Author: webrwanda

  • Uko impuguke zibona icyerekezo cy’ubukungu bw… – #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma y'u Rwanda yashyize ingufu muri gahunda zigamije kuzamura ubukungu bw'abaturage binyuze mu kubaha imirimo ibinjiriza amafaranga, uburezi na serivisi z'ubuzima byongererwa imbaraga. Umusaruro mbumbe wazamutse ku mpuzandengo irenga 7% buri mwaka, n’ibyo umuturage yinjiza bigera ku 1040$, avuye ku 111$ mu 1994.

    Muri gahunda y'imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, kugira ngo rushobore guhangana n'ubushomeri.

    Kuva mu 2017 kugeza mu 2023 hahanzwe imirimo mishya miliyoni 1.1, mu ngeri zitandukanye z'ubukungu bw'igihugu ndetse iyi gahunda ishobora kuzakomeza mu myaka itanu iri imbere hakajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Imibare igaragaza ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe, ubukungu buzamuka ku mpuzandengo yo hejuru, ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yakunze kugaragaza ko buzakomeza kwihagararaho no mu myaka iri imbere.

    Mu gushaka kumenya neza ishusho y'imyaka 30 ishize y'ubukungu bw'u Rwanda ari nayo ishingirwaho mu guha abanyarwanda icyizere cy'ejo hazaza heza kurushaho, InyaRwanda yaganiriye n'umuhanga mu by'ubukungu akaba n'umusesenguzi mu bya Politiki, Nizeyimana Alexis, maze ashimangira ko mu myaka 30 ishize hubatswe umusingi ubukungu bw'ibihugu bwubakiyeho uyu munsi.

    Mu byashyizweho mu myaka yatambutse, harimo amategeko agenga ubukungu bw'igihugu haba arebana n’umutungo (uwa leta n’uw’abantu ku giti cyabo), hagiyeho amategeko arebana n’ishoramari no kuryoroshya, hajyaho inzego n’inkiko zihariye zishobora gukemura ibibazo byavukamo; mbese uburyo bwose bw’inzego n’amategeko bihabwa umurongo.

    Mu kwagura ubukungu bw’igihugu kandi, hubatswe ibikorwa remezo  nk’imihanda yoroshya ubuhahirane n’ubukerarugendo, amashanyarazi n’amazi bikenerwa mu nganda, mu bucururuzi no mu mibereho isanzwe, inyubako zo gukoreramo, ikoranabuhanga rifasha mu nzego zose z’ubukungu n’ishoramari, ibibuga by’indege byoroshya ingendo, gutwara abantu n’ibintu mu rwego rwo guhuza igihugu n’amahanga ya kure.

    Hatejwe imbere ubuhinzi n'ubworozi bigaburira inganda, hubakwa inganda, hazamurwa ubukerarugendo n’ubucuruzi na serivisi muri rusange.

    Uyu musingi w’ubukungu rero warubatswe ndetse bituma ubukungu bw’igihugu bwaguka ku buryo muri iyi myaka umusaruro mbumbe ku muturage ku mwaka wavuye hafi ku busa ukarenga ku 1000$ nuri 2023.

    Ijanisha ry’abaturage bakennye ryavuye hafi kuri 70% rigera kuri 30%. Igihugu kibonera ingengo y’imari itarimo inkunga kugera kuri 80%.

    Alexis yagize ati: 'Uku kwaguka k’ubukungu kwatanze umusaruro mu mibereho myiza y’abaturage aho umuriro w’amashanyarazi ubu ugera kuri 73% y’ingo zose tuvuye hasi ya 10% muri iyo myaka, amazi meza agera ku baturage hejuru ya 70%, amashuri kuva ku ncuke kugera ku makuru yiyongereye ku buryo bugaragara, ibitaro n’amavuriro byariyongereye, n’ibindi byinshi.'

    Akomoza ku myaka 5 iri imbere, Alexis yavuze ko ubukungu buzakomeza gukura mu nzego zabwo cyane ko Umukuru w’Igihugu yabyijeje abanyarwanda. Yasobanuye ko hakenewe kongera imbaraga mu buhinzi n’ubworozi cyane cyane mu rwego rw’ubushakashatsi butuma inyongeramusaruro zikenewe (imbuto, ifumbire, imiti, intanga z’amatungo) zikorerwa imbere mu gihugu zigahendukira abaturage.

    Abona kandi hakenewe gushyira imbaraga mu buhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ibihe hafatwa amazi y’imvura agakoreshwa no gufata neza ubutaka. Mu bucuruzi ho hakenewe gushyiraho umurongo worohereza abagitangira kubukora kandi bafite amikoro macye.

    Hakenewe kandi umurongo worohereza ishingwa ry’inganda nto cyane cyane izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, amashyamba, ibumba n’ibindi.

    Mu rwego rwo kurushaho gushimangira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, Alexis yagize ati: “Hakenewe gukorwa ibishoboka byose iyi myaka 5 ikaba yashira tubonye umuhanda wa Gari ya Moshi kuko byakoroshya gutwara abantu n’ibintu kdi bikagabanya bifatika igiciro cy’ubwikorezi.”

    Mu bindi bikenewe, harimo imbaraga zidasanzwe mu kuzamura ubwinshi n’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda ku buryo hagabanwa icyuho kiri hagati y’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga n’ibyo gitumizayo.

    Hakenewe kuzamura ireme ry’uburezi no guhuza uburezi n’isoko ry’umurimo kugira ngo ubu bukungu bobone abakozi bashoboye haba mu nzego za Leta no mu bikorera.

    Hakenewe kandi ubukangurambaga mu baturage bose bujyanye no gukora no kudasuzugura umurimo uwo ari wo wose, ‘kuko umuturage ufite icyo yinjiza yorohereza ubuyobozi bwe muri Leta kumukorera icyo atishoboye aho kurwana no kumushakira inkunga y’ingoboka.’

    Uburyo bwo gutoza urubyiruko rw’u Rwanda gukora imirimo iboneka aho ruhereye no kumenya ko ‘gukira vuba ntaho biba ahubwo bisaba kubira icyuya kandi udasuzuguye umurimo n’iyo waba uhemba umushara muto,’ nabwo bukeneye kongerwamo imbaraga.

    Muri iyi myaka 5 iri imbere, hagomba kubungabunga ibidukikije hacungwa neza umutungo kamere igihugu gifite cyane cyane uw’amazi, ubutaka, amashyamba n’ibishanga ndetse hacungwa neza imyanda ikomoka ku bikorwa by’iterambere n’imibereho y’abantu mu Mijyi yose y’Igihugu n’udusantere twose tw’ubucuruzi n’imiturire. Aha kandi hagomba kuboneka umurongo uhamye wo gucunga amazi y’imvura ahantu hose hari inyubako zaba iz’ubucuruzi cyangwa imiturire.

    Ni mu gihe indi mpuguke mu by’ubukungu akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki, Dr Bihira Canisius na we yavuze ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza ariko nta byera ngo de, bityo ko hakenewe kongera imbaraga mu bijyanye n’umusaruro ndetse n’inganda kugira ngo haboneke ibihagije abanyarwanda ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga.

    Kugira ngo hatazagira urwego rudindiza izindi mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere, impuguke mu bijyanye n’ubukungu zishimangira ko inzego zose zigomba kuzuzanya.

    Impuguke zigaragaza ibi mu gihe Banki y'Isi igaragaza ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu 1994 wari miliyoni 753.6$, mu 2000 urazamuka ugera kuri miliyari 2.07$. Mu 2015 wageze kuri miliyari 8.54$. Ni mu gihe mu 2023 wageze kuri miliyari 15.283 Frw avuye kuri miliyari 11.983 Frw mu 2022.

    Ubushakashatsi ku mibereho y'ingo mu Rwanda bwakozwe mu mwaka wa 2000, bugaragaza ko icyo gihe ikigero cy'ubukene cyari kuri 60.4% kivuye kuri 77.8% mu mwaka wa 1994, icyizere cyo kurama kiri ku myaka 49.

    Abana bagwingiye bari 42,7%, naho abana bagaragazaga ibimenyetso bikabije by'imirire mibi ari 29%. Mu 2015, abana bagwingiye bari 38%, baramanuka bagera kuri 33% mu 2020.

    Mu 2000, ubushakashatsi ku bipimo by'imibereho myiza y'abaturage bwagaragaje ko 90% by'Abanyarwanda bakoraga ubuhinzi naho 89% bakaba bari mu cyiciro cy'abadakorera umushahara cyangwa abikorera ibyabo.

    Ubukene bwaragabanyutse, bugera kuri 38,2% na ho ubukene bukabije bugera kuri 16% mu 2017 bigizwemo uruhare na gahunda zirimo EDPRS ya mbere n'iya kabiri, VUP n'izindi, ndetse ubu imiryango ikiri munsi y'umurongo w'ubukene ikomeza gufashwa kubwigobotora.

    Ingengo y'imari y'u Rwanda y'umwaka wa 2023/2024 igera kuri miliyari 5.115,6 Frw. Inkunga z'amahanga zingana na 13% mu gihe inguzanyo ziva mu mahanga zigera kuri 24% by'ingengo y'imari yose.


    Impuguke mu by’ubukungu akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Ndagijimana Alexis yagaragaje ibikwiye kongerwamo imbaraga mu kurushaho gushimangira umusingi w’ubukungu bw’u Rwanda

    Bimwe mu bigaragaza aho igihugu cyavuye, aho kigeze ndetse n’aho kigana harimo n’iterambere ry’ibikorwa remezo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146033/uko-impuguke-zibona-icyerekezo-cyubukungu-bwu-rwanda-mu-myaka-5-iri-imbere-146033.html

  • Ibyo abaturage banenga Inteko, ibizibandwaho n'isezerano rye ku Banyarwanda – Ikiganiro na Perezida w'Inteko – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w'imyaka 60 w'umuhanga mu bijyanye n'Amategeko ndetse n'Imari, yatorewe uwo myana n'amajwi 73, atsinze Depite Nizeyimana Pie wagize amajwi atanu.

    Afite inararibonye kuko yabaye muri Sena y'u Rwanda guhera mu 2014 kugera mu 2019, ubwo yari asoje manda ye.

    Nyuma y'imyaka itandatu ari mu bikorwa bitandukanye na Politiki, yongeye kumva inyota yo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse biramuhira kuko kuri ubu ari we watoranyijwe na bagenzi be ngo abayobore afatanyije na Depite Sheikh Mussa Fazil Harerimana ndetse na Uwineza Belyne.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagarutse ku ntego afite, ibyo azashyiramo imbaraga, ibikwiye kunozwa mu mikorere y'Inteko ndetse n'iseserano afitiye Abanyarwanda.

    IGIHE: Kuva mu 2019 musoza manda mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, mwari muri he, mu bihe bikorwa?

    Kazarwa Gertrude: Kuva mu 2019 dusoje manda mu Nteko Ishinga Amategeko muri Sena nagiye kwikorera, nakoraga mu ishuri ndi umuyobozi waryo kandi mfatanyije n'abarimu. Aho niho nari ndi kuva nava muri Sena.

    Icyo ngiye gukora rero mu Nteko ni uko ngiye gufatanya n'abandi, kuko igihugu cyihuta mu Iterambere kigomba kugira amategeko ahamye kandi ahora areba icyo agiye gukemura.

    Ngiye gufatanya n'abandi muri iyo mirimo isanzweho kandi n'ikindi kirimo cyane ni ugufatanya n'abandi kugira ngo turebe uko gahunda ya guverinoma, ibikorwa byose birimo tuzafatanye tubikoreho.

    Ni iki ugiye kwibandaho mu nshingano zawe nshya nk'Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko?

    Hari inshingano z'Inteko Ishinga amategeko, muri zo harimo gushyiraho amategeko, kuyatora cyangwa kuyavugurura dufatanyije n'abagize Inteko Ishinga Amategeko. Hari kandi kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, duhera ku nshingano z'Inteko tukabifatanya n'abandi kugira ngo tube dukora muri iki gihe.

    Ikindi kiri mu nshingano ubu ni ukureba ko inyandiko z'ihererekanyabubasha nkazisoma kugira ngo nshobore kumenya aho bari bageze n'aho nshobora guhera muri iyi manda no kureba ku murongo mugari wa porogaramu ya guverinoma kugira ngo dufatanye n'izindi nzego. Ngo iyo porogaramu ya Perezida wa Repubulika tuyirebeho ariko yo tuzayitangira ari uko Minisitiri w'Intebe amaze kuyitugezaho.

    Kazarwa Gertrude arahirira kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite

    Mubona mute imikorere y'Inteko mu gukemura ibibazo by'abaturage?

    Uburyo Inteko ikemuramo ibibazo by'abaturage, buriya ibintu byose ni ukunoza. Iyo ikibazo uyu munsi gihari, Inteko iba ifite itegeko rijyanye n'icyo ishaka gukemura ubwo buryo bwo kuvuga ngo turebe uko twakemura ikibazo, nibyo nta bintu byanoga 100% ariko ni ngombwa ko n'ibitanoze tugomba gukomeza kubinoza. Icyo ubonye kitanoze ukongeraho kubera ko n'ubu tuba tugiye gukomereza aho abandi bagejeje.

    Uyu munsi sinakwicara mvuge ngo hari ikitanoze ariko uko icyo kigiye kiza ni ko ugenda ukinoza, ugira aho ukivana kandi hari n'ibindi binoze muri iki gihugu cyacu ku buryo abatubanjirije bafite ibyo banogeje ariko na none amategeko dutora haba hari uburyo bwo kugira ngo abe yavugururwa.

    Ibyo byose byo kuyavugurura abari uburyo bwo gushaka uko abantu barushaho kunoza.

    Kuvugurura amategeko nta cyuho kiba kirimo ahubwo no kuvugurura uba ukemura icyo kibazo cy'icyuho kiba cyarayagaragayemo.

    Amategeko arahinduka ntabwo aba ari ikintu gihamye ku buryo kitahinduka ku buryo kitavaho, kuba dufite ubwo buryo rero ni byo byiza by'itegeko kubera ko ntabwo warifata ngo ukomeze uritunge, urigendereho kandi rifite icyuho runaka.

    Iyo ubonye rigifite ni ngombwa ko urivugurura kugira ngo kivemo. Uyu munsi ushobora kuvanamo icyuho ariko ushobora kuzabona ikindi cyuho nyuma y'umwaka cyangwa mu yindi minsi iri imbere. Ni byiza rero ko itegeko rishyirirwaho ubwo buryo kugira ngo bikorwe neza.

    Abaturage bakunze kunenga Abadepite ko batabavugira, ku buryo hari ibibazo bimwe na bimwe, ijwi ry'Abadepite ritumvikana. Ingero nyinshi twagiye tubona harimo nk'ikibazo cy'imisoro, ibiciro ku masoko n'ibindi. Inteko muyoboye izakemura ite iki kibazo?

    Nkeka ko atari byo. Ibyo abaturage bavuga, kuvuga ko ntacyo Inteko ishinga Amategeko ibamariye. Ubundi imikorere y'inzego ikora zikoranye. Nk'ubu bazi ko abadepite ari intumwa zabo. Icyo cyo rwose barakizi kandi ibibazo byabo bigezwa ku badepite na bo rero ibyo bashoboye gukemura barabikemura ariko n'ibijya mu zindi nzego nabyo bikajyamo.

    Dufashe urugero rw'imisoro, buriya ni yo yinjiriza igihugu ntabwo navuga ko ikwiye kuba iri hejuru ariko kandi ni ngombwa mu gihugu kuko niyo tuzavanamo imihanda, inyubako nziza turi kubona kandi iyo uyigereranyije n'ibindi bihugu ntabwo usanga ari twe dufite iri hejuru.

    Tudasoze nta terambere riba riri mu gihugu ni ngombwa rero ko dusora kandi imisoro iba yizweho n'inzego zitandukanye ntawe uvuga ngo uyu munsi tujye kuvunisha Abanyarwanda. Ikindi ni uko iyo ije igacungwa neza igakora ibyo igomba gukora nabyo ari igikorwa cyiza kiri mu gihugu cyacu mu bice bitandukanye.

    Ikiriho cyane buriya ni ukubigisha bakabona umumaro w'umusoro. Iyo ugiye hariya mu giturage usanga abantu bose barira umuhanda wa kaburimbo kandi tukavuga ngo imisoro iri hejuru cyangwa hakaba n'ababa batasora byaba ari ikibazo gikomeye.

    Dukwiye gukomeza kwigisha Abanyarwanda tugahugurana. Uyu munsi tudasora cyangwa dusora imisoro ntijye aho igomba kujya nibwo twagira ikibazo kurusha uko bimeze.

    Urebye ku bijyanye n'izamuka ry'ibiciro ubundi rishobora guterwa n'impamvu nyinshi zirimo uko ubukungu ku Isi buhagaze. Hari ubwo tuvuga ko biba ari birebire ariko bikaba byatewe n'ikintu utabasha kugira icyo ukoraho kuko ari ko ubukungu bw'isi buhagaze.

    Mwebwe mubikoraho iki nk'Inteko Ishinga Amategeko?

    Buriya ntabwo Inteko yabura guhamagara nka Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano cyangwa ufite izindi nshingano akora kugira ngo agire ibyo asobanura.

    Burya ahamagarwa bitewe n'ikibazo umuturage yazamuye cyangwa natwe ibyo twavanye mu baturage.

    Muri izo nshingano zacu rero dutora amategeko, tukagenzura guverinoma ariko hari n'ubwo habaho kwegera abaturage bitewe n'ikibazo runaka twabonye giteye impungenge Abanyarwanda.

    Uko kujya mu baturage, inzego z'ibanze ziduhamagarira abaturage barebwa n'ikibazo tukabanza tukabigisha, tukabasonurira hanyuma tukababwira imyanzuro yavuye mu nzego zitandukanye bitewe n'uko ibyo twaba twarabiganiriye.

    Inteko ishinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma igafata umwanzuro ku buryo ishobora no gutakariza icyizere umwe mu bagize Guverinoma. Byakunze kuvugwa ko Inteko itabikoraho. Ni iki mwabwira abatekereza batyo?

    Itegeko ngenga rigenga uburyo Inteko Ishinga Amategeko igenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira ngo utakarize icyizere umuntu hari inzira binyuramo.

    Icya mbere ugomba kumubaza ibisobanuro mu magambo, hari ikibazo runaka ukamutumira akabisobanura kandi ibyo bikorerwa mu Nteko Ishinga amategeko cyangwa akabazwa no mu nyandiko.

    Niba abajijwe dukora raporo, bigaca kwa Minisitiri w'Intebe, bakabazwa no muri za Komisiyo zibarizwa mu Nteko zigakurikirana ibyo bibazo hakaba nubwo dushyiraho komisiyo yihariye y'igenzura igiye kugenzura icyo kibazo.

    Iyo komisiyo ijya no mu baturage kugira ngo na hahandi kirimo kibera tugire amakuru y'aho iyo binaniranye nubwo kuvanwaho icyizere biza.

    Urumva ko hari inzego bibanza gucamo, ubibona ashobora kubona ntacyo twabikozeho ariko mu byukuri itegeko niko ribiteganya.

    Buriya dufite abashinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo bya Leta, mujya mwumva ko PAC rero ihamagaza abantu bakaza kwisobanura burya byose aba ari kugira ngo turebe ko dushaka gusubiza ikibazo kihari ku Munyarwanda.

    Buriya icyizere kijya kuvaho izo ntambwe zose zabanje gukoreshwa.

    Ni irihe sezerano waha Abanyarwanda muri iyo myaka itanu?

    Isezerano naha Abanyarwanda ni uko numva mfatanyije n'izindi nzego tugiye kubakorera, kuko ni bo badutoye kandi turi ijwi ryabo. Baba bavuze ngo twese ntabwo twaza mu Nteko, ariko mwebwe dutoye ni mugende mutubere ijisho.

    Icyo numva nasezeranya Abanyarwanda mfatanyije n'abadepite turi kumwe n'izindi nzego ni uko tugomba kureba ko imishinga itandindira, kureba ko ibyo perezida yemereye abaturage bigerwaho vuba kandi ntibidindire.

    Ikindi ni ukureba ko ingengo y'imari ihari kugira ngo tumenye ikibanza n'igikurikira, icyo rero mbona njyewe Abanyarwanda bakeneye cyane ni uko ibyo basezeranyijwe na Perezida wa Repubulika biba kandi bikihutishwa ndetse binanoze.

    Kazarwa Gertrude yagaragaje ko hari isezerano afitiye Abanyarwanda

    Kazarwa yagaragaje ko imirimo y’Inteko igamije gushakira ibisubizo ibibazo biri mu baturage

    Amafoto: Rusa Willy Prince

    Video: Igisubizo Isaac na Bizimana Patience


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-abaturage-banenga-inteko-kubura-muri-politike-n-isezerano-rye-ku

  • Umutoza wa APR FC abona penaliti batsinzwe ari uburangare bw’uwayikoze #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Darko Nović yavuze ko penaliti batsinzwe na Azam FC bigutuma batakaza umukino, habayeho uburangare kuko hari ubundi buryo bworoshye bwari gukemura ikibazo.

    Hari mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League wo APR FC yaraye itsindiwe na Azam FC 1-0 muri Tanzania.

    Nyuma y’uyu mukino, Darko Nović utoza APR FC yavuze ko umukino ubanza warangiye bagiye kugaruka i Kigali kwitegura neza umukino wo kwishyura.

    Ati “Twakinnye n’imwe mu makipe akomeye muri Afurika, ntabwo yari yoroshye, twahushije amahirwe mu ntangiriro z’umukino kandi twaje hano gutsinda, iyo dutsinda kiriya gitego wenda tuba tuvuga ibindi ariko umukino urangiye ari 1-0 tugiye gusubira mu rugo turebe icyo twakora mu mukino wo kwishyura.”

    Agaruka kuri penaliti batsinzwe ku ikosa Niyomugabo Claude yakoreye Fei Toto ku munota wa 57, yavuze ko hari ubundi buryo bwo gukemura ikibazo kandi bworoshye kuruta gukora penaliti.

    Ati “Badutsinze kuri penaliti njye ntabonye neza ndaza kubireka, ariko iyo urebye uko byari bimeze mbere ya penaliti, byashobokaga twari kubikemura mu buryo bworoshye. “

    APR FC izakina na Azam FC tariki ya 24 Kanama mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro, ni umukino isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

    Umutoza Darko Nović yavuze ko kuri penaliti bari gukora ibirenze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-abona-penaliti-batsinzwe-ari-uburangare-bw-uwayikoze

  • Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC abasezeranya intsinzi #rwanda #RwOT

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wabaye Chairman wa APR FC yihanganishije abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Azam FC.

    Hari mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League waraye ubereye muri Tanzania kuri Azam Complex maze batsindwa na Azam FC 1-0.

    Ni igitego cya Jhonier Blanco cyo ku munota wa 57 kuri penaliti, ni ku ikosa Niyomugabo Claude yari akoreye Feisal Salum.

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi ba APR FC maze ababwira ko ikipe ikigera inaha bazakosora amakosa yakozwe maze umukino wo kwishyura bakazawutsinda.

    Ati “Munyemerere ntangire mbihanganisha ku ntsinzwi y’uyu mugoroba. Icyo mbijeje ni uko ikipe ikigera inaha izakosora ahari ngombwa maze izashimishe abakunzi ba yo. Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho.”

    Umukino wo kwishyura APR FC isabwa gutsinda kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho, uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.

    Gen Mubarakh Muganga yijeje abakunzi ba APR FC gusezerera Azam FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gen-mubarakh-muganga-yihanganishije-abakunzi-ba-apr-fc-abasezeranya-intsinzi

  • Ubutaka buhingwa bugiye kwiyongeraho 10% – #rwanda #RwOT

    Igihembwe cy'ihinga cy'umuhindo 2025A kizatangira muri Nzeri 2024, ndetse cyiharira 70% by'umusaruro utunga Abanyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye ubwo yari mu kiganiro kubaza bitera kumenya kuri uyu wa 18 Kanama 2024, yatangaje ko hakomeje gahunda yo kongera ubuso buhingwaho kugira ngo n'umusururo urusheho kwiyongera.

    Yahamije ko ahanini mu gihembwe usanga ubutaka buhingwa butarenga hegitari miliyoni imwe, hakaba ahari ibihingwa bihoraho nk'urutoki, icyayi, ikawa n'ibindi biri kuri hegitari ibihumbi 500, hagasaguka amasambu menshi adahinze.

    Ati 'Iyo tuvuze ngo ubwo butaka tubwongere ku bugomba guhingwa, hari n'ibihingwa tubugenera. Buri gihingwa, ni ukuvuga ibigori, ibirayi, imyumbati, umuceri, soya ingano n'imboga twavuze ko ubwo butaka buziyongeraho 10% tukaba dufite hegitari ibihumbi 802 z'ubutaka.'

    Kuri ubu ahantu hari haragenewe inzuri basabwa guhinga 70% by'ubutaka ubusigaye bugahingwaho ibihingwa biribwa, kandi bishobora no gutanga ubwatsi ku matungo yororerwa kuri 30% isigaye.

    Yanasobanuye ko inyongeramusaruro izakoreshwa muri iki gihembwe igomba kwiyongera ugereranyije n'iyakoreshejwe mu gihembwe cy'ihinga gishize.

    Hashize igihe Leta itangiye kunganira abahinzi ngo babone imbuto n'ifumbire ku biciro biboroheye. Nk'urugero ku ifumbire mvaruganda, ya NPK igura 1146 Frw ariko abayigura bunganiwe na Leta bishyura 684 Frw ku kilo kimwe. Ubu nkunganire ikora ku bwoko 17 bw'ifumbire.

    Ku mbuto nk'ibigori bya hybrid ikilo cy'imbuto kimwe kigura 2350 Frw ariko uwunganiwe na Leta yishyura 650 Frw.

    Ubutaka bushobora guhingwa kugeza ubu ni hegitari zirenga miliyoni 1.3.

    Ubuso buzahingwaho imyaka mu gihembwe cy’ihinga cya 2025A buziyongeraho 10%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutaka-buhingwa-bugiye-kwiyongeraho-10

  • Miliyari zirenga 4,8 Frw zigiye kwifashishwa mu kubakira abarokotse Jenoside no kubaka inzibutso – #rwanda #RwOT

    Muri izo miliyari 4,8 Frw, izirenga 3,8Frw ni zo zagenewe umushinga wo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Ni umshinga uzakorerwa mu turere two mu Mujyi wa Kigali, Rulindo, Nyamasheke, Rusizi, Nyaruguru, Nyanza, Kamonyi, Muhanga, Gisagara, Nyamagabe, Huye, Rwamagana na Kirehe.

    Raporo ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, MINECOFIN igaragaza ko mu bizakorwa mu ngengo y'imari ya 2024/2025 hazanavugururwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gihombo rwo mu Karere Nyamasheke, imirimo izatwara miliyoni 300 Frw.

    Bizajyana na gahunda yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Bigogwe ruherereye mu Karere ka Rubavu ruzatwara miliyoni 305.4 Frw.

    MINECOFIN igaragaza kandi ko hari n'ikindi gikorwa cyo kubaka urwa Mutete rwo mu Karere ka Gicumbi ruzatwara miliyoni 362 Frw.

    Gahunda yo kwihutisha ibijyanye no kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iherutse no kugarukwaho n'Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA.

    Muri Gashyantare 2024 IBUKA yasabye inzego bireba kwihutsiha ibikorwa byo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside kuko umubare w'abakeneye ubwo bufasha utajyanye n'ikigero bikorwaho.

    Byatangarijwe mu nama ngarukamwaka y'Inteko Rusange y'abanyamuryango ba IBUKA.

    Icyo gihe Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko abatishoboye bakeneye ubufasha bw'imibereho mu gihugu bakiri benshi ariko umuvuduko bikorwaho ukaba udahagije ngo bose bagerweho vuba.

    Dr Gakwenzire yavuze ko ukurikije umuvuduko kubakira abarokotse Jenoside batishoboye biriho, usanga hadafashwe izindi ngamba nshya byazafata igihe kirekire.

    Ati 'Ingengo y'imari ikoreshwa ku rwego rwa buri karere turayizi, aho usanga umubare w'inzu zubakwa buri mwaka uri hasi kandi tuzi ko aho kuba n'ibyo kurya biri mu bikenerwa by'ibanze.”

    Yasabye ko hakorwa igenamigambi rishya kuri icyo kibazo kuko bishobora gufata imyaka igera muri 15 ngo abakeneye ubwo bufasha bose babe babubonye.

    Mu ngengo y'imari ya 2023/2024 Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yahawe miliyari 11 Frw, agenewe gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho byari biteganyijwe ko hazubakwamo inzu 691 n'ibikoresho byazo.

    Muri Werurwe 2024, MINUBUMWE yatangaje ko mu myaka 30 ishize gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zimaze gukoreshwamo arenga miliyari 417 Frw.

    Ni amafaranga yakoreshejwe mu nzego zitandukanye zirangajwe imbere n'uburezi bwakoresheje arenga miliyari 199 Frw kuva hashyirwaho Ikigega gifasha abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) mu 1998.

    Gahunda y'amacumbi na yo yatwaye arenga miliyari 112.9 Frw, gahunda y'ubuvuzi yatanzweho arenga miliyari 46.8 Frw haba ku bivurije mu gihugu no hanze yacyo.

    Hari kandi inkunga y'ingoboka yatanzwemo miliyari 44 Frw ndetse n'inkunga ibyara inyungu yatanzwemo arenga miliyari 14.6 Frw.

    Miliyari 3,8 Frw zagenewe kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-zirenga-4-8-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-kubakira-abarokotse-jenoside-no

  • CAF Champions League:Azam FC yakubise APR FC… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wakinwe kuri uyu iki Cyumweru Saa Kumi n’Imwe kuri Azam Complex Stadium iherereye i Chamazi.

    Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga 

    Mohamed Mustafa

    Lusajo Mwaikenda ©

    Pascal Msindo

    Yeison Fuentes

    Yannick Bangala

    Adolf Mtasingwa

    James Akaminko

    Franck Tiesse

    Jhonier Blanco

    Fei Toto

    Gibril Sillah

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;

    Pavelh Ndzila

    Gilbert BYIRINGIRO

    Clement NIYIGENA 

    Yunussu NSHIMIYIMANA

    Claude NIYOMUGABO©

    Dauda Yussif

    Bosco RUBONEKA

    Richmond Lamptey

    Olivier DUSHIMIMANA

    Ikipe ya Azam FC nk’ikipe yari mu rugo niyo yatangiye umukino ihererekanya neza gusa ba myugariro ba APR FC bakaba maso.

    Ku munota wa 16 iyi kipe yabonye kufura nziza maze iterwa na Fei Toto ariko birangira ikubise mu rukuta ijya muri koroneri.

    Bigeze mu minota 27 ikipe ya APR FC yagerageje guhererekanya neza ariko kuba yarenga mu kibuga hagati bikaba ibibazo bitewe n’abakinnyi ba Azam FC barimo James Akaminko bahitaga babaka imipira.

    Ku munota wa 31 Azam FC yongeye kubona kufura nziza yari iteretse inyuma y’urubuga rw’amahina gato maze iterwa na Gibril Sillah ariko inyura hejuru y’izamu kure cyane.

    Azam FC yakomeje gukina ihererekanya umupira neza kurusha APR FC ndetse ikanarema uburyo bw’inshi imbere y’izamu gusa ba myugariro bakirwanaho, hari nk’aho Franck Tiessy yari azamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw’amahina agiye kurekura ishoti ariko birangira Nshimiyimana Yunusu atabaye ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira habayeho gushaka kurwana hagati y’abakinnyi ba APR FC na Azam FC bitewe n’ikosa James Akaminko yarakoreye Mamadou Sy ndetse birangira anahawe ikarita y’umuhondo.

    Igice cya kabiri cyatangiranye no gusatira cyane kwa Azam FC nk’aho abakinnyi bazamutse bahererekanya neza maze Fei Toto arekura ishoti riragenda rinyura hejuru y’izamu gato cyane.

    Bigeze ku munota wa 55 Fei Toto yinjiye mu rubuga rw’amahina bituma kapiteni Niyomugabo Claude amushyira hasi maze umusifuzi nawe nta gutinzamo atanga penaliti.

    Yahise iterwa n’umunya-Colombia,Jhonier Blanco ayitera mu izamu hagati mu gihe Pavelh Ndzira we yari yagiye hepfo igitego cya 1 cya Azam FC kina kirabonetse.

    Nyuma yo gufungura amazamu Azamu FC yakomereje gukina neza ari nako abarimo Fei Toto na Gibril Sillah bagerageza kurekura amashoti agana mu izamu.

    Ku munota wa 75 ikipe ya APR FC yaribonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura ku mupira wari uzamukanywe neza na Niyomugabo Claude maze ahereza umupira Victor Mbaoma ari imbere y’izamu arekura ishoti rito umunyezamu ahita arifata nta nkomyi.

    Umukino warangiye Azam FC itsinze APR FC igitego 1-0.Umukino wo kwishyura uzakinwa ku Cyumweru gutaha tariki ya 25 Kamena 2024 kuri Stade Amahoro.

    APR FC yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0

    Jhonier Blanco yishimira igitego yatsinze kuri penaliti 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146026/caf-confederation-cupazam-fc-yakubise-apr-fc-mu-cyico-amahirwe-asigara-muri-stade-amahoro-146026.html

  • Rutahizamu Essombe Onana wagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe iheruka kwibikaho Shiboub wakiniraga APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Cameroun Willy Essombe Onana wakiniraga Simba SC yo muri Tanzania, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya asangayo Shaiboub uheretse gutandukana na APR FC.

    Essombe Onana yatandukanye na Gikundiro nyuma y'umwaka w'imikino wa 2022-2023 ayivamo ajya muri Simba SC.

    Nyuma y'umwaka umwe gusa akinira Simba SC muri Tanzania bamaze gutandukana, ni nyuma y'uko umutoza agaragaje ko atamufite mu mibare ye.

    Iyi kipe ya Al Hilal Benghazi ikaba iheruka kwibikaho Umunya-Sudani wakiniraga APR FC, Eldin Shiboub Ali Abdelrahman, bagiye gukinana.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-essombe-onana-wagiriye-ibihe-byiza-muri-rayon-sports-yamaze-gusinyira-ikipe-iheruka-kwibikaho-shiboub-wakiniraga-apr-fc/

  • Umugabo ukekwaho kuriganya Abanyarwanda miliyari zirenga 12 Frw agiye kuburanishwa – #rwanda #RwOT

    Manzi yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ku wa 30 Nyakanga 2024. Akurikiranyweho ibyaha by'iyezandonke, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n'amategeko.

    Biteganyijwe ko uyu mugabo ukekwaho kuriganya Abanyarwanda 500, azatangira kuburana ku wa 19 Kanama 2024 ku ifungwa n'ifungurwa, aburanire mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gasabo nk'uko The New Times yabyanditse.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry aherutse kubwira IGIHE ko 'ibi byaha uyu mugabo akekwa kuba yarabikoze mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2020 afatanyije n'umugore we uri gukurikiranwa adafunze.'

    Ati 'Uyu mugabo afatanyije n'umugore we yagiye ashishikariza abantu gushora amafaranga mu kigo cye Billion Traders FX, gikora ibikorwa byo kuvunja amafaranga kuri internet, abizeza kujya abungukira inyugu zigera kuri 50% y'ayo bashoye buri mezi atanu ku muntu washoye ibihumbi 10$, aho abona 4,000$ buri kwezi. Bizezwaga ko uko bashoye menshi ariko inyungu ziyongera.”

    Dr. Murangira yavuze ko 'abantu bamaze kubona ko inyungu bijejwe zitaboneka nibwo batanze ikirego. Abamaze kugaragaza ko bashoye amafaranga muri Billion Traders FX barenga abantu 500. Bakaba barashoyemo arenga miliyoni 10$.'

    Imirimo Manzi yakoraga izwi nka 'Forex Trading'. Ni ijyanye no kuvunjisha amafaranga ariko hagamijwe ubucuruzi, bikagendana n'uko agaciro k'ifaranga gahagaze.

    Mbere yo gutabwa muri yombi Manzi yavuze ko impamvu atubahirije amasezerano yari yaragiranye n'Abanyarwanda bashoye mu kigo cye, ari uko ikigo cya IC Market cyafunze konti za Billion Traders FX, akabura uko yishyura.

    IC Markets ni ikigo kibarizwa muri Seychelles kizobereye muri iyo mirimo cyafatanyaga na Billion Traders FX gucuruza imari y'Abanyarwanda.

    Manzi yavuze ko bagerageje uko bashoboye ngo izo konti zirekurwe biranga hifashishwa ubuyobozi ku rwego rw'ibihugu aho yashimangiye ko Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yavuganye n'iya Seychelles kuri icyo kibazo.

    Icyaha cy'iyezandonke akurikiranyweho giteganywa n'ingingo ya 54 y'itegeko nimero 028/2023 ryo ku wa 19 Gicurasi 2023 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry'intwaro za kirimbuzi, gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yejejwe.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya akurikiranyweho giteganywa n'ingingo ya 174 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Agihamijwe yahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu.

    Gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n'amategeko byo bihanishwa kuva ku gifungo cy'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu kuva kuri 200,000 Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.

    Manzi Davis Sezisoni ukekwaho kuriganya Abanyarwanda miliyari zirenga 13 Frw agiye kugezwa imbere y’inkiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-ukekwaho-kuriganya-abanyarwanda-miliyari-zirenga-13-frw-agiye

  • Mu Rwanda hagiye kwigishirizwa gukora ubwato – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe imyigishirize muri RTB, Uwamahoro Solange yavuze ko imyiteguro yo gutangiza iri somo rishya mu asanzwe y'imyuga n'ubumenyingiro yatangiye.

    Aganira na The New Times yagize ati 'Gahunda yo gutangira gutanga amasomo yo gukora ubwato twamaze kuyitegura, ubu twatangiye gushaka amikoro yo kubaka ibikorwaremezo bizakenerwa ndetse no gutegura integanyanyigisho'.

    Aya masomo azajya atangirwa mu Ishuri ryisumbuye ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Mubuga mu Karere ka Karongi.

    Bamwe mu bahanga mu by'ubwubatsi mu Rwanda, bagaragaza ko hari hakenewe abantu bafite ubumenyi mu gukora ubwato kugira ngo bazamure ubunyamwuga muri urwo rwego.

    Eng. Munyaburanga Alain uyobora ikigo rukumbi gikorera ubwato mu Rwanda cyitwa Afrinest Engineering, ashimangira ko kuba nta bantu bari mu Rwanda bize gukora ubwato ari imwe mu mbogamizi bahura na yo mu gutanga akazi.

    Munyaburanga avuga ko usanga abakozi babasha kuboneka bakorana ari abize andi masomo afitanye isano n'ubwato, bikaba imbogamizi kuko baba badafite ubumenyi bwose bukenewe bwose ku buryo bakora ubwato.

    Ibi bituma Afirinest Engineering mu gukora ubwato iha akazi abanyamahanga bo mu bihugu nka Bangladesh, mu Misiri no muri Afurika y'Epfo noneho abo mu Rwanda bakagenda babunganira mu mirimo yoroheje.

    U Rwanda nta nzobere mu gukora ubwato rwagiraga, bigatuma ibigo bibukora bigorwa no kubona abakozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-kwigishirizwa-gukora-ubwato