Author: webrwanda

  • Karongi: Ku nkombe z'Ikivu habonetseho imibiri 18 y'abishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa 05 Kanama 2024 nibwo muri iki kigo cyeguriwe ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro rya IPRC Karongi, hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri.

    Ni nyuma y'uko tariki 3 Kanama 2024, umusekirite urinda iki kigo yarimo atembera akabona imyenda ishaje ahari harimbutse igiti, agakeka ko ishobora kuba ari imibiri y'abiciwe muri iki kigo mu gihe cya Jenoside agahita abimenyesha ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saiba yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bahapanze umuganda, basanga koko ari imibiri y'abishwe muri Jenoside.

    Ati “Uwo musekirite amakuru yayahaye umuyobozi mukuru wa IPRC Karongi, na we arayampa. Tuhapanga umuganda dusangamo imibiri 18”.

    Ishuri rya EAFO Nyamishaba mu gihe cya Jenoside ryahungiyemo abatutsi benshi bahizeye amakiriro kuko hari mu kigo cya Leta, ariko siko byagenze kuko Interahamwe zifatanyije na bamwe mu banyeshuri bigaga muri iki kigo, bahise batangira ku bagabaho ibitero abishwe bakajugunywa mu Kiyaga cya Kivu.

    Ubuhamya bw'abaharokokeye bwumvikanamo ko hari imibiri y'abahiciwe itaraboneka.

    Ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu nta makuru ku myirondoro y'aba bantu 18 buramenya, bukavuga ko hakenewe ubufatanye bw'ubuyobozi n'abaturage mu kumenya imyirondoro y'iyi mibiri.

    Imibiri yavanywe mu ishuri yajyanywe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro, mu gihe itegereje gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

    I Nyamishaba mu mbago z'iri shuri hari urwibutso ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 3,500 biciwe muri EAFO Nyamishaba no mu nkengero zayo.

    Imibiri yabonetse ni 18 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ku-nkombe-z-ikiyaga-cya-kivu-habonetseho-imibiri-18-y-abishwe-muri

  • Bakorana umuhate ntagereranywa- Gen. Mamadou wa Centrafrique ku Ngabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 5 Kanama 2024 nyuma y'umuhango wo kwinjiza mu ngabo icyiciro cya kabiri cy'abasirikare 634 batojwe na RDF.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo za Centrafrique, General Zephirin Mamadou yatangaje ko ubufatanye hagati y'ingabo z'impande zombi butagarukira ku butumwa bwo kugarura amahoro gusa.

    Ati 'Bavandimwe bo mu Rwanda dukorana mu bintu byinshi, si ibikorwa byo kubungabunga amahoro gusa musanzwe muzi, bakorana umuhate ntagereranywa, bakwiye gushimwa. Aha hari ingabo nyinshi ariko buri wese tumushimira ku bikorwa bye kuko bose ntibatanga umusaruro ungana. Ubu twatangiye kwiga uko twatera ikirenge mu cy'abavandimwe bacu bo mu ngabo z'u Rwanda bo mu butumwa bwa MINUSCA kimwe n'abaje mu rwego rw'amasezerano y'imikoranire.'

    Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi yatangaje biteguye gukomeza gukorana n'ingabo za Centrafrique mu gutoza abasirikare kugeza no ku cyiciro cy'abasirikare bakuru.

    Yasabye abasoje amasomo ya gisirikare ko ari bwo urugendo rugitangira kandi 'ntimwambaye umwambaro wa gisirikare gusa ahubwo mubumbatiye icyizere cy'igihugu.'

    Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yavuze ko bazakomeza gufatanya mu gutoza n’abasirikare bakuru ba Centrafrique

    General Zephirin Mamadou wa Centrafrique yavuze ko ubu bari kwigira ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda

    Abasirikare basoje amasomo bibukijwe ko ari bo igihugu gitezeho amizero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-za-centrafrique-zashimye-umuhate-wa-rdf-mu-bikorwa-byo-kugarura-amahoro

  • Bwa mbere muri CHUB umuntu yabazwe ikibyimba cyo ku bwonko areba – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 05 Kanama 2024, bikorerwa ku mwana w'umukobwa w'imyaka 11 wari ugize bene icyo kibyimba ku nshuro ya kabiri na cyane ko bwa mbere na bwo yari yabazwe.

    Byakozwe ku bufatanye n'abahanga bo kubaga ubwonko bo muri Cuba binyuze mu bufatanye u Rwanda rwagiranye n'icyo gihugu cyo muri Amerika y'Amajyepfo, bafatanyije na bagenzi babo b'Abanyarwanda.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, Dr Ngarambe Christian yemereye IGIHE ko ayo makuru ariyo, agaragaza ko impamvu uwo mwana w'umukobwa atasinzirijwe umubiri wose bifite icyo bisobanuye.

    Kubera ko byari ubwa kabiri uwo mwana abazwe ikibyimba cyo mu mutwe, byashoboraga ko bakora ku gice cy'ubwonko kizima kuruta uko abaganga bakora mu nkovu y'aho uwo mwana yabazwe bwa mbere.

    Dr Ngarambe ati 'Kugira ngo utajya mu mbago z'ubwonko buzima ahubwo ugume mu mbago z'ahari ikibyimba gusa ngo kibe ari cyo cyonyine ukuramo, nta bundi buryo wabimenya atari uko umuntu abagwa ariko akoresha ubwonko bwe akazi kabwo ka buri munsi, ngo umenye ko ubwonko bukomeza gukora.'

    Ubusanzwe mu buvuzi habamo amoko atatu y'ibinya.

    Arimo igikuramo ububabare, igisinziriza ubwonko, n'igikura imbaraga mu mikaya kugira ngo umuntu atabaga inyama zirimo zikwega, abaganga bahora barwana na zo.

    Kuri iyi nshuro uwo umwana bamuteye ikinya kimurinda ububabare ariko kidasinziriza ubwonko, ariko agasigara abona, ibyumvikana ko yabazwe areba.

    Icyakora abaganga bari bamushyiriyemo amashusho nka filime zitandukanye zamurangazaga ariko zinafasha kwerekana ko ubwonko bwe bukora mu gihe ari kubagwa.

    Ikindi mu kubaga uwo mwana hari inzobere mu bijyanye n'imitekerereze zamuganirizaga, bigakorwa mu kumenya ko ko ari muzima kugira ngo n'ababaga babashe kumenya ko ari ikibyimba bari gukuramo gusa, batakomerekeje ubwonko.

    Dr Ngarambe ati 'Ni ubuvuzi buteye imbere butuma unagira icyizere ko ingaruka ziza kuba nziza hatagize ibyangirika. Ariko na none bikagabanya n'uko gutinya ko kubaga ubwonko bigenda nabi ahubwo bitanga umusaruro mwiza.'

    Yakomeje avuga ko icyo gikorwa kirangira umuganga azi neza ko umuntu akibasha gukoresha ubwonko bwe 100% nk'uko bisanzwe ndetse n'uburwayi bwose buvuwe.

    Uyu muyobozi usanzwe na we ari umuganga ubaga indwara zo munda, inkomere n'abandi kandi yashimiye Guverinoma y'u Rwanda idahwema gushaka abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye by'umwihariko ubuvuzi kugira ngo amagara y'Abaturarwanda asigasirwe.

    Dr Ngarambe yashimangiye ko uretse gufasha mu kuvura, abo baganga bari no gufasha bagenzi babo b'Abanyarwanda kunguka ubwo bumenyi.

    Uyu mwana w'umukobwa yabazwe ku bufatanye n'itsinda ry'abaganga batandukanye barimo ababaga ubwonko babiri bafite n'ababafasha mu bikoresho byose bakenera.

    Hari kandi itsinda ritanga ikinya ryari riyobowe n'inzobere na none muri ubwo buvuzi, n'irindi rigizwe n'abahanga mu by'imitekerereze baganirizaga uwo mwana.

    Kugira ngo icyo gikorwa gikunde kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rigaragaza amashusho yo mu bwonko umuganga akaba yabibonera muri za ecrans nini mu cyumba umurwayi abagirwamo.

    Dr Ngarambe ati 'Urumva ni igikorwa gikomeye. Gufungura uruhu rutwikiriye igufa ry'umutwe, ugafungura iryo gufa, igice kimwe ukagikuraho, ukagera aho ureba ubwonko, ukabukoramo ukuramo igice kirwaye, ukabikora umuntu areba, ni ibintu bikomeye bitagerwaho na buri wese.'

    Uretse iki gikorwa gihambaye cyakorewe muri CHUB, Dr Ngarambe, agaragaza ko na bo bari gufatanya na leta cyane kugera ku ntego ya kane gukuba kane, aho mu myaka itanu iri u Rwanda ruzaba rwabaye byuzuye igicumbi cy'ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

    CHUB yabonye izuba mu 1928. Kugeza mu 2000 ni byo bitaro bya kaminuza rukumbi byari biri mu Rwanda.

    Uyu munsi bifite abakozi 625 barimo inzobere mu kuvura indwara zidandukanye 55, abaforomo barenga 250, ababyaza 58 n'abandi.

    CHUB uyu munsi ifasha Abanyarwanda barenga miliyoni enye ugereranyije n'aho biherereye.

    Ubuvuzi bw'u Rwanda bukomeje gutera imbere, ku buryo n'ubagwa ubwoko ashobora kubikorerwa areba

    Bwa mbere muri CHUB umurwayi yabazwe ubwonko adatewe ikinya cy’umubiri wose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-muri-chub-umuntu-yabazwe-ikibyimba-cyo-ku-bwonko-areba

  • Impuguke zanzuye ko isura y'u Rwanda itahungabanyijwe n'ibibazo bya RDC – #rwanda #RwOT

    Raporo yakozwe n'impuguke zibumbiye muri 'Groupe d'études sur le Congo'. Ni abashakashatsi bo muri Kaminuza ya New York muri Amerika bafatanyije na Institut Congolais Ebuteli.

    Kuva ibibazo by'umwuka mubi byatangira gututumba hagati y'u Rwanda na RDC, ubuyobozi bwa Tshisekedi bwashyize ingufu muri dipolomasi igamije gusabira u Rwanda ibihano, buvuga ko arirwo muzi y'umutekano muke muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Leta ya RDC yanashatse ibigo bikora icengezamatwara 'lobbyist' kugira ngo byumvishe amahanga ko ifite umuturanyi mubi uteza umutekano muke.

    Kimwe mu bigo RDC yifashishije mu myaka ibiri ishize ni Ballard Partners ndetse imibare igaragaza ko bacyishyura 75000$ ku kwezi, hamwe na Scribe Strategies and Advisors cyishyurwa 50000$ ku kwezi.

    Ubu imyaka itatu irashize, iryo jwi rya Tshisekedi nta gihugu na kimwe kiraryumva, nubwo hari bimwe byaguye mu mutego wa RDC, bigatangira gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

    Raporo y'abashakashatsi ivuga ko isura y'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga itigeze ihungabanywa n'ibirego rushinjwa na RDC. Ikomeza ivuga ko 'imbaraga zarwo za gisirikare zabashije gutuma ruba umufatanyabikorwa ukomeye w'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi ndetse n'umufatanyabikorwa ukomeye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe'.

    Ibyo izi mpuguke zivuga bije nyuma y'aho u Rwanda rwagaragaje kenshi ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo nta ruhare rubifitemo. Rwakunze kwerekana ko abarushinja kohereza ingabo muri RDC, ibyo bavuga atari ukuri ahubwo bakwiriye kwibaza impamvu zatuma rubikora ruramutse rufashe uwo mwanzuro.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n'abanyamakuru ku wa 13 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yagize ati ' ikibazo ntigikwiye kuba ko u Rwanda rwaba rufite ingabo mu burasirazuba bwa Congo. Ahubwo cyakabaye kubera iki? Niba ari byo, kubera iki? Ni ko abanyabwenge bakabaye bitwara. Wakabaye wibaza, uko ukomeza kwibaza impamvu Abanye-Congo birukanwa, bakoherezwa muri Uganda cyangwa u Rwanda, wakabaye wibaza iki kibazo n'ubiri inyuma, ukabaza Abanye-Congo impamvu babikora.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko Leta ya RDC itagize gusa uruhare mu guhungabanya umutekano w'Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi, ahubwo ko yanahaye FDLR icumbi mu burasirazuba.

    Ati 'Wumvise ikintu cyitwa FDLR, aba bajenosideri bishe abantu bacu mu 1994. Naguha amazina y'abantu 20 bayoboye uyu mutwe bishe abantu mu 1994.'

    Yasobanuye ko Leta ya RDC yinjije bamwe mu barwanyi ba FDLR mu gisirikare cyayo, abandi ibaha intwaro kugira ngo bifatanye na cyo mu kurwanya Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 bashobora kuba bafite amakuru ahagije kandi y'ukuri ku kibazo cyo muri RDC, ariko badashaka kuyagaragaza, ahubwo bagakomeza gukorera mu nyungu za FDLR.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuguke-zanzuye-ko-isura-y-u-rwanda-itahungabanyijwe-n-ibibazo-bya-rdc

  • Ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rwohereje n'ibyo rwatumije mu mahanga cyazamutseho 30.9% – #rwanda #RwOT

    Raporo ngarukakwezi ya NISR igaruka ku bucuruzi mpuzamahanga ya Kamena 2024, igaragaza ko agaciro k'ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Kamena kagabanyutseho 21.24% ugereranyije na Gicurasi 2024, ndetse kagabanyuka no ku kigero cya 0.21% ugereranyije na Kamena 2024.

    Muri Kamena 2023 ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 169.93 $, muri Gicurasi 2024 rwohereza ibifite agaciro ka miliyoni 215.30 $, mu gihe muri Kamena rwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 169.58 $ bisobanura igabanyuka rya 0.21% ugereranyije n'umwaka ushize.

    Ku rundi ruhande, ibyo u Rwanda rwinjije muri Kamena 2024 byari bifite agaciro ka miliyoni 637.23 $ bikaba byariyongereye ku kigero cya 0.13% ugereranyije n'ibifite agaciro ka miliyoni 636.39 $ byari byatumijwe muri Gicurasi 2024, ndetse byiyongera ku kigero cya 18.39% ugereranyije na Kamena 2024 kuko rwari rwatumije ibifite agaciro ka 538.23 $.

    Ku bijyanye n'ibicuruzwa bitumizwa bikongera koherezwa mu mahanga, iyi raporo igaragaza ko muri Kamena 2024 u Rwanda rwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 56.03 $ kakaba karagabanyutseho y 5.21% ugereranyije na miliyoni 59.11 $ kariho muri Gicurasi ariko kiyongeraho 4.15% ugereranyije na miliyoni 53.80 $ kariho muri Kamena umwaka ushize.

    Ibihugu byaje imbere mu byo u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa, birimo Leta zunze Ubumwe z'Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, Luxembourg, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi, u Bwongereza, Pakistan, Congo na Thailand, ahoherejwe ibifite agaciro ka miliyoni 169.58 $.

    Mu gihe ibihugu biri imbere mu byo u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa birimo u Bushinwa, Kenya, u Buhinde, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Uganda, u Budage, u Burusiya, Turikiya na Misiri, byatumijwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 637.23 $.

    Icyuho hagati y'ibitumizwa n'ibyoherezwa mu mahanga kizazibwa gite?

    Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye ubwo yari mu Kiganiro n'abanyamakuru mu mpera z'umwaka ushize, yasobanuye ko guhangana n'icyuho hagati y'ibyoherezwa hanze n'ibitumizwayo ari urugendo ruzafata igihe kirekire.

    Ati 'Hari ingamba zashyizweho. Gahunda ya Made in Rwanda yashyizweho mu 2018 yafashije mu kongera ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo tudakomeza gukura mu mahanga ibyo twakwikorera, icya kabiri ni no kugira ngo twongere ibyo twohereza mu mahanga, byaba ibikorerwa mu nganda ariko n'ibikomoka ku buhinzi.'

    Hakuziyaremye yavuze ko mu kubaka no kongerera ubushobozi urwego rw'inganda hagitumizwa ibintu byinshi hanze birimo imashini n'ibikoresho by'ibanze bikenewe muri izo nganda bitabasha kuboneka mu Rwanda.

    Ati 'Mu myaka yashize gukura mu mahanga ibyo bikenerwa ari ibyo bikoresho by'ibanze, imashini zo mu nganda byo ni ibintu byari byitezwe ko bigomba gukomeza kuzamuka kugeza igihe dushobora natwe kugira ubushobozi bwo gukora izo mashini no kongera ubushobozi bw'urwego rw'inganda. Umuntu abireba nk'ishoramari ntabwo ari ukuvuga ngo ni ugukomeza kwagura icyo cyuho nta kamaro bifite.'

    'Icya kabiri umuntu atanabirebeye mu mibare ni ukureba uruhare rw'ukwigira mu gihugu. Niba hari ibintu dushobora kwikorera ni ukuvuga ko habayeho icyorezo nk'icya Covid cyangwa se ikindi cyatuma ubucuruzi no guhahirana kw'ibihugu bitandukanye gukomwa mu nkokora, nibura iby'ibanze ube ubifite.'

    Hakuziyaremye yavuze ko bigoye gutanga igihe runaka igihugu cyaba cyamaze gukuraho ikinyuranyo cy'ibitumizwa n'ibyoherezwa hanze, ahubwo ngo imbaraga zishyirwa mu gushaka uko icyo cyuho cyagabanyuka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikinyuranyo-cy-ibyo-u-rwanda-rwohereje-n-ibyo-rwatumije-mu-mahanga-cyazamutseho

  • Ibikubiye mu mikoranire ya Bwiza na MTN mu gi… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu mukobwa akoranye na MTN Rwanda mu bijyanye no kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa by’iyi sosiyete. Yiyongereye ku bandi barimo Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava bagira uruhare mu kwerekana serivisi MTN itanga mu gihe cy’imyaka 25 ishize ikorera mu Rwanda.

    Mu cyumweru gishize, ni bwo byatangajwe ko Bwiza yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa MTN. Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ari intambwe ikomeye yateye mu buzima bwe nk'umuhanzi kuba yabashije gukorana n’iyi sosiyete ikomeye mu Rwanda.

    Ati “Ndishimye! Igihari ni uko ngomba gukorana nabo neza kandi tugakora ibintu byiza, kandi nkishima.”

    Yavuze ko yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ibihagano bye n’ibindi azagaragaza ibikorwa bya MTN. Ati “Ndi umuhanzi, mfite abantu mvuga bakumva, naririmba, nahanga ibihangano bishya, ni ibintu byinshi nakoramo hariya kandi nzanakora.”

    Bwiza ni imfura mu muryango w'abana bane, mu bakobwa babiri n'abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Yavukiye i Gitarama, ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo, umuryango we uza kwimukira i Kigali, nyuma bajya gutura i Nyamata.

    Yigeze kubwira InyaRwanda ko mu muryango we nta wundi muntu wakoze umuziki mu buryo bw'umwuga, ahubwo acyeka ko impano ayikomora kuri Nyirakuru na Se baririmba muri korali zo mu rusengero. Ati 'Bakunda umuziki hamwe na Mama.' 

    Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda abakoresha umuyoboro wa MTN bageze kuri 64.6% by'Abanyarwanda bose. Kandi MTN ivuga ko abakoresha serivisi ya Mobile Money bazamutse ku kigero cya 17.2%.

    Muri Werurwe 2023, MTN yavuze ko yungutse Miliyari 227 Frw, binyuze mu gucuruza Serivisi n’imigabane. Inyungu yayo mu 2022 yarazamutse igera kuri Miliyari 221.7 Frw, avuye kuri Miliyari 184.9 Frw yungutse mu 2021.

    Mu 2022, abafatabuguzi ba MTN biyongereyeho 381.000 bagera kuri miliyoni 6.8 muri rusange. Muri aba bashya, abagera kuri 308.000 bakoresha umuyoboro wa Interineti.

    MTN ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, kandi umuntu 1 muri 3 akoresha umuyoboro wa MTN.

    MTN irayoboye ku isoko ry'itumanaho ngendanwa mu Rwanda no muri Afrika. Guhera mu mwaka wa 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y'umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk'umuyoboro wa interineti mu Rwanda.

    MTN igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n'udushya nk'iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.

    Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z'imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.


    Bwiza yatangaje ko mu gihe cy'umwaka umwe azamara akorana na MTN azifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu kugaragaza ibikorwa by'iri sosiyete


    Bwiza yavuze ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari wa MTN


    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI BWIZA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145657/ibikubiye-mu-mikoranire-ya-bwiza-na-mtn-mu-gihe-cyumwaka-umwe-video-145657.html

  • Hamenyekanye akayabo k’amamiliyoni Rayon Sports yinjije mu birori by’umunsi w’igikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi w'igikundiro wasigiye ikipe ya Rayon Sports agera kuri Miliyoni 72.5 Frw avuye mu matike y'abafana bari baje muri Kigali Pelé Stadium yakinirwagaho kuri uyu wa Gatandatu umukino wa gishuti wahuje Rayon Sports na Azam FC.

    Wari umukino wasoza gahunda z'Umunsi w'Igikundiro aho amakipe yombi yeretse abafana abakinnyi bashya azakoresha mu mwaka utaha wa Shampiyona, mu gihe abari kuri Kigali Pelé Stadium banasusurukijwe n'abahanzi barimo Platini na Bushali.

    Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyi nkuru, yatangaje ko, iyi kipe yinjije 72 500 000 Frw avuye kuri Rayon Day mu gihe umukino wa Shampiyona baherukaga kwakiriramo APR FC kuri iyi stade bari babonye asaga miliyoni 57 nubwo nabwo Stade yari yakubise yuzuye.

    Rayon Sports Day yo kuri uyu wa Gatandatu yari ibaye ku nshuro ya gatanu. AZAM niyo yatsinze igitego 1-0.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-akayabo-kamamiliyoni-rayon-sports-yinjije-mu-birori-byumunsi-wigikundiro/

  • Loni yahaye umukoro ibihugu bigicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, gusa ibihugu bitandukanye byahungiyemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeza kuvunira ibiti mu matwi.

    Imibare iva mu Bushinjacyaha bw'u Rwanda igaragaza ko hari inyandiko zirenga 1149 zisaba guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya mu bihugu by'amahanga.

    Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 5 Kanama 2024, yahamagariye ibihugu byose gushyira imbaraga mu kuburanisha cyangwa kohereza mu gihugu abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nk'imwe mu nzira zo kuyikumira no komora ibikomere abayirokotse.

    Yahamije ko kudahana ibyaha bya jenoside byakozwe mu bihe byashize byazatuma ibikorwa bibi nk'ibyo byisubiramo mu bihe biri imbere.

    Nderitu yavuze ko Jenoside ari icyaha ndengakamere gikorwa hagamijwe kurimbura imbaga y'abantu bafite icyo bahuriyeho, yaba ubwenegihugu, ubwoko, isura n'ibindi bagashira ku Isi.

    Ati 'Keretse igihe abakoze Jenoside bose baba bahanwe, ni bwo tuzumva ko abarokotse Jenoside baruhutse, ko amajwi yabo yumvikanye n'umubabaro wabo wumviswe, yewe ko ko babonye ubutabera ku byaha byakorewe ababo bakundaga.'

    Muri Afurika, igihugu u Rwanda rwoherejemo impapuro nyinshi zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejwe 277, mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, ahatanzwe rumwe kuri buri gihugu.

    I Burayi igihugu cyohererejwe impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwakiriye 47 ku barimo Agatha Kanziga, umugore w'uwahoze ari Umukuru w'Igihugu, Habyarimana Juvenal. Hari kandi u Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi bwahawe 26, Canada yoherejwemo 14 n'ahandi.

    U Bufaransa bumaze iminsi mike butangaje ko buri gukora iperereza kuri dosiye 40, u Bubiligi bwo bwagaragaje ko buri gukurikirana dosiye 49, ariko 12 muri zo zikiri mu ikusanyamakuru.

    Gusa ni ibikorwa bigenda gake bakavuga ko bisaba iperereza ricukumbuye kugira ngo batangire gukurikiranaho umuntu ibyaha bya Jenoside.

    Nderitu yagaragaje ko ubutabera 'bugomba gukomeza gukora akazi kabwo, amajwi y'abazize Jenoside n'abayirokotse agomba gukomeza kumvwa kandi abayigizemo uruhare bagomba kuryozwa ibyo bakoze.'

    Nderitu yasobanuye ko ubutabera ari imwe mu nzira zigeza ku bumwe n'ubwiyunge ariko budahagije ngo bigerweho 100%.

    Loni ivuga ko kugira ngo hubakwe Isi y'ahazaza izira ibyaha nk'ibyaranze ibihe bishize bisaba uruhare rw'ubuyobozi n'abaturage b'ibihugu byose.

    Alice Wairimu Nderitu yagaragaje ko ubutabera bugomba gukomeza gutangwa bukaba umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alice-w-nderitu-wa-loni-yasabye-ibihugu-byose-kuburanisha-cyangwa-kohereza

  • Nyaruguru: Mu kirombe habonetse umurambo w'umuntu utazwi – #rwanda #RwOT

    Ni umurambo wabonywe mu gitondo cyo ku wa 6 Kanama 2024, n'abari bagiye mu mirimo yo gucukura mu birombe.

    Abahageze mbere babwiye IGIHE ko bamubonye ari mu kirombe yapfuye, bagakeka ko yaba yiciwe ahandi bakaza kumujugunya muri icyo kirombe, kuko bashishozaga ngo barebe niba ari uwo muri ako gake hakabura n'umwe umumenya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngera, Rudasingwa Aphrodis, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyakane imyirondoro ye.

    Ati 'Turacyashakisha uko biteye neza, ntabwo turamenya aho yari aturutse kugeza ubwo yaguye muri icyo kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha. Nta mukuru ye turamenya, gusa ubona ko ari umugabo uri mu kigero cy'imyaka nka 40.''

    Mu minsi ishize hari amakuru IGIHE yamenye yatangazwaga n'abaturage binubira urugomo rurangwa muri aka gace cyane cyane ahegereye ahitwa ku Kibuye cya Shali, aho banavugaga ko uyu mutekano muke uri mu bituma abifuza kuhasura bahaza baseta ibirenge, bagasaba ko hakongerwa imbaraga mu mutekano.

    Gusa ubuyobozi bwo ntibwemerenya n'abaturage kuri icyo kibazo cy'umutekano muke, bwo buvuga ko nta kibazo kidasanzwe gihari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-mu-kirombe-habonetse-umurambo-w-umuntu-utazwi

  • Gatsibo: Pasiteri wo muri ADEPR yatawe muri yombi azira gusengera mu rusengero rwafunzwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi w'Imana yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 4 Kanama 2024 nyuma y'uko urusengero rwe rwari rwasuwe n'ubuyobozi bagasanga rutujuje ibisabwa.

    Mu byatumye barufunga harimo kuba rudafite umurindankuba, ubwiherero butujuje ibisabwa ndetse n'imyubakire yarwo ikaba idatanga umwuka ku barwinjiyemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye IGIHE ko koko uyu mukozi w'Imana yatawe muri yombi ndetse agahita ashyikirizwa RIB kugira ngo ahanirwe ibyo yari yakoze.

    Yagize ati 'Nibyo koko twamushyikirije RIB, twagiyeyo dusanga bari gusenga kandi twararufunze. Ni urusengero rutujuje ibisabwa, nta murindankuba bafite, ubwiherero ntibumeze neza, nta nubwo rutanga umwuka. Rero barafunguye binjiramo we n'abakirisitu nka 30 baratangira barasenga tugiyeyo abakirisitu barirutse bose hasigara Pasiteri wabo ari nawe waraye muri yombi.'

    Gitifu Rugaravu yagiriye inama abafite insengero zitujuje ibisabwa kubyuzuza bagahamagara inzego z'ibanze zikabarebera ubundi bagakomorerwa bagasengera ahantu heza habahesha icyubahiro.

    Yagiriye inama abifuza kunyuranya n'amabwiriza yatanzwe ko bitazabagendekera neza kuko inzego zose ziri maso abasaba kubaha no kumvira.

    Mu Cyumweru gishize ubwo inkundura yo gufunga insengero yatangiraga hari hamaze gufungwa insegero zirenga 5600, RGB yavuze ko insengero n'imisigiti bitubahirije ibiteganywa n'itegeko ndetse n'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa.

    Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by'iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy'imikoranire n'Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y'urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n'amategeko agenga imiturire y'aho ruherereye no kureba ko abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by'Iyobokamana ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw'umuryango ufite izindi rukuriye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-pasiteri-wo-muri-adepr-yatawe-muri-yombi-azira-gusengera-mu-rusengero