Author: webrwanda

  • Ibyihariye ku itsinda rya Blaq Diamond rifita… – #rwanda #RwOT

    Benshi basobanukiwe umuziki ukorewe mu matsinda, iyo uvuze Blaq Diamond, bahita babyumva kuko ari abasore bamaze kugira ibihangano bifatika uhereye kuri “Summer YoMuthi” imaze kurebwa inshuro Miliyoni 27 kuri YouTube mu myaka 3.

    Haraza kandi “Ibhanoyi” yarebwe inshuro Miliyoni 21 mu myaka 5, “Messiah” yarebwe na Miliyoni 15 mu myaka 3, “Love Better” yarebwe na Miliyoni 14, “Woza My Love” yarebwe na Miliyoni, umasaruro utari muto bafite kuri YouTube.

    Gusa no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki ntabwo inyuma kuko yaba indirimbo bashyize hanze ku giti cyabo n'izikubiye kuri Album zose zikomeje kumvwa no kurebwa n'abatari bacye.

    Amakuru meza ku bakunzi b'umuziki nyarwanda ni uko iri tsinda rifitanye indirimbo na Bruce Melodie nk’uko uyu muhanzi nyarwanda yabitangaje.

    InyaRwanda igiye kugufasha kumenya ibigwi n'amateka by'iri tsinda ry'umuziki:

    Blaq Diamond bahuye muri 2010 ubwo bari mu rugendo shuri maze bakagenda barapa mu modoka yari ibatwaye. Kuva icyo gihe aba bombi batangiye guhorana ari na ko biyerekana ku ishuri bigagamo.

    Nyuma baje kwiyemeza kujya gutura muri Johannesburg kugira ngo bakomeze kwagura ibikorwa byabo by'umuziki aho byatangiye bigoye batazi umuntu n’umwe, kubona akazi bigoye, ariko bakomeza guhangana, ayo babonye bayashora mu muziki.

    Mu ntangiriro za 20217 aba bombi baje gusinya amasezerano muri Ambitiouz Entertainment inzu ireberera inyunyu z'abahanzi yatangiye muri 2015 ariko ikazamukana imbaraga zo hejuru.

    Muri Kamena 2017 baje gushyira hanze indirimbo bise 'Sthandwa', bidatinze bayikurikiza 'Emzini KaBaba' maze amezi ahera y'umwaka bashyira hanze Album yabo ya mbere bise 'Inqola' yakiriwe neza.

    Muri uwo mwaka bahise bahatana mu bihembo bya SMA [South African Music Awards], muri 2018 batangira gutaramira abantu mu bikorwa byagutse bitandukanye.

    Ku wa 02 Gicurasi 2019 bakoze indirimbo bise “Memeza” bahuriyemo na Sjava. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu gihugu cyagutse mu by'umuziki igera ku mwanya wa cyenda mu zari ziri gukinwa cyane kuri radiyo.

    Muri Kanama 2019 bakoze indirimbo bise “Ibhanoyi” yazamutse cyane igera ku mwanya wa 1 mu zumviswe cyane kuri iTunes muri Africa y’Epfo.

    Byatumye iyi ndirimbo ibasha kwegukana igihembo cy'indirimbo nziza y'umwaka mu bihembo bya SMA ku nshuro yabyo ya 26. Indirimbo zabo zakomeje kugera kure kugera muri Mutarama 2020 ubwo bashyiraga hanze Album yabo bise “Umuthi”.

    Muri Kamena 2021 bakoze indirimbo “Messiah” yatumye barushaho kwaguka mu buryo bwo gucuruza ibihangano byabo ku mbuga zitandukanye.

    Mu bihembo bya AAMA byabaye ku nshuro yabyo ya Gatandatu, indirimbo yabo “Summer YoMuthi” yabahesheje guhatana mu byiciro by'ibi bihembo bigera muri 6.

    Mu Ukuboza 2021 iri tsinda ryahagaritse imikoranire yaryo na Ambitiouz Entertainment, muri Nzeri 2021 bakorana indirimbo na Qoma na Big Zulu na Siya Ntuli. Muri Gashyantare 2024 bashyize hanze Album bise “Zulu Romance”.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO BAKORANYE NA ALIKIBA

    Bruce Melodie ubwo yari kumwe na Element, Phantom na Bricks bakurikirana umushinga we na Blaq Diamond Itsinda rya Blaq Diamond nubwo ryatangiye bitoroshye ariko mu myaka isaga 10 rimaze rikora umuziki nk’umwuga rimaze gushinga imiziBamaze guhatana mu bihe bitandukanye ari na ko batumirwa mu bitaramo bikomeye hirya no hino ku isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145634/ibyihariye-ku-itsinda-rya-blaq-diamond-rifitanye-indirimbo-na-bruce-melodie-145634.html

  • Bangladesh: Akantu ku kandi ku iyegura rya Mi… – #rwanda #RwOT

    Imyigaragambyo yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, itangizwa n'abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye basaba ko iringaniza mu mirimo ya Leta rikurwaho.

    Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y'abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n'amateka n'abandi.

    Sheihk Hasina yeguye kubera ko abigaragambya bari bamaze gutera urugo rwe kandi bari benshi cyane ku buryo Polisi yabuze uko ibahagarika. Uko kwegura kwa Minisitiri w'intebe kwatangajwe na Jenerali Waker-uz-Zaman, Umuyobozi Mukuru w'ingabo za Bangladesh.

    Kuba byatangajwe na Jenerali Waker-uz-Zaman byateye urujijo kuko bamwe bibaza niba ari ukwegura koko cyangwa se niba ari ‘Coup d'état’.

    Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Bangladesh, Umugaba Mukuru w'ingabo, Jenerali Waker-Uz-Zaman, yatangaje ko igihugu kigiye kuyoborwa na Guverinoma y'inzibacyuho, asaba abantu gutuza.

    Hasina, wayoboye igihugu hafi imyaka 20, bivugwa ko kuri ubu yamaze guhungira mu gihugu cy’u Buhinde. Ni umukobwa wa Sheikh Mujibur Rahman washinze akaba na Perezida wa mbere wa Bangladesh.

    Kugeza ubu Sheikh Hasina yamaze kugera mu Buhinde aho indege yari imutwaye yaruhukiye ku Kibuga cy'Indege cya Gisirikare cya Hindon giherereye mu ntera nke uvuye i New Delhi nk'uko bamwe mu bayobozi bo mu Buhinde babibwiye Reuters.

    Abo bayobozi bashimangiye ko Sheikh Hasina yahuye na Ajit Doval usanzwe ari Umujyanama mu by'umutekano mu Buhinde ariko ntibagaragaza ni ba uyu wari Minisitiri w'Intebe wa Bangladesh aza kuhaguma. U Buhinde ntacyo bwatangaje kuri uwo muhuro.

    Kugeza ubu, abantu 300 bamaze kugwa mu midugararo yadutse muri iki gihugu mu gihe abandi ibihumbi bafunzwe. Ni imyigaragambyo yatewe n'uburakari bw'abaturage ku miyoborere ya Sheikh Hasina, hashingiwe ku bibazo birimo ubukungu bumeze nabi, iterabwoba, n'ubutegetsi bwitwara nabi mu miyoborere y'igihugu.

    Nyuma yo kwegura kwa Sheikh Hasina Wazed w'imyaka 76, agahungira mu Buhinde, abaturage biraye mu rugo rwe, bazambya ibintu byose ndetse hari n'ababonywe bari ku buriri bwe.

    Abigaragambya biraye mu ngoro ye ihereye mu Murwa Mukuru, Dhaka, bavugaga ko ari iy'abaturage yagarujwe. Binjiyemo birara mu byumba byose birimo n'icyo araramo, bakaryama ku buriri bwe ntacyo bikanga.

    AMAFOTO Y’IMYIGARAGAMBYO YATUMYE SHEIKH HASINA YEGURAA AKANAHUNGA

    Abaturage ba Bangladesh bakoze ibirori bikomeye nyuma yo kwegura kwa Minisitiri w’Intebe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145644/bangladesh-akantu-ku-kandi-kwiyegura-rya-minisitiri-wintebe-sheihk-hasina-wahungiye-mu-buh-145644.html

  • Myugariro Prince Buregeya wahoze muri APR FC yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Myugariro Buregeya Prince uheruka gutandukana na APR FC, yamaze kurangizanya na Al-Nasiriya yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq.

    Buregeya yaherukaga gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka 7, kuva icyo gihe muri Kamena 2024 nta kipe yari afite.

    Buregeya Prince akaba yemereye ISIMBI ko yamaze kurangizanya n’iyi kipe icyo ategereje ari visa akaba yakwerekeza muri iyi gutangira akazi.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi nyuma yo gutandukana na APR FC yagiye avugwa mu makipe atandukanye nka Rayon Sports bagiranye ibiganiro ni mu gihe yanavuzwe muri Gor Mahia yo muri Kenya.

    Buregeya Prince yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yazamuwe mu ikipe nkuru muri 2018, yakiniye amakipe y’abato y’ikipe y’igihugu, abatarengeje imyaka 20 na 23.

    Buregeya Prince yabonye ikipe muri Iraq

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-prince-buregeya-wahoze-muri-apr-fc-yabonye-ikipe-nshya

  • Niba hari icyemezo kiruta ibindi nafashe ni ukugukunda – Niyonizera watandukanye na Safi abwira umugabo we #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yabwiye umugabo we Dustin baheruka no kwibaruka ko icyemezo kiruta ibindi mu buzima yafashe ari ukumukunda.

    Ni butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati “niba hari icyemezo kiruta ibindi naba narafashe mu buzima ni ukugukunda.”

    Atakagije umugabo we Dustin nyuma y’uko muri Nzeri 2023 aba bombi bibarutse imfura ya bo.

    Muri uko kwezi kandi kwa Nzeri 2023 ni bwo Dustin yambitse impeta ya fiançailles Niyonizera Judith amasuba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Byose byabaye nyuma y’uko Judith na Safi bakoze ubukwe muri 2017 ariko ntibumvikane ngo babane, bahawe gatanya muri Mata 2024.

    Judith yavuze ko icyemezo kiruta ibindi ni ugukunda umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/niba-hari-icyemezo-kiruta-ibindi-nafashe-ni-ukugukunda-niyonizera-watandukanye-na-safi-abwira-umugabo-we

  • Rayon Sports yamaze gukura mu mibare myugariro wa yo ishobora kugurisha mu Barabu #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Rayon Sports yamaze gukura mu mibare ya yo myugariro Mitima Isaac wamaze kuyisaba ko bamurekura.

    Mitima Isaac wari usigaranye umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports yamaze kuyegera ayisaba ko batandukana akabishyura.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports avuga ko bumufitiye ibirarane bya miliyoni 3 akayongera ibihumbi 10 by’amadorali (13,000,000 Frw) ariko bamureke ajye gukina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

    Rayon Sports yemeye kuba yamurekura ariko bamubwira ko ari yo yakwivuganira n’iyo kipe kuko bafite ikibazo cy’uko ashobora kujya muri APR FC yakuriyemo.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi yavuganye na APR FC ngo abe yayijyamo, Rayon Sports ikaba yaragize amakenga ko ashobora APR FC ari yo ibiri inyuma ikaba yamunyuza muri iyo kipe nk’uko muri 2019 yaguze Manishimwe Djabel ikamunyuza muri Gor Mahia.

    Bivugwa ko Rayon Sports yemereye Mitima Isaac kugenda ariko bamubwira ko Urupapuro Rumurekura “release letter” bazayihera ikipe batazayiha umukinnyi.

    Mitima Isaac yakiniye Intare FC ifata nk’ikipe ya kabiri ya APR FC, yavuyemo ajya muri Police FC yavuyemo ajya muri Kenya mu ikipe ya Sofopaka yavuyemo agaruka mu Rwanda muri Rayon Sports.

    Mitima Isaac ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamaze-gukura-mu-mibare-myugariro-wa-yo-ishobora-kugurisha-mu-barabu

  • Igihe cyo gutanga kandidatire ku bifuza kwinjira muri Sena y'u Rwanda cyongerewe – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Kanama 2024, ku mbugankoranyambaga zitandukanye za Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Gutanga kandidatire byari byatangiye ku wa 31 Nyakanga 2024, bigomba gusozwa ku wa 6 Kanama 2024 ariko icyo gihe cyongerewe bityo iki gikorwa kikazageza ku wa 11 Kanama 2024.

    Ayo matora ateganyijwe muri Nzeri 2024 hagamijwe gutora Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y'igihugu, Umusenateri umwe utorwa mu barimu n'abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n'umwe utorwa mu barimu n'abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga.

    Ubusanzwe Abasenateri 12 batorwa n'inzego zihariye, hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu inteko itora igizwe n'abagize Biro y'Inama Njyanama z'Imirenge ya buri Karere kagize Intara cyangwa Umujyi wa Kigali, n'abagize Inama Njyanama z'Uturere dufite ubuzima gatozi n'abagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali.

    Ku rundi ruhande Inteko itora Umusenateri umwe utorwa muri kaminuza n'amashuri makuru bya Leta igizwe n'abarimu n'abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta mu gihe utorwa muri Kaminuza n'amashuri makuru byigenga igizwe n'abarimu n'abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga.

    Umuntu wifuza kuba umukandida ku mwanya w'Abasenateri batorwa n'inzego zihariye, hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu no ku w'Abasenateri batorwa muri Kaminuza n'amashuri makuru ashyikiriza Komisiyo, ku giti cye, kandidatire ye mu nyandiko ebyiri zisa ziriho umukono cyangwa igikumwe bye agaragaza aho ashaka gutorerwa.

    Mu bisabwa muri kandidatire ku mwanya w'umusenateri harimo icyemezo cy'uko umuntu yakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa urw'abikorera n'impamyabumenyi nibura y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza cyangwa ihwanye na yo iriho umukono wa noteri.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 26 Kanama 2024, bisozwe ku wa 14 Nzeri 2024.

    Biteganyijwe ko amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena azaba ku wa 16 Nzeri 2024.

    Amatora azatangira saa tatu asozwe saa saba z'amanywa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-cyo-gutanga-kandidatire-ku-bifuza-kwinjira-muri-sena-y-u-rwanda

  • BioNTech yahombye miliyari 1161 Frw mu mezi atatu, yerekeje amaso ku nkingo za kanseri – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko BioNTech mu gihembwe gishize (cyangwa mu mezi atatu ashize) cya 2024 yahombye miliyoni 885$ (arenga miliyari 1161 Frw).

    Icyo gihombo cyikubye inshuro zirenga enye ugereranyije na miliyoni 190,4$ (arenga miliyari 249 Frw) icyo kigo cyari cyahombye mu gihembwe nk'icyo umwaka ushize.

    Ku wa 5 Kanama 2023, BioNTech yagaragaje ko icyo gihombo cyatewe n'uko abagura inkingo za Covid-19 bahanantutse ku buryo bugaragara.

    Nk'ubu ibyo uru ruganda rwinjije byagabanyutseho 23% mu mezi atatu ashize ugereranyije n'iby'icyo gihe cy'umwaka ushize, kuko ubu yinjije miliyoni 128.7 z'Amayero (arenga miliyari 184 Frw).

    Byose byagizwemo uruhare n'abatagishishikajwe no kugura inkingo za Covid-19 nk'uko mu myaka itatu ishize ubwo iyo ndwara yari yarabaye agatereranzamba mu Isi, byari bimeze.

    Umuyobozi Mukuru wa BioNTech ushinzwe imari, Jens Holstein yavuze ko bazakomeza gushyira mu bikorwa igenamigambi ryabo ry'igihe kirekire kugira ngo barebe ko baziba ibyo byuho mu gihe gisigaye cy'umwaka.

    Kugeza uyu munsi BioNTech yahinduye umuvuno, kuko ubu 90% by'ubushakashatsi bwo guteza imbere imiti n'inkingo iri gukora, ntaho buhuriye na Covid-19.

    Yabwimuriye ku guteza imbere imiti n'inkingo bya kanseri ndetse n'ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkingo rizwi nka mRNA.

    Iki kigo giherereye i Mainz mu Budage cyiyemeje ko bitarenze 2026 kizaba cyashyize hanze inkingo za kanseri zo mu bwoko butandukanye.

    Nubwo BioNTech iri kurira ayo kwarika ku rundi ruhande Pfizer byakunze gufatanya mu gukora inkingo za Covid-19 yagaragaje ko ishobora kubarura inyungu yigiye hejuru mu gihe uyu mwaka waba urangiye.

    Si inyungu yaba yakomotse ku nkingo za Covid-19, ahubwo na yo yerekeje amaso ku gukora inkingo n'imiti bya kanseri.

    Nk'ubu mu cyumweru gishize yatangaje ko yagiranye amasezerano n'ikigo cyo muri Amerika cya Seagen ya miliyari 43$ yo gukora iyo miti. Ikindi Pfizer igaragaza ko gucuruza imiti yo guhangana n'indwara zifata umutima byatumye iziba icyuho cyo kugabanuka kw'isoko ry'inkingo za Covid-19.

    BioNTech yahombye miliyari 1161 Frw mu mezi atatu ashize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biontech-yahombye-miliyari-1161-frw-mu-mezi-atatu-yerekeje-amaso-ku-nkingo-za

  • Uruganda rw'Abashinwa rukora imodoka rurateganya gutangiza ibikorwa byarwo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, nibwo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'uru ruganda mu ruzinduko barimo mu Rwanda.

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko 'Iki kigo cy'Abashinwa kizwi cyane mu gukora imodoka zo mu bwoko bwa KENBO cyitegura kwagurira ibikorwa byacyo mu Rwanda.'

    Yinxiang Group ni ikigo cy'ishoramari gifite icyicaro gikuru mu gace ka Chongqing mu Bushinwa. Gikora imirimo itandukanye irimo ubucuruzi bw'inzu, gukora no kugurisha moto n'imodoka ndetse na moteri zitandukanye.

    Iki kigo nicyo gifite uruganda rwa Baic Yinxiang, rukora imodoka zitandukanye ku bufatanye n'urundi ruganda rwo mu Bushinwa rukora imodoka ruzwi nka Beijing Automotive Group (BAIC). Uru ruganda rukora imodoka zimaze kumenyekana cyane mu Bushinwa nka Huansu, Bisu na Kembo.

    Abayobozi ba Yinxiang Group, ikigo cy'ishoramari gifite icyicaro gikuru mu gace ka Chongqing mu Bushinwa bari mu Rwanda

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'uru ruganda mu ruzinduko barimo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rw-abashinwa-rukora-imodoka-rurateganya-gutangiza-ibikorwa-byarwo-mu

  • Alyn Sano ashingira he inzozi zo gutwara Gra… – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku wa 4 Gicurasi 1959, kuko imyaka 65 irashize bitangwa.

    Byashyize itafari rikomeye ku muziki wa Amerika, amazina akomeye n’abandi batanga icyizere barigaragaza mu bihe bitandukanye.

    Ni ibihembo buri muhanzi aba afitiye inzozi zo gutwara. Ibi byanatumye abategura ibi bihembo batangira gushaka uko bagura amarembo yabyo, ndetse hari amakuru y’uko muri 2025 bishobora kuzatangirwa i Kigali.

    Ariko kandi u Rwanda nirwo ruzakira bwa mbere icyicaro gikuru cya ‘Africa Academy’ kuko rwerekanye ubushake mbere.

    Batangiye iyi nzira yo gutangira ibi bihembo muri Afurika, mu gihe hari hashize igihe gito umuhanzi Bruce Melodie atangaje ko afite inzozi zo gutwara ‘Grammy Awards’.

    Icyo gihe yanditse ku rubuga rwa Threads agira ati “Muzirikane amagambo yanjye, umunsi umwe nzazana Grammy mu rw'imisozi igihumbi.'

    Ibyavuzwe na Bruce Melodie byanashimangiwe na Alyn Sano mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, aho yavuze ko mu nzozi ze harimo gutwara ‘Grammy Awards’ akayigeze mu Rwanda.

    Ati “Yego cyane! Njyewe nifuza kuzagera kure cyane ariko iyo ndi kureba ku mugirire yanjye ya kure cyane ntabwo mba ndi kwireba, mba ndi kureba umuziki nyarwanda.”

    Uyu mukobwa yavuze ko yiyumvamo kwegukana Grammy Awards ashingiye ku bikorwa bye yakubiye mu bihangano, ariko kandi hagize mugenzi we w’umuhanzi uyitwara byamunyura.

    Akomeza ati “Njyewe ngize nk’amahirwe nkayitwara cyangwa haba umuhanzi nyarwanda, ariko atari abahanzi nyarwanda nka ba Stromae, abahanzi nyarwanda nyine twebwe tuvunikana, akayitwara nanjye ubwanjye naba numva ari ishema ryanjye. Rero, mfite izo nzozi z’uko bizakunda, yaba kuri njye, ku bo nzafasha, cyangwa se no kubankuriye.”

    Imyaka irindwi irashize Alyn Sano ari mu muziki. Yasobanuye ko rwari urugendo rutoroshye, ariko kandi byamusabye kubanza kumenya icyo ashaka no guharanira kukigeraho. Ati “Bisaba kwihangana no kumenya icyo ushaka.”

    Yavuze ko yanyuze mu bihe byari gutuma areka umuziki ariko kandi ‘yamenye ko nta hantu hataba ibibazo’ bituma akomera mu rugendo rwe rw’umuziki. Ati “Uhitamo kureba ku gice cyiza, ugahitamo gukomeza, ntawamenya.”

    Uyu mukobwa aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Head’, ni mu gihe mu 2023 yashyize hanze Album ye ya mbere ‘Rumuri’ iriho indirimbo zitandukanye. Ati ” Indirimbo zose ziri kuri Album ni izifasha abantu kwimurikira.”


    Alyn Sano yatangaje ko afite inzozi zo kuzegukana 'Grammy Awards' ashingiye ku muhate ashyira mu bikorwa bye


    Alyn Sano yavuze ko imyaka irindwi ishize yabaye iyo kurushaho gukora cyane no kwitanga uko ashoboye


    Alyn Sano yavuze ko indirimbo 'Head' yayikoreye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALYN SANO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HEAD' YA ALYN SANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145628/alyn-sano-ashingira-he-inzozi-zo-gutwara-grammy-awards-145628.html

  • Icyo Riderman yasubije kukwiyamamariza kuzaba umudepite #rwanda #RwOT

    Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yavuze ko Umuryango we FPR Inkotanyi uramutse umugiriye icyizere ko ubona yaba umudepite nta kabuza yabikora nubwo bidasaba kujya mu nzego za Leta kugira ngo ugire uruhare mu guteza imbere igihugu cya we.

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize ubwo abantu batangaga kabdidatire yaba ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kujya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Riderman abinyujije kuri Instagram yabajije abamukurikira niba ‘Rastaman’ yaba umudepite ndetse avuga ko abura imikono 300 ngo yiyamamaze kuzaba umudepite.

    Abantu bahise bamwereka ko bamushyigikiye cyane ndetse akwiye kwiyamamaza, bakomeje kugenda babimusaba ariko ntabyo yakoze.

    Ni ibintu yavuze ko yakoze atebya adakomeje. Ubwo yari mu kiganiro ku Isibo TV yabajijwe niba yazubahiriza iki cyifuzo cy’abakunzi be akaziyamamaza, avuga ko afite Umuryango abarizwamo wa FPR Inkotanyi umugiriye icyizere atabatenguha.

    Ati 'Ku bijyanye no kuba naba depite cyangwa undi mwanya, umuryango wanjye uramutse ungiriye icyizere ukavuga uti uri mu badapite b’umuryango wacu bazajya mu nteko icyo gihe nabijyamo, kubera ko mfite umuryango mbarizwamo ni wo wonyine ushobora kuvuga ngo uwo muntu twamuhereza icyo cyizere.'

    Yunzemo atin'Gusa nanone si ngombwa ko uba umudepite cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi kugira ngo utange umusanzu wawe ku gihugu, aho waba uri hose watanga umusanzu wawe mu kubaka igihugu.'

    Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29/11/2023 rigenga amatora, rigaragaza ko Umunyarwanda wese wujuje nibura imyaka 21 y’amavuko, w’inyangamugayo, kandi udafite imiziro yemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Abadepite.

    Riderman yavuze ko Umuryango we wa FPR Inkotanyi ari wo wonyine ufite ubushobozi bwo kuba wamubwira ngo abe umudepite

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-riderman-yasubije-kukwiyamamariza-kuzaba-umudepite