Author: webrwanda

  • Mwenda yafashwe n'ikiniga avuga ku gitutu cyashyizwe kuri Muhoozi kubera u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2018 kugera mu 2022, umubano w'u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi, Abanyarwanda bakoreraga i Kampala batangira gucunaguzwa, barafungwa, bakorerwa iyicarubozo ndetse bamwe bahasiga ubuzima, abandi imitungo yabo irangizwa.

    Byageze n'aho Uganda ifunga umupaka w'ibihugu byombi, ubuhahirane burahagarara. Gusa mu ntangiriro za 2022, Gen Muhoozi Kainerugaba yafashe iya mbere, yumvikanisha impande zombi, ibibazo bitangira kubonerwa umuti n'ubuhahirane bwongera kubaho.

    Mwenda yavuze ko igihe cyose Uganda n'u Rwanda byagiranye ubwumvikanye buke, Gen Muhoozi ngo ntiyakunze kwemeranya n'imyanzuro imwe n'imwe ya Guverinoma ya Uganda kuri icyo kibazo.

    Ngo yiyemeje gukemura ikibazo ahubwo akirebeye mu ndorerwamo ebyiri, iya mbere ari ukureba ku nyungu z'igihugu cye.

    Ati ' U Rwanda ni umufatanyabikorwa w'ingenzi wa Uganda. Birashoboka ko hari ibyo ibihugu byombi bitabona kimwe ariko mu buryo bwubaka. Aho tugana ni hamwe. Urwo ni rwo ruhande rwe rwa mbere.'

    Ikindi kintu cya kabiri, ngo ni uko Gen Muhoozi yemera ko Perezida Kagame ari umuntu wo kwizerwa, mukabana mu bihe byiza n'ibibi. Ubwo yari ageze kuri iyi ngingo, Mwenda yafashwe n'ikiniga.

    Ati 'Kagame ni umuntu wakwizera. Kandi Gen Muhoozi arabizi neza. Kandi ndatekereza ko ikintu cyatumye umubano usubira mu buryo ni uko kuri biriya by'isabukuru ye [isabukuru ya Muhoozi yabereye i Kigali], abantu bamwe mu nzego z'iperereza muri Uganda bari bari gukwizwa amakuru y'ibihuha ngo Kagame arashaka kwica Muhoozi, arashaka gukora ibi na biriya.'

    'Banditse raporo nyinshi baziha Muhoozi kugira ngo bamwigarurire afate urundi ruhande ku bijyanye na Kagame. Muhoozi ibyo yarabitsinze.'

    Muhoozi yagarutse ku mateka y'umubano w'u Rwanda na Uganda, avuga kuva mu 1998 kugera mu 2011, umubano n'ubundi wari umeze nabi. Muri iyo myaka, ingabo z'ibihugu byombi zagiye mu ntambara muri Congo i Kisangani inshuro eshatu.

    Mu 2011, yavuze ko we na Muhoozi baganiriye uko bakongera guhuza ibihugu byombi ndetse babasha kubigeraho kugera mu 2017 ubwo umubano wongeraga kuzamo igitotsi.

    Ati ' Ni umubano wagoranye.'

    Yavuze ko mu biganiro byinshi yagiye ajyamo byiga ku kibazo cya Uganda n'u Rwanda, ngo akenshi Uganda itagaragazaga ubushake bwo gukemura ikibazo. Ati 'Iyo ubwo bushake buza kuba buhari, ahari ibibazo byari gukemuka.'

    Kuri ubu, Mwenda yizera ko umubano uzarushaho kuba mwiza kubera ahanini uruhare rwa Gen Muhoozi cyane ko abona ko ari ingenzi ku karere muri rusange, ati 'kandi abishyizemo ingufu, ni yo mpamvu ari hano, ni yo mpamvu aza hano.'

    Andrew Mwenda (wegereye Perezida Kagame ibumoso), yakunze kuba hafi ya Gen Muhoozi Kainerugaba mu gushakira umuti ibibazo by’u Rwanda na Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mwenda-yafashwe-n-ikiniga-avuga-ku-gitutu-cyashyizwe-kuri-muhoozi-kubera-u

  • Papa Fransisiko Yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira Kuba Umwepiskopi wa Diyosezi #rwanda #RwOT

    Vatikani, 12 Kanama 2024 — Nyirubutungane Papa Fransisiko yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Butare, asimbura Myr Filipo Rukamba wari umaze imyaka myinshi ayobora iyi Diyosezi.

    Itangazwa ry'Ibyemezo Bikomeye

    Ku isaha ya Saa Sita, isaha y'i Kigali, ni bwo Vatikani yatangaje inkuru y'ingenzi y'itorwa rya Padiri Jean Bosco Ntagungira. Itangazo ryasohowe na Vatikani rigira riti: 'Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Myr Filipo Rukamba wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri Mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare.'

    Amavu n'Amavuko ya Padiri Ntagungira Jean Bosco

    Padiri Jean Bosco Ntagungira yavukiye i Kigali tariki ya 3 Mata 1964. Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Ndera mu Mujyi wa Kigali, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, Iya Kabgayi n'Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

    Tariki ya 1 Kanama 1993, Padiri Ntagungira yahawe isakaramentu ry'ubupadiri. Nyuma yo guhabwa ubupadiri, yahise aba umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera hagati y'umwaka wa 1993 na 1994. Nyuma yaho, hagati ya 1994 na 2001, yagiye gukomeza amasomo i Roma, aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga mu mategeko ya Kiliziya Gatolika.

    Imirimo Yakoze n'Ubufatanye mu Iyogezabutumwa

    Nyuma yo kuva i Roma, mu mwaka wa 2001-2002, Padiri Ntagungira yabaye Umunyamabanga w'Arikidiyosezi ya Kigali, anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n'umubano n'andi madini. Kandi kuva mu 2002 kugeza mu 2019, yabaye umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera, aho yagaragaje ubushobozi mu iyogezabutumwa no gucunga ibikorwa byayo.

    Kuva mu 2019, Padiri Ntagungira Jean Bosco yari Padiri Mukuru wa Paruwasi Remera, inshingano yafatanyaga no gukomeza kwita ku iterambere rya paruwasi ndetse no gukomeza gukorana n'abayoboke mu buryo bwuzuye.

    Umwepiskopi Mushya wa Diyosezi ya Butare

    Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa gatatu wa Diyosezi ya Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Myr Filipo Rukamba. Abakirisitu ba Diyosezi ya Butare bamwitezeho byinshi mu gukomeza guteza imbere ibikorwa by'iyogezabutumwa, uburezi, ndetse no gukomeza umurage wa diyosezi wari uyobowe na Myr Filipo Rukamba.

    Ubushishozi n'Ubufatanye n'Abayoboke

    Ubwepiskopi bushya bwa Padiri Ntagungira Jean Bosco buje mu gihe Diyosezi ya Butare ikomeje gukura mu bukirisitu no guteza imbere ibikorwa by'iyogezabutumwa. Abakirisitu n'abayobozi b'iyi diyosezi bamwitezeho gukomeza guhuza abakirisitu no kubafasha gukura mu kwemera n'ukwiyubaka mu mibereho myiza.

    Padiri Ntagungira azahabwa inshingano z'ubwepiskopi mu muhango uteganyijwe mu minsi iri imbere, aho abakirisitu bazaba bafite amahirwe yo gutangira urugendo rushya rw'ubutumwa n'uyobozi bushya muri Diyosezi ya Butare.

    The post Papa Fransisiko Yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira Kuba Umwepiskopi wa Diyosezi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/papa-fransisiko-yatoreye-padiri-jean-bosco-ntagungira-kuba-umwepiskopi-wa-diyosezi/

  • MU MAFOTO 300: Twinjirane mu Irahira rya Pere… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ubera muri Stade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 birenga byicaye neza.

    Witabiriwe n'abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Abaperezida bitabiriye uyu muhango ni Perezida w'Inzibacyuho wa Gabon, Brice Oligui Nguema; Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan; Perezida wa Kenya, William Ruto; Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa; Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan; Perezida w’Inzibacyuho wa Guinee Conakry, Lt Gen Mamady Doumbouya; Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud;

    Perezida wa Angola, João Lourenço; Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló; Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh; Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo; Perezida w'Inzibacyuho wa Sudani, Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan; Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi; Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, Umwami Mswati wa Eswatini.

    Hari kandi Perezida wa Sudani y'Epfo akaba n'Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit; Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé; Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso; Perezida wa Madagascar, Andry Nirina Rajoelina; Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde.

    Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin. Mu ndahiro ye, Perezida Kagame yagize ati: “Njyewe, Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n'andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;

    Ko nzaharanira amahoro n'ubusugire bw'igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw'Abanyarwanda;ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n'amategeko, Imana ibimfashemo.'

    Nyuma yo kurahira yashyize umukono ku ndahiro, Dr Ntezilyayo Faustin ahita amushyikiriza ibirango by'igihugu, naho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga amushyikiriza ibirango bya gisirikare.

    Perezida Kagame yanakiriye indirimbo y'igihugu nka kimwe mu birango by'igihugu, iraririmbwa, nyuma abona gutambagira mu Ngabo n’Abapolisi bari mu masibo 12, bari biteguye gukora akarasisi, abaha uburenganzira berekana akarasisi bari bamaze igihe bategura.

    Perezida Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda mu 2000 ubwo yari amaze kugirirwa icyizere n'Inteko Ishinga Amategeko nyuma y'ukwegura kwa Pasiteri Bizimungu wari Perezida. Muri 2003 yatorewe kuyobora u Rwanda, muri 2010 no muri 2017 nabwo biba uko.

    Tariki 15 Nyakanga 2024 Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka 5 akaba yaratsinze ku majwi angana na 99.18%.

    Nyuma y’umuhango w’agatangaza wo kurahira kongera kuyobora u Rwanda, Perezida Kagame yakiriye ku meza abashyitsi bagendereye u Rwanda bakifatanya narwo muri ibi birori ndetse anagirana ibiganiro na bamwe mu bakuru b’Igihugu.

    Perezida Kagame hamwe n’Umufasha we Madamu Jeannette Kagame

    Perezida Kagame ubwo yageraga muri Stade Amahoro asuhuza abitabiriye uyu muhango

    Madamu Jeanette Kagame yari yakenyeye umushanana mwiza cyane

    Perezida Kagame asuhuza Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan

    Perezida Kagame asuhuza Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi

    Perezida Kagame asuhuza Visi Perezida wa Uganda, Jessica Rose Epel Alupo

    Perezida Kagame asuhuza Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde


    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin niwe warahije Perezida Kagame

    Perezida Kagame araharira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5

    Perezida Kagame ashyikiriza ibirango by’igihugu

    Perezida Kagame ashyira umukono ku Ndahiro

    Perezida Kagame atambagira mu Ngabo n’Abapolisi mbere yuko bakora akarasisi

    Perezida Kagame ageza ijambo ku bari muri Stade Amahoro

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe yakira abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Umuhango w’Irahira rya Perezida Kagame

    Umwami Mswati wa Eswatini ari kumwe na Madamu we

    Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit asuhuza abari muri Stade Amahoro

    Abagize umuryango wa Perezida Kagame mbere yuko basezera Abanyacyubahiro bitabiriye uyu muhango

    Umuryango wa Perezida Kagame usezerera kuri Perezida wa Ethiopia

    Perezida Kagame asezera Perezida wa Kenya, William Ruto

    Indege za Gisirikare zakoze akarasisi hejuru ya Stade Amahoro

    Ubwo imodoka yari itwaye Perezida Kagame yari igeze muri Stade Amahoro

    Umuhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda, Bwiza yeretswe urukundo rwinshi n’abari muri Stade Amahoro

    King James nawe yasusurukije abari muri Stade Amahoro mu irahira rya Perezida Kagame

    Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryasusuritsa abari muri Stade Amahoro

    Abapolisi mu karasisi karyoheye benshi mu Irahira rya Perezida Kagame

    Irahira rya Perezida Kagame ryitabiriwe n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye

    Stade Amahoro niyo yakiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame

    AMAFOTO: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145840/mu-mafoto-300-twinjirane-mu-irahira-rya-perezida-kagame-ryitabiriwe-nabaperezida-barenga-2-145840.html

  • Perezida Kagame yakiriye ‘ku meza’ Abakuru b… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu iri imbere mu birori bidasanzwe. Yarahiriye imbere y’Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro mu muhango witabiriwe n'abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro.

    Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin. Umukuru w'Igihugu yari agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame. Amaze kurahira yahawe ibirango by'igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry'Igihugu, Ikirangantego cy'Igihugu n'Inkota n'Ingabo.

    Mu ijambo rye, yijeje Abanyarwanda ko iterambere rizakomeza kandi ko bizagerwaho abaturage n'abayobozi bafatanyije. Ati 'Iyi manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze ibyo twifuza, tubigereho. Kuki se tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota, birashoboka, bizashoboka. Twabikora kandi tuzabikora.'

    Nyuma yaho, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro bitabiriye ibirori byo kurahira mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

    Perezida Kagame yashimiye abakuru b'Ibihugu n'aba za Guverinoma bifatanyije n'Abanyarwanda ku munsi w'ingenzi mu buzima na politiki by'Igihugu, avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na bo mu guharanira ahazaza heza ha Afurika.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko Umugabane wa Afurika wageze kuri byinshi ariko ushobora no kugera ku birenze ibyo abawutuye bakomeje gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo by’imbogamizi uyu mugabane ugihura nabyo.

    Perezida Kagame akomeje kugirana ibiganiro n'abakuru b'ibihugu bitabiriye umuhango w'irahira rye barimo William Ruto wa Kenya, Brice Oligui Nguema wa Gabon na Minisitiri w'Intebe wa Sénégal, aho baganiriye ku ngingo zirimo kongera ingufu mu bufatanye bw'ibihugu byombi.


    Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango w’irahira rye
    Muri uyu musangiro, abayobozi bagize umwanya uhagije wo kuganira

    Perezida Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145850/perezida-kagame-yakiriye-ku-meza-abakuru-bibihugu-nabandi-banyacyubahiro-bitabiriye-ibiror-145850.html

  • Rusine Patrick Yambitse Impeta Umukunzi We Iryn Uwase Nizra, Yitegura Gushinga Urugo #rwanda #RwOT

    Kigali, Rwanda — Umunyarwenya w'Umunyarwanda Rusine Patrick yamaze gufata intambwe ikomeye mu rukundo rwe n'umukunzi we, Iryn Uwase Nizra, aho yamwambitse impeta y'urukundo iganisha ku kubana nk'umugore n'umugabo.

    Urukundo Rwatangajwe mu Gashyantare 2024

    Rusine Patrick, uzwi mu ruhando rw'imyidagaduro nk'umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda, yatangiye gushyira ahabona urukundo rwe na Iryn Uwase Nizra muri Gashyantare 2024. Ni muri uko kwezi, ku munsi w'abakundana, tariki 14 Gashyantare 2024, ubwo Rusine yerekanye ku mugaragaro umukunzi we bwa mbere, ahishura ko yibereye mu munyenga w'urukundo.

    Rusine yafashe umwanya wo gushimangira iby'urukundo rwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyizeho ubutumwa bwuje amagambo asize umunyu, agira ati: 'By'umwihariko uyu munsi, ndizera ko wumva urukundo ngukunda, n'uburyo ndi umunyamahirwe kukugira mu buzima bwanjye. Umunsi mwiza w'abakundanye.'

    Rusine Patrick Yambitse Impeta Uwase Nizra

    Ku wa 12 Kanama 2024, Rusine Patrick yongeye gushimangira urukundo rwe ubwo yambikaga impeta y'urukundo Iryn Uwase Nizra. Amafoto y'iki gikorwa yaje aherekejwe n'ubutumwa bwuje ibyishimo, aho Rusine yagize ati: 'Uyu munsi usobanuye itangiriro rishya riganisha ku kubana iteka.'

    Yongeyeho amagambo akora ku mutima, agira ati: 'Hamwe no gutera kose k'umutima wanjye, naguhisemo. Ibi bisobanuye guseka, urukundo hamwe n'iterembere ryacu twembi ubuzima bwacu bwose.'

    Rusine yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko adashobora kwihanganira gukomeza gutegereza igihe cyo kubana na Nizra, avuga ati: 'Ndumva kwihangana bingora ngo tubane ngukunde bizira iherezo iteka kandi n'igihe cyose.'

    Rusine Patrick Mu Buzima bwa Gikunzi n'Ubw'Umwuga

    Rusine Patrick, uri mu banyarwenya b'inararibonye mu Rwanda, akomeje kugenda yigarurira imitima y'abakunda urwenya mu buryo bukomeye. Afite ubuhanga bwo gutera urwenya butuma yitabazwa mu birori bitandukanye, ibitaramo, ndetse no mu bindi bikorwa byo kwidagadura.

    Uyu musore aheruka kubwira inyaRwanda ko nta kintu cyiza kibaho nko kuba mu rukundo, ashimangira ko urukundo rwe na Iryn Uwase Nizra ruri mu nzira nziza, aho byitezwe ko bazakora ubukwe mu gihe cya vuba.

    Itegurwa ry'Ubukwe

    Patrick Yambitse Impeta Umukunzi
    Patrick Yambitse Impeta Umukunzi
    Patrick Yambitse Impeta Umukunzi
    Patrick Yambitse Impeta Umukunzi

    N'ubwo itariki nyakuri y'ubukwe itaratangazwa ku mugaragaro, abakunzi ba Rusine n'abakurikira iby'urwenya rwe bari kwitegura gushyigikira uyu munyarwenya mu rugendo rushya rw'ubuzima arimo gutangira. Biravugwa ko imyiteguro y'ubukwe iri kugenda neza, kandi ko Rusine na Nizra bateganya gukora ubukwe bw'ikirenga, buzaba ikimenyetso cy'urukundo rwabo rwaranze igihe kinini.

    The post Rusine Patrick Yambitse Impeta Umukunzi We Iryn Uwase Nizra, Yitegura Gushinga Urugo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/rusine-patrick-yambitse-impeta-umukunzi-we-iryn-uwase-nizra-yitegura-gushinga-urugo/

  • Nyuma Yo Kurahirira Kuyobora ABanyarwanda Imyaka 5, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Yagiranye Ibiganiro n'Abayobozi Bakuru #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Nyuma Yo Kurahirira Kuyobora u Rwanda, Yibannze ku Iterambere ry'Igihugu n'Ubwiyunge bwa Afurika Mu Biganiro Yagiranye n'Abayobozi Bakuru.

    Kigali, Rwanda — Nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'abanyacyubahiro batandukanye, mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.

    Mu birori by'amateka, Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu, yizeza Abanyarwanda gukomeza inzira y'iterambere. Uyu muhango wabereye imbere y'Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro, witabiriwe n'abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko Zishinga Amategeko babiri, abayobozi batanu b'imiryango mpuzamahanga, abakuru b'ibihugu batatu babayeho mbere, n'abandi banyacyubahiro.

    Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, aho yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame. Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yashyikirijwe ibirango by'igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry'Igihugu, Ikirangantego cy'Igihugu, Inkota n'Ingabo.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko iterambere rizakomeza, yongeraho ko ibi bizagerwaho binyuze mu bufatanye bw'abaturage n'abayobozi. Yagize ati: 'Iyi manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze ibyo twifuza, tubigereho. Kuki se tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari inzozi, birashoboka, kandi bizagerwaho. Tuzabigeraho dufatanyije.'

    Nyuma y'umuhango wo kurahira, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro mu birori byabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.

    Perezida Kagame yashimiye abakuru b'ibihugu na ba Minisitiri b'Intebe bifatanyije n'Abanyarwanda kuri uyu munsi w'ingenzi mu buzima bwa politiki bw'igihugu, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na bo mu guharanira ahazaza heza ha Afurika. Yavuze ko umugabane wa Afurika wageze kuri byinshi, kandi ushobora kugera no ku birenze ibyo nibakomeza gukorera hamwe, bashakira ibisubizo imbere mu bibazo by'uyu mugabane.

    Perezida Kagame kandi arakomeje kugirana ibiganiro n'abakuru b'ibihugu bitabiriye umuhango w'irahira rye, barimo Perezida William Ruto wa Kenya, Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon, na Minisitiri w'Intebe wa Sénégal, aho bigiye kongera ingufu mu bufatanye bw'ibihugu byabo.

    Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

    Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

    The post Nyuma Yo Kurahirira Kuyobora ABanyarwanda Imyaka 5, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Yagiranye Ibiganiro n'Abayobozi Bakuru appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/nyuma-yo-kurahirira-kuyobora-abanyarwanda-imyaka-5-nyakubahwa-perezida-paul-kagame-yagiranye-ibiganiro-nabayobozi-bakuru/

  • Umunyarwenya Rusine Patrick yambitse impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Iryn Uwase Nizra amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo bwa mbere Rusine yerekanye umukunzi we bamaze igihe bakundana.

    Kuri ubu Rusine akaba yamaze gushyira ivi asaba Iryn ko yazamubera umugore iminsi basigaje ku Isi bakayimarana undi aremera maze amuha ikiganza cy’ibumoso amwambika impeta ya fiançailles.

    Bivugwa ko kandi mu minsi ya vuba, Rusine Patrick umwe mu banyarwenya bagezweho na Iryn Uwase Nizra bazakora ubukwe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, gusa bakaba baririnze kubishyira ku karubanda kuko batifuzaga ko byajya mu itangazamakuru cyane.

    Andi makuru avuga ko uyu munyamakuru wa Kiss FM na Nizra mu minsi ishize baba baraguye umuryango aho bakiriye imfura ya bo.

    Rusine Patrick yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we

    Undi yamuhaye ikiganza amwambika impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-rusine-patrick-yambitse-impeta-ya-fiancailles-amafoto

  • Miss Jojo yavuze ko yagiye mu muziki yikinira #rwanda #RwOT

    Uwineza Iman Josiane wamamaye mu muziki nka Miss Jojo, yatangaje ko yinjiye mu muziki atagamije kwamamara ahubwo ko yashakaga gutanga ubutumwa anakomoza n’icyatumye areka umuziki.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Versus’ cyo kuri Televiziyo Rwanda, cyagarutse ku rugendo rwe rwa muzika n’imishinga afite imbere by’umwihariko ijyanye no kwita ku burenganzira bw’umukobwa.

    Miss Jojo yamamaye mu ndirimbo zabiciye mu myaka yashize, zifatwa nk’izaranze impinduka z’umuziki Nyarwanda nka ‘Mbwira Yego’, ‘Beretirida’, ‘Tukabyine’ yakoranye na Rafiki, ‘Siwezi’ yakoranye na DNG wo muri Kenya n’izindi.

    Imyaka ibaye icumi uyu muhanzikazi ahagaritse umuziki ndetse ahamya ko yishimira ahahise he nk’umuhanzi. Miss Jojo kandi avuga ko atangira umuziki atari agamije kwamama ahubwo ari ubutumwa yashakaga gutanga.

    Ati 'Ahahise hanjye ndahishimira. Numva narakoze icyo nashakaga, njye ntangira kuririmba sinari umuntu ukunda kwamamara. Nashakaga gutanga ubutumwa.”

    Miss Jojo avuga ku cyatumye ahagariga umuziki yatangaje ko igihe cyageze akumva ubutumwa yagombaga gutanga yarabutanze agahitamo gukora ibindi.

    Ati “Igihe cyarageze numva ubutumwa nagombaga gutanga narabutanze, numva hari urundi rwego rwisumbuye nshaka kubaho. Narakuze, ndi umubyeyi, mfite akandi kazi nkora.”

    Ubu Miss Jojo yerekeje amaso ku gufasha abangavu binyuze mu muryango utari uwa Leta yatangije yise 'Igikari’.

    Ati 'Umwana w’umukobwa akeneye umuntu umuganiriza mu rurimi yumva. Abato bafite amakuru y’ubwoko bwose. Akazi kacu ni ukubafasha gutoranya ameza mu yo bafite.”

    Miss Jojo yavuze ko yatangiye umuziki yikinira atagamije kwamamara

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-jojo-yavuze-ko-yagiye-mu-muziki-yikinira

  • Rusizi: Umusore w'imyaka 30 yasanzwe ku muhanda yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama ku wa 12 Kanama 2024.

    Mu masaha ya mu gitondo ni bwo umuyobozi w'umudugudu yahamagawe n'umuturage avuga ko abonye umurambo ku muhanda wa kaburimbo Bugarama-Cimerwa, na we ahita abimenyesha ubuyobozi bumukuriye.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo na RIB na Polisi basanga ari umusore witwa Hakizimana wakubiswe ikintu mu mutwe.

    Ati 'Umurambo uracyari aho byabereye urwego rubishinzwe ruracyari gukusanya ibimenyetso byazifashishwa mu bushinjacyaha. Nibarangiza baratubwira niba ari ngombwa ko umurambo woherezwa ku bitaro gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa'.

    Nyakwigendera Hakizimana ni umusore usanzwe uzwiho imyitwarire itari myiza kuko mu myaka itatu ishize yari amaze kujyanwa mu kigo cy'inzererezi inshuro enye kubera gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n'urugomo.

    Uyu musore yigeze no gukatirwa n'inkiko nyuma y'uko yari yafatanywe ibiyobyabwenge.

    Gitifu Nsengiyumva yahumurije abaturage ababwira ko badakwiye gukuka umutima kuko nubwo iki kibazo cyabaye muri rusange umutekano mu Bugarama wifashe neza.

    Ati 'Ikindi dusaba abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe no kurangwa n'imyitwarire myiza kuko iyo umuntu ari umujura nka kuriya aba afite irindi tsinda bafatanya kwiba, bashobora no gushwana bapfuye ibyo bibye bakaba bamuvutsa ubuzima'.

    Nyakwigendera Hakizimana avuka mu mudugudu wa Muramba, Akagari ka Ryankana, ariko yabaga kwa nyirakuru mu Mudugudu wa Isangano, Akagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umusore-w-imyaka-30-yasanzwe-ku-muhanda-yapfuye

  • Intumbero ya Ambasaderi wungirije w'u Bwongereza mu Rwanda mushya – #rwanda #RwOT

    Jennifer Stockill yatangiye izo nshingano ku wa 1 Nyakanga 2024.

    Mu butumwa bwatangajwe ku mbugankoranyambaga za Ambasade y'u Bwongereza mu Rwanda, Jennifer Stockill yashimangiye ko arajwe inshinga no guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.

    Yagize ati 'Muraho, nitwa Jennifer Stockill, ni njyewe Ambasaderi wungirije w'u Bwongereza mu Rwanda mushya. Ndajwe inshinga no guteza imbere umubano hagati y'u Rwanda n'u Bwongerezi.'

    Uretse ibirebana n'inshingano ashyize imbere yagaragaje na bimwe mu byo akunda mu buzima bwe bwa buri munsi, yemeza ko ari umuntu ukunda kunywa ikawa, agakunda kurya urusenda no gutemberera ku biyaga.

    Ati 'Ndizera ko nzakunda u Rwanda.'

    Mu 2012 nibwo Jennifer Stockill yatangiye inshingano ze mu biro bishinzwe ububanyi n'amahanga, Commonwealth n'iterambere aho mu nshingano ze yakunze kwibanda ku Burasirazuba bwo hagati ndetse n'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Yabaye umuyobozi w'itsinda rishinzwe ibikorwa by'ubutabazi muri Ethiopia kuva mu 2021 kugeza u 2024. Yabaye kandi Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru wa Banki y'Isi na IMF kuva mu 2017 kugera mu 2020 ndetse aba n'umuhuzabikorwa by'u Bwongereza mu Burundi mu 2016-2017.

    Afite impamyabumenyi zitandukanye yakuye muri Kaminuza zinyuranye zo mu Bwongereza zirimo iya Oxford, iya Cambridge ndetse na College of Europe.

    Mu nshingano ze mu Rwanda, azakorana na Ambasaderi mushya w'iki gihugu Alison Heather Thorpe wasimbuye Omar Daair.

    Thorpe na we yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y'u Bwongereza kuva muri Kanama 1998, ubwo yarangizaga amasomo ya dipolomasi muri Kaminuza ya Westminster.

    U Rwanda n'u Bwongereza bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye nk'uburezi, ubuhinzi n'ubworozi, iterambere n'ibindi binyuranye.

    Please welcome Jennifer Stockill who is the new British Deputy High Commissioner to Rwanda since 1st July 2024.

    She brings her vast experience as a senior diplomat and looks forward to strengthened relations between the #UK and #Rwanda. #GoFarGoTogether pic.twitter.com/rDbc7lBpbE

    — UK in Rwanda 🇬🇧🇷🇼🇧🇮 (@UKinRwanda) August 12, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumbero-ya-ambasaderi-wungirije-w-u-bwongereza-mu-rwanda-mushya