Author: webrwanda

  • 11/2024 -11/2025: Umwaka wo kwigengesera kuri… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko yisanze bwa imbere y'Ubutabera akurikiranyweho ibyaha birimo 'gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo', 'kugonga no kwangiza ibikorwa remezo' no guhunga nyuma y'ibyo.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite, rumuhanisha igifungo  cy'amezi atatu gisubitse mu mwaka umwe  n'amande y'amafaranga 190,000.

    Umucamanza yategetse ko Muheto ahita arekurwa. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa umwaka umwe n'amezi umunani.

    Ubwo yari imbere y'Urukiko ku wa 21 Ugushyingo 2024, Miss Muheto yemeye icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye no kugonga ibikorwa remezo.

    Yavuze ati: 'Ariko sinemera ko nahunze kuko imodoka nayirekeye aho. Nagize ubwoba kuko abantu bahuruye ari benshi ntinya ko bangirira nabi. Police ihageze nagarutse ubwanjye.'

    Ni umwaka wo kwigengesera!

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, umunyamategeko  Kizito Safari wunganiraga Miss Muheto, yavuze ko igihano cy’igifungo umukiriya we yahawe gisaba kwigengesera kugira ngo adakora ikindi cyaha cyatuma yongera kwisanga imbere y’ubutabera.

    Yavuze ati “Niba bavuze ngo bamukatiye igihano cy’amezi atatu asubitse mu mwaka. Ni ukuvuga ngo muri uwo mwaka wose aba agomba kwigengesera ntagire ikindi cyaha akora, mbese ntiyongere gusubiramo cya cyaha cyangwa se ikindi cyaha. Iyo agifatiwemo cyangwa afatiwe mu kindi cyaha, ni ukuvuga ngo ako kanya ahita afatwa agafungwa ariko agakurikiranwa no kindi cyaha yaba yakoze.”

    Kizito Safari yavuze ko iki gihano Miss Muheto yahawe ari umwaka wo “kugirango yigengesere, yitwara neza, ariko iyo umwaka urangiye, icyo gihano yahawe kiba kivuyeho. Biba birangiye.”

    Mu rubanza rwe, Miss Muheto yari yunganiwe n’abanyamategeko batatu. Kizito Safari yavuze ko mu manza nshinjabyaha umuburanyi arunganirwa ntabwo ahagararirwa, ari nayo mpamvu aba afite uburenganzira bwo guhitamo umubare w’abanyamategeko bazamwunganira mu rubanza rwe.

    Ati “Bitewe n’ubushake n’ubushobozi bwe ashobora kunganirwa n’abanyamategeko ashaka. Nta mubare watagenyijwe, ashobora kuba afite babiri, batatu, batanu yewe afite n’ubushobozi rwose yaba afite abanyamategeko 10 nk’uko afite uburenganzira bwo kwiburanira, ariko nyine hari inkiko bitewe nk’urukiko rw’Ikirenga n’urw’ubujurire, ariko handi rwose nta mubare ntarengwa umuntu ashobora kunganirwaho mu rukiko.”

    Kizito Safari yavuze ko bishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe nubwo bifuzaga ko atahabwa igihano na kimwe, kuko bari basabye ko rwamuca amande gusa. 

    Ati “Turashima ko mu by’ukuri ari hanze, agiye gukomeza amashuri, agakomeza ubuzima na gahunda nyine nk’uko yayemereye urukiko yo guhindura imyitwarire akanabera urugero abandi bari mu rungano rwe.”


    Miss Muheto yarekuwe nyuma y'iminsi 18 yari ishize ari mu maboko y'ubushinjacyaha 

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwahamije Miss Muheto ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite 

    Umunyamategeko Kizito Safari uri mu bunganiraga Miss Muheto, yavuze ko igihano cy'igifungo cy'amezi atatu asubitse mu mwaka umwe gisobanuye kwigengesera kugeza umwaka urangiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148408/112024-112025-umwaka-wo-kwigengesera-kuri-miss-muheto-148408.html

  • Abadepite bo muri Uganda bakozanyijeho ubwo bari mu nama y'Inteko Rusange #rwanda #RwOT

    Inama y 'abadepite bo muri Uganda yaba ku mugoroba wo ku wa 6 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024 bakozanyijeho ubwo bari mu nama y'Inteko Rusange yiga ku ivugururwa ry'umushinga werekeye ikawa, 12 bahita bahagarikwa.

    Depite Francis Zaake na Anthony Akol bari mu batangije izi mvururu ubwo Inteko yari iri kwiga ku mushinga w'ivugururwa ry'itegeko ryerekeye ikawa utavuzweho rumwe.

    Intonganya zatangiye igihe umudepite wo mu ntara ya Mityana, Francis Zaake yahagurukaga akavugaga ko mu cyumba cy'Inteko Rusange hinjiyemo umuntu utari Umudepite ufite imbunda kandi bikaba biteje impungenge, ariko Perezida w'Inteko amubwira ko ari umurinzi we kandi nta ntwaro afite.

    Ubwo Sepite Zaake yari asubiye kwicara yasanze Depite Antony Akol yamwicariye ku ntebe, agerageza ku musunika ngo amwigizeyo, ntibumvikana batangira guterana ibipfunsi, n'abandi badepite babyinjiramo haba akaduruvayo mu Nteko.

    Byasabye abadepite bagenzi babo n'abashinzwe umutekano guhagarika iyo mirwano, Perezida w''Inteko Ishinga Amategeko ahata atangaza ko ahagaritse Abadepite 12 bose bivanze muri izo mvururu.

    Aba badepite bahanishijwe kutitabira Inteko Rusange eshatu zikurikiranya barimo Akol, Zaake, Wakayima Musoke, Aloysius Mukasa, Charles Tebandeke, Isaiah Ssasaga, Asinansi Nyakato, Derrick Nyeko, Frank Kabuye, Ronald Evan Kanyike, Susan Mugabi na Shamim Malende.

    Amakuru yamenyekanye nyuma avuga ko Depite Zaake yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya, bikavugwa ko yaba yagiriye ibibazo muri iyo mirwano.

    The post Abadepite bo muri Uganda bakozanyijeho ubwo bari mu nama y'Inteko Rusange appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abadepite-bo-muri-uganda-bakozanyijeho-ubwo-bari-mu-nama-yinteko-rusange/

  • Darko Novic umutoza wa APR FC yatangaje ko abakinnyi be bose bameze neza #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC Darko Novic yatangaje ko abakinnyi be bose bameze neza ndetse biteguye gutanga umusaruro ku mukino bafitanye na Vision FC.

    Kuri uyu wa kane taliki 7 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024 nibwo aya makipe yombi aracakirana kuri Pele stadium i Nyamirambo, ku isaha yi isaa 15:00 z'i Kigaki mu Rwanda.

    Ni mu gihe APR iri kumwanya wa 14 na manota yayo 5 naho Vision FC ikaba iri kumwanya wa 15 na manota yayo 5, kugeza ubu zombi ziranganya keretse ku mwanya nabwo zirakurikirana ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda 'Rwanda Premier League'.

    The post Darko Novic umutoza wa APR FC yatangaje ko abakinnyi be bose bameze neza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/darko-novic-umutoza-wa-apr-fc-yatangaje-ko-abakinnyi-be-bose-bameze-neza/

  • Mighty Popo yamuritse filime nshya agiye gushyira hanze, igaruka ku mvune z'abanyamuziki #rwanda #RwOT

    Murigande Jaques wamamaye ku mazina Mighty Popo mu muziki akaba ari na we uyobora ishuri ry'Umuziki ry'u Rwanda, ku mugoroba washize wo ku wa 6 Ukwakira kuyu mwaka yamurikiye itangazamakuru filime nshya agiye gushyira hanze, igaruka ku mvune z'abanyamuziki muri career yabo.

    Filime ya yise 'Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga' igaruka ku rugendo rw'abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki nkuwabigize umwuga, igihe abaye icyamamare ndetse n'ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo.

    Ni filime yubakiye inkuru yayo ku banyamuziki muri rusange. Igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n'umuziki. Iyi filime imara amasaha abiri n'iminota 40.

    Uwayanditse iyi filime ni Mighty Popo ndetse ni na we 'Excutive Producer' wayo, ni mu gihe ifatwa ry'amashusho yayo ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde uyu akaba afite ibigwi byihariye mu gufata amashusho haba mu buhinde niwabo ndetse no hirya no hino.

    Mighty Popo yavuze ko ari filime yamutwaye imyaka myinshi ayandika, ariko igihe nyacyo cyo kuyikora no kuyishyira hanze kikaza kuba muri iyi myaka. Ibyatumye ino filime ikorwa neza Ngo nuko yoherereje Anirban Mitra inyandiko nyinshi yari afite za filime, zitandukanye aza kumuhitiramo iyi.

    Mighty Popo yakomeje agira ati: 'iyi filime yatanze akazi ku barenga abantu 300, ikaba yaratewe inkunga n'Imbuto Foundation.

    Yavuze ko iyi filime bari gushaka imbuga izanyuzwaho zitandukanye zikomeye, kigira ngo ibashe kurebwa na buri wese bimworoheye ndetse n'aho yazerekanirwa mu nzu zerekanirwamo filime.

    Abagize uruhare rukomeye kuri iyi filime barimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bakozeho nka 'Directors of Photography, ni mu gihe umuziki wumvikanamo yaba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo uruhare n'abandi barimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major na Nehemiah Shema usanzwe ari umucuranzi wa Mbonyi Israel.

     

    The post Mighty Popo yamuritse filime nshya agiye gushyira hanze, igaruka ku mvune z'abanyamuziki appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mighty-popo-yamuritse-filime-nshya-agiye-gushyira-hanze-igaruka-ku-mvune-zabanyamuziki/

  • Ibihugu icyenda byibasiwe cyane n'icyorezo cya Mpox #rwanda #RwOT

    Ibihugu byungukira mu itangwa ry'inkingo birimo Repubulika ya Centrafrique, Cote d'Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Kenya, Liberiya, Nijeriya, u Rwanda, Afurika y'Epfo ndetse Uganda.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatanze raporo enye kuri eshanu zemejwe muri Afurika muri uyu mwaka zizatwara 85% by'amafaranga agera ku 900.000 yatanzwe.

    Icyorezo cya Mpox muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, OMS yatangaje ko yihutirwa gukora isuzuma rusange. Kugeza ubu ni impungege ku ubuzima rusange bw'umutekano w'umugabane wa Afurika.

    Muri uyu mwaka wonyine ibihugu 19 byo muri Afurika birimo abaturage banduye indwara ya mpox, aho indwara ikomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi.

    Iki cyorezo gikomeje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho muri uyu mwaka havuzwe abantu barenga 38.000 bakekwaho kuba barapfuye ndetse n'abantu barenga 1000 bakiri kwitabwaho. Kugeza ubu hakenewe miliyoni 3.6 zinkingo kugirango igisubizo cya mpox gise nkikigabanuka.

    The post Ibihugu icyenda byibasiwe cyane n'icyorezo cya Mpox appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibihugu-icyenda-byibasiwe-cyane-nicyorezo-cya-mpox/

  • Joyous Celebration igiye gutaramira i Kigali ku wa 29 Ukuboza 2024 #rwanda #RwOT

    Itsinda 'Joyous Celebration' rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y'Epfo, ryatumiwe i Kigali mu gitaramo kigomba gukorera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Iri tsinda riri mu afite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, by'umwihariko bakaba babimazemo imyaka irenga 30.

    Ni itsinda ryashinzwe mu 1994, kuri ubu rikaba rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live.

    Amakuru ahari ahamya ko iri tsinda ry'abanyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rizagera i Kigali rigizwe n'abantu barenga 45.

    Ubuyobozi bwa Sion Communications bwabwiye Kasuku Media ko nubwo nta makuru menshi baratangaza kuri iki gitaramo, abantu bakwiye gutangira kwitegura kuramya no guhimbazanya Imana n'iri tsinda kimwe n'abahanzi b'Abanyarwanda bazatumira.

    The post Joyous Celebration igiye gutaramira i Kigali ku wa 29 Ukuboza 2024 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/joyous-celebration-igiye-gutaramira-i-kigali-ku-wa-29-ukuboza-2024/

  • Umuraperikazi Card B ntiyishimiye intsinzi ya Donald Trump yo kuba umukuru w'Igihugu #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Cardi B yabaye uwa mbere mu byamamare byari bishyigikiye Kamala Harris, byerekanye amarangamutima nyuma yibyavuye mu matora ya Perezida, ndetse yanihanganishije uyu mugore amwibutsa ko agifite amahirwe yo kuzayobora Amerika.

    Nyuma yo gutsinda kwa Donald Trump mu matora y'umukuru w'igihugu muri uyu mmwaka wa 2024, ibyamamare byinshi byari bishyigikiye Kamala Harris byamaganiye kure Donald Trump ko atarabikwiye kuba umukuru w'igihugu perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika.

    Muri bo harimo umuraperi Cardi B wegukanye Grammy, wagaragaje amarangamutima menshi mu gutsindwa kwa Kamala Harris.

    Uyu murapperikazi yagiye kurukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amashusho ye arimo kureba ibyavuye mu matora, kuri Instagram ye Live, yanagaragaje ko atengushye abashyigikiye Trump bose.

     

    The post Umuraperikazi Card B ntiyishimiye intsinzi ya Donald Trump yo kuba umukuru w'Igihugu appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umuraperikazi-card-b-ntiyishimiye-intsinzi-ya-donald-trump-yo-kuba-umukuru-wigihugu/

  • UCL 2024/25: Arsenal na PSG ntizahiriwe naho… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino yakinwe kuri uyu Wa Gatatu taliki 7 Ugushingo 2024. Umukino wari uhanzwe amaso n’abenshi ni uwo ikipe ya Inter Milan yari yakiriyemo Arsenal kuri San Siro Saa yine z’ijoro.

    Ikipe ya Inter Milan niyo yatangiye iri hejuru dore ko ku munota wa 4 gusa uwitwa Denzel Dumfries yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti riremereye yari arekuye gusa rigakubita igiti cy’izamu.

    Uko iminota yagendaga ninako ikipe ya Arsenal nayo yinjiraga mu mukino ndetse inarema uburyo imbere nkaho mu minota 18 yabonye koroneri nyinshi zaterwaga na Bukayo Saka gusa abashyiragaho umutwe nti baboneza mu izamu.

    Ikipe ya Inter Milan yakomeje kurusha ikipe ya Arsenal maze mbere yuko igice cya mbere kirangira iza kubona penariti ku ishoti ryari rirekuwe maze myugariro wa Arsenal,Mikel Merino agakozaho intoki.

    Iyi penariti yatewe na Hakan Calhanoglu ayitereka mu nshundura bajya kuruhuka ikipe ya Inter Milan iyiboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri Arsenal yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Mikel Merino hajyamo Gabriel Jesus.

    Iyi kipe y’amashitani atukura yaje isatira ishaka igitego cyo kwishyura abakinnyi bayo nka Gabriel Martinelli, Gabriel Jesus n Bukayo Saka barekura amashoti agana mu izamu ariko umunyezamu wa Inter Milan,Yann Sommer akaba ibamba.

    Umukino waje kurangira ikipe Inter Milan yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.

    Indi mikino yakinwe Club Brugge yo mu Bubiligi yatsinze Aston Villa yo mu Bwongereza 1-0 naho Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine itsinda Young Boys ibitego 2-0.

    Ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage yatsinze Benfica yo muri Portugal 1-0, Feyenoord yo mu Buhorandi itsindwa na RB Salzburg yo muri Australia ibitego 3-1 naho FK Crevena Zvezda yo muri Serbia inyagirwa na FC Barcelona ibitego 5-2.

    Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yatsinzwe na Atletico Madrid yo muri Espagne ibitego 2-1 ,Sparta Prague yo muri Czech Republic itsindwa na Brest yo mu Bufaransa ibitego 2-1 naho VFB Stuttgart yo mu Budage itsindwa na Atlanta yo mu Butaliyani ibitego 2-0.

    Kugeza kuri ubu ikipe ya mbere muri UEFA Champions League 2024/25 ni Liverpool n’amanota 12, Sporting CP ni iya kabiri n’amanota 10 mu gihe AS Monaco ari iya 3 nayo n’amanota 10.

    Inter Milan yatsinze Arsenal igitego 1-0

    FC Barcelona yanyagiye FK Crevena Zvezda ibitego 5-2

    Uko amakipe akurikirana muri UEFA Champions League kugeza ubu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148394/ucl-202425-arsenal-na-psg-ntizahiriwe-naho-fc-barcelona-iranyagira-148394.html

  • APR FC yatewe mpaga y'ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024 nibwo urwego rw'umupira w'Amaguru mu Rwanda, 'Rwanda Premier League' rwatangaje ko ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC yatewe mpaga.

    Nk'uko bigaragara mu itangazo Rwanda Premier League yabitangaje ibi bibano bije nyuma yaho APR FC yakinishije abakinnyi 7 b'abanyamahanga aho kuba 6 bemewe n'amategeko ubwo bakinaga na Gorilla FC.

    Rwanda Premier League yagize iti 'Rwamda Premier League iramenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru ko kuri uyu wa Gatatu, Komisiyo y'Amarushanwa ya

    FERWAFA yafashe umwanzuro wo gutera APR FC mpaga ku mukino w'umunsi wa 8 wayihuje na Gorilla FC tariki 3 Ugushyingo 2024 kubera gukinisha umubare w'abanyamahanga urenze uw'abemewe n'amabwiriza agenga Rwanda Premier

    League. APR FC kandi yaciwe amande y'ibihumbi 100 Frw.'

    Ibi kandi n'ubwo bibaye, Ikipe ya APR FC yamaze guhagarika by'agateganyo Eric Ntazinda wari usanzwe ari Team Manager w'iyi kipe nyuma y'amakosa y'imisimburize yabaye ku mukino yanganyijemo na Gorilla 0-0.

    Eric Ntazinda wahagaritswe yari yagarutse muri APR FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2022-2023 nyuma yo kuyibamo hambere.

    APR FC ikaba imaze gutsinda igitego kimwe cyonyine muri Shampiyona mu mikino itatu imaze gukina nyamara bivugwa ko yatanze arenga Miliyari mu kugura abakinnyi, ikintu kugeza ubu kitashimishije abakunzi b'iyi kipe.

    Nyuma yo gutera iyi mpaga, ibi byatumye Gorilla FC ifata umwanya wa mbere w'agateganyo muri shampiyona y'u Rwanda aho kugeza ubu ifite amanota 18 mu mikino icyenda imaze gukina.

    Kuri uyu wa Gatatu Gorilla FC yakinaga na Bugesera FC amakipe yombi anganya ubusa ku busa mu mukino wabereye mu karere ka Bugesera.

    APR FC yo imaze gukina imikino 3 ya shampiyona y'u Rwanda iri kumwanya wa 15 n'amanota 4 ikaba ikurikirwa na Kiyovu SC ifite amanota 3 ku mwanya wa 16.

    The post APR FC yatewe mpaga y'ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatewe-mpaga-yibitego-3-0-inacibwa-amande-ya-100-000-frw-izira-gukinisha-abanyamahanga-7-mu-mukino-umwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatewe-mpaga-yibitego-3-0-inacibwa-amande-ya-100-000-frw-izira-gukinisha-abanyamahanga-7-mu-mukino-umwe

  • Kayonza: Abaturage babangamiwe n'insoresore zirara mu mashyamba yabo zishakamo amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo gifitwe n'abaturage bo mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara ahari ibikorwa byinshi by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bitemewe. Muri aka gace imisozi myinshi usanga irimo ibinogo byagiye bicukurwa n'insoresore zishakishamo amabuye y'agaciro.

    Bugingo Saidi utuye mu Kagari ka Rwimishinya ufite ishyamba rya hegitari umunani, yavuze ko agiye kumara imyaka itanu ubutaka bwe atabukoreramo nyamara abusorera buri mwaka, nyuma y'aho ubu butaka bwibasiwe n'iryo tsinda ry'Imparata, ishyamba ryari ririho rigacika.

    Ati “Hano hari ishyamba rya hegitari umunani ariko ubu hasigaye nka hegitari imwe ahandi hose bahateye hejuru barandura ibiti byose bashakamo amabuye y'agaciro. Ubu uretse gutabarwa na Leta nta kindi nasaba kuko n'iyo nshatse kujyayo bambwira ko nibamfatirayo bazanyica. Kandi buriya butaka buri mwaka ndabusorera, nigeze no gushaka kuhacukura amabuye ngeze aho ndabireka kubera bariya bantu bahacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.'

    Muteteri Chantal we yavuze ko izi mparata zatangiriye mu mirima yabo ziyicukura umunsi ku munsi zishakamo amabuye y'agaciro imyaka yari irimo zikayirandura. Yavuze ko kuri ubu ikibabangamiye cyane ari uko basigaye bajya gucukura bagaca ibitoki mu mirima yabo ku buryo nta muturage ugisarura.

    Ati 'Uretse kwangiza amashyamba hano, iyo barimo gukorera hano hafi ibitoki mu mirima baraca, imyumbati na yo ntabwo bayisiga kugira ngo babone ibyo barya, urumva rero baracyaduteza igihombo.'

    Bizimana Innocent utuye mu Mudugudu w'Akabare I mu Kagari ka Rwimishinya yavuze ko imparata ziri muri aka gace bakeka ko hari na ruswa ziha ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kuko ngo iyo hari abapolisi cyangwa RIB bagiye kubafata birangira nta n'umwe babonyeyo kuko bafite abayobozi babaha amakuru umunsi ku munsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko hari amatsinda y'abiyita imparata usanga bashobora kujya gushakisha amabuye y'agaciro mu birombe bitagikoreshwa, yavuze ko uretse no kuba babikora mu buryo butemewe hari n'aho bagiye bagira impanuka zigahitana ubuzima bw'abantu.

    Yakomeje agira ati 'Ubutumwa dutanga ni uko dukangurira abaturage bashobora kujya mu bikorwa nk'ibyo ng'ibyo ko bishyira ubuzima bwabo mu kaga, hari aho ibirombe bibaridukira. Turabakangurira kubyirinda tunababwira ko iyo tubafashe bari muri ibi bikorwa by'ubucukuzi butemewe tubibahanira.'

    Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu bari gusiba ibyobo byahoze bicukurwamo amabuye y'agaciro aho nko mu Murenge wa Rwinkwavu basibye ibyobo 14, ibindi bitatu muri Murundi n'ahandi hatandukanye nka Rukara. Yavuze ko banakangurira abacukura amabuye y'agaciro mu bice byemewe gushyiraho uburinzi buhamye bwatuma ababikora mu buryo bwa magendu batahamenera.

    Kuri ubu abari amashyamba muri Rwimishinya usanga haribasiwe n'abahacukura amabuye y'agaciro

    Bugingo Saidi avuga ko amaze imyaka itanu ubutaka bwe bwaribasiwe n'abitwa Imparata bashakamo amabuye y'agaciro

    Muteteri Chantal avuga ko imirima yegereye ahacukurwa amabuye “n'Imparata” isarurwa nabo

    Bizimana Innocent yasabye Leta kubafasha ikabakiza Imparata


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-babangamiwe-n-insoresore-zirara-mu-mashyamba-yabo-zishakamo