Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Sassou N'Guesso – #rwanda #RwOT

    Perezida Sassou N'Guesso yageze mu Rwanda kuri uyu wa 11 Kanama 2024, yitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Kagame. Uretse N'Guesso, ibi birori byarimo b'abandi bakuru b'ibihugu 21.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y'impande zombi.

    Biti 'Barebeye hamwe uko umubano usanzwe ari mwiza cyane hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Congo uhagaze.'

    U Rwanda na Repubulika ya Congo ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza waranzwe no kugenderana kw'abakuru b'ibihugu byombi.

    Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Denis Sassou N'Guesso yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw'iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'impande zombie. Rwaje rukurikira urwo mugenzi we w'u Rwanda yagiriye i Brazzaville muri Mata 2022.

    Mu gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi, Congo-Brazzaville n'u Rwanda byasinyanye amasezerano menshi y'ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, uburezi, ibidukikije, ishoramari, imyuga n'ubukungu.

    Kuri ayo masezerano kandi haje kwiyongeraho ayerekeye ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubucuruzi, inganda n'ibindi.

    Yanaganiriye na Minisitiri w'Intebe wa Mali

    Mu mugoroba wo kuri uyu wa 11 Kanama 2024 kandi Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop witabiriye ibirori by'Irahira rye ahagarariye Perezida wa Mali Col. Assimi Goïta.

    Ku wa 27 Gicurasi 2024 ibihugu byombi byasinye amasezerano 19 ari mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari, ubutabera, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, peteroli na gaz, uburobyi, ibidukikije, guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, guteza imbere ubukerarugendo, uburezi mu mashuri makuru, ubwikorezi, urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu n'ibindi.

    U Rwanda na Mali bisanganywe indi mikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n'ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.

    Mu 2022 kandi Abayobozi b'ingabo za Mali bageze mu Rwanda bagamije kwigira ku bunararibonye bw'Ingabo z'u Rwanda ndetse bemeranya ko mu gihe gito ubufatanye bushyirwa mu masezerano.

    Perezida Kagame yakiriye Sassou N’Guesso baganira ku mubano mwiza usanzwe hagati y’impande zombi

    Perezida Kagame yanakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali Abdoulaye Diop wari intumwa ya Perezida wa Mali Col. Assimi Goïta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-sassou-n-guesso-wa-congo-brazaville

  • Cyusa Ibrahim agiye gutaramira muri Uganda mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Migabo', 'Marebe' n'izindi yabwiye InyaRwanda ko yatumiwe muri iki gitaramo cyiswe 'Mpororo Culture Connect' bigizwemo uruhare n'abanyarwanda n'abandi batuye mu Mujyi wa Kampala.

    Ati 'Ni igitaramo cy'abantu bo muri Kampala baturutse 'Mpororo' n'abanyarwanda batuye Kampala bishyize hamwe. Bantumiye muri ubwo buryo rero ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 nibwo nzakora icyo gitaramo.'

    Iki gitaramo kandi kizarangwa n’ibirori byo kumurika imyambaro inyuranye yahanzwe. Kwinjira ni Miliyoni 1 y’amashilingi [357,136.51Frw] mu myanya yiswe iya ‘Gold’, ibihumbi 500 y’amashilingi [178,568.25 Frw] mu myanya yiswe iya ‘Silver’ n’ibihumbi 30 y’amashilingi [10,714.10 Frw] mu myanya yiswe iya ‘Bronze’.

    Yavuze ko iki gitaramo kizarangwa n'imico inyuranye y'abatuye Kampala, abo muri Mpororo bavugira inka n'abandi banyuranye. Avuga ko gutumirwa kuririmbira muri Uganda, byamushimishije kandi biri mu murongo wo kwagura urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga ataramira mu bihugu byo mu mahanga.

    Ati 'Navuga ko ari urugendo rukomeje rwo gutaramira abakunzi banjye aho bari mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, nkoresheje inganzo yanjye. Rero niteguye kuzatanga ibyishimo muri Uganda, kandi ni ku nshuro yanjye ya mbere nzaba mpageze.'

    Cyusa Ibrahim amaze iminsi mu bitaramo byo kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame byabereye mu bice bitandukanye by'u Rwanda.

    Ariko kandi ku wa 26 Gashyantare 2024 yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cy'Umuco 'Rwanda Cultural Day in UK” cyabereye mu gihugu cy'u Bwongereza mu Mujyi wa New Castle.

    Ni igitaramo cyaranzwe no gutarama, ndetse hanatanzwe inyigisho zibereye urubyiruko, zijyanye no kubakundisha umuco Nyarwanda.

    Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ivuga ko 'byari ibyishimo ubwo twafunguraga ku mugaragaro umunsi w'umuco w'u Rwanda i Newcastle'. Muri iki gitaramo kandi, bamwe mu banyarwanda bagaragaje bimwe mu bikorwa bishamikiye ku muco bakora. Ni ubwa mbere Cyusa Ibrahim ataramiye mu Bwongereza.

    Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda, akaba umuhanzi watwawe n'injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.

    Ni mwene Rutare Pierre, se w'umuhanzi w'umubiligi 'Stromae' usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w'Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w'umunyarwandakazi.

    Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo nshya abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ze zabanje.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe' yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe n'abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n'itorero rye 'Cyusa n'Inkera' n'ibindi.

    Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite imyaka 5 y'amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda kugeza n'uyu munsi.


    Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye gutaramira ku nshuro ya mbere mu gihugu cya Uganda


    Cyusa yavuze ko yiteguye guserukira neza u Rwanda muri iki gitaramo kizahuza Abanyarwanda n'abandi batuye mu Mujyi wa Kampala


    Cyusa yavuze ko iki gitaramo kizarangwa n'imico inyuranye y'abatuye Mpororo na Uganda


    Iki gitaramo kizaba ku wa 18 Kanama 2024 aho kwinjira mu myanya ya 'Gold' ari ukwishyura arenga ibihumbi 357 Frw 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWATSINZE' YA CYUSA IBRAHIM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145831/cyusa-ibrahim-agiye-gutaramira-muri-uganda-mu-gitaramo-gikosha-145831.html

  • Ambasaderi Uwihanganye yasuye Riderman na Bul… – #rwanda #RwOT

    Yabasuye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, mu myiteguro bakoreye kuri Shauku Hub, ahakorera sosiyete ya Maafrica iri kubafasha gutegura iki gitaramo cyabo kizaba ku wa 24 Kanama 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ambasaderi Uwihanganye amaze iminsi mu Rwanda aho yari yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame ryabereye kuri Sitade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

    Yasuye Riderman na Bull Dogg nyuma y'uko ku wa yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter] abwira aba baraperi ko nyuma yo kumva album yabo yifuza ko bategura igitaramo cyo kuyimurika.

    Icyo gihe yanditse agira ati 'Ibintu Kemozera [Bull Dogg] na Riderman bakoze mwabimenye namwe…Icyumba cy'amategeko pe! Abantu twahoze tubumva kuva kera tubasabe bakore igitaramo cy'iyi 'EP' tubereke urukundo.'

    Bull Dogg yavuze ko gutegura ibi birori byari bigamije kumva ibitekerezo by’abantu banyuranye mu rwego rwo kuzanoza neza igitaramo cyabo.

    Yavuze ko iki gitaramo ari igisobanuro cy’uko bakuze, kandi umuziki wa Hip Hop wateye imbere utakirangwamo n’umwiryane. Ati “Twarakuze! Kwa kundi bategura igitaramo cya Hip Hop ukumva ngo haraza kuba intambara runaka;

    Ndatekereza ko ibyo bitariho ni kugira ngo dusige izina ryiza, duharuye inzira y’abari inyuma yacu, kugira ngo tugaragaze y’uko ibyo nyine bishobora kuvugwa kuri Hip Hop ko ibyo bishobora gukemuka baduhaye umwanya, bakumva n’ibikorwa byacu.”

    Bull Dogg yavuze ko ubutumwa bakubiyemo mu ndirimbo zigize Album yabo ‘Icyumba cy’Amategeko’ wumva ko nta hantu batandukanye n’umuco ndetse n’indangagaciro z’abanyarwanda.

    Yavuze ko biteguye cyane iki gitaramo ‘kandi ntekereza ko bizagenda neza’. Yashimangiye ko kimwe mu byo bazereka abantu, harimo n’uburyo ‘Performance’ yabo bayiteguye igihe kinini.

    Riderman avuga ko iki gitaramo bari kwitegura gukora ‘kizaha agaciro Hip Hop’ kandi buri wese ‘uzaza aze ari mu murongo wa Hip Hop no kwishimira Hip Hop’.

    Yashimye inzego za Leta zishyigikiye Hip Hop n’abandi bakomeza kumva umunsi ku munsi ibihangano bya Hip Hop, yashimye kandi abemeye kuzabafasha, abatanze ibitekerezo, abaguze ‘Table’ n’abandi. Ati “Ibitekerezo byanyu byari ingenzi, kugira ngo ibintu bizagende neza.”

    Riderman yavuze ko iki gitaramo bagiye gukora bafatanyije na Sosiyete ya Ma Africa, kandi ni ubwa mbere agiye gukora igitaramo afite abantu bamushyigikiye b’abaterankunga.

    Album yabo 'Icyumba cy'amategeko' iriho indirimbo esheshatu zirimo 'Hip Hop,' 'Amategeko,' 'Miseke Igoramye,' 'Nkubona Fo,' 'Muba Nigga,' ndetse na 'Bakunda Abapfu.'

    Bazahurira ku rubyiniro n'abandi baraperi batumiye barimo Ish Kevin, Tough Gangs, Kenny K Shot, Bruce the First n'abandi.

    Amatike y'iki gitaramo ari kubarizwa ku rubuga www.maafrica.rw  ariko kandi usobora kugura unifashishije uburyo bwa Mobile Money: *182*8*1*113355#. Kwinjira ni ibihumbi 10,000 mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP na 30,000 muri VVIP.

     


    Ambasaderi Uwihanganye yasuye Bull Dogg na Riderman ubwo bari mu myiteguro y'igitaramo cyabo 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HIP HOP’ IRI MU ZIGIZE ALBUM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145844/ambasaderi-uwihanganye-yasuye-riderman-na-bull-dogg-mu-myiteguro-yigitaramo-cyabo-145844.html

  • Abanyamahanga nibashaka bazabagire 20 – Hakizimana Muhadjiri #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira Police FC, Hakizimana Muhadjiri yavuze ko adatewe ubwoba no kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda nta kibazo bimuteye nibashaka bazabagire 20 kuko bazahangana.

    Hamaze iminsi havugwa kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda bakava kuri 6 bakajya ku 8 mu kibuga ndetse bakaba 12 ku rupapuro rw’umukino.

    Hakizimana Muhadjiri abajijwe ku ngingo yo kuba yakongera umubare w’abanyamahanga icyo babitekerezaho nk’abakinnyi, yavuze ko we nta kibazo abifiteho nibashaka bazabagire 20.

    Ati “Abakinnyi wenda bashobora kumva ko babaye benshi byabakomerana ariko njye baba bampaye guhangana kuko njye nakinnye hanze, nakinanye n’abakinnyi benshi nibaza ko ni yo babagira 20 twahangana, icya mbere ni uko wubaha akazi ka we haza umukinnyi ukurusha na we uba ugomba kwerekana ko ushoboye, umupira si amagambo ni ibikorwa.”

    Ubwo hakinwaga Super Cup ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 10 Kanama 2024, perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yaciye amarenga ko abanyamahanga mu mwaka w’imikino wa 2024-25 bashobora kwiyongera.

    Ati 'Umwaka ushize twongereye umubare w’abanyamahanga twongeraho umwe. Kuri ubu na bwo turi kubyiga (ku mubare twakongeraho) aho dufite byinshi dushingiraho.'

    'Kongera abanyamahanga twagiye tubongera n’icyemezo muzakimenya gusa intego nkuru ni ukongera umubare w’abakinnyi beza, baba abanyamahanga cyangwa Abanyarwanda.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bitarenze ku wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024 ari bwo hazatangazwa abanyamahanga bemewe muri shampiyona aho bashobora kuba 8.

    Hakizimana Muhadjiri yavuze ko abanyamahanga nibashaka bazabagire 20

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamahanga-nibashaka-bazabagire-20-hakizimana-muhadjiri

  • Killaman yahundagajeho imitoma umugore we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman, yayete imitoma umugore we Umuhoza Shemsa amushimira kuba yaramwihanganiye akamuba hafi, akamuremamo icyizere akaba yaratumye yitwa Papa.

    Ni mu butumwa Killamam yageneye umugore we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umufasha we, ayikurikiza amagambo meza amubwira ko amukunda ndetse amushimira.

    Yagize ati ”Umuhoza, umufasha wanjye, mama w’abana wanjye, ubutunzi bwanjye, byose kuri njye ndagukunda cyane mukunzi warakoze kunyihanganira ukamba hafi ukandemamo icyizere, warakoze gutuma nitwa papa, warakoze gutuma mba umugabo, warakoze cyane kumba hafi, warakoze peeeee. Ndagukunda cyaneee.

    Killamam n’umugore we Shemsa bamaze imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore. Si ubwa mbere Killamam ashima umugore we kuko babanye mu bihe bitiroshye amukunda mu bucyene ibituma Killamam ahora amushimira.

    Killamam yateye imitoma umugore we

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/killaman-yahundagajeho-imitoma-umugore-we

  • Kera habayeho! ‘Couples’ 5 z’ibyamamare Nyarwanda zatandukanye bigateza ururondogoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibihe bigenda n’ibya byo, hari benshi mu byamamare Nyarwanda byakanyujijeho mu rukundo n’abakunzi ba bo ndetse bamwe bari bazi ko bazanabana ariko birangira batandukanye.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri ‘Couples’ 5 z’ibyamamare zakanyujijeho ariko birangirira mu marira.

    Olivis na Vanessa Uwase

    Urukundo rw’umuhanzi Olivis wo mu itsinda Active ndetse na Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 rwarashyushye no mu itangazamakuru.

    Mu gihe gito bakundanye cyane ko ari muri 2016 ari na wo mwaka batandukanyemo, byateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nk’aho bari bamaranye imyaka myinshi bakundana.

    Bimwe mu bitazibagirana ni uburyo Vanessa ubwo batandukanaga yavuze ko atari gushobora kurera umwana w’abandi, Olivis yamusubije ko ntawita umwana uwo yambariye ubusa.

    Prince Kid na Teta Sandra

    Umuhanzi Prince Kid waje kubivamo akigira gutegura amarushanwa y’ubwiza nka Miss Rwanda yahagaritswe, yakanyujijeho mu rukundo na Teta Sandra aho bakundanye kuva 2011 kugeza 2014.

    Buri umwe yakomeje ubuzima bwe undi ubwe, aba bombi bakaba baramaze gushinga urugo aho Teta abana n’umuhanzi Weasel ni mu gihe Prince Kid tariki ya 2 Werurwe 2023 yakoze ubukwe na Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa.

    Riderman na Assinah Erra

    Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yavuzwe cyane mu rukundo na Mukasine Assinah, barakundanye biratinda ndetse n’inkuru zirandikwa bitewe n’urukundo rwa bo.

    Aba bombi bakundanye kuva 2008 ariko rwaje gushyirwaho akadomo 2014 mu gihe benshi biteguraga ko bagiye gukora ubukwe. Benshi banavuga ko Assinah kubyakira byamugoye ari na bwo yahise yinjira mu muziki mu rwego rwo kwivura intimba.

    Assinah yatunguwe no kubona Riderman ari mu munyenga w’urukundo na Miss Agasaro Nadia banitegura ubukwe mu gihe yari azi ko bakiri mu rukundo.

    Safi Madiba na Butera Knowless

    Urukundo rw’umuhanzi Safi Madiba na Butera Knowless na rwo rwaravuze cyane ariko rwaje kuzima nka wa muriro w’amashara.

    Aba bahanzi bombi bari bakunzwe batandukanye muri 2011 nubwo abakunzi ba bo batabyakiriye neza, Knowless yahise yigira mu rukundo na Procducer Clement baje no gushakana, Safi na we yakoze ubukwe na Niyonizera Judith ariko baje gutandukana.

    Aba bombi icyo bapfuye ntabwo bakunze kukigarukaho ariko mu ndirimbo ‘Vuba vuba’ ya Zizou yahurije hamwe Urban Boys ari yo Safi yabarizwagamo, Riderman, Christopher na Knowless bumvikanye basa n’abacyurirana mu cyayenge.

    Hari aho Safi yaririmbye ati “Nta mpuhwe abatajiri (abakire) bangiriraga, nabaga nikundiye umwana bakaza bakamuhonga…” Knowless wahise umukurikira mu kuririmba yahise na we agira ati “wari umwana, ntiwari uzi aho biva n’aho bigana, isomo niba utararifashe bazongera bakwereke, isimo niba utararifashe uzongera ubabare.”

    Kimenyi na Didy d’Or

    Umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi n’umushabitsi Didy d’Or ni bamwe mu bakanyujijeho mu rukundo hagati ya 2017 na 2019 ubwo urukundo rwa bo barushyiragaho akadomo.

    Burya hangana abakundanye koko! Aba bombi ntabwo hari abiyumvishaga ko bashobora gutandukana mu buryo bworoshye bitewe n’uburyo bagaragarizanyaga urukundo.

    Ntibigeze berura ngo bavuge icyo bapfuye gusa bivugwa ko Didy d’Or yaba yaragize uruhare mu mashusho ya Kimenyi yambaye ubusa yagiye hanze, uyu mukinnyi yabimenya agahitamo gutandukana na we, ni nabwo yahuye na Uwase Muyango Claudine baje no gukora ubukwe ubu bakaba babana nk’umugabo n’umugore.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kera-habayeho-couples-5-z-ibyamamare-nyarwanda-zatandukanye-bigateza-ururondogoro-amafoto

  • Perezida Kagame Yibukije RDC n'Ibindi Bihugu Guharanira Amahoro #rwanda #RwOT

    Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yongeye kwibutsa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe n'ibindi bihugu ko amahoro aharanirwa, kandi asaba uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano mu gihugu cyabo.

    Irinde Kutigira Ntibindeba mu Guharanira Amahoro

    Mu ijambo yavugiye mu muhango w'irahira rye, wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k'amahoro, by'umwihariko mu karere k'iburasirazuba bwa RDC, aho yavuze ko amahoro atagomba gusigara mu maboko y'abandi, ahubwo ko igihugu cyose kigomba gukora ibyo kigomba kugira ngo kibungabunge umutekano wacyo.

    Ati: 'Amahoro mu karere kacu ni ingenzi ku Rwanda, ariko hari aho akibuze by'umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC. Ntabwo amahoro yatangwa n'uwo ari we wese uko yaba afite imbaraga, igihe cyose ugirwaho ingaruka n'icyo kibazo adakoze ibyo agomba gukora.'

    Yongeyeho ko ubuhuza bwose bushyizweho n'abayobozi bo mu karere butashobora gutanga umusaruro ushimishije igihe igihugu gikorerwamo kitubahirije ibyo gitegerejweho.

    Gushimira Abafasha mu Buhuza

    Perezida Kagame yashimiye Perezida João Lourenço wa Angola, ufite inshingano z'ubuhuza zahawe n'Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba, ndetse na Perezida William Ruto wa Kenya, hamwe n'abandi bayobozi bitanga bagamije gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Umuti w'Ibibazo uri mu Maboko y'Ababigirwaho Ingaruka

    Perezida Kagame yagaragaje ko icyambere gikwiye kuza imbere mu gushaka umuti w'ibibazo ari uko abagirwaho ingaruka n'ibyo bibazo ubwabo babanza kugira uruhare mu kubikemura, bityo bagafata iya mbere mu bikorwa byo guharanira amahoro.

    Ati: 'Amahoro ntabwo yakwizana. Tugomba kugira uruhare rwacu kandi tugakora ibyo dukwiriye mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye. Ntibishobora guturuka mu mpuhwe z'uwo ari we wese, ahubwo ni ihame rikwiye kubahirizwa.'

    Kurinda Uburenganzira bw'Abaturage ni Inkingi y'Amahoro

    Perezida Kagame yasabye ibihugu bigifite ibibazo kubanza kubahiriza uburenganzira bw'abaturage babyo, kuko ari byo shingiro ry'amahoro arambye.

    Ati: 'Nta mahoro ashobora kubaho igihe hatubahirijwe uburenganzira bw'abaturage. Ntiwafata umwanzuro wo kwambura bamwe uburenganzira bwabo ngo ubyumve ko bizaguhesha amahoro.'

    Gutekereza Ku Hazaza

    Yasoje avuga ko igihe kigeze ngo abayobozi n'abaturage batekereze ku hazaza h'ibihugu byabo, birinda ko abakomokaho bazakomeza kubaho mu bibazo nk'ibyo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

    The post Perezida Kagame Yibukije RDC n'Ibindi Bihugu Guharanira Amahoro appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yibukije-rdc-nibindi-bihugu-guharanira-amahoro/

  • Hari gukorwa ubushakashatsi ku bibazo byugarije ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi buri gukorwa na Dr Andrew Nkurunziza, usanzwe ari Umuyobozi w'ikigo cyigenga gicunga umutekano, Delta Security Company.

    Dr Nkurunziza yavuze ko nk'umuntu usanzwe akora ubushakashatsi, yabonye ko ari ngombwa kureba ibibazo byugarije urwego abarizwamo, dore ko ashimangira ko bigenda bigira ingaruka ku mitangire myiza ya serivisi z'ibigo bicunga umutekano ndetse no ku gutera imbere kwabyo muri rusange.

    Ati 'Kimwe mu bibazo turi kwibaza mu bushakashatsi, ni ukubera iki ibi bigo byigenga bicunga umutekano bihura n'imbogamizi zo guhemba abakozi? Kubera iki abakozi babyo batamara kabiri mu kazi?Uyu munsi akora aha, ejo akajya aha, ugasanga nko mu mezi abiri umusekirite wahuguwe amezi atatu, amaze gukora nko mu bigo nka bitatu.'

    Yakomeje agira ati 'Ese ibi bigo byigenga bishinzwe umutekano, byagira ubushobozi bwo gukemura ibibazo byabyo mu gihe kingana gute bitabanje gushakisha amikoro ahandi?'

    Dr Nkurunziza avuga ko u Rwanda ruzwi nk'igihugu gifite umutekano usesuye, ndetse inzego zarwo z'umutekano zikunze kwifashishwa kujya gutanga umutekano ahandi.

    Yavuze ko n'ibigo byigenga bicunga umutekano bidakwiriye gusigara inyuma mu bunyamwuga.

    Ati 'U Rwanda ni intangarugero mu bijyanye n'umutekano, ni nayo mpamvu dufite ingabo nyinshi muri Loni ariko se kuki iyo bigeze ku bigo byigenga bicunga umutekano ubwo bunyamwuga bubura?'

    Yavuze ko ubwo bushakashatsi nibumara kujya hanze, bizafasha n'abashiznwe kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, kumenya ingorane bihura nazo no kubifasha kubishakira ibisubizo.

    Byitezwe ko kugeza mu mpera za 2024, ubushakashatsi buzaba bwarangiye. Buri gukorerwa mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Sergeant (rtd) Rurangwa Innocent ushinzwe ibikorwa muri Delta Security Company akaba n'umwe mu bari kwifashishwa mu bushakashatsi, yavuze ko buzagaragaza ahari icyuho bityo abakiliya babone serivisi nziza n'ibyo bigo birusheho kunguka.

    Ati ' Bizatuma abakiliya bacu bakomeza kwishima n'ibi bigo byacu bitere imbere. Ibi bigo bitera imbere iyo abakiliya bishimye, iyo bishimye rero barushaho kuba benshi kuko babona ko serivisi bahabwe zinoze.'

    Mu Rwanda habarizwa ibigo 16 byigenga bishinzwe gucunga umutekano, bitanga akazi ku bantu benshi biganjemo urubyiruko.

    Dr Nkurunziza yiteze ko ubu bushakashatsi buzafasha ibigo byigenga bicunga umutekano, kwigobotora ibibazo bihura nabyo

    Rurangwa Innocent agaragaza ko imikorere myiza y’ibigo byigenga bicunga umutekano, ari inyungu ku gihugu no ku babikoramo

    Bamwe mu bakozi ba Delta Security Company bazifashishwa mu bushakashatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-gukorwa-ubushakashatsi-ku-bibazo-byugarije-ibigo-byigenga-bicunga

  • Ni urwibutso rukomeye kuri twe! Imbamutima z… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori bikomeye by'urwibutso byabereye kuri Sitade Amahoro, ahari hakoraniye abantu ibihumbi 45 bo mu bice bitandukanye by'u Rwanda n'inshuti z'u Rwanda.

    Ni umuhango wari umaze igihe utegerejwe, kandi koko wafashe umunsi wose. Kuva saa kumi n'imwe z'igitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ibihumbi by'abantu bari banogewe no kwihera ijisho Akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda na Polisi, abaperezida barenga 20 bitabiriye uyu muhango, indahiro ya Perezida Kagame n'ibindi.

    Ibyishimo byanatashye mu mitima ya benshi nyuma yo kwihera ijisho uburyo abahanzi batanu babataramiye barimo Senderi Hit wabimburiye abandi byanatumye ku mazina ye yongeraho izina 'Rubimburirabahanzi', akurikirwa na King James, Bwiza, Ariel Wayz ndetse na Chriss Eazy.

    Wabaye umuhango udasanzwe kuri aba bahanzi, kuko bizandikwa mu mateka nk'abahanzi baririmbye mu irahira rya Perezida Kagame. Aba bahanzi batoranyijwe mu bandi benshi baririmbye mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame.

    Ni urwibutso rudasaza kuri twe, kandi byari ubukwe kuri twe

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku burere-mboneragihugu, yavuze ko kuva yaririmba mu muhango w'irahira rya Perezida Paul Kagame agendana ishimwe ku mutima, ariko kandi anashima inzego z'igihugu zamugiriye icyizere.

    Ati 'Ndishimye cyane, ndashima Imana, ndishimira icyizere igihugu cyiba cyaduhaye ngo dutaramire Abanyarwanda n'abanyamahanga baje kwifatanya natwe Abanyarwanda.'

    Yavuze ko biriya birori abigereranya n'ubukwe, kandi ni amateka adasanzwe yanditswe mu mutima we no mu mitima y'Abanyarwanda bose muri rusange.

    Ati 'Ni ubukwe, ni amateka, ni igihango, ni ubudasa, ni ibirori byiza cyane. Ni urwibutso ku bahanzi bose baririmbye mu kwamamaza no mu irahira rye. Nyakubahwa Perezida Kagame turamushimiye cyane.'

    Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, yabwiye InyaRwanda ko ari iby'agaciro katagereranywa kuba yahawe umwanya akaririmba mu irahira rya Perezida Kagame.

    Yavuze ko kimwe 'n'abandi banyarwanda njye n'umuryango wanjye dukunda umusaza cyane'. Yungamo ati 'Ku bw'ibyo kuba aho ari bisobanuye ibintu bikomeye. Sindabimenyera kandi sinzigera mbimenyera bihora ari bishya. Turamukunda.'

    Ni ibintu ahuriyeho n'umuhanzikazi Bwiza wabwiye InyaRwanda ko ari umugisha udasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko kuba amaze imyaka ibiri mu muziki agahabwa umwanya wo kuririmba mu birori byo kwamamaza Perezida Kagame akaririmba no mu irahira rye, ni urwibutso rudasaza kuri we.

    Ati 'Ndishimye cyane kuba naririmbye mu birori byo kurahira k'Umukuru w'Igihugu. Nagiriwe amahirwe yo kumuherekeza muri 'Campaign' n'igihe yiyamamazaga none n'ubu natewe ishema cyane no kuba ku munsi wo kurahira nari umwe mu bagiriwe amahirwe yo gutaramira abitabiriye ibirori.'

    Chriss Eazy wo muri Giti Business Group yavuze ko kuririmba mu irahira rya Perezida Kagame byamwongereye imbaraga n'ubushake mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Yavuze ko uriya munsi udasanzwe mu buzima bwe kuko 'urukundo rwahuye no guhaza umutima'. Uyu muhanzi yavuze ko uyu mwaka uzahora mu mateka y'umuziki we, kuko bwari ubwa mbere atoye Umukuru w'Igihugu, bwari ubwa mbere ahuye na Perezida Paul Kagame, ndetse bwari ubwa mbere 'arahiye mpari'.

    Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Sekoma', yavuze ko yabifashe nk'itsinzi ye kuko yagize uruhare mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame. Ati 'Kuri njye nabifashe nk'itsinzi yanjye kuko no muri 'Campaign' twaragendanye hose.” 

    Manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze

    Mu ijambo rye ryari mu rurimi rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza, Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira icyizere cyo kubayobora.

    Yagize ati 'Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere. Nishimiye kongera kubabera umuyobozi ari we Perezida muri iyi manda nshya dutangiye.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko ibihe byo kwiyamamaza kwe n'amatora byabereye Abanyarwanda bose ibihe by'ibyishimo, kandi imibare y'abitabiraga igaragaza ukuri kuri biriya bihe.

    Ati 'Miliyoni z'Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, kandi hafi ya bose baratoye. Ntabwo ari imibare gusa, ahubwo birenze ibyo twiboneye n'amaso n'ibyo twanyuyemo muri icyo gihe. Ukuri kurivugira: Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n'intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze iyi myaka yose ishize duharanira.''

    Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwageze ku bintu birenze ibyari byitezwe. Ati: 'Birenze ibyo amagambo yasobanura, ushingiye ku ho twahereye'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyi manda nshya y'imyaka itanu iri imbere 'ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho.'

    Akomeza ati 'Kuki se n'ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza, ntabwo ari ukurota, birashoboka. Twabikora, kandi tuzabikora.'

    Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu matora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024. Yatowe ku majwi 99.18%. 


    Senderi Hit yabimburiye abandi bahanzi kuririmba mu birori by’irahira rya Perezida Kagame


    King James yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo ze zo hambere zakunzwe


    Senderi Hit yatangaje ko kuririmba mu birori by’irahira rya Perezida Kagame byabaye urwibutso rudasaza mu buzima bwe


    King James ari kumwe na Senderi Hit nyuma yo gutanga ibyishimo mu irahira rya Perezida Kagame

    Chriss Eazy yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye udasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki n’ubuzima 

    Riderman yavuze ko we n’umuryango we bakunda Kagame, kandi yishimiye kuririmba mu irahira rye 


    Senderi Hit ari kumwe n’umuhanzi Bwiza bahuriye ku rubyiniro mu irahira rya Perezida Kagame

     

    Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu matora yo ku wa 14-16 Nyakanga 2024, ku majwi 99.18% 

    Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira icyizere cyo kubayobora

     

    Kagame yashimiye ba Perezida João Lourenço wa Angola na William Ruto wa Kenya


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145828/ni-urwibutso-rukomeye-kuri-twe-imbamutima-zabahanzi-baririmbye-mu-irahira-rya-perezida-kag-145828.html

  • Uko Alyn Sano yabonaga Knowless, Queen Cha, Charly na Nina bari ibirara #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ugezweho muri iyi minsi, Alyn Sano yavuze ko igihe yari atarangira gukora umuziki usanzwe akiririmba muri Chorale yabonaga abahanze nka Knowless, Queen Cha ari ibirara.

    Ibi uyu muhanzi yabigarutse mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko uko umuntu agenda akura mu myumvire yumva ko byose biba bishoboka.

    Ati ” Gukura mu myumvire ukavuga ngo ibi birashoboka nk’ubu nkiba muri Korari nabonaga Knowless, Queen Cha na Charly na Nina nkabona ni ibirara bitabaha nkavuga nti ‘ariko Mana yanjye umuntu akora ibintu nka biriya byagenze gute.”

    Yakomeje avuga ko kubera ukuntu yakundaga umuziki, yashigukaga n’indirimbo z’aba bahanzi azizi atazi n’uko byagenze.

    Ati “Noneho kubera ukuntu umuziki umba mu maraso, nashidukaga indirimbo zabo nzizi ntazi ukuntu byagenze.”

    Mu myaka 10 ishize Alyn Sano yaririmbaga muri Chorale ariko ntabwo yatekerezaga ko yazaririmba umuziki usanzwe.

    Alyn Sano yavuze ko atarinjira mu muziki abahanzi bagenzi be yabafataga nk’ibirara

    Knowless yamufataga nk’ikirara

    Ntiyumvaga ukuntu umuntu nka Queen Cha yaririmba indirimbo z’Isi

    Charly na Nina na bo yabafataga nk’ibirara

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-alyn-sano-yabonaga-knowless-queen-cha-charly-na-nina-bari-ibirara