Author: webrwanda

  • Ifiriti y'igitoki, amazi avuye mu ibumba n'imitako ikoze mu mabuye: Udushya muri Expo 2024 – #rwanda #RwOT

    Iyo ugeze ahabera iri murikagurisha usanga abantu bose bari gushyashyana bashaka kwinjiramo kugira ngo bajye kwihera ijisho ibiri kumurikwa, abafite amikoro bagahaha.

    Ku muryango ntiwakinjira utabanje kwishyura itike aho umwana yishura 500 Frw naho umuntu mukuru akishyura 1000.

    Kuri iyi nshuro ibigo hafi 800 byaritabiriye biturutse mu bihugu bitandukanye birimo 18 byo hanze y'u Rwanda.

    Isafuriya iteka ibiryo bidahuye n'amazi

    Bimenyerewe ko iyo umuntu agiye guteka, bisaba gushyira amazi mu isafuriya kugira ngo ashyiremo ibiribwa runaka agiye guteka mu rwego rwo kwirinda kubirya bidahiye.

    Muri iyi Expo harimo ibikoresho byo mu gikoni bidasanzwe birimo isafuriya yihariye yazanywe n'umunya-Pakistan. Ni isafuriya zishobora gutekeshwa ibiribwa bitavanzwe n'amazi kandi bigashya neza.

    Izo zirimo iz'ubwoko bubiri ari bwo izishobora gutekerwamo n'izakokerezwaho ubwoko bunyuranye bw'inyama. Ibiciro byazo ni ibihumbi 90 Frw ku isafuriya nini n'ibihumbi 70 Frw ku nto.

    Umwihariko zifite ni uko iyo imaze guteka ihita yikupa ariko ibiryo bigakomeza gushyuha kugeza igihe nyiri kubiteka abikuriyemo. Ikindi kirimo ni uko harimo izishobora gukoreshwa ku makara, kuri gaz, kuri nyiramugengeri no ku mashyiga y'umuriro.

    Muhammad Saleem wo muri Pakistan yagaragaje ko ibikoresho bye bifite umwihariko kandi bifasha abantu mu gutegura amafunguro mu buryo butekanye kandi bwizewe.

    Isafuriya ikoreshwa mu kotsa inyama zitandukanye

    Umuntu ateka ibiryo ntaho bihuriye n’amazi kandi bigashya neza

    Muhammad Saleem asanzwe acuruza amasafuriya yihariye atekeshwa ibiryo bitavanzwe n’amazi

    Hari ubundi bwoko bw’amasafuriya yifashishwa mu guteka yazanwe n’umunya-Ghana

    Gutekesha ayo masafuriya ntibisaba amavuta cyangwa amazi

    Imashini ziyungurura amazi hifashishijwe ibumba

    Mu bindi bikorwa bidasanzwe bigaragara muri iyi Expo ni imashini 'filtre' ziyungurura amazi yo kunywa hifashishijwe ibumba .

    Ni imashini ikozwe ku buryo aho umuntu asuka amazi hagizwe n'ibumba gusa rikoranywe ubuhanga, ku buryo harimo utwege duto dushobora kunyurwamo n'amazi gusa.

    Nyuma yo kuyasukamo agenda acengera muri iryo bumba hakamanuka amazi ariko microbes zo zigasigara.

    Nubwo bimeze bityo ariko abakozi b'ikigo cya Spouts of Water Ltd, kibarizwamo Purifaaya izikora, bagaragaza ko abazikoresha bagomba kwirinda gushyiramo amazi yaba afite acide cyangwa arimo isabune kuko zidashobora kubivangura n'amazi.

    Hari imashini ishobora gushyirwamo litiro 70 z'amazi ikaba igura ibihumbi 100 Frw, hari igura ibihumbi 60 Frw ijyamo litiro 40 Frw n'intoya igurwa ibihumbi 38 Frw.

    Iki kigo cya Spouts of Water Ltd gikorera mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Uganda na Kenya.

    Imashini ziyungurura amazi zikozwe mu ibumba

    Imbere muri izo mashini ahasukwa amazi hakozwe mu ibumba

    Nyuma yo gutunganya amazi umuntu ayanywa ntacyo yikanga

    Izo mashini bivugwa ko zitanga amazi yuje ubuziranenge

    Winners zo mu gitoki

    Bimenyerewe ko ifiriti zipfunyitse ibyo zikunze kuboneka mu maguriro manini , ahanini zikunze kuba zikozwe mu ifiriti y'ibirayi.

    Kuri ubu siko bikimeze gusa, muri Expo hari kumurikwa n'ifiriti zikoze mu bitoki.

    Uruganda rwa Zean Ltd rukorera mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba, rwiyemeje gukora ibyo kurya 'ifiriti yo mu gitoki' mu rwego rwo guharanira ko umusaruro wabyo utapfushwa ubusa.

    Uru ruganda rugaragaza ko gukora muri ubwo buryo bizatuma ikibazo cy'umusaruro w'ibitoki muri iyo ntara wakundaga kubura isoko gikemuka, bigatuma abantu barushaho gukunda ibitoki.

    Imitako ikozwe mu biti n'amabuye

    Mu bindi byihariye bigaragara muri iri murikagurisha ni imitako n'ibikoresho byo mu nzu binyuranye bikozwe mu biti bikuze n'amabuye.

    Umwe mu bayobozi ba Giti-Buye Art Ltd, Nsengiyumva Béatrice, yagaragaje ko bahisemo gukora ibikoresho bitandukanye mu biti n'amabuye hagamijwe kuvugurura ubufundi.

    Ati 'Kugira ngo twinjire muri uyu mwuga ni uko twaje kuvugurura ubufundi bushaje, aho usanga abantu babona ibintu runaka nta mwihariko bafite ariko twebwe turi inshuti y'ibidukikije. Buriya dusarura ibiti byeze aho usanga cya gishyitsi kitagihabwa agaciro turongera tukakiremamo ubundi bwiza.'

    Nsengiyumva yagaragaje ko yakoraga akazi ko muri banki ariko yahisemo kwinjira muri uwo mwuga kugira ngo ateze imbere ubufundi bugezweho.

    Yagaragaje ko ibikoresho byinshi bikorwa mu biti byeze bitari bikunze kubyazwa umusaruro.

    Bashobora gukora intebe, ameza, ibitanda n'indi mitako itandukanye ikozwe mu biti.

    Bashobora gukora kandi imitako y'ubwoko bunyuranye ikozwe mu mabuye by'umwihariko aya Rugalika akunze kuboneka mu Karere ka Kamonyi.

    Inzu ya kinyarwanda yubatswe nyuma yo gusya amabuye akaba ari yo akoreshwa

    Imizi y’ibiti bikuze nayo ishobora kubyazwa umusaruro

    Icyansi gikozwe mu ibuye

    Umwe mu bayobozi ba Giti-Buye, Nsengiyumva Beatrice yagaragaje imvano yo gukora ibi bikoresho

    Iyi shusho ni iyi nyoni ya Penguin ikunze kuba ku mazi

    Ishusho y’ikiganza ikozwe mu ibuye, ikaba ishimangira ubumwe

    Gusena ibuye rikagera aho kuritunganyamo igishushanyo nk’iki bisaba igihe

    Sina Gerard yaserukanye indogobe

    Uretse ibicuruzwa binyuranye, rwiyemezamirimo Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama, mu byo yaserukanye harimo n'umwihariko wo gususurutsa abasura aho akorera.

    Uyu mugabo ufite ibicuruzwa bifite aho bihuriye n'ubuhinzi ari nabyo asanzwe acuruza hirya no hino mu maduka ye, afite urubuga rugari rukorerwaho ibikorwa by'imyidagaduro.

    Muri iri murikagurisha yaserukanye indogobe ebyeri yifashisha mu kunezeza abasura aho akorera.

    Ni indogobe zikunze gukoreshwa, abakozi be bazenguruka aho akorera ndetse n'ibindi bice bitandukanye bigize byo muri EXPO.

    Mu bindi byagaragaye muri iri murikagurisha ni imyambaro iri ku giciro gito ikorwa n'uruganda rwa Janiya rusanzwe rutunganya imyenda itandukanye mu Rwanda.

    Uru ruganda rufite imyenda iri ku giciro gito yaba iy'abagabo n'iy'abagore y'ubwoko bunyuranye.

    Indogobe za Sina zitembereza abakozi be

    Imodoka zigezweho z’abana nazo zirahari

    Ritu Singh ucuruza inkweto n’imyenda y’abana yashimye uko u Rwanda rutegura EXPO

    Yehya Sorki uhagarariye Ikigo cyo muri Syria yashimye uko ari kubona imigendekere ya EXPO

    Umuyobozi w'Ikigo cya Maison du Tapis, Mahmoud Sobuy, yanejejwe n’uko iri murikagurisha ritegurwa mu mutekano

    Muhammad Saleem wo muri Pakistan, amaze imyaka 11 yitabira EXPO mu Rwanda. Yyshimye uko igenda itera imbere

    Izo ndogobe zigamije gushimisha abari muri Expo

    Hari intebe nziza n’ameza bijyanye n’igihe

    Ibiti n’amabuye bikurwamo imitako myiza

    Amafoto: Kwizera Remy Moses

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ifiriti-y-igitoki-amazi-avuye-mu-ibumba-n-imitako-ikoze-mu-mabuye-udushya-muri

  • Kwimwa urufunguzo n’uwo basimbuye, bimwe mu byagoye Komite ya Federasiyo ya Swimming, icyo yicuza #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, RSF, rivuga ko ryishimira ibyo ryagezeho muri manda basoje nubwo bahuye na byinshi bibagora.

    Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize aho umuyobozi w’iri shyirahamwe, Girimbabazi Rugabira Pamela yagarutse ku bikorwa byaranze manda ye na Komite ye.

    Abanyamakuru beretswe amashusho agaragaza ibikorwa bakoze birimo amarushanwa bitabiriye n’ayo u Rwanda rwakiriye nka Africa Aquatics Zone 3 yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

    Ikindi ni uko babashije kumvisha perezida wa FINA kuza gusura u Rwanda akanarwemerera Pisine ya Olempike nubwo aho kuyubaka hataraboneka n’ibindi.

    Gusa bahuye n’imbogamizi zatumye badakora neza nk’uko babishakaga nka COVID-19 ndetse no kwimwa urufunguzo rw’ibiro n’uwo bari basimbuye.

    Ati “twatowe muri Gashyantare 2020, urufunguzo rw’ibiro twaruhawe muri Gicurasi, haje COVID-19 mu myaka 4 twakozemo ibiri, twakoze ibyo twari dushoboye.”

    Uretse ibi kandi yavuze ko basanze iri shyirahamwe rifite umwenda bakaba barabashije kwishyura.

    Ati “twasanze Federation ifite Imyenda, none dushoje manda, federation ifite ubushobozi bugera kuri 70% bwo kwitegurira ibikorwa biteganywa mu igenamigambi.”

    Yishimira ibyo bakoze muri icyo gihe gito bari bafite. Ati “njyewe na Komite twagerageje ibikwiye, twari dufite imyaka 2, ibikorwa twakoze njye ndabyishimira cyane, kuba twarabashije kwakira ibihugu mu irushanwa ryabaye rikagenda neza, ni igikorwa cyo kwishimira.”

    Kuri manda ye abatoza 40 ndetse n’abasifuzi 40 bongerewe ubumenyi (bahawe amahugurwa).

    Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko manda ya bo yarangiye muri Gashyantare uyu mwaka ndetse ateganya ko amatora azaba muri uku kwezi.

    Abajijwe niba azongera kwiyamamaza, yagize ati “kwiyamamaza muzabimenya igihe kigeze.”

    Yavuze ko icyatumye amatora atinda ari uko benshi mu banyamuryango bari batarabona ubuzima gatozi kandi akaba ari kimwe mu ntego bari barihaye, yavuze igihe cy’amatora cyageze 3 mu 10 ari bo bonyine babufite kandi byibuze barasabaga 2/3, gusa avuga ko ubu biri mu nzira nziza b’abatarabubona babusabye.

    Icyo avuga yicuza ni ukuba asoje manda ye byibuze Pisine yasabye atabashije kuyubakisha ariko na we avuga ko bitamuturutseho, gusa ngo icyari kigoye ni ukuyemererwa uzatorwa azakomereza aho yari ageze.

    Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko hari ibibazo bahuye na byo kuri manda ye byatumye hari ibyo badakora

    Abanyamakuru basobanuriwe byinshi byaranze manda y’imyaka 4 ishize muri Swimming

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwimwa-urufunguzo-n-uwo-basimbuye-bimwe-mu-byagoye-komite-ya-federasiyo-ya-swimming-icyo-yicuza

  • Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Misiri – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Abdelaaty yahagarariye Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi, mu birori byo kurahirira ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu bya Perezida Kagame byabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa 11 Kanama 2024.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko 'Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Minisitiri, Badr Abdelaaty wahagarariye Perezida Abdel Fattah Al-Sisi mu #kurahira2024.'

    Mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame, Minisitiri Abdelaaty na Prof Sir Magdi Yacoub washinze Ikigo Heart Center cyita ku buvuzi bw'indwara z'umutima bitabiriye isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na Misiri yo kohereza mu Rwanda ibikoresho byifashishwa muri ubu buvuzi.

    Hashingiwe kuri aya masezerano, Guverinoma ya Misiri yahaye iy'u Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kuvura indwara z'umutima bifite agaciro ka miliyoni 3,3 z'amadolari ya Amerika.

    Minisitiri Abdelaaty yahagarariye Perezida Sisi mu birori by’irahira rya Perezida Kagame

    Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Minisitiri Abdelaaty n’abandi bayobozi bamuherekeje

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-abdelaaty-wa-misiri

  • Intambwe nshya mu hazaza hanjye – Mangwende #rwanda #RwOT

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende yamaze kwerekanwa mu ikipe ye nshya ya AEL Limassol mu cyiciro cya mbere muri Cyprus.

    Mu kwezi gushize kwa Nyakanga ni bwo iyi kipe yemeje ko yamaze kwibikaho uyu myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda wakiniraga FAR Rabat muri Maroc.

    Mangwende ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira akaba atarahise agenda kuko yagowe no kubona ibyangombwa bimwemerera kujya muri iki gihugu.

    Ndetse nk’uko ISIMBI iheruka kubyandika yageze aho atekereza no kuba yabivamo akigumira muri Afurika akaba ari ho akina ariko ku bw’amahirwe yaje kubona Visa.

    Yasanze abandi baramaze kwerekanwa ndetse n’imyitozo bayigerereye kuko yatinze kuhagera.

    Na we yamaze kwerekanwa mu ikipe ye nshya, nyuma yo kwerekanwa yagize ati “intambwe nshya mu hazaza hanjye n’ikipe nshya AEL Limassol.”

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende yakiniye Rayon Sports na APR FC batandukanye 2021 yerekeza muri Maroc muri FAR Rabat yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Mangwende yerekanywe mu ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intambwe-nshya-mu-hazaza-hanjye-mangwende

  • Rusine yatomagije umukunzi we nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, Rusine Patrick yabwiye umukunzi we Iryn Uwase Nizra ko buri uko umutima utera amutekereza.

    Ni nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles akamusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

    Ejo hashize ku wa Mbere, Rusine yasangije amafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yambika impeta ya Iryn, ubona bose bishimye.

    Aya mafoto ya Rusine yaherekejwe n’amagambo yuje imitoma yabwiraga umukunzi we wemeye kuzabana na we akaramata.

    Ati “uyu munsi ni icyemenyetso cy’intangiriro yo kubana ubuziraherezo. Buri uko umutima uteye nkuhitamo. Ubuziraherezo bw’ibyishimo, urukundo n’ibyiza bidashira. Sinjye uzarota maranye na we ibihe byose nkukunda. Ubu n’iteka ryose.”

    Rusine na Iryn bakaba bamaze igihe bakundana nubwo urukundo rwa bo barugize ibanga, amakuru avuga ko aba bombi bibarutse mu minsi ishize, banitegura gukora ubukwe vuba.

    Rusine yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rusine-yatomagije-umukunzi-we-nyuma-yo-kumwambika-impeta-ya-fiancailles

  • Kasuku Breakfast 13/08/2024 Abasirikare ba FARDC na Wazalendo bafatiwe mu mukwabo wabaye i Goma #rwanda #RwOT

    13 Kanama: Ibyaranze mu Mateka

    Abavutse:

    1. Fidel Castro (1926-2016)
      • Ku itariki ya 13 Kanama 1926, mu gihugu cya Cuba, Fidel Castro yavutse. Yabaye umuyobozi w'ingenzi mu mateka y'isi, ashinze guverinoma ya gikomunisiti muri Cuba nyuma y'intambara ya revolisiyo. Castro yayoboye igihugu kuva mu 1959 kugeza mu 2008, akaba azwi cyane ku ruhare rwe mu ntambara y'ubutita no ku bikorwa byo guhangana n'ibihugu by'iburengerazuba.
    2. Alfred Hitchcock (1899-1980)
      • Alfred Hitchcock, umwanditsi w'ama-filime akaba n'umuyobozi ukomeye mu by'ubugeni, yavutse ku itariki ya 13 Kanama 1899. Azwi cyane kubera amafilime ye akomeye nka 'Psycho,' 'Vertigo,' na 'Rear Window,' akaba ari umwe mu banyabugeni bafite uruhare rukomeye mu buryo amafilime y'ubwoba n'ibindi bintu by'ubugeni bikoreshwa mu gihe cya none.
    3. John Logie Baird (1888-1946)
      • John Logie Baird, umuvumbuzi w'ikoranabuhanga rya televiziyo, yavutse ku itariki ya 13 Kanama 1888. Yavumbuye uburyo bwo kohereza amashusho mu buryo bwa televiziyo ya mbere ku isi, akaba ari umunyabumenyi ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry'ikoranabuhanga rya televiziyo.

    Abitabye Imana:

    1. Florence Nightingale (1820-1910)
      • Florence Nightingale, umubyeyi w'akabati k'umuriro, yitabye Imana ku itariki ya 13 Kanama 1910. Yari umuvuzi ukomeye mu gihe cy'intambara ya Abasivile muri Amerika, akaba yarashatse uburyo bwo guteza imbere serivisi z'ubuvuzi ndetse no gushyiraho amategeko y'ubuvuzi.
    2. H.G. Wells (1866-1946)
      • H.G. Wells, umwanditsi w'ibitabo by'ubuhanga mu binyabumenyi, yitabye Imana ku itariki ya 13 Kanama 1946. Yamenyekanye cyane kubera ibitabo bye nka 'The War of the Worlds' na 'The Time Machine,' bikaba bimwe mu byibasiye iterambere ry'ibitekerezo by'ubuhanga mu binyabumenyi.
    3. Mickey Mantle (1931-1995)
      • Mickey Mantle, umukinnyi w'icyamamare mu mupira wa Baseball, yitabye Imana ku itariki ya 13 Kanama 1995. Mantle yamenyekanye cyane kubera uruhare rwe mu ikipe ya New York Yankees, akaba yarafashije ikipe gutsindira imidari myinshi muri Major League Baseball.

    Mu Rwanda:

    1. Ibyaranze mu mateka y'u Rwanda:
      • Nubwo hari ibihugu byinshi byagiye byandikwa ku itariki ya 13 Kanama, mu Rwanda hari ibikorwa byihariye byagiye biba kuri iyi tariki ariko biri mu buryo bwihariye. Ntabwo hari amakuru amenyerewe cyane ku byaranze Rwanda kuri uyu munsi mu mateka yacyo.

    Amakuru Ashyushye:

    • Abasirikare ba FARDC na Wazalendo bafatiwe mu mukwabo wabaye i Goma

    Ni mu mujyi wa Goma
    hafatiwe abantu 9 bivugwa ko ari abagizi banabi aho bahise batabwa muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano, ubwo harimo hakorwa umukwabo wiswe 'safisha.'

    Abatawe muri yombi bamuritswe ubuyobozi bw'uy'umujyi wa Goma uzwi nk'umurwa mukuru w'i Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Nk'uko byasobanuwe, aba batawe muri yombi bafatanwe n'imbunda zabo zirindwi zirimo izo mu bwoko bwa AK-47 ndetse zihita zishikirizwa akarere ka gisirikare ka 34.

    Muri aba batawe muri yombi, barimo abasirikare ba FARDC batanu, mu gihe abandi bane ari abo muri Wazalendo. Ibyaha bashinjwa ni ukugenda amajoro biba no guteza umutekano muke, n'ibindi byaha bikaze.

    Amakuru yatanzwe n'uru rwego rushinzwe umutekano i  Goma avuga ko aba bafashwe mu gihe barimo gutongana bapfa ibyo bari bibye mu gace kitwa i Rusayo ko muri teritware ya Nyiragongo.

    Byanavuzwe kandi ko aba Wazalendo bafashwe ko ari abo mu mutwe wa APCLS. Bashinjwa kwica n'umuturage aho bivugwa ko bamwiciye i Mugunga, usibye kuba barishe uwo muturage bashinjwa kandi no kwica umusirikare wo mu ngabo za SADC ukomoka mu gihugu cya Afrika y'Epfo.

    Bivugwa ko uwo musirikare wo mu butumwa bwa SADC wishwe na Wazalendo ko yishwe mu ijoro ryo ku itariki ya 19/07/2024.

    Umuyobozi w'umujyi wa Goma, komiseri Faustin Kamand Kapend, yijeje Abanye-goma ko serivisi ze zikomeje kuba maso kugira ngo zisenye imiyoborere yose y'abagizi ba nabi.

    Yagize ati: 'Akazi kacu ntigacika intege, twari hasi nta guhagarika umutima, twabonye umwanya wo gukora iperereza kandi Imana ishimwe n'amakuru meza dufite n'uko twasenye ku ruhande rumwe, agatsiko k'abagize umutwe wa satani, brigade ya 11 yo gukwirakwiza amasasu.'

    • Ingabo za Ukraine zikomeje gukora ibikomeye aho ziri kurwanira mu Burusiya

    Abasirikare ba Ukraine bamaze kugera mu birometro 30 uvuye mu gace ka Kursk ko mu Burusiya ako ziheruka kwigarurira, nk'uko byatangajwe n'abategetsi bo mu gihugu cy'u Burusiya.

    Ingabo za Ukraine zikomeje kuja imbere no kugaragaza ubushobozi bwa gisirikare, nyuma y'uko zifashe agace ka Kusker mu Burusiya agace gaherereyemo umupaka uhuza ibihugu byombi.

    Amakuru agahamya neza ko, iz'i ngabo za Ukraine zinjiye imbere mu gihugu cy'u Burusiya mu birometero 30 uvuye muri kariya gace ka Kursk.

    Umwe mu bategetsi bo muri Ukraine, yabwiye ibiro ntara makuru by'Abafaransa, AFP ko abasirikare babo babarirwa mu bihumbi barimo kurwana ku butaka bw'u Burusiya. Ibi kandi bikaba byari byatangajwe na bashinzwe kurinda imipaka ku ruhande rw'u Burusiya.

    Minisiteri y'ingabo z'u Burusiya yavuze ko aba basirikare babwo barwanye n'abasirikare ba Ukraine hafi y'ibyaro bya Tolpino na Obshchy Kolodez, mu gihe igitero cya Ukraine mu karere ka Kursk cyahagabwe ku wa Gatandatu tariki ya 10/08/2024.

    Umuvugizi wa minisitiri y'ububanyi n'amahamga y'u Burusiya Marie Zakharov yashinje Ukraine 'gutera ubwoba abaturage b'u Burusiya.'

    Volodymyr Zelensky, yemeye bwa mbere ko igisirikare cye kigaba igitero cyambukiranya imipaka mu karere ka Kursk mu Burengerazuba bw'u Burusiya.

    Yanabwiye kandi abaturage ba Ukraine bo mu mujyi wa Kyiv ko intwaro zikomeye, zirimo zirasa kure ndetse na za drone z'intambara zikomeje kubagabaho ibitero.

    Ati: 'Tunagabwaho ibitero bya misile, kandi buri gitero nk'icyo gikwiye igisubizo kiboneye.'

    The post Kasuku Breakfast 13/08/2024 Abasirikare ba FARDC na Wazalendo bafatiwe mu mukwabo wabaye i Goma appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kasuku-breakfast-13-08-2024-abasirikare-ba-fardc-na-wazalendo-bafatiwe-mu-mukwabo-wabaye-i-goma/

  • #rwanda #RwOT

    The post appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/1371-2/

  • Ibya mbere byayobowe na Meddy! Ibirori biber… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byiswe 'Sunset Cruise White Party' bizaba ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2024, kandi buri wese uzabyitabira asabwa kuba yambaye imyambaro y'ibara ry'umweru.

    Ni ibirori byitabirwa n'abantu bari hejuru y'imyaka 18 mu rwego rw'umutekano rw'ahantu bibera, no gufasha buri wese kwidagadura n'abo baba bajyanye.

    Bigaragara ko kwinjira ku muntu umwe ari ukwishyura amadorali 60, kandi amatike yatangiye kuboneka ku rubuga www.eventbrite.com 

    Dj Innox yavuze ko kuri iyi nshuro ibi birori bizabera ahitwa Naples nka hamwe mu hantu hari imigezi ifasha benshi gutemberera mu bwato.

    Yabwiye InyaRwanda, ko bishimiye uko ibi birori byagenze mu nshuro ebyiri zabanje ari nayo mpamvu biyemeje kongera kubitegura ku nshuro ya mbere.

    Ati 'Ibi birori ni ngaruka mwaka. Bwa mbere byabaye biyobowe na Meddy, ku nshuro ya kabiri biyoborwa na ba Dj batandukanye bo muri Amerika barimo abo mu Rwanda n’abo mu Burundi.”

    “Ni ibirori byitabirwa cyane, kuko abantu baba babikeneye kuko biba rimwe mu mwaka, kandi bikatabirwa ku rwego rwo hejuru.”

    Innox yavuze ko afite abafatanyabikorwa bakorana mu gutegura ibi birori, biri mu mpamvu zituma ubwitabire bw’abantu buzamuka uko bucyeye n’uko bwije.

    Dj Innox yavuze ko kuri iyi nshuro nabwo bazifashisha aba Dj mu kuyobora ibi birori barimo nka Dj Fab, Dj Jimmy Tabz ndetse na Dj Naomi.

    Kuri iyi nshuro bizabera ku mugezi wa 'Songo River Queen II' wubatse ku mugenzi wa Missisippi mu Mujyi wa Naples. Ni ubwato bufite uburebure bwa Metero 93 na metero 23 z'ubugari.

    Inyandiko zivuga kuri ubu bwato zigaragaza ko bufite ubushobozi bwo gutwara toni zirenga 100. Ibi bituma bifasha abagenzi be n'abandi baba bafite imyitwaro kubutembereramo mu bihe bitandukanye n'imiryango yabo bishimira ibihe. 

    Ubu bwato bwubatswe mu 1982, ndetse kuva icyo gihe ntiburatakaza umwimerere. Imibare igaragaza ko bushobora gutwara abantu barenga 350, kandi indege ishobora kubuparikaho.

    Bufite ubwirinzi bugezweho bijyanye no kurinda abantu izuba ndetse n'imvura. Bunafite ibice bibiri, harimo igice cyo hasi ndetse n'igice cyo hejuru.

    Ku rubuga rw'ubu bwato, bavuga ko bwakira ibihumbi by'abantu, kandi hakaberamo ibirori bitandukanye, ubukwe, inama, ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko, kuhatangiriza umushinga w'ubukwe, gutera ivi, kuhakorera ibirori byo gusoza amashuri ya Kaminuza n'ibindi binyuranye.

    Muri ubu bwato kandi harimo aho gufatira icyo kunywa no kurya, bituma nta muntu wemerewe kwitwaza ibyo kunywa byose. Kandi nta muntu uri munsi y'imyaka 21 y'amavuko wemerewe kunywa inzoga, kandi ugura inzoga asabwa kubanza gutanga indangamuntu ye. 

    Meddy yayoboye ibirori byabereye mu bwato ku nshuro ya mbere byahuje abanyarwanda n’abandi batuye muri Amerika

    Dj Innox [Ubanza ibumoso] yavuze ko bateguye ibi birori ku nshuro ya gatatu bitewe n’uburyo abantu babyitabira ku bwinshi

    Meddy yasabanye n’inshuti ze n’abandi bitabiriye ibi birori ku nshuro ya mbere

    Abitabira ibi birori bagomba kuba bambaye imyambaro y’ibara ry’umweru

    Ubwo byabaga ku nshuro ya kabiri mu 2023, ababyitabiriye basusurukijwe na ba Dj

    Dj Naomi uri mu bakobwa bari kwigaragaza cyane muri iki gihe mu kuvanga imiziki azasusurutsa abazitabira ibi birori

    Dj Fab ari mu bazasusurutsa abazitabira ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya Gatatu hagamijwe kwidagadura 

    Ubu bwato bufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 350, kandi haberamo ibirori binyuranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145837/ibya-mbere-byayobowe-na-meddy-ibirori-bibera-mu-bwato-byagarutse-mu-isura-nshya-amafoto-145837.html

  • Abagize P Square bararebana ay'ingwe – #rwanda #RwOT

    Aba basore bigeze guhangana cyane ku buryo byavuzwe ko banakozanyijeho, icyakora nyuma baza kwiyunga, benshi bakeka ko iby'uku kwiyunga biramba cyane ko aba basore bombi ari impanga.

    Icyakora ibi byari amavamuhira kuko aba basore bombi bongeye kurebana ay'ingwe, bagashinjanya ubugambanyi n'ibindi bigamije kubikirana imbehe.

    Byatangiye mu minsi ishize Paul Okoye (Rudeboy) avuga ko yagambaniwe na mugenzi we wamuhururije inzego za leta amushinja kwinjiza amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Gusa ubu buhemu Peter yakoreye impanga ye bushobora kuba buturuka ku gikomere yatewe na Paul, ngo kuko uyu mugabo yamuteye agahinda.

    Mu ibaruwa ndende Mr P yandikiye Rudeboy, yavuze ko ababajwe cyane no kuba mu biganiro byose agenda akora avuga ko ari we wagize uruhare rungana na 99% mu kwandika indirimbo n'ibindi bikorwa by'itsinda, akirengagiza imbaraga nawe yabishyiragamo.

    Yanditse agira ati “Muvandimwe wanjye nkunda Paul, nk'uko nabikubwiye inshuro nyinshi, ntabwo ndi mu ihangana nawe cyangwa undi uwo ari we wese, ariko ndi kubona utanga ibiganiro bitabarika aho uhora utesha agaciro imbaraga zanjye mu itsinda twembi twaremye kandi twubatse hamwe rwose warengereye.”

    Yongeyeho ati “Muvandimwe wanjye, muri twe nta muhanzi ufite impano irenze iy'abahanzi ku Isi, ariko wananiwe kumva ko Imana yaduhaye iyi mpano ndetse ikanaduha andi mahirwe yo kwitwara neza nyuma yo gutandukana. Ahubwo, wahisemo guhindura ubusa itsinda ry'umuziki ryahawe ibihembo kandi ryiza cyane muri Afurika.'

    Uyu muhanzi agaragaza ko ari we wagize uruhare runini mu ndirimbo nka 'Ejeajo' iri tsinda ryakoranye n'umuraperi T.I ndetse ko ari we wanayanditse ariko ababazwa no kubona umuvandimwe we ayitesha agaciro avuga ko ntacyo yagezeho.

    Muri iyi baruwa Peter yabwiye Rudeboy ko yakoze buri kimwe agamije kumwangisha abafana, ariko abona ibi atazabigeraho kuko abafana bazabangira rimwe kuko bose babatengushye.

    Mr P we avuga ko yamubereye umuvandimwe mwiza kuko iyo yajyaga mu biganiro yavugaga nk'itsinda ariko Rudeboy we yaba ari mu biganiro akavuga ibintu byose abyiyerekezaho wenyine, akagaragaza ko ari we wabikoze kabone n'ubwo babaga bari kumwe mu kiganiro.

    Iri tsinda ryanyuze benshi mu bakunzi b'umuziki wa Afurika, mu 2022 bari baherutse guhuriza hamwe bakorana indirimbo eshatu ndetse n'ibitaramo bizenguruka Isi nyuma yo gutandukana mu 2017.

    Umva 'Jaiye' indirimbo P Square baherutse guhuriramo

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagize-p-square-bararebana-ay-ingwe

  • Amb. Gen Nyamvumba yashyikirije Perezida Suluhu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024.

    Mu cyumweru gishize nibwo Amb. Gen Patrick Nyamvumba yari yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Mahmoud Thabit Kombo, kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Kagame, ni yo yagennye ko Nyamvumba aba Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, asimbura Fatou Harerimana.

    Muri Nyakanga 2024, Inteko Rusange ya Sena y'u Rwanda yemeje bidasubirwaho ko Gen Patrick Nyamvumba yujuje ibisabwa bituma yakora izi nshingano neza.

    Amb. Gen Nyamvumba yashyikirije Perezida Suluhu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

    Amb. Gen Nyamvumba yaganiriye na Perezida Suluhu

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Kagame, ni yo yagennye ko Nyamvumba aba Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-gen-nyamvumba-yashyikirije-perezida-suluhu-impapuro-zimwemerera