Author: webrwanda

  • Platini yagejeje ibitaramo ‘Baba Experience’… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 30 Werurwe 2024, nibwo yakoze igitaramo cya mbere cya ‘Baba Experience’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Yagihuriyemo n’abandi abahanzi cyane cyane abamushyigikiye cyane mu myaka 10 ishize ari mu muziki.

    Yabwiye InyaRwanda, ko mu rwego rwo kwagura ibi bitaramo yahisemo kujya kubikorera muri Amerika mu Mujyi ya Arizona, Kentucky ndetse na Michigan. Ni ibitaramo avuga ko bizaba mu Ukuboza 2024, kandi ashobora kuzabihuriramo n’abandi bahanzi bahabarizwa.

    Platini ati “Ndifuza kuzakora igitaramo cyiza gitanga ishusho y’ibyabaye hano mu Rwanda muri Werurwe 2024, ubwo nakoraga igitaramo nk’iki. Navuga ko nabiteguye mu rwego rwo kwegera abakunzi banjye b’umuziki, ariko kandi hari indi mijyi izatangazwa mu gihe kiri imbere.”

    Platini avuga ko yahisemo gukora ibi bitaramo 'Baba Experience' mu rwego rwo kwishimira imyaka itatu ishize ari mu muziki nk'umuhanzi wigenga, no kwishimira imyaka irenga 15 amaze mu muziki yatangiranye no gukorana na mugenzi we Mujyanama Claude [TMC] mu itsinda rya Dream Boys ryaje gusenyuka.

    Ati 'Ni igitaramo maze igihe ndi gutegura. Urabizi ko maze igihe kinini ndirimba mu bitaramo by'abandi bahanzi, kuri iyi nshuro rero ndashaka gukora igitaramo cyanjye bwite, aho nzabona umwanya uhagije wo gutaramana n'abafana banjye n'abakunzi banjye.'

     Platini aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) yise 'Baba' iriho indirimbo ‘Slay Mama’, ‘Toroma’, ‘Mbega Byiza’, ‘Selfie’ yakoranye na Remmy Adan.

    Asobanura ko indirimbo ye ‘Slay Mama’ yayikoreye abagore cyangwa se abakobwa birwanyeho bakigeza ku iterambere. Inashingiye ku bakobwa babyariye mu rugo n’abandi bakoze uko bashoboye ‘kugirango ubuzima bubashe gukunda’. Iyi ndirimbo yakozwe na Davydenko. 

    Indirimbo ye ‘Toroma’ yayikoranye na Eddy Kenzo. Eddy Kenzo yabaye inshuti ye igihe kinini kuva akiri mu itsinda rya Dream Boys. Iyi ndirimbo yakozwe na Prince Kiiiz.

    Indirimbo ya Gatatu kuri iyi EP yitwa ‘Mbega Byiza’. Ayisobanura nk’indirimbo y’urukundo kandi nziza, yatuye abakundana n’abandi bakizera ko ‘urukundo ruriho’. Yakozwe na Element inononsorwa na Bob Pro.

    Indirimbo ya kane yitwa ‘Selfie’ yayikoranye na Remy Aden wo muri Cote d’Ivoire. Uyu munyamuziki yavuze ko akunda na Remy Adan, kandi ko ubwa mbere bahura bahuriye muri Nigeria.

    Avuga ko ubwa kabiri bahura bahuriye muri Sierra Leone, ari naho bemeranyije gukorana iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ayo Rash na Bob.

    Imyaka itatu ishize ari mu muziki yaranzwe n’ibikorwa by’umuziki bifatika birimo n’indirimbo ziryoshye yagiye ashyira hanze zirimo nka ‘Veronika’ yakunzwe mu   buryo bukomeye, ‘Atansiyo’, ‘Helena’, ‘Shumuleta’, ‘Jojo’, ”Ikosa’ yakoranye na Big Fizzo n’izindi zinyuranye.

    Platini yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bye 'Baba Experience' muri Amerika
    Platini yavuze ko yateguye ibi bitaramo mu rwego rwo kwegera abakunzi be

    Muri Werurwe 2024, Platini yatanze ibyishimo muri Camp Kigali, aho yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi banyuranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148004/platini-yagejeje-ibitaramo-baba-experience-muri-amerika-148004.html

  • Abaherekeje Perezida Kagame mu Birwa bya Samoa bamwifurije isabukuru nziza – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu baherekeje Umukuru w'Igihugu, kuri uyu munsi bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru nziza y'imyaka 67, mu birori bito bakoreye muri icyo gihugu.

    Ibi byagaragajwe n'amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, agaragaza bamwe mu baherekeje Perezida Kagame bamwifuriza isabukuru nziza, na we ayaherekeresha ubutumwa bugira buti “Isabukuru nziza kuri Perezida Kagame…”

    Perezida Kagame yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w'abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.

    Mu 1959 umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru y'Iburasirazuba bw'u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda.

    Kimwe n'abandi Banyarwanda benshi, ubuzima bwe bwo mu buto yabubaye mu buhunzi muri Uganda kuko ari ho yize amashuri abanza n'ayisumbuye.

    Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse biza kugerwaho mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 67

    Abaherekeje Perezida Kagame mu nama ya CHOGM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaherekeje-perezida-kagame-mu-birwa-bya-samoa-bamwifurije-isabukuru-nziza

  • Leta yaciwe miliyoni 38 Frw kubera imanza z'abakozi yatsinzwe – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ubwo ubuyobozi bwa komisiyo bwagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, raporo y'ibikorwa by'umwaka w'ingengo y'imari ya 2023/2024 n'ibikorwa bya 2024/2025.

    Bigaragazwa ko mu nzego 40 za Leta zatanze raporo byagaragaye ko abakozi ba leta 182 bakurikiranyweho amakosa y'akazi.

    Amakosa yakozwe cyane arimo kudakora neza inshingano byakozwe ku rugero rwa 28%, gusiba akazi nta ruhushya bingana na 9,8% no guta akazi igihe kirenze iminsi irindwi bingana na 16%.

    Perezida w'Agateganyo w'Inama y'Abakomiseri muri Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta Barnabé Muhire Sebagabo yagaragaje ko inzego zagiye mu manza ari 19, na ho abakozi bari 36.

    Yagaragaje ko imanza Leta yatsinze ari 22 mu gihe izo yatsinzwe ari esheshatu byatumye itanga indishyi zingana na 6.541.293 Frw mu gihe amafaranga Leta yishyuye yari uburenganzira bw'abakozi ntibayahabwe kugeza bayahawe n'Inkiko ari 32,263,585 Frw

    Ati 'Isesengura ryakozwe muri 2023/2024 rigaragaza ko hari intambwe yatewe mu bijyanye no gutsinda imanza mu nzego za Leta, bikagaragazwa n'umubare w'imanza inzego zatsinze 22/28 bingana na 78.57% n'amafranga zatsindiye angana 10,644725 Frw.'

    Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu kubahiriza amategeko agenga imicungire y'Abakozi ba Leta, gukora inshingano ku buryo bwa kinyamwuga, kunoza imyitwarire n'imikorere kugira ngo Leta idashorwa mu manza.

    Depite Mujawabega Yvonne yagaragaje ko kuba imanza Leta itsinda zariyongereye ari intambwe nziza ariko ko n'amafaranga make igicibwa adakwiye gusohoka kuko yakabaye akoreshwa ibindi.

    Ati 'Bagiye batugaragariza ko hari intambwe yatewe cyane cyane mu manza Leta yagiye itsindwa zikaba zaragabanyutse ariko mu by'ukuri ni ibihombo. Ayo mafaranga yagakoze ibindi ndetse hari aho twagiye tubona batanatanga raporo kuko iyo bitakozwe hari igihe biba bihishe ibindi, mu by'ukuri ibyo byose ni amakosa kandi afite ibihano mu mategeko, nkibaza niba komisiyo ifite uburyo bwo gukurikirana ko abo bakozi cyane cyane ari n'abayobozi bahanwe.'

    Sebagabo yasobanuye ko ubu itegeko rigena ko uwahombeje Leta yishyura rihari ndetse byatangiye ku buryo uwo bigaragaye ko yahombeje Leta yishyura amafaranga ye.

    Ati 'Itegeko ritaratorwa hariho amabwiriza ku buryo abashyize Leta mu bihombo bamwe barishyuye ndumva hari bamwe bo mu Bugesera, abagiye bafata ibyemezo bishyira Leta mu bihombo bagiye bishyura bakoresheje amafaranga yabo.'

    Imibare igaragaza ko amafaranga Leta yaciwe yagabanutse, kuko mu mwaka wa 2021/2022 Leta yari yaciwe 45,047,834 Frw na ho mu mwaka wa 2022/2023 icibwa 38,804,878 by'indishyi n'ayari uburenganzira bw'abakozi ku manza yaburanye.

    Imanza Leta yatsinzwe zavuye kuri 65.9% zigera kuri 21.4% by'imanza zose Leta yaburanye.

    komisiyo_ishinzwe_abakozi_ba_leta_yagaragaje_ko_amafaranga_leta_icibwa_kubera_imanza_itsindwa_yagabanyutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yaciwe-miliyoni-38-frw-kubera-imanza-z-abakozi-yatsinzwe

  • Abahanzi bataramiye i Rubavu muri ‘MTN Iwacu… – #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru kuwa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ cyabereye i Rubavu cyabanjirijwe n’uruzinduko rw’abahanzi, basura uruganda rwa Bralirwa. Aba bahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza na Chris Easy bihereye ijisho uko ikinyobwa cya Primus cyengwa mu buryo bwiza kandi bugezweho. Primus niyo nzoga ya mbere yengewe mu Rwanda mu buryo bugezweho.

    Byumwihariko, Primus iza ku isonga mu gushigikira umuziki Nyarwanda n’imyidagaduro muri rusange.

    Uyu munsi, Primus ifite intumbero ya “Primus Iduha Vibe” igamije gushyigikira no gutanga imyidagaduro (vibe) ku Banyarwanda.

    Amezi yari agiye gushira ari abiri, abahanzi barindwi bari mu bayoboye umuziki w'u Rwanda, barimo Bruce Melodie, Bwiza, Danny Nanone Kenny Sol, Bushali, Chriss Eazy na Ruti Joël, bazenguruka Igihugu basusurutsa Abanyarwanda mu bitaramo ngarukamwaka bya MTN Iwacu Muzika Festival 2024.

    Muri rusange ibi bitaramo byanyuze i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu. Abahanzi baririmbaga bakanacuranga umuziki mu buryo bw'umwimerere, ibizwi nka 'Live'.

    Ab'i Musanze ni bo baganuye ibi bitaramo byafunguwe n'umuhanzi Kenny Sol waririmbye abimburiye abandi mu gihe Bruce Melodie ari we wageze ku rubyiniro nyuma y'abandi.

    Kuva i Musanze kugera i Rubavu, ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byaranzwe n'ubwitabire bwo hejuru, abaturage babaga ari benshi kandi bose bakahagerera igihe.

    Ihere ijisho ku mafoto uko byari byifashe abahanzi basura uruganda rwa Bralirwa:


    Abahanzi bakiriwe neza ku ruganda



    Abahanzi basobanuriwe imikorere igezweho y’uburyo inzoga ya Primus yengwamo


    Amafoto y'urwibutso abahanzi bafatiye ku ruganda:


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147988/abahanzi-bataramiye-abi-rubavu-muri-mtn-iwacu-muzika-festival-basuye-uruganda-rwa-bralirwa-147988.html

  • Bashakaga kuyigira nka Wasafi? Uko 1:55 AM ya… – #rwanda #RwOT

    Ubanza we byaratewe n'uko byamusabye kugurisha inzu ye, agatandukana na Diamond mu buryo bweruye, kandi agakora ibishobora byose kugeza ubwo inzozi mbi yarota ari uko yahura n'umugabo wahoze ari Shebuja! Babanye mu buryo bw'ubuzima budahuza kandi buri wese 'Business' ye ayiyobora uko ashaka.

    Label ni kimwe mu bifasha umuhanzi kuba uwo kurangamirwa; ariko bihira bake kuko hari abajyamo bagasubira inyuma. Gusa, ijanisha rya benshi rigaragaza ko umubare munini ari uw'abahanzi babasha kujyamo kandi bagakora ibikorwa bituma sosiyete ibahanga ijisho.

    Mu Rwanda hari igihe habaye inkundura za Label, ku buryo muhanzi wumvaga atarimo rimwe na rimwe yumvaga yacitswe cyane. Ariko muri iki gihe, usubije amaso inyuma ukareba neza, wasanga amazina 'Label' zihagaze zitarenze umubare w'intoki z’ikiganza kimwe.

    Label ya 1:55 AM ya Coach Gael n'abo bafatanya muri iki gihe, igarukwaho cyane mu itangazamakuru ahanini bitewe n'uko ibarizwamo Bruce Melodie, ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe- Aherutse kuvuga ko 'abafana nibo babona ko ndi nimero ya mbere'. Ni Label kandi ibarizwamo Ross Kana, Kenny Sol, Element ndetse ndetse na Producer Kompressor.

    Muri Gicurasi 2023, nibwo Ross Kana yasinye muri 1:55 Am, Kenny Sol yinjira muri uyu muryango mugari muri Gashyantare 2024, ni mu gihe Element yasinye ku wa 13 Mutarama 2023. Ukurikije ibigaragara ni uko aba bombi bahuje impuzandengo y'uko batamazemo nibura imyaka ibiri.

    Mu ntego za buri wese harimo kugerageza gusingira inzozi ze no kuba nimero ya mbere mu bandi- Ni nako bimeze muri 1:55 AM kuko bifata nka 'Label' igomba kuba iya mbere mu Rwanda, ndetse no mu bihugu byose 54 bigize Umugabane wa Afurika.


    Bigeze kugira igitekerezo cyo kubaka ubwami nka Wasafi!

    Hagati ya Kanama na Nzeri 2023, ubuyobozi bwa 1:55 AM bwegereye abahanzi bashakaga ko bakorana, batangira ibiganiro byari bigamije ko nyuma yo kumva umugambi wabo n'intego zabo abiyungaho bagatangira gukorana nk'umuhanzi wabo.

    Buri muhanzi hari amafaranga yasabaga kugirango yemere gukorana nabo. Uwahaye amakuru InyaRwanda yavuze ko 'bashakaga gukora Label imeze nka Wasafi ku buryo buri muhanzi uyibarizwamo agomba kuba akomeye 'mbese aribo bafashe ibendera ry'umuziki w'u Rwanda'.

    Bahereye kuri Junior Giti bamusaba ko yabaha Chriss Eazy akaba umuhanzi wa 1:55 AM. Uyu mugabo utuye i Nyamata yafashe igihe cyo kubitekerezaho no kureba imbaraga yashyize kuri Chriss Eazy mbere y'uko afata umwanzuro wo kumurekura.

    Nyuma, yabwiye 1:55 AM ko yakwemera kuba Chriss Eazy ari uko bagabanye inyungu n'igihombo. Kugirango ubyumve neza, yasabaga ko azakomeza gukorana na Chriss Eazy, akajya afata 50% by'amafaranga yinjijwe n'uyu muhanzi nabo bagafata 50%.

    Cyangwa bakajya bagabana inyungu nyuma y'uko bakuyeho amafaranga bashoboye. Ubwo yari kujya afata 20%, naho iriya Label igafata 20%- Aha byaranze.

    Batekereje kandi Juno Kizigenza, gusa nta biganiro byabayeho by'imikoranire, mbese hahandi abantu bicara bagakora inama ku kintu kimwe.

    Uyu musore wamamaye cyane binyuze kuri Album 'Yaraje' agitangira umuziki yabaye mu maboko ya Bruce Melodie, ariko bidatinze yaje gutandukana nawe atangira umuziki nk'umuhanzi wigenga. Ariko kandi yagize amahirwe kuko yakomeje gukorana na Nando.

    Nando yakoranye by'igihe kirekire na Bruce Melodie mbere y'uko ajya mu maboko ya Kabanda Jean de Dieu washinze Isibo Radio/Tv. Ariko kandi Nando yakomeje gukorana na Bruce na nyuma y'uko bari basoje imikoranire yo mu mapuro. 

    Bahise batekereza Kenny Sol batangira ibiganiro byaje no kugeza muri Gashyantare 2024, aho uyu muhanzi yashyize umukono ku masezerano.

    Ariko kandi binyuze cyane muri sosiyete ye y'umuziki yashinze ya 'Spectular'. Ushingiye ku bikubiye mu masezerano, bigaragara ko Kenny Sol yinjiye muri 1:55 AM binyuze muri sosiye y'umuziki ya 'Spectular' ihagarariwe na Mukuru we ubarizwa muri Canada.

    Ari nayo mpamvu iyo hagize igikorwa kimukorerwa mu birango bimuranga hongerwaho 'Spectular'. Bivuze ko ni kompanyi zagiranye amasezerano.

    1:55 AM ishinzwe kumukorera ibikorwa byose bijyanye n'umuziki birimo nko kumutunganyiriza indirimbo. Ndetse, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Joli' yakomeje gukorana n'abajyanama be bari basanzwe.

    Muri uyu mugambi kandi, 1:55 Am yari ikeneye na Producer ndetse na Director! Ibiganiro byabo byakomereje kuri Producer Kiiiz, icyo gihe yasabye Miliyoni 20 Frw kugirango ashyire umukono ku masezerano.

    Yasabye ariya amafaranga ahanini biturutse mu kuba na Producer Element ari cyo kigero cy'amafaranga yari yasabye. Kiriya gihe kandi Prince Kiiiz yiteguraga kuva muri Country Records, afite ibitekerezo by'uko azasereza yerekeza muri 1:55 AM.

    Ariko nyuma yo gufata igihe cyo kwitegereza no kureba neza ahazaza he, yahisemo gushinga studio ye yise 'Hbyride' atangira kwikorana.

    Si we gusa waganirijwe kuko na Director Gad, yashyizwe mu biganiro. Uyu musore afatwa nk'umwe mu bahanga u Rwanda rufite, ndetse ni umwe mu bakora amashusho y'indirimbo z'abahanzi bahenze cyane.

    Amaze gukora ku mishinga y'indirimbo z'abarimo Butera Knowless, Maranatha Family Choir, Kenny Sol, Nel Ngabo n'abandi ku buryo yafatwaga nk'umwe mu bazatuma 1:55 AM yiyubaka mu bijyanye no gutunganya amashusho. Uyu nawe byaje kwanga, ahitamo ko yakomeza kwikorerana ku giti cye.

    InyaRwanda inafite amakuru avuga ko 1:55 AM yagerageje uko ishoboye kugira ngo Kevin Kade yinjire muri uyu muryango ariko biranga. Ahanini byatewe n'uko kontaro yari yahawe yasanze irimo ibintu atashoboraga kwihanganira mu mikorere ye.

    Uyu musore ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Sikosa' yahisemo gukomeza gukorana n'ikipe yari isanzwe imufasha mu muziki kugeza n'ubu.

    Muri iki gihe ari kubarizwa muri Tanzania mu bikorwa bigamije kumenyekanisha ibihangano bye, ndetse hari amakuru avuga ko azakorana indirimbo n'umwe mu bahanzi bakomeye.


    Kenny Sol yinjiye muri 1:55 AM binyuze muri sosiyete y’umuziki ‘Spectular’ ihagarariwe na Mukuru we 

    1:55 AM yigeze kugerageza ibiganiro na Kevin Kade ntibyakunda bitewe n’ibyari bikubiye mu masezerano

     Prince Kiiiz yasabye arenga Miliyoni 20 Frw, ariko nyuma abitekerejeho asanga akeneye kwikorera ashinga studio yise ‘Hybrid Music’ Director Gad yahisemo gukomeza kwikorera aho kugirango yinjire muri Label ya 1:55 AM
     Junior Giti yasabye ko ahabwa inyungu ya 50% ku mafaranga yose azajya yinjizwa n’ibikorwa bya Chriss Eazy
     Habuze gato ngo imyaka ibiri ishize Chriss Eazy akorana na Junior Giti ishyirweho akadomo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147995/bashakaga-kuyigira-nka-wasafi-uko-155-am-yashatse-kugura-abarimo-chriss-eazy-prince-kiiiz–147995.html

  • Perezida Kagame witabiriye CHOGM muri Samoa y… – #rwanda #RwOT

    Tariki 23 Ukwakira, umunsi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavutseho. Itsinda ry’abayobozi bamuherekeje mu nama ya CHOGM bifatanyije na we kwizihiza umunsi we w’amavuko.

    Perezida Paul Kagame yageze muri Samoa, aho yagiye mu nama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma y'umuryango Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM).

    Uyu muryango ugizwe n'ibihugu 56 byo ku migabane yose ku Isi. Nibura 33 muri byo ni ibihugu bito birimo ibirwa 25. Abaturage b'uwo muryango mu 2023 babarirwaga muri miliyari 2,5.

    Ubwo Perezida Kagame yageraga mu murwa mukuru wa Samoa, Apia, yakiriwe na Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe serivisi za gasutamo n'amahoro, Tuala Tevaga losefo Ponifasio.

    Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth kuva muri Kamena 2022, ubwo u Rwanda rwakiraga CHOGM. Icyo gihe yasimbuye Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, yatangaje ko muri iyi CHOGM, u Rwanda ruzashyikiriza Samoa ubuyobozi bukuru bw'uyu muryango.

    CHOGM nyirizina iteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2024. Yabanjirijwe n'izindi nama ziyishamikiyeho zirimo ihuza urubyiruko n'ihuza abagore. Kuri uyu wa 24 Ukwakira haraba iy'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga.

    Iyi nama ije ikurikira iya 26 yabereye mu Rwanda mu 2022 ndetse bikaba byitezwe ko Perezida Kagame wari uyoboye uyu muryango muri iyi myaka 2, ahererekanya izi nshingano n'Umukuru w'Igihugu cya Samoa.

    Kuri uyu wa Gatatu, ni nabwo Ibihugu by'u Rwanda na Samoa byasinyanye amasezerano ashyiraho za ambasade ku mpande zombi.

    Ni amasezerano yasinyiwe muri Samoa kuri uyu wa Gatatu, hagati ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe ndetse na mugenzi we wa Samoa akaba na Minisitiri w'Intebe, Afioga Fiamē Naomi Mata'afa.

    Samoa ni igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku buhinzi n'ubworozi aho uru rwego rutanga akazi ku barenga 2/3 by'abakozi bose.

    Nk'ikirwa, Samoa kandi ikurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi basura ubwiza nyaburanga bw'iki gihugu ndetse n'imiterere karemano yacyo, aho imibare igaragaza ko abarenga Ibihumbi 180 bagisura ku mwaka bakinjiza arenga miliyoni 500 z'amadolari.


    Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’amavuko, yafashijwe kwizihiza umunsi we


    Itsinda ry’abayobozi bamuherekeje muri Samoa aho yitabiriye inama ya CHOGM ni bo bifatanije na we kwizihiza isabukuru ye y’amavuko


    Perezida Kagame ubwo yageraga i Apia muri Samoa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu, Tuala Tevaga losefo Ponifasio 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147996/perezida-kagame-witabiriye-chogm-muri-samoa-yafashijwe-kwizihiza-isabukuru-yamavuko-amafot-147996.html

  • Israel Mbonyi na True Promises mu bazaririmba… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cy’uburyohe gitegerejwe mu Mujyi wa Kigali, kizaba ku Cyumweru tariki ya 27/10/2024 muri Camp Kigali, kizaririmbamo Family of Singers Choir, Israel Mbonyi, True Promises Ministry na Drups Band nk’uko ubuyobozi bwa FOS bwabihamirije inyaRwanda.

    Ni igitaramo Family of Singers igiye gukora ishyigikiwe n’abafatanyabikorwa barimo SKOL ibinyujije mu kinyobwa cyayo kidasmebuye cya Maltona. Kizarangwa n’umuziki w’umwimerere ariko kandi hazanagembwa ‘Couple’ [Umuryango] ikuze kurusha iyindi kandi ibanye neza, bityo ibere urugero rwiza indi miryango izaba ihateraniye.

    Family of Singers yateguye iki gitaramo “Umuryango Mwiza Live Concert”, ni korali yatangiye mu 2009 ikaba yaratangijwe n’abantu 12 itangirira mu muryango wa Muzehe Pawulo. Kuri ubu iyi korali ifite ishimwe ryo kwaguka dore ko imaze kugwiza umubare w’abaririmbyi 84.

    Family of Singers Choir yatangiriye umurimo muri EPR Paroisse ya Kiyovu ari naho babarizwa magingo aya. Perezida wa Family Of Singers Choir, Eugenie Mujawamariya yasobanuye ko bakora amahugurwa agamije kubaka umuryango, bagasangira ubuzima bakareba Ibituma umuryango usenyuka.

    FOS Choir imaze gukora ibitaramo bitandukanye mu nyungu z’ubutumwa bwiza ndetse n’umuryango aho igitaramo cya Mbere cyabereye muri Serena Hotel, icya Kabiri kibera kuri Romantic mu gihe icya Gatatu kizabera Camp Kigali.

    Family of Singers iharanira ubusugire bw’umuryango yagiye itegura amahugurwa yibanze ku bice byose by’umuryango. Mu kurushaho guha umuryango agaciro, mu mahugurwa bakora, biyambaza abantu bazwiho kugira ubumenyi buhagije mu nyigisho z’umuryango.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari ku isoko – wayasanga hamwe muri aha hakurikira: Women Foundation, Bethesda Holy Church, Foursquare Gospel Church, Restoration Masoro, Zion Temple, The Choice Bakery & Coffee, Good News Enterprise, Omega Church, La Gardienne, EPR Kiyovu, EPR Kamuhoza;

    EPR Kicukiro, EPR Karugira, EPR Kanombe, RAAH Super Market, Deluxe Super Market na La Mane Kicukiro. Ushobora kugura itike mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze kuri: www.rgticket.com mu gihe abadiaspora bashobora kugura tike banyuze kuri: www.radahmedia.com.

    Kuri ubu itike ziragurishwa nko ku kiranguzo dore ko ushobora kugura itike ku mafaranga 5,000 Frw yonyine, ibaze unaniwe kwigomwa Pizza imwe y'i Kigali ugahomba ibyiza bizaboneshwa amaso n'abazazindukira mu ihema ry'ibonaniro rya Camp Kigali!! Ku bindi bisobanuro, mwahamagara kuri+250787500113 cyangwa se:+250783167000.

    Family of Singers igiye gukora igitaramo cyahuriranye n’isabukuru yabo y’imyaka 15

    Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo cya Family of Singers Choir

    True Promises izaririmba mu gitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’

    Drups Band y’urubyiruko rugezweho muri iyi minsi itegerejwe muri iki gitaramo

    Gura hakiri kare itike yo kwinjira mu gitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147985/israel-mbonyi-na-true-promises-mu-bazaririmba-mu-gitaramo-cya-korali-family-of-singers-147985.html

  • Kirehe: Arenga miliyoni 700 Frw agiye guhabwa abahinzi b'umuceri nk'umwenda bari baberewemo n'uruganda – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka igihingwa cy'umuceri cyararumbutse kugeza ubwo ubaye mwinshi ugahera no ku mbuga ku bwo kubura abawugura.

    Muri Kanama 2024 byavuzwe ko habarurwaga toni zigera ku bihumbi 26 zasigaye zidafite abaguzi, biturutse ku kuba abatonora umuceri banawugurisha, bahisemo kugura uturuka mu mahanga bavuga ko ushobora kuba ari wo uhendutse.

    Muri izo toni zitabonye abaguzi, izigera ku 5000 zitari zifite n'aho zibikwa, umuceri uri ku mbuga aho bawusaruriye.

    Ni ikibazo cyari mu bice bitandukanye by'igihugu bihingwamo umuceri, aho abo mu turere twa Ngoma na Kirehe bavuga ko gutinda kwishyurwa umuceri bahaye uruganda rwa Kirehe Rice Company byatumye babura ayo gukemuza ibibazo bitandukanye bafite.

    Aba baturage bavuga ko amezi abiri ashize amaso yaraheze mu kirere, bakibaza aho bazashyira n'undi muceri ugiye kwera kandi n'uwa mbere utaragurwa.

    Uwitwa na Mukankusi Xaverine aganira na RBA yavuze ko muri iki gihembwe cy'ihinga hajemo akabazo bapakira umuceri bihuta kuko basiganwaga n'ibihe, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

    Ati 'Bigeze hagati batangiye kutwishyura nyuma birahagarikwa. Abana bacu bari kwirukanwa ku ishuri. Ikindi dufite impungenge z'uko umusaruro wundi ugiye kuza kandi hari n'uwo tutarishyurwa, dufite impungenge z'uko n'uyu tutazawishyurwa.'

    Niyitegeka Silas yavuze ko uretse umuceri, bahinga n'indi myaka nk'ibigori, aho amafaranga bakuraga mu muceri yabafashaga kubona inyongeramusaruro. Ati 'Bigaragara ko n'igihembwe cy'ibigori bitazagenda neza.'

    Mu kwezi kumwe abahinzi bo muri ibi bice bya Kirehe na Ngoma baraba batangiye gusarura umuceri mu gihembwe cy'ihinga 2025 A, bakibaza aho bazashyira uwo muceri mu gihe muri Kirehe Rice bagifite mwinshi mu bubiko utaragurishwa.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa Kirehe Rice, Bushayija Francis agaragaza ko bakiriye hafi toni 4000 abahinzi baryamo toni 740. Yerekana ko nubwo bari gushaka uko bishyura abahinzi bafite ikibazo cy'aho bazagurisha uwo bafite mu bubiko.

    Mu gukemura ikibazo, igihugu cyafashe umwanzuro w'uko kibinyujije mu kigo (East Africa Commodity Exchange:EAX) ishaka amafaranga uwo muceri wose ukagurwa, ndetse ugatonorwa ugahabwa amashuri.

    Kirehe Rice na yo yaguriwe umuceri, ariko Bushayija akavuga ko hari undi wasigaye batarabonera abaguzi. Ati 'Dufite toni zirenga 1400 tudafitiye abaguzi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko bari gukora uko bashoboye kose ngo abahinzi bishyurwe, agahumuriza n'abacuruzi ko nta kabuza umusaruro uzabona abawugura.

    Ati 'Muri ibi byumweru turi guhuza amakuru haba ku muceri watanzwe ku ruganda n'ayo amakoperative yatanze. EAX yatwemereye ko uyu munsi cyangwa ejo amafaranga azaba yagejejwe kuri konti z'amakoperative. Ni miliyoni zirenga 700 Frw.'

    Mu bice bitandukanye by’igihugu umuceri wareze cyane ubura abaguzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-arenga-miliyoni-700-frw-agiye-guhabwa-abahinzi-b-umuceri-nk-umwenda-bari

  • Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 67 #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Imyaka 67 Paul Kagame iruzuye, umwe mu banyabigwi u Rwanda rwagize mu myaka isaga 60 ishize. Yavutse nk'abandi bana kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira mu mwaka wa 1957. Paul Kagame yavutse ari umuhererezi mu muryango w'abana batandatu, abahungu babiri n'abakobwa bane kuri se Rutagambwa Rugambwa Deogratias na Asteria.

    Ni umuryango wari wishoboye mu Rwanda rw'icyo gihe dore ko wari utunze amashyo, Rutagambwa akaba umucuruzi w'ikawa ndetse n'umwe mu batangije koperative ya Trafipro mu Rwanda. Iminsi ya mbere ya Perezida Kagame mu Rwanda yari myiza n'ubwo ibihe igihugu cyarimo byo byari bikomeye dore ko aribwo hari hari kuvuka imvururu zishingiye ku moko n'amashyaka, byari bigamije gufasha abakoloni kwikiza ubwami mu Rwanda mu gihe ku rundi ruhande, umwami Mutara III Rudahigwa yifuzaga u Rwanda rutavugirwamo n'Ababligi.

    Umuryango wa Kagame yavukiyemo wari abakiristu ba Gatolika, ndetse byatumye abatizwa mu minsi ya mbere akivuka, abatirizwa i Kabgayi ahari icyicaro cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Umuryango wa Perezida Kagame wari ufite amaraso y'ibwami dore ko ku ruhande rwa Papa we, umuryango mugari akomokamo ari wo wabyaraga abagabekazi mu gihe mama we yari mubyara w'Umwamikazi Rosalia Gicanda.

    Perezida Kagame Paul avuga ko nubwo akomoka mu muryango nk'uwo ukomeye, atari byo aha agaciro kuko 'ntawe uhitamo aho avukira.' Ati 'Ndi uwirata nubwo nabyo ntabyo nakora, nakwirata ibyo nagezeho ubwanjye.' Imyaka ine ya mbere yari myiza kuri Paul Kagame kugeza tariki 6 Ugushyingo 1961 ubwo umuryango we wahungaga kubera imvururu zari ziri mu gihugu, Abahutu bibasira Abatutsi, bakabica, babatwikira no kubasahura.

    Icyo gihe umuryango we wahunze hari igitero cyateguwe cyagombaga kuza kuwutsemba. Mu gitabo A Conversations with the President of Rwanda cyanditswe n'Umunyamakuru François Soudan, Perezida Kagame yagize ati 'Iyo ufite imyaka itatu, ine uba ufite ishusho y'ikintu cyakubayeho gikomeye. Iyo rero wongeyeho ibyo wabwiwe n'abandi, birushaho kukujyamo cyane. Nibuka ko umunsi wa nyuma twatatanywaga, uwo munsi bari bari gutwika inzu, bica amatungo ndetse ubona ko umugambi wari ukwikiza abari basigaye ubundi bakaza iwacu. Ntabwo twari dutuye kure y'umuhanda.'

    Umuryango wahungiye mu Mutara hafi y'umupaka w'u Rwanda na Uganda aho mama we yavukaga, naho bakomeza kwibasirwa kugeza ubwo hafatwaga umwanzuro wo guhungira muri Uganda. Ubuzima bwo mu buhunzi bwari bugoye muri Uganda. Ubwo Perezida Paul Kagame yibuka ko bakigera muri Uganda ahitwa Kamwezi, babanje gukodesha inzu nyuma baza kwimurwa bajyanwa rwagati muri Uganda mu nkambi z'impunzi.

    Ubuzima bwari bugoye muri Uganda. Byatumye babiri muri bashiki be bagarurwa mu Rwanda kurererwa mu muryango wasigaye, abandi bana bakomeza kubana n'ababyeyi muri Uganda, batunzwe n'inkunga z'intica ntikize zatangwaga n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (HCR).

    Ubwo yari ageze igihe cyo gutangira ishuri, Paul Kagame yagiye kwiga muri Rwengoro Primary School, ishuri riherereye mu Majyaruguru ya Mbarara. Nubwo ubushobozi mu muryango bwari buke, ntacyo byari bitwaye cyane kuko amashuri abanza kwiga byari ubuntu. Byahinduye isura mu mashuri yisumbuye aho byasabaga ko umuntu yirwanaho.

    Abiganye na Perezida Paul Kagame bavuga ko yari umunyeshuri witonda utavuga menshi, ucisha make ariko ufite igitinyiro cya kiyobozi kandi utihanganiraga amafuti. Iyi myitwarire yatumye agirwa n'Umuyobozi w'ishuri.

    Amashuri abanza Kagame yayasoje afite amanota meza mu karere ndetse atsindira kujya mu mashuri yisumbuye kuri Ntare School, rimwe mu mashuri yari akomeye muri Uganda ari naho Perezida Yoweri Museveni yize. Ku myaka 15 yamavuko ye, papa wa Paul Kagame yitabye Imana, bitangira kugira ingaruka ku myitwarire ye ku ishuri nkuko yabitangarije umwanditsi Stephen Kinzer mu gitabo A Thousand Hills: Rwanda's Rebirth and the Man Who Dreamed It.

    Muri iki gihe Paul Kagame yatangiye kurwana ku ishuri by'umwihariko kutihanganira abanya-Uganda babaga baserereza abana b'Abanyarwanda b'impunzi. Amanota ye mu ishuri nayo yatangiye kugabanyuka. Byarushijeho kuba bibi mu 1976 ubwo yamenyaga amakuru ko inshuti ye yo mu bwana biganaga, Fred Gisa Rwigema banamenyanye guhera mu 1964, yaburiwe irengero. Iki gihe Fred yari yaragiye mu nyeshyamba za Fronasa zaharaniraga kubohora Uganda.

    Icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye Kagame yagikomereje kuri Old Kampala Senior Secondary School, ishuri ryari mu murwa mukuru w'i Kampala. Ni ishuri ry'amateka kuko ryahoze ryigamo abana b'Abahinde babaga baraje kubaka imihanda ya gari ya moshi mu bice byakolonizwaga n'Abongereza muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Umwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye yarawutsinzwe kubera ibyo bibazo bitandukanye yagiye ahura nabyo. Yagiye kwinginga nyina wabo wari wishoboye ngo amurihire arabyanga, birushaho kumubabaza. Perezida Paul Kagame yaje kumenya ko hari undi mwene wabo uba muri Uganda ujya ufasha abanyeshuri kujya kwiga Kaminuza mu Busuwisi. Yamugezeho ngo ageregeze amahirwe ariko biranga.

    Perezida Paul Kagame yabwiye Kinzer ati 'Yohereje abandi bantu batatu kwigayo. Ntabwo ari uko bari bafite amanota meza ariko bari bafitanye amasano ya hafi. Wenda nanjye iyo nza gukomeza guhatiriza byari gukunda ariko njye siko nteye, sinkunda guhatiriza.'

    Amafoto: Paul Kagame yavutse kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Ukwakira. 

     

    The post Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 67 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-paul-kagame-yujuje-imyaka-67/

  • Indorerezi z'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi zerekanye ibidakwiye no 'guhindura ibisubizo' mu matora ya Mozambike #rwanda #RwOT

    Ubwo butumwa bwagaragaje 'guhindura amategeko mu buryo budafite ishingiro' ibyavuye mu matora ku biro bimwe by'itora.

    'Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi (ubutumwa bw'indorerezi z'amatora) wakomeje gukurikirana inzira y'amatora, nubwo indorerezi z'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi zabujijwe kureba uburyo bwo gutanga amakuru mu turere tumwe na tumwe, ndetse no ku rwego rw'Igihugu.

    Kuwa kabiri taliki 22 Ukwakira, indorerezi nkuru, Laura Ballarín yagize ati: 'Kugeza ubu, Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi wagaragaje ibitagenda neza mu gihe cyo kubara no guhindura bidafite ishingiro ibyavuye mu matora ku biro by'itora no ku rwego rw'Akarere.'

    Ballarin yahamagariye inzego z'amatora mu gihugu gukora inzira y'amatora mu mucyo kugira ngo ibyavuye mu matora bibe byizeWe. Ballarin yagize ati: 'Gutangaza ibyavuye mu biro by'itora ntabwo ari ikibazo, ahubwo ni n'umutekano ukomeye kugira ngo ibisubizo bigerweho neza.'

    Amakimbirane hirya no hino mu matora yo muri iki gihugu yarushijeho kwiyongera nyuma y'iyicwa ry'abantu babiri bakomeye batavuga rumwe n'ubutegetsi kuwa gatanu taliki 18 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024, hakurikiraho imyigaragambyo y'abashyigikiye abatavuga rumwe n'ubutegetsi, kuwa 21 Ukwakira, bahoshejwe n'abapolisi barasa imyuka ihumanya ku bigaragambyaga.

    Elvino Dias, umunyamategeko akaba n'umujyanama w'umukandida wa perezida w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Venancio Mondlane, yishwe ubwo bari abantu bitwaje imbunda batera imodoka ye amasasu mu murwa mukuru, w'i Maputo.

    Paulo Guambe, umuvugizi w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa PODEMOS rishyigikiye Mondlane, nawe yari mu modoka birangira nawe yishwe.

    Kuri iki cyumweru, Mondlane yahamagariye imyigaragambyo mu gihugu hose, avuga ko ishyaka riri ku butegetsi Frelimo ryayoboye amatora kandi abamushyigikiye bahanganye n'inzego z'umutekano, bituma bahangayikishwa n'ihohoterwa ry'amatora rimaze gutangazwa ku mugaragaro.

    Kuwa mbere, Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yamaganye iyicwa ry'abo bagabo kandi isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ni mu gihe isaba abababajwe n'ibyavuye mu matora gutanga ibirego byabo binyuze mu nzira zemewe.

    'Turasaba inzego zose za Leta, abayobozi ba politiki, abaturage ndetse n'abafatanyabikorwa gukemura amakimbirane y'amatora mu mahoro kandi mu buryo bwemewe n'amategeko, twanga ihohoterwa n'amagambo yisebanya. 'Turahamagarira kandi Abanya Mozambike bose kwitabaza inzira y'amahoro yo gutanga ibibazo by'amatora no kwanga ihohoterwa n'amagambo y'urugomo.'

    Biteganijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa muri iki cyumweru mbere yo kwemezwa n'inama y'itegeko nshinga ry'Igihugu, bikazabyemeza nyuma yo gukemura amakimbirane yose yavuzwe n'imitwe ya politiki.

    Biteganijwe ko umukandida w'ishyaka riri ku butegetsi rya Frelimo, Daniel Chapo, biteganijwe ko azasimbura Perezida Filipe Nyusi mu gihe ishyaka riyoboye amatora kandi biteganijwe ko rizongerera imyaka 49 ubutegetsi.

     

     

    The post Indorerezi z'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi zerekanye ibidakwiye no 'guhindura ibisubizo' mu matora ya Mozambike appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/indorerezi-zubumwe-bwibihugu-byuburayi-zerekanye-ibidakwiye-no-guhindura-ibisubizo-mu-matora-ya-mozambike/