka-kuba-umudepite-yiyemeje-kuvana-abana-mu-mihanda-bakigishwa-imyuga

  • Polisi yahuguye abakozi ba ISCO ku kuzimya inkongi – #rwanda #RwOT

    Ni muri gahunda y'Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire & Rescue Brigade) irebana n'ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi, hongerwa umubare munini w'abaturarwanda bafite ubumenyi mu kwirinda no guhangana n'ingaruka zituruka ku nkongi.

    Muri aya mahugurwa bahawe amasomo atandukanye arimo; ubumenyi rusange ku nkongi n'uburyo bwo kuzikumira, guhungisha abantu bari ahabereye inkongi, ubumenyi bwo kugenzura ibyateza inkongi, gukoresha ibizimyamuriro bitandukanye byifashishwa ahabaye inkongi n'ubutabazi bw'ibanze.

    Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi rivuga ko iyi gahunda yo gukangurira abantu benshi kwirinda impanuka binyujijwe mu mahugrwa abafasha kugira ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi izakomeza, kuko biri mu bigabanya inkongi ziba n'ibihombo ziteza birimo kwangirika kw'ibikorwaremezo n'abantu bazitakarizamo ubuzima.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yahuguye-abakozi-ba-isco-ku-kuzimya-inkongi

  • Umushinga wa 'Mpazi Rehousing Project' uzahindura imiturire mu Gitega ugeze kuri 70% – #rwanda #RwOT

    Ni umudugu ugizwe n'inzu 18 z'amagorofa, aho buri imwe igeretse gatatu (G+3). Iri kubakwa mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Akabahizi mu Mudugudu w'Ubwiyunge. Iri kubakwa n'Ingabo z'Igihugu mu mushinga wiswe 'Mpazi Rehousing Project' wo kwimura abari mu nzu zishyira ubuzima bwabo mu kaga hafi y'umugezi wa Mpazi bagatuzwa neza.

    Ni imidugudu izaba irimo imihanda hagati, isoko, ubusitani buzaba bwarongewemo na internet ndetse n'amazi meza. Iyi midugugu kandi ni igice cya kabiri n'icya gatatu biri kubakirwa rimwe nyuma y'icyiciro cya mbere cy'igerageza kigizwe n'inzu eshanu zigeretse kabiri (G+2) cyubatswe mu 2021 abaturage bakaba batuyemo.

    Iradukunda Patrick ukuriye uyu mushinga muri Sosiyete ya Gasabo 3D iwukorera ubugenzuzi yavuze ko uyu mushinga watangiye muri Werurwe ukaba uzarangira muri Kanama uyu mwaka, aho ubu imirimo yo kubaka igeze ku kigero hafi icya 70% ngo irangire.

    Umuturage witwa Muneza Grâce uri mu bimuwe bategereje guhabwa inzu mu ziri kubakwa, avuga yishimiye kuba agiye gutuzwa muri izi nzu kuko yari asanzwe atuye mu nzu ishyira ubuzima bwe mu kaga.

    Yagize ati 'Byonyine kuba ugiye gutura mu igorofa wararinyuragaho gusa utabona ubushobozi ni ikintu cyiza cyane. Nabaga mu nzu ishaje yubakishije ibiti kandi nta bushobozi twari dufite bwo kubaka izigezweho. Twabonye abimutse mbere batuye neza nyuma natwe Umujyi wa Kigali uraza udukorera igenagaciro turimuka ubu uradukodeshereza. Inzu nizuzura tuzaza baduhemo imiryango kandi ni inzu zikomeye rwose'.

    Abimuwe mbere barashima

    Abaturage bimuwe mu cyiciro cya mbere cy'igerageza ry'uyu munshinga babwiye IGIHE ko basabwa kwimuka batabyumvaga neza, ariko ko ubu bishimiye itandukaniro n'aho batuye.

    Mutesi Vestine utuye mu Mudugugu w'Ubwiyunge kuva mu myaka irenga 20 yavuze ko gutuzwa neza byatabaye ubuzima bwabo.

    Yagize ati 'Iyo imvura yagwaga wasangaga bimeze nabi kuko hari ruhurura yavaga mu mujyi yuzuraga, hari n'igihe yigeze kwinjira mu mazu iratobora. Hari n'umugezi wa Mpazi aha hepfo waruzuraga ugatwara ibintu byose hari n'abo wishe. Imiturire ya hano yari ikibazo kuko zari inzu zubakishije ibiti izindi ari ibyondo, washoboraga kubonamo n'iyo ukodesha ku 5000 Frw'.

    Yakomeje ati 'Leta itubwira ko ishaka kutwimurira mu magorofa ntitwabyemeye twabanje kugira ngo igiye kutwimura mu mujyi, ariko yaraje iradukodeshereza mu mezi umunani inzu zari zuzuye tuzijyamo. Tuza twasinye amasezerano bakajya badusanira icyangiritse mu gihe cy'umwaka wose. Njye mfite iyi mbamo ariko bampaye n'izindi nkodesha kuko aho banyimuye naho nari mfite indi miryango. Twasabye n'ibyangombwa byazo ubu turabitegereje noneho zibe izacu burundu, turashima Leta yadutekereje'.

    Manirakiza Samuel yagize ati 'Murabona ko dutuye ahantu heza, nk'umuntu wari ahazi mbere hano hitwaga 'de bandit' [ahantu h'amabandi] kubera indiri y'abajura bahabaga n'abakoreshaga ibiyobyabwenge. Twari utuzu tw'ibyondo imvura yaragwaga ukumva ntago uri buramuke. Izi nzu zifite ubwiherero n'ubwogero bwa buri muryango kandi n'umuntu aba afite mubazi ye y'umuriro'.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko umushinga wo gutuza neza abaturage uzakomeza ndetse ko hari n'izindi nyigo zatangiye gukorwa z'ahandi uzakomereza. Uvuga kandi ko abaturage bimuwe bazahabwa ibyumba muri izo nzu hashingiwe ku igenagaciro buri umwe yakorewe yimurwa.

    Inzu zisakaye zituwemo n’abaturage bimuwe mu cyiciro cya mbere

    Uyu mudugudu uri kubakwa uturutse ahazwi nka ‘de bandit' kubera amabandi yahabarizwaga mbere

    Hari kubakwa ikigega kizajya gitanga amazi meza ku bazatura muri iyi midugugu

    Ahazubakwa isoko naho hamaze gusizwe

    Ahazubakwa parking yo hanze hari gusizwa

    Iradukunda Patrick yavuze ko ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu bigeze hafi kuri 70% ngo birangire

    Gashuri Lionel yavuze ko ikigega cya’amazi kiri kubakwa kizajyamo 2000m3 ku buryo mu gihe ahandi amazi abuze cyo cyamara ibyumweru bibiri abaturage bakivoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-wa-mpazi-rehousing-project-uzahindura-imiturire-mu-gitega-ugeze-kuri

  • Ibitaro by'umutima, ibigo bitanga serivisi z'ubuvuzi bwa kanseri n'impyiko: Imishinga migari yitezwe mu buvuzi – #rwanda #RwOT

    4 ×4 ni gahunda yo kongera umubare w'abaganga byibuze abarwayi 1000 bakabarirwa bane, kongera ibikorwaremezo by'ubuvuzi, indwara zikomeye zavurirwaga hanze bigakorerwa mu Rwanda n'ibindi.

    Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko nk'ubu hari gahunda yo kongera umubare w'abarangiza kwiga mu mashuri y'ubuvuzi, ubuforomo n'ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.

    Izo ndwara na zo zatangiye kuvurirwa mu Rwanda, uyu munsi gusimbuza impyiko, kubaga umutima, kureba imikuriye ya kanseri mu mubiri n'ibindi ubu biri gukorerwa mu Rwanda.

    Ku bikorwaremezo na ho nubwo bisaba ingengo y'imari yihagazeho, ariko nko mu myaka irindwi ishize hakozwe, byinshi, hubakwa ibitaro bya Byumba, ibya Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke na Nyarugenge.

    Iyo myaka isize ibitaro bya Kabgayi na Kibogora bivuguruwe, hubakwa ibyimukanwa bya Nyamata n'Ikigo cyihariye ku buzima bwo mu mutwe bya Kigali giherereye i Kinyinya.

    Ibyo byose n'amavuriro mato n'ibigo nderabuzima byubatswe muri iyo myaka biri gufasha uru rwego ku buryo uyu munsi nta muntu ukirembera mu rugo ngo ni uko kugera ku ivuriro byasabye ibilometero.

    Iyo urebye mu migabo n'imigambi ya FPR Inkotanyi ubona ko uwo muvuduko aho kugabanyuka ahubwo uzikuba, bijyanye n'imishinga yagutse uyu muryango watekereje ndetse kubishyira mu bikorwa bikaba bidashidikanywaho.

    Mu myaka itanu iri imbere ugaragaraza ko ingingo y'ibikorwaremezo izakomeza kwimakazwa kuko hazagurwa bisa no kongera kubaka bushya, ibitaro bya Muhororo muri Ngororero, ibya Gisenyi ndetse bene iyo mirimo ku bya Masaka yo irarimbanyije.

    Ikindi ni ukwimura no kwagura ibitaro bifatiye runini urwego rw'ubuzima mu Rwanda, birimo ibya Kaminuza bya Kigali bizimurirwa i Masaka, ibyitiriwe Umwami Faisal bizatangira kubakwa mu mpereza z'uyu mwaka bikasaziga byikubye hafi gatatu ndetse ari kaminuza y'ubuzima yujuje ibyangombwa.

    Bizajyana no kuvugurura ibitaro bya, Ruhengeri, ibi byo amafaranga yanamaze no kuboneka, ibya Kabgayi, ibitaro bya Kacyiru, ibya Nyagatare, ibya Nyarugenge, Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kibagabaga n'ibya Muhima.

    Kubaka ibikorwaremezo ni ingingo izitabwaho cyane kuko hazanashyirwaho Ikigo cy'Ubushakashatsi ku ndwara zandura, n'ibitaro byihariye bivura indwara z'umutima.

    2029 izasiga n'Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda bivuguruwe cyane ko na byo byabaye ibyigisha.

    Bijyanye n'uko ibigo nderabuzima byamaze kugaragaza ubushobozi buri hejuru mu kwita ku Baturarwanda n'abanyamahanga babigana, 2029 izasiga bene ibyo bigo 14 byo hirya no hino mu gihugu bishyirwe ku rwego rw'ibitanga serivisi zo ku rwego rwa dogiteri ibizwi nka (medicalized health centre).

    Uko bizubakwa ni na ko bizashyirwamo abaganga b'inzobere bahagije n'ibikoresho bijyanye n'igihe ari na ho uretse kuvura indwara byitezweho umusaruro urenze uwo.

    Urimo ko abana bakingirwa bari 96% n'ababyeyi babyarira kwa muganga bari kuri 93% bose bazagera kuri 99%.

    Ikindi ni uko uyu munsi hari intego ko abana bagwingiye bazava kuri 33%, imibare yagaragajwe mu 2020 igere kuri 15%, ingingo ikomeye cyane kuko umwana wagwingiye buriya kugira icyo amarira igihugu biba bigoye.

    Iyi gahunda yo kwita ku buzima bw'Abaturarwanda kandi izanafasha kugabanya imfu z'ababyeyi bapfa babyara zive kuri 203 zigere kuri 60 ku bana ibihumbi 100 bavutse ari bazima.

    Bizanakora kandi ku mfu z'impinja na zo zigabanuka zive ku 19 zigere ku 10 ku bana 1000 bavutse ari bazima, mu gihe iz'abataragera ku myaka itanu zizava kuri 45 zigere kuri 20 ku bana 1000 bavutse ari bazima.

    Bijyanye n'uburyo Covid-19 yazambije ibintu byinshi cyane ko yari ije itunguranye, byasigiye amasomo menshi urwego rw'ubuzima ku buryo gahunda zo gukumira no kubaka ubushobozi bwo guhangana n'indwara zirimo n'ibyorezo, zikomeje gushyirwaho.

    Mu gukomeza inzira yo kuvurira mu Rwanda indwara zikomeye, za zindi zijya kuvurirwa hanze, biteganywa ko 2029 izarangira hashyizweho ibigo bitanga serivisi z'ubuvuzi bw'indwara zihariye nka kanseri, umutima, impyiko n'ibindi.

    Hazatezwa imbere ubuvuzi bw'indwara zihariye, hashyirwaho ibigo n'amavuriro bitanga serivisi zigezweho z'ubuvuzi bwihariye nk'ubwa kanseri, umutima, impyiko, ubuvuzi bw'abageze mu zabukuru n'ibindi.

    Kuko bamaze kugaragaza ubushobozi buri hejuru, biteganyijwe ko iyi myaka itanu izasiga uru rwego ruvuguruwe abajyanama b'ubuzima bongererwe ubushobozi babashe gutanga serivisi z'ubuvuzi zegereye abaturage, bashyirwemo n'icyiciro cy'abanyamwuga bunganira amavuriro mato.

    Ni urugendo ruzajyana no kwifashisha ikoranabuhanga rimwe ryanatangiye hano mu Rwanda nko kubagira umuntu hifashishijwe iya kure, ikoranabuhanga ryo kubaga abantu haciwe ahantu hato, iryo guhuriza intanga hanze y'umuntu IVF, iryo kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge n'ubwiza, iry'ubwenge buhangano ritarengejwe ingohe.

    Hazongerwa inganda zitandukanye zikora imiti n'inkingo ziyongera ku rwa BioNTech, Akagera Medecines n'indi, muri wa mujyo wo korohereza abashoramari baza gushora imari mu Rwanda.

    Serivisi zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, guha imbaraga ibwisungane mu kwivuza n'ubwishingizi bw'ubuzima bizatezwa imbere hongerwa umubare w'indwara zishingirwa.

    2029 izasiga Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byikubye gatatu ndetse ari kaminuza yigisha ubuvuzi

    Abajyanama b’ubuzima biri gutekerezwa uko bubakirwa ubushobozi bakajya bafasha n’amavuriro mato

    Ibitaro bya Kacyiru na byo biri mu bizagurwa

    Mu myaka itanu iri imbere ibitaro bya Muhororo bizaba byarubatswe bushya

    U Rwanda ruri gushyira ingufu mu kwita ku mikurire y’abana ku buryo mu myaka itanu iri imbere igwingira rizaba rigeze kuri 15%

    Amafaranga yo kwagura Ibitaro bya Ruhengeri yamaze kuboneka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubaka-ibitaro-by-umutima-ibigo-bitanga-serivisi-z-ubuvuzi-bwa-kanseri-umutima

  • Gicumbi: Ubukene, ubujiji n'indwara byarindimukanye n'ubutegetsi bubi cyane #rwanda #RwOT

    Umukandida wa FPR Inkotanyi n'Imitwe ya Politiki Umunani imushyigikiye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yijeje abaturage b'i Gicumbi n'Abanyarwanda muri rusange ko iterambere bifuza benda kurigeraho ariko bagomba kurigiramo uruhare.

    Ni ubutumwa yahaye abaturage ibihumbi bari bahuriye muri Stade ya Gicumbi, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, binyuze mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

    Kandida-Perezida Kagame yasobanuriye abaturage ko amatora asobanuye gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rumaze imyaka 30, bigashingira ku gukomeza umutekano w'iki gihugu.

    Yavuze ko yishimye cyane kubona uyu mwanya wo kuza kubonana n'abatuye i Gicumbi n'utundi turere bitegura amatora yo kuwa 15 Nyakanga 2024.

    Ati 'Uko muzatora ndabyizeye. Ayo matora icyo avuze ni ugukomeza urugendo dusanzwemo tumazemo imyaka 30 yo kongera gusana igihugu cyacu.'

    Yakomeje agira ati 'Kwiyubaka rero bihera ku mutekano. Tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu, birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Na yo ashingira ku bitekerezo bizima bijyanye n'imiyoborere mizima itagira umuntu n'umwe isiga inyuma.'

    Yavuze ko muri politiki ya FPR n'imitwe yindi bafatanyije, ntawe basiga inyuma kandi bahamagarira buri wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere kandi biteza imbere igihugu.

    Ati 'Ubukene, ubujiji,indwara, ibyo byajyanye na bariya, abari barangije igihugu na mbere hose imyaka myinshi bajyanye na byo. Twe turi bashya ndababona abenshi muri bato, ibyo dukwiye kwikorera, gukorera igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga bihera kuri buri wese.'

    Kandida-Perezida Kagame yashimangiye ko amajyambere Abanyarwanda bifuza bayakozaho imitwe y'intoki, biturutse ku mikorere, imbaraga, ubwenge n'ubumenyi bafite by'umwihariko abakiri bato.

    The post Gicumbi: Ubukene, ubujiji n'indwara byarindimukanye n'ubutegetsi bubi cyane appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gicumbi-ubukene-ubujiji-nindwara-byarindimukanye-nubutegetsi-bubi-cyane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gicumbi-ubukene-ubujiji-nindwara-byarindimukanye-nubutegetsi-bubi-cyane

  • Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa urugero rw’ayo muri EURO rushyizweho akadomo n’umusore w’imyaka 16 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 9 Nyakanga 2024 imikino y'igikome cy'ibihugu by'iburayi EURO yari yakemeje mu mikino ya kimwe cya kabiri 1/2 ibanziriza umukino wanyuma (Finale)

    Ikipe y'igihugu ya Spain itsinze ikipe y'igihugu y'Ubufaransa ibitego 2-1 biyihesha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma y'irushanwa rya EURO ikaba itegereje kuzacakirana n'izava hagati ya Netherlands na England.

    Ku munsi w'ejo nibwo hateganyijwe undi mukino uzahuza amakipe nka Netherlands na England ku isaha ya satatu z'ijoro.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-yubufaransa-urugero-rwayo-muri-euro-rushyizweho-akadomo-numusore-wimyaka-16/