Author: webrwanda

  • Miliyari hafi 358 Frw zigiye kwifashishwa mu kurandura igwingira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Igwingira ry'abana cyane cyane abatarengeje imyaka itanu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego zitandukanye zita ku buzima bw'umwana.

    Mu 2020, ku Isi habarurwaga abana barenga miliyoni 149 bafite ikibazo cy'igwingira, muri bo abarenga 40% baherereye muri Afurika.

    Imibare y'ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n'ubuzima bw'abaturage mu Rwanda, RDHS, bwa 2020 igaragaza ko igipimo cy'igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.

    Kuva icyo gihe hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gufasha ababyeyi batwite n'abonsa kubona amafunguro arimo intungamubiri zihagije ku mwana, na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itangira kubahirizwa kuva mu mashuri y'incuke kugeza mu yisumbuye.

    Raporo ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igamije gufasha umuturage gusobanukirwa ingengo y'imari, igaragaza ko amafaranga yagenewe guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana yiyongereye mu mwaka wa 2024/2025.

    Iti 'Amafaranga yashyizwe ku bikorwa bigamije kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bari munsi y'imyaka itanu, yiyongereyeho agera kuri miliyari 1.8 Frw, ava kuri miliyari 355.4 yari mu ngengo y'imari ya 2023/2024, agera kuri miliyari 357.8 Frw.'

    Nubwo aya mafaranga yiyongereye, ijanisha ry'ayashowe muri ibi bikorwa ugereranyije n'ingengo y'imari yose ryavuye kuri 7% ryariho mu mwaka ushize rigera kuri 6%, bitewe n'uko ingengo y'imari y'u Rwanda ya 2024/2025 yiyongereyeho 12% ugereranyije n'iy'umwaka wabanje.

    Kugeza ubu hari gahunda yatangijwe na Leta yo kugaburira buri mwana ufite kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri igi rya buri munsi kandi aho ikorwa neza bitanga umusaruro mu mikurire yabo.

    Hanashyirwa imbaraga muri gahunda y'ingo mbonezamikurire ifasha kwita ku buzima bw'umwana agahabwa serivisi zirimo gukangura ubwonko bakina, basomerwa ibitabo, bahabwa amafunguro n'ibinyobwa, bagakorerwa isuku mu gihe umubyeyi yagiye mu mirimo.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ku mwaka havuka abana barenga ibihumbi 350, na ho umugore w'umunyarwandakazi ashobora gucura abyaye abana bari hagati ya batatu na bane.

    Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n'ibibazo bijyanye n'igwingira ry'abana.

    Ingo mbonezamikurire mu gihugu hose zigeze ku bihumbi 31.482, muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z'abantu.

    Ikibazo cy’igwingira mu bana cyarahagurukiwe, ndetse imibare igenda igabanyuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-hafi-358-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-kurandura-igwingira-mu-rwanda

  • APR FC yatsindiwe muri Tanzania na Azam FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yatangiye urugendo rwo rwa CAF Champions League 2024 itsindirwa na Azam FC muri Tanzania 1-0.

    Uyu munsi ni bwo APR FC yatangiye urugendo rwa CAF Champions League aho yari yasuye Azam FC kuri Azam Complex i Dar es Salaam muri Tanzania, ni mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere.

    Umutoza Darko Nović yari yahisemo gukora zimwe mu mpinduka ugereranyije na 11 yari imaze iminsi abanzamo.

    Rutahizamu Victor Mbaoma ntabwo yari yabanjemo ashyiramo Mamadou Sy, Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan na bo umwanya wa bo wari wagiyemo Lamine Bah na Richmond Lamptey.

    Azam FC nk’ikipe iri iwabo, yatangiye umukino ubona ishaka igitego ariko ubwugarizi bwa APR FC bubyitwaramo neza.

    Ku munota wa 12 APR FC yabonye amahirwe akomeye ku mupira wazamukanywe na Ruboneka Bosco akawuha Lamine Bah awucomekera Richmond Lamptey ateye mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 22 Richmond Lamptey yongeye kugerageza ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu arawufata.

    Guhera ku munota wa 25, Azam FC yihariye umupira ubona ihererekanya neza ariko kumenera mu bwugarizi bwa APR FC biranga.

    APR FC wabonaga yari yananiwe gushyira hasi umupira ngo ikine, yarwanaga n’uko buri mupira babonye uva imbere y’izamu rya bo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Dushimimana Olivier aha umwanya Niyibizi Ramadhan.

    Ku munota wa 54, Tiesse yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila arawufata.

    APR FC yaje gutsindwa igitego ku munota wa 57 gitsinzwe na Jhonier Blanco kuri penaliti itavuzweho rumwe.

    Ni ku ikosa Niyomugabo Claude umusifuzi yavuze ko yakoreye Feisal Salum. Gusa ku mashusho bigaragara ko atigeze amukoraho ndetse hari n’inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Ku munota wa 69, APR FC yakoze impinduka 2, Richmond Lamptey na Mamadou Sy bavuyemo hinjiramo Victor Mbaoma na Godwin Odibo. Ni nako ku munota wa 73 Ruboneka Bosco yasimbuwe na Taddeo Lwanga.

    APR FC yagerageje gushaka igitego biranga. Ku munota wa 82, Aliou Souane yagiye mu kibuga asimbura Lamine Bah wagize ikibazo cy’imvune. Umukino warangiye ari 1-0.

    Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha tariki ya 24 Kanama 2024 i Kigali mu Rwanda

    Bishimira igitego cya Blanco

    Mamadou Sy yagerageje ariko biranga

    Lamine Bah ahanganye na Fei Toto

    Niyigena Clement yari ahagaze neza mu bwugarizi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsindiwe-muri-tanzania-na-azam-fc-amafoto

  • Umugore wa Mugisha uyobora RMC yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    RMC yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kanama 2024, ibinyujije kuri X, igaragaza ko yifatanyije n'abanyamakuru muri rusange, rwihanganisha umuryango wa Mugisha.

    RMC iti 'Dufatanyije n'abo mu mwuga w'Itangazamakuru mu Rwanda, twihanganishije umuryango wa Mugisha Emmanuel wabuze umugore we. Imana imuhe iruhuko ridashira.'

    IGIHE yamenye ko umugore wa Mugisha yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu 18 Kanama 2023, azize uburwayi yari amaranye imyaka irenga itandatu. Amusigiye umwana umwe w'umuhungu.

    Umuyobozi Mukuru wa RMC akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), Barore Cléophas yabwiye IGIHE ko uwitabye Imana yaguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

    Ati 'Aho umuntu akorera na ho haba ari umuryango, twamuhaye ubutumwa bwo kumwihanganisha ndetse twifatanyije n'Umuryango wa Mugisha muri ibi bihe bitoroshye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko igisigaye 'ni ukureba uko twatabara tugaherekeza uwatuvuyemo. Ubundi tugashyigikira umuryango na cyane ko hari ibiteganywa n'amategeko by'aho umuntu akorera. Tuzabireba hanyuma tumutabare.'

    RMC Mugisha abereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yatangijwe mu 2013 ihabwa inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry'amahame agenga umwuga w'Itangazamakuru no kurengera inyungu rusange z'abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel yapfushije umugore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugore-wa-mugisha-uyobora-rmc-yitabye-imana

  • DJ Crush yashyize umucyo ku byavuzwe hagati y… – #rwanda #RwOT

    Impera za 2023 n'intangiriro za 2024 ni bwo izina DJ Crush ryatangiye kugarukwaho cyane nk'umuvanzi mushya winjiye mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Gusa gutangira uyu mwuga byatangiye kumuzamo acyiga mu mashuri yisumbuye, ayasoje ni bwo yabihaye umwanya cyane.

    Mu gihe gito amaze ubu yamaze kubona aho gukorera aho akora mu kiganiro cya RTV Moto Moto kuri televiziyo Rwanda kimwe no kuri Magic FM mu kiganiro bita Magic Drive.

    Anagenda yiyambazwa mu birori n'ibitaramo bitandukanye.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Dj Crush yahakanye amakuru yavuzweho ko yaba afitanye umubano wihariye na Element.

    Ati'Ariya makuru ashingiye ku bihuha, simbizi niba na we yarabibonye ariko ndahamya ko yabibonye kuko ibintu bisebanya se wabura kubibona ute.'

    Ku birebana no kuba yaba ubu asigaye abarizwa muri 1:55AM, yavuze ko kugeza ubu ntabihari, agaruka ku babonye mu minsi ishize acurangira Bruce Melodie bakabyitiranya.

    Ati'Akazi nagahawe na Kate Bashabe ntabwo ari Bruce Melodie, nari nagiye kuhacuranga bihurirana n’uko Bruce Melodie na we yaje nkamucurangira.'

    Agaragaza ko amakuru yo kwinjira muri iyi nzu itunganya ikanareberera inyungu z'abahanzi atariyo.

    Uyu mukobwa yacurangiye abitabiriye igitaramo cyabereye Camp Kigali cyitwa The Keza Camp Out Edition 1 cyaririmbyemo Sheebah Karungi bamaze iminsi bajyana mu biganiro mu itangazamakuru.

    Yavuze ko hari icyo yigiye kuri Sheebah, DJ Crush ati'Namwigiyeho kwigirira icyizere gutinyuka ibintu byose kandi no kumenya kubana n'abantu.'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ CRUSH

    “>

    DJ Crush yanyuzwe no guhura na Sheebah Karungi ndetse agaragaza ko hari ibyo mu minsi bamaranye yamwigiyehoDJ Crush yavuze ko Kate Bashabe agira kwicisha bugufi no kwita ku bantu

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146019/dj-crush-yashyize-umucyo-ku-byavuzwe-hagati-ye-na-element-anakomoza-ko-byo-kwinjira-muri-1-146019.html

  • Byagenze bite ngo Ya Ntare, umurinzi wa The B… – #rwanda #RwOT

    Yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ahagana saa sita z’amanywa zo ku wa Kabiri tariki 12 Kanama 2024.

    Ariko yari yatangiye gukorwaho iperereza na RIB ku wa Gatanu tariki 8 Kanama 2024, bihurirana n’uko yari yagize ibyago apfusha Mukuru wa Se ku Gisenyi ajya ku kiriyo.

    Yagarutse i Kigali, ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, ari nabwo yahise afatwa na RIB atangira gukorwaho iperereza ku kirego cy’umukobwa wavugaga ko yamusambanyije.

    Nyuma y’iminsi itanu yari ishize afunze, iperereza ryagaragaje ko ari umwere baramurekura.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ya Ntare yavuze ko icyumweru gishize yagowe no kwakira urupfu rwa Mukuru wa Se, arushaho gushenguka umutima ubwo yatangiraga kwitaba RIB.

    Abikubira mu ijambo rimwe akagira ati “Ibintu bimaze iminsi biri kumbaho ntabwo bibaho rwose. Nahuye n’ibibazo bikomeye cyane. Imyaku…”

    Byagenze gute? 

    Yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize yasohokanye n’umuhanzi w’inshuti ye, bahura n’umukobwa atari azi.

    Uwo mukobwa yarabegereye, asuhuza uwo muhanzi ndetse ‘nanjye aransuhuza’.

    Ariko bahitamo kwicara ahatandukanye n’aho uwo mukobwa yari yicaye.

    Mu gihe cyo gutaha, uwo mukobwa yaje kubasezera, maze uwo muhanzi abwira Ya Ntare gufata nimero z’uwo mukobwa kubera telephone ye yari yazimye.

    Ati “Uwo muhanzi yarambwiye ati fata nimero z’uwo mukobwa uzibike uzazimpa ejo. Ndabimukorera gutyo.”

    Uyu mukobwa ariko yasabye Ya Ntare kumuhamagara kugirango abone nimero ye. Undi arabikora.

    Uyu musore avuga ko kuva icyo gihe, uwo mukobwa yamuhagaye inshuro nyinshi kuri Telefone ‘ari kuntesha umutwe’.

    Ati “Akajya ampamagara ambwira ngo tubonane, urihe? Aho kumpamagara ambaza wa muhanzi ahubwo ari kuvugisha njyewe, kandi njyewe ntabwo mukeneye.”

    Yavuze ko ubwo yitabaga RIB yamenyeshejwe ko uyu mukobwa yabuze iwabo, kandi bashakishije muri Telefoni basanga Ya Ntare ariwe muntu bavuganaga cyane. Ati “Niko kuri RIB bambwiye ubwo bampamagara. Ngo barashakishije cyane basanga ni njyewe uvugana n’umukobwa cyane kandi baramubuze.”

    Ya Ntare avuga ko uriya mukobwa yatanze ikirego kuri RIB avuga ko “Njyewe naryamanye nawe, ngo afite imyaka 14.”

    Akomeza ati “Ubundi yandeze ibirego bibiri. Ngo namukuye iwabo, njya kumukodeshereza inzu, nkajya mugurira ‘stock’ y’ibintu byose mu nzu ngo narangiza nkajya mushuka nkamusambanya, mbese ni cyo kirego bari barikunshinja.”

    Yavuze ko RIB yafashe igihe cyo gukora iperereza baramfungura bambwiraga ko ‘basanze ndengana, barandekura’.

    Ya Ntare yavuze ko amaze iminsi anyura mu bihe bikomeye ku buryo yakuyemo ihungabana. Ati ‘Naziraga ubusa. Umukobwa ntazi, ndengana. Umukobwa ntazi aho aturuka, ntazi ngo ni kanaka, Ni uwahe. Ntazi iwabo. Ndababaye ku murima wanjye.”

    Ya Ntare yari amaze iminsi itanu afunze akurikiranyweho Umukobwa wavuze ko yamufashe ku ngufu

    Ya Ntare yavuze ko uriya mukobwa wamushinjaga kumufata ku ngufu batari basanzwe baziranyi

    Ya Ntare asanzwe ari umurinzi w’umuhanzi The Ben, ndetse bamaze igihe kinini bakorana 

    Faycal Ntawugayake amaze igihe kinini yiyeguriye umwuga wo gucunga umutekano w’abahanzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146021/byagenze-bite-ngo-ya-ntare-umurinzi-wa-the-ben-amare-iminsi-5-afunze-146021.html

  • Kubera ikibazo cy’abanyamahanga, Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu w’umunyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu Habineza Fils Francois wahoze mu ikipe ya Etoile De L'Est arerekeza mu ikipe ya Rayon Sports nta gihindutse.

    Uyu mukinnyi yari yaragiye mu igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (U.A.E) ariko ntabwo byakunze. Amakuru dukesha umunyamakuru Jean Luc wa B&B Kigali FM, yatangaje ko uyu musore na Musanze FC yamushakaga.

    Rayon Sports ifite abazamu b'abanyamahanga 2, cyari ikibazo ku mutoza Robertinho.

     

    Source : https://yegob.rw/kubera-ikibazo-babanyamahanga-rayon-sports-iri-mu-biganiro-bya-nyuma-numunyezamu-wumunyarwanda/

  • Miliyari 9Frw agiye kwifashishwa mu kugoboka imiryango itishoboye – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga azatangwa mu turere 25, hatarimo utwa Gakenke na Rwamagana n'utw'Umujyi wa Kigali.

    Inkunga y'ingoboka ihabwa ingo ziri mu bukene bukabije ku buryo zitakwibonera iby'ibanze nkenerwa mu buzima.

    Ni imiryango usangamo umuntu n'umwe ushoboye gukora, cyangwa urugo rufite umuntu umwe ushoboye gukora, ariko akaba afite inshingano zo kwita ku muntu urubarizwamo ufite ubumuga bukabije cyangwa uburwayi budakira butuma atabasha kwiyitaho atabonye ubimufasha.

    Uko kwiyitaho aba atabasha ni nko kwiyuhagira, kwigaburira, kujya mu bwiherero, n'ibindi.

    Ku rundi ruhande kandi abana bari munsi y'imyaka 18 cyangwa bayirengeje bakiri mu mashuri babarwa nk'abadashoboye gukora.

    Abagenerwabikorwa b'iyo gahunda yo gutanga inkunga y'ingoboka batoranywa binyuze mu nteko z'abaturage, hanyuma urutonde rwabo rukemezwa n'Inama Njyanama y'Umurenge.

    Icyakora ubuyobozi bw'umudugudu n'ubw'akagari ni bwo bunoza urutonde rw'abagenerwabikorwa kandi bukita ku mpinduka zishobora kuba ku mubare w'abagize urugo.

    Inkunga y'ingoboka ibarwa hagendewe ku mubare w'abagize urugo, aho urugizwe n'umuntu umwe rugenerwa 7500 Frw, urugizwe na babiri rugahabwa ibihumbi 12Frw, mu gihe urugizwe n'abantu batatu ruhabwa ibihumbi 15 Frw.

    Urugo rugizwe n'abantu bane ruhabwa ibihumbi 18 Frw, urugizwe n'abantu batanu rugahabwa 21 Frw, inkunga igatangwa buri kwezi mu gihe kitarenze iminsi 10 y'ukwezi gukurikira.

    Icyakora hari n'inkunga yʼingoboka igenerwa abagore batwite n'abana batarengeje imyaka ibiri babarizwa mu miryango ifite amikoro make.

    Muri Gashyantare 2024, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite ko imiryango 975 680 ibarizwa mu bukene ikeneye gufashwa.

    Yagaragaje ko hari gahunda zigenewe gukura abaturage mu bukene, ariko zikagera kuri bake bijyanye n'amikoro ahari.

    Nubwo ubukene bwavuye kuri 60,4% mu 2000 bukagera kuri 38,2% mu 2017, ubukabije bukava kuri 40% bukagera kuri 16% mu gihe nk'icyo, kugabanya ubukene biracyari imwe mu ntego z'icyerekezo cy'u Rwanda 2050.

    Hateganyijwe arenga miliyari 9 Frw yo kwifashisha muri gahunda yo kugoboka imiryango itishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asaga-miliyari-9frw-azahabwa-imiryango-itishoboye-mu-2024-2025

  • Guverinoma nshya iherutse gushyirwaho igiye kurahira – #rwanda #RwOT

    Guverinoma nshya yatangajwe ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024, igaragaramo abaminisitiri bashya batatu, barimo uw'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi na Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema. Abandi bari basanzwe muri Minisiteri bongeye guhabwa kuyobora.

    Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB kandi rwahawe umuyobozi mushya, Dr Doris Uwicyeza Picard wasimbuye Dr Usta Kayitesi.

    Guverinoma nshya yashyizweho nyuma y'iminsi ibiri Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente na we wari usubijwe kuri uwo mwanya arahiye ku wa 14 Kanama 2024.

    Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Intebe n'Abadepite, yavuze ko iyi manda y'imyaka itanu ari iyo kugabanya ibibazo, bibanda ku gukemura ibibazo abaturage bahur ana byo aho kubyongera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-nshya-iherutse-gushyirwaho-igiye-kurahira

  • Kaminuza 26 zigiye guhatana mu marushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo – #rwanda #RwOT

    Muri Mata 2024 ni bwo urwo rugaga rwatanze ibihembo ku banyeshuri ba kaminuza 11 bahize abandi muri ayo marushanwa.

    Kuri ubu abanyeshuri bazahatana ni abo muri Kaminuza y'u Rwanda mu mashami yayo ukuyemo iry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, CST no muri Kaminuza ya Kigali mu mashami yayo yose.

    Hazahatana kandi abanyeshuri bo muri East Africa University Rwanda amashami yayo yose, Catholic University Of Rwanda, Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Kibogora, Kaminuza ya Mount Kigali na Kepler College.

    Kaminuza zujuje ibisabwa kandi zirimo iy'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA), Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic mu mashami yayo yose, Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubugeni ya Byumba (UTAB), na Ines — Ruhengeri.

    Urugaga rw'abanditsi mu Rwanda rugaragaza ko kaminuza zizafasha abanyeshuri kwitabira zizahabwa ibihembo.

    Izitabiriye amarushanwa zose zizahabwa icyemezo cy'ishimwe, kaminuza yagize abanyeshuri benshi bitabiriye amarushanwa izahabwa umudali wa zahabu. Iyafashije abanyeshuri bayo kubona ibitabo bihagije bakoresha izahabwa umudali wa zahabu, icyemezo cy'ishimwe n'igikombe cya bronze.

    Iyafashije abanyeshuri guhugurwa uko bandika ibitabo, izahabwa umudali wa zahabu, igikombe cy'Umuringa naho kaminuza zizaza mu myanya itatu ya mbere zizahabwa icyemezo cy'ishimwe, umudali n'igikombe bya zahabu.

    Abanyeshuri biga muri kaminuza ziherereye mu Mujyi wa Kigali bazandika ku nsanganyamatsiko yiswe 'u Rwanda ingobyi iduhetse', abo mu zo mu Ntara y'Amajyaruguru bandike ku nsanganyamatsiko igaruka ku 'Bato batari gito'.

    Abanyeshuri bo mu Ntara y'Iburasirazuba bazandika ku nsanganyamatsiko ivuga ku 'ibiyobyabwenge umwanzi w'urubyiruko'.

    Abiga muri kaminuza zo mu Ntara y'Amajyepfo bazandika ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuco dusangiye uraturanga' abo mu Ntara y'Iburengerazuba bazandike ku yiswe 'Abanyarwanda twaribohoye'.

    Abazahatana bo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyepfo bazifashisha ibitabo birimo icyitwa Kagame Paul Imbarutso y'Ubudasa bw'u Rwanda, Hon. Dr Tito Rutaremara Inkotanyi, Umwari Ubureye u Rwanda, Rwanda and China na Gihanga Ngomijana.

    Abo mu Ntara y'Iburasirazuba bazasoma ibitabo birimo Kagame Paul Imbarutso y'Ubudasa bw'u Rwanda, Imbaraga z'Ubushishozi, Rwagataraka Umutware w'i Kinyaga, Rwanda and China na Afurika Dushaka.

    Mu Ntara y'Amajyaruguru bazasoma ibitabo birimo: Kagame Paul Imbarutso y'Ubudasa bw'u Rwanda, Urubyiruko Dufitanye Igihango, Imitekerereze ya Muntu, Home Grown Solution na Rwanda and China.

    Mu Ntara y'Uburengerazuba bazasoma ibitabo birimo: Kagame Paul Imbarutso y'Ubudasa bw'u Rwanda, Umuryango Uhamye, Dr. Sina Gerard Umuhangamirimo, We Are All Same Species na Rwanda And China.

    Guhera ku wa 01 Kanama 2024 kugeza ku wa 01 Werurwe 2025 abanyeshuri bazaba basoma ibitabo byatanzwe mu marushanwa ndetse banandike igitabo kimwe bahuriyeho kijyanye n'insanganyamatsiko bahawe, nkuko byatangajwe na Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda.

    Amarushanwa azatangira ku wa 02 Werurwe 2025 asozwe ku wa 20 Werurwe 2025, mu gihe umunsi mukuru wo guhemba indashyikirwa uteganyijwe ku wa 27 Werurwe 2025 ubere mu nyubako ya Intare Arena iherereye i Rusororo.

    Abo bari bitabiriye umuhango wo guhemba abahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo wabaye muri Mata 2024

    Mu muhango wo guhemba abahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo wabaye muri Mata 2024, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima ari mu bahanuye urubyiruko

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard ni umwe mu bagira uruhare runini mu gutegura amarushanwa agamije gukundisha abakiri bato kwandika no gusoma ibitabo

    Mutoni Clairia (wa gatandatu uhereye iburyo) wari wahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ahabwa igihembo cye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-26-zigiye-guhatanira-ibihembo-mu-marushanwa-yo-kwandika-no-gusoma

  • Ibyo wamenya ku bihugu 8 bikoraniye i Kigali mu ijonjora ry’Igikombe cy’Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Guhera ejo ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama kugeza ku wa 25 Kanama, mu Rwanda hazaba habera Ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball mu bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments).

    Imikino yose izabera muri Kigali Arena, hazaba hateraniye amatsinda 2, itsinda rya C rigizwe na; Hungary, Philippines, Brazil na Senegal ndetse n’itsinda D rigizwe n’u Rwanda, Argentina, Lebanon n’Ubwami bw’Abongereza.

    Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka kuri bimwe wamenya kuri ibi bihugu byose n’amahirwe bihabwa.

    Itsinda C

    Brazil

    Muri iri tsinda rya C, ikipe y’igihugu ya Brazil ni imwe mu makipe adahabwa amahirwe menshi yo kuba yakwitwara neza muri iri jonjora.

    Ni nyuma y’uko idafite bamwe mu bakinnyi ba yo nka Damaris Dantas wa Indiana Fever muri Amerika, Kamilla Cardoso wa Chicago Sky muri Amerika, Taina Paixao wa América Basquete Recife na Erika de Souza wasezeye mu ikipe y’igihugu.

    Umutoza Jose Neto umaze imyaka 6 atoza Brazil yatangiye kumenyereza ikiragano gishya, ni nyuma yo kubura mu mikino Olempike iheruka. Byitezwe ko izatanga akazi ariko ntizoroherwa.

    Philippines – nta bigwi

    Igihugu cya Philippines nubwo gifite bamwe mu bakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, ni cyo gihugu muri iri tsinda gisabwa kuzamuka umusozi.

    Kirimo kureba uburyo cyakwitabira bwa mbere igikombe cy’Isi, gusa kuba cyahigika ibihugu nka Hungary, Brazil na Senegal ntibyoroshye.

    Senegal ni iyo kwitega

    Ugendeye ku rutonde rwa FIBA, Senegal iri ku mwanya wa 3 muri Afurika, ifite inyota ikomeye yo kugaruka mu gikombe cy’Isi iherukamo 2018.

    Ibi bigaragararira no kuba barahaye akazi umutoza Coach Otis Hughley, uyu ni we wahesheje mukeba wa bo Nigeria igikombe cy’Afurika cya 2019 na 2021.

    Bamwe mu bakinnyi bo kwitondera ba Senegal ni nka Ndioma Kane wa Zamora muri Spain na Sabou Gueye ukina muri Mexico.

    Hungary ni yo ihabwa amahirwe

    Hungary ije mu Rwanda imeze nk’intare yakomeretse, ni nyuma yo kunanirwa kwegukana Imikino Olempike iheruka kubera i Paris mu Bufaransa.

    Iyi kipe izanye umujinya, byibuze abakinnyi 8 muri 12 bakinnye ‘Women’s EuroBasket 2023’ basoza ku mwanya wa kane. Ni nacyo gihabwa amahirwe yo kwitwara neza mu makipe yose ari i Kigali.

    Itsinda D

    Rwanda – Nta mahirwe

    Reka duhere ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukina bwa mbere irushanwa rya FIBA ryo kuri uru rwego, ruri ku mwanya wa 74 ku rutonde rwa FIBA ndetse ku bigwi ni cyo gihugu kiri inyuma y’ibindi.

    Kikaba ari ikizami gikomeye ku mutoza Sarr nubwo yagerageje kongeramo amaraso mashya nka Keisha Hampton wanyuze mu makipe nka Chicago Sky witeze kuzagira icyo afasha.

    Gusa uko ikipe y’igihugu yitwaye itsindwa na Nigeria na Mali muri Women’s AfroBasket 2023 yabereye mu Rwanda, ni ikindi kimenyetso cy’uko itazoroherwa.

    Argentine – Irashaka gusubira mu gikombe cy’Isi

    Ikipe y’igihugu ya Argentine iheruka mu gikombe cy’Isi cya 2018.

    Iyi kipe yasoje ku mwanya wa 2 muri 2022 FIBA South America Women’s Championship yabereye iwabo, nyuma ntabwo umusaruro wagenze uko bawifuza.

    Ni imwe mu makipe ashobora kutazoroherwa n’iri tsinda noneho kuba idafite umwe mu bakinnyi ba yo ngenderwaho, Andrea Boquete byatumye imibare izamo ibihekane.

    Lebanon – ntihambaye

    Ni imwe mu makipe ashobora gutanga akazi muri iri tsinda, gusa kutitwara neza muri Asia Cup umwaka ushize, kongeraho umusaruro wa yo mu myaka ibiri iheruka, ni kimwe mu bituma Lebanon idatekerezwaho cyane.

    Ubwami bw’Abongereza – Kigali izabumva

    Urwego ikipe y’Ubwami bw’Abongereza bagaragaje muri EuroBasket 2023 rurahagije kugira ngo wemeze ko Kigali Arena izabumva.

    Ubu Bwami burimo gushaka gukina igikombe cy’Isi bwa mbere, i Kigali ishobora kubabera intangiriro nziza.

    Bufite abakinnyi nka Holly Winterburn umwe mu bazatanga akazi kuko azi kugarira neza ndetse akanamenya gutsinda.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-ku-bihugu-8-bikoraniye-i-kigali-mu-ijonjora-ry-igikombe-cy-isi-amafoto