Author: webrwanda

  • Icyo Umunyamategeko wa Fatakumavuta avuga ku… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo The Ben wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yisunze konti ye ya Instagram yatangaje ko yahaye imbabazi Fatakumavuta nubwo yagiye amwibasira mu bihe bitandukanye mu biganiro yagiye akorera kuri 3D TV ndetse no kuri konti ye ya X  [Yahoze ari Twitter]. 

    The Ben yavuze ko ahisemo imbabazi nubwo azirikana ko 'Amagambo yasize (yavuzwe na Fatakumavuta) ibikomere bikomeye.' 

    Yongeraho ngo 'Ndasenga ngo ugire umutima uciye bugufi kandi ufite amahoro (Yabwiraga Fatakumavuta).'

    The Ben witegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 1 Mutarama 2025, ariko kandi yarengejeho ko ubutabera bukwiye kuganza cyo kimwe n'imbabazi. Yungamo ati 'Ndabizi ko twese twatsikira ariko tukazongera tukabyuka.'

    The Ben yavuze ko mu isengesho rye asaba Imana gufasha Fatakumavuta akarekurwa kandi yiringiye ko mu gihe kiri imbere amahoro azaba inganzamarumbo mu buzima bwa Fatakumavuta. 

    Ati 'Fatakumavuta ndasenga ngo urekurwe. Ndizera ko amahoro azaganza mu hazaza hawe.' 

    Yavuze ko kuri we 'Urukundo ruzahora rutsinda urwango.' Ati 'Urumuri ruzahora rutsinda umwijima. Reka twizere ko ubutabera n'imbabazi bijya kugira aho bihurira.' 

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Fatikaramu Jean Paul yavuze ko mu busanzwe iyo umuntu atanze imbabazi n'ubutabera bugira uko bubireba, ariko ko hari inzira zikurikizwa kugira ngo izo mbabazi zigera ku muntu wazihawe.

    Ati 'Iyo umuntu atanze imbabazi ubutabera bugira inzira bubirebamo. Ushobora gutanga imbabazi urukiko rwabisuzuma, rukabisesengura rugasanga ari ngombwa imbabazi zigatangwa, ariko imbabazi zitanzwe kuriya (ku mbuga nkoranyambaga) ngira ngo ntabwo ziba zifatika, kubera ko ubundi iyo umuntu atanze imbabazi ubundi abikorera inyandiko ugashyiraho umukono, igashyigikirizwa urukiko, igashyirwa muri 'System'.' 

    Akomeza ati 'Rero imbabazi ziba zanditse kuri 'Social Media' ntabwo urukiko rwo ruzimenya. Ibyiza, iyo umuntu atanze imbabazi arazandika, ashobora kuba ari impamvu ze bwite zihariye icyo gihe bishyikirizwa urukiko.' 

    Fatikaramu yavuze ko iyo 'Utanze imbabazi waratanze icyo kirego, ubundi wandika usaba kureka icyo kirego.' Yungamo ati 'Iyo uretse ikirego rero nibwo urukiko rubisuzuma rukagaragaza y'uko mu nyungu z'ubutabera uwatanze ikirego iyo akiretse kirangirira aho ngaho.” 

    The Ben ntabwo ari we watanze ikirego? 

    The Ben yatangaje ko atari we watanze ikirego arega Fatakumavuta. Yasubizaga umwe mu bafana be wamwandikiye ku mbuga nkoranyambaga amusaba ko mu gihe yaba atanze imbabzi kuri Fatakumavuta yabijyanisha no kujya gukura ikirego mu rukiko. 

    Ushingiye kuri kopi z'urubanza, bigaragara ko The Ben yatanze ikirego yisunze umunyamategeko Jean Paul Ibambe.

    Umunyamategeko Fatikaramu yabwiye InyaRwanda ko muri Dosiye afite zigaragaza abatanze ikirego, kandi buri wese wakurikiranye azi neza uwareze.

    Ati 'Ndatekereza urubanza rwari 'Public' numva ibyo ari byo byose abanyamakuru bari bahari, namwe mwari muhari, uwareze mwaramwumvishe numva atari ngombwa kuba najya kumusubiramo kandi mwarabyumvaga. Mwari muhari.' 

    Fatikaramu yavuze ko mu gihe cyose The Ben yaba ahagaritse ikirego, we n'umukiriya we ntibiteguye kuregera indishyi z'akababaro.

    Umunyamategeko wa Fatakumavuta, Fatikaramu Jean Pierre yatangaje ko imbabazi za The Ben 'zidafatika' mu gihe cyose atandikiye urukiko akuzamo ikirego 

    The Ben yagaragaje ko yababariye Fatakamvuta nubwo ibikomere by'amagambo yamuvuzeho bikiri bishya  

    Ubwo yireguraga mu rukiko, Fatakumavuta yavuze ko ibyo yagiye avuga kuri The Ben yabaga ari gusesengura ibyo yabaga yabonye

    KANDA HANO UREBE ISESENGURA KU BYABEREYE MU RUBANZA RWA FATAKUMAVUTA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148379/icyo-umunyamategeko-wa-fatakumavuta-avuga-ku-mbabazi-za-the-ben-148379.html

  • Miss Muheto yakatiwe amezi atatu asubitse mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, ni bwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ku birego Miss Muheto yari akurikiranyweho. 

    Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa hafi imyaka ibiri, ariko Urukiko rwagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.  

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko, yari afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo 'Gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.' 

    Ubushinjacyaha bwasobanuraga ko Miss Muheto yakoze impanuka avuye mu Kabari ka Atelier du Vin atwaye imodoka yo mu bwoko bwa KIA yanyweye inzoga.

    Urukiko rwavuze ko Miss Muheto yemera ko yatwaye yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi igipimo kihanganirwa ari 0.8.

    Urukiko rwasanze Miss Muheto ahamwa n'icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite. Rwasanze kandi rutamuhamya icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka. 

    Rwanzura ko ahanishijwe gufungwa amezi atatu, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw. Ni igihano gisubitse mu mwaka umwe.

    Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka nk'iyi agonga inzu, imodoka ye irangirika mu buryo bukomeye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rukitanga yari aherutse kubwira InyaRwanda ko ku nshuro ya mbere bafata Miss Muheto bamugiriye inama yo kwitwararika no gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka.

    Yavuze ati 'Ubundi ku muntu wese ushaka gutwara ikinyabiziga nta n’ubwo yakabaye arindiriye inama ya Polisi yo kugira ngo ajye kwigira ‘Permis’ ariko mu by’ukuri iyo nama yarayigiriwe arigishwa, arahanwa, arataha asubira mu muryango kimwe n’undi wese ubona ayo mahirwe. Icyari gisigaye hari ahe kugira ngo nawe atekereze icyo agomba gukora.”

    ACP Rutikanga yavuze ko gutwara imodoka wasinze ni nko kwiyahura kandi ni uguteza akaga abandi muhuriye mu muhanda. Kandi ‘biba bibi kurushaho iyo ubikoze nta n’uruhushya ubufitiye’. Ati “Ni ukuvuga ko kimwe cyongera uburemere ku kindi.” 

    Yongeraho ati “Icyo nagiramo inama abantu ni ukwiga guhitamo neza. Ntitukigire ku byago by’undi, abantu babyirinze twese twakoresha umuhanda neza.”

    Muheto w'imyaka 21 y'amavuko yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y'uko mu 2022 ahigitse abakobwa bagenzi be yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori byabereye mu Intare Conference Arena.

    Iri rushanwa ariko yegukanye ryaje guhagarikwa na Guverinoma kubera ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe uwariteguraga.

    Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, benshi mu bantu bibaza niba iri rushanwa rizongera kuba mu Rwanda.

    Hari amakuru yagiye ajya hanze, avuga ko hatangiye gutegurwa uburyo iri rushanwa rizanozwa mu rwego rwo gufasha abakobwa baryitabira kudahura n'ihohoterwa iryo ari ryo ryose. 

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije Miss Muheto gufungwa amezi atatu asubitse mu mwaka umwe 


    Miss Muheto yari amaze iminsi 15 ari mu maboko y’Ubushinjacyaha- Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024 ni bwo yarekuwe 


    Urukiko rwavuze ko Miss Muheto adahamwa n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka 

    Miss Muheto yahamwe n’icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148381/miss-muheto-yakatiwe-amezi-atatu-asubitse-mu-mwaka-umwe-148381.html

  • Donald Trump yatsinze amatora ya perezida yo muri Amerika 2024 #rwanda #RwOT

    Donald Trump yasubiranye umwanya muri White House mu gihe byagaragaye ko yatsinze amatora ya perezida wa Amerika yo mu 2024. Abaye perezida wa mbere mu myaka irenga 130 — kandi ni uwa kabiri mu mateka — wegukanye manda ya kabiri idakurikiranye.

    Gutsindwa kwa Visi Perezida Kamala Harris birerekana ko yagarutse bidasanzwe kuri perezida waciwe inshuro ebyiri, wavuye ku mirimo ye mu 2021 bitewe n'ibivugwa ko yaba yarateje igitero ku nyubako ya Capitol y'Amerika, akaba yarahamijwe icyaha mu ntangiriro zuyu mwaka ku byaha byinshi y'uburiganya mu bucuruzi.

    The post Donald Trump yatsinze amatora ya perezida yo muri Amerika 2024 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/donald-trump-yatsinze-amatora-ya-perezida-yo-muri-amerika-2024/

  • 'Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi '- Wairimu Nderitu. #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibikubiye mu itangazo ry'Umujyanama Wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Mwairimu Nderitu, ryashyizwe ahagaragara ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024.

    Madamu Alice Wairimu Nderitu avuga ko bishimishije kuba Eugène Rwamucyo yarashyikirijwe urukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa, maze mu butabera busesuye agahanirwa ibyaha ndengakamere, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Madamu Wairimu ati:' Ni iby'agaciro guca umuco wo kudahana. Iyo abakoze ibyaha biremereye badahanwe, uretse ko bikomeza gushengura imitima y'abahemukiwe, byanatuma ubugome nk'ubwo bwongera gukorwa'.

    Umujyanama Wihariye muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside kandi asanga urubanza rwa Rwamucyo rukwiye gukangura isi yose, maze abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose bagashyikirizwa inkiko. Ati:' Birababaje kuba hashize igihe kinini ibihugu 33 byarahawe impapuro zisaba guta muri yombi abantu 1.000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko abo bantu bakaba bakidegembya muri ibyo bihugu'.

    Mu gihe twibuka imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu Wairimu Nderitu arasaba ibihugu byose kubahiriza inshingano yo gufatanya n'urwego rushinzwe kurangiza imirimo yahoze ari iy'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaburanishwa, kuko asanga ari bwo buryo bwo gukumira ko jenoside yakongera kubaho ukundi.

    Tariki 30 Ukwakira 2024, urukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa rwakatiye Eugène Rwamucyo igifungo cy'imyaka 27, rumaze kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo.

    Nk'uko Madamu Wairimu abivuga ariko, uru rubanza koko ni nk'agatonyanga mu nyanja, ugereranyije n'abajenosideri bakidegembya hirya no hino ku isi. Urugero ni Ubwongereza bucumbikiye ba ruharwa Céléstin Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Céléstin Mutabaruka na Charles Munyaneza, icyo gihugu kikaba cyarasabwe kubaburanisha ariko kivunira ibiti mu matwi.

    Hari kandi za Australia, Ububiligi, n'ibihugu byinshi byo muri Afrika nka Uganda, uBurundi, Kongo-Kishasa, Zambiya, Malawi, n'ibindi bigeda biguruntege mu kuryoza abo bagome ibyaha ndengakamere bakoze.

    Ubufaransa nabwo, yego burashimirwa kuba bumaze kuburanisha imanza z'abantu 8 baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ni bake cyane ugereranyije n'abajenosideri bagize icyo gihugu indiri yabo, nka Agatha Kanziga, Col. Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, n'abandi batabarika bahisemo gupfobya no guhakana Jenoside yemejwe n'isi yose, kandi Ubufaransa bufite amategeko abihana.

    The post 'Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi '- Wairimu Nderitu. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igihano-eugene-rwamucyo-yahawe-ni-ikimenyetso-cyo-guca-umuco-wo-kudahana-no-gusubiza-agaciro-abagizweho-ingaruka-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-wairimu-nderitu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igihano-eugene-rwamucyo-yahawe-ni-ikimenyetso-cyo-guca-umuco-wo-kudahana-no-gusubiza-agaciro-abagizweho-ingaruka-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-wairimu-nderitu

  • Gicumbi: Umugore yiyahuye nyuma yo guhabwa inguzanyo, umugabo we akavuga ko bayibye – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2024. Uyu mugore abamubonye bwa mbere atabaza bihutiye kumujyana ku kigo Nderabuzima cya Cyumba. Mu gihe bari bagitegereje imbangukiragutabara imujyana ku bitaro bya Byumba, yahise ashiramwo umwuka.

    Bivugwa ko nyakwigendera n'umugabo we bari barumvikanye ko gufata inguzanyo y'ibihumbi 800 Frw kuri Sacco. Inguzanyo bamaze kuyihabwa, umugore yatunguwe n'uko umugabo we yaje amubwira ko yahuye n'abatubuzi bakayatwara.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w' Umurenge wa Cyumba Irankijije Nduwayo yemeje aya makuru, yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

    Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma. Asize umugabo n'umwana umwe .

    Ibiro by’Umurenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugore-yiyahuye-nyuma-yo-guhabwa-inguzanyo-umugabo-we-akavuga-ko

  • Abanyamahanga biga mu Rwanda bageze ku bihumbi 9100 mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Amashuri makuru na za kaminuza akorera mu Rwanda yagiye yiyongera uko imyaka igenda, kuko nko mu myaka irindwi ishize agera kuri 20 yasabye gukorera mu Rwanda kandi arabihabwa.

    Aya arimo akora mu buryo mpuzamahanga nubwo atari yo gusa yakira abanyeshuri b'abanyamahanga.

    Nk'urugero mu barenga 8000 bahawe impamyabushobozi mu mpera z'Ukwakira 2024, muri Kaminuza y'u Rwanda, abanyamahanga bari 126.

    Imibare ya HEC igaragaza ko mu 2017/2017 abanyamahanga bigaga mu Rwanda babarirwaga mu 1397, ariko mu 2024 bagera kuri 9109.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje aherutse kubwira Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko ko umubare w'abanyamahanga wiyongereye ariko harimo ibigomba kunozwa.

    Ati 'Umubare w'abanyeshuri b'abanyamahanga bariyongereye ni uko harimo n'abo tutazi. Harimo abaza ari ba mukerarugendo cyangwa akaza afite udufaranga duke yarangiza akabura. Kwita ku bibazo byabo birakomeye ariko tumaze iminsi dukorana n'Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka kugira ngo batange amakuru ahagije, ugiye kuza mu Rwanda kwiga, amenye ngo arasabwa iki? Nibura abibone ku rubuga, agere hano bamuhe visa y'umunyeshuri nk'uko ahandi bikorwa, ntabwo umuntu azava iwabo aje mu bukerarugendo ngo ajye no mu ishuri.'

    Yagaragaje ko hari n'abo usanga yinjiye mu Rwanda avuga agiye gushaka akazi ariko yabazwa amasezerano y'akazi akabura.

    Aba ngo harimo abahita bajya kwiyandikisha muri kaminuza zimwe ugasanga yarize ubuvuzi ariko akiyandikisha mu masomo ya porogaramu za mudasobwa.

    Ati 'Akaza kudusaba equivalence ariko ukibaza uyu muntu w'umuganga agiye mu bya porogaramu za mudasobwa kubera iki? Ariko akaba ari uburyo yabinyujijemo ku buryo Namara kubona equivalence azatangira ashake akazi kuko yavuze ng oni umunyeshuri.'

    Mu Ukwakira 2024, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko kubera ireme ry'uburezi rigenda ritera imbere muri Kaminuza y'u Rwanda byatumye n'abanyamahanga bifuza kuyigamo.

    Ati 'Twishimira ko Kaminuza y'u Rwanda ikomeje kuzamura ireme ry'uburezi riyitangirwamo ku buryo n'abanyeshuri baturutse hanze y'u Rwanda bishimira kuyigamo. Kunoza ireme ry'uburezi bigomba gukomeza kandi tukishimira ko intambwe imaze guterwa itasubira inyuma.'

    Dr Mukankomeje yahamije ko ubu hari kwigwa ku buryo abanyeshuri b'abanyamahanga bakwiyongera mu mashuri makuru na za kaminuza zikorera mu Rwanda.

    Kuva mu 2017 umubare w'abarimu bafite impamyabushobozi z'ikirenga wavuye kuri 776 bagera ku 1195 mu 2024.

    Abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza zo Rwanda babaye bariyongereye cyane mu myaka ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahanga-biga-mu-rwanda-bageze-ku-bihumbi-9100-mu-2024

  • Guine Equatorial: Baltasar Engoga waryamanye… – #rwanda #RwOT

    Baltasar Ebang Engoga wahindutse ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga, yari umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF) muri Guinee Equatorial. Yabaye ikimenyabose nyuma yaho asanganywe amashusho 400 asambana n’abagore 200 b’abandi.

    Ubwo yakorwagaho iperereza ku byaha yarakurikiranyweho byo kunyereza umutungo, mu bikorwa byo gusaka mu rugo iwe no mu biro basanga CD n'ibindi bintu biriho amashusho arenga 400 y'abagore yasambanyije.

    Mu bagore bagaragara mu mashusho y'abasambanyijwe, harimo ab'abayobozi bakomeye nk'uw'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'igihugu, abo bafitanye isano n'abavandimwe ba bamwe mu bayobozi bakomeye, nka mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo n'abagore b'abaminisitiri batandukanye.

    Intumwa Nkuru ya Leta, Nzang Nguema yasobanuye ko kuryamana n'umuntu udakoresheje agahato bidafatwa nk'icyaha. Gusa yavuze ko hari impungenge ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zaba zarakwirakwijwe binyuze mu bikorwa bya Engonga bityo ko Leta yari ikwiye kugira icyo ikora.

    Guverinoma ya Guinée Equatorial yashyizeho amabwiriza y'uko umuyobozi uzafatwa asambanira mu biro agomba guhagarikwa nta yandi mananiza kuko byangiza icyizere bagirirwa n'abaturage.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Visi Perezida Teodoro Nguema Obiang Mangue abinyujije ku rukuta rwa X, yamaganye ibi bikorwa, ahamya ko 'ubunyamwuga n'ikinyabupfura ari iby'ibanze mu miyoborere yacu.' ndetse anavuga ko abayobozi babikora bafatiwe ‘Ingamba zikomeye”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148371/guinee-equatorial-baltasar-engoga-waryamanye-nabagore-200-yafunzwe-148371.html

  • Nyarugenge: Habonetse umurambo w'umukecuru, bikekwa ko yishwe n'umwuzukuru we – #rwanda #RwOT

    Umuryango we n'abaturanyi be babwiye BTN uko bamemye urupfu rwe nyuma y'umwanya muto atandukanye n'uwo mwuzukuru we, ari na we ukekwaho kumuhitana.

    Umuhungu we yagize ati 'Nageze iwe ku irembo nka saa moya n'igice nje kurya mbura umuntu unyitaba, nsunitse urugi nsanga rwegetseho ndinjira ngiye mu cyumba cye nsanga aragaramye yapfuye'.

    Ababonye umurambo w'uwo mukecuru, bavuze ko basanze uriho ibikomere by'inzara mu ijosi kandi yambaye ubusa igice cyo hasi.

    Abaturanyi b'uyu muryango kandi bakeka ko nyakwigendera yaba yishwe bitewe n'amakimbirane yari afitanye n'umuryango we, aho abana be bamusabaga kugurisha amasambu akabyanga.

    Umuvugize wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yemeje urupfu rw'uwo mukecuru, avuga ko iperereza rikomeje.

    Ati 'Twagezeyo dusanga umukecuru yapfuye afite ibikomere bigaragara ko yanizwe. Twatangiye iperereza ku rupfu rw'uyu mukecuru ariko mu iperereza ry'ibanze rigaragaza ko yari afitanye amakimbirane n'abana be babiri aho umwuzukuru we wari wahiriwe, ari we akekwaho uruhare mu rupfu rwe ariko turacyamomeje iperereza ngo tumenye ukuri'.

    CIP Gahonzire Wellars yasabye abaturage muri rusange kwirinda kwishora mu makimbirane yageza ku rupfu, ahubwo ko mu gihe bibaye ngombwa bakwitabaza ubuyobozi bukabafasha.

    Ibiro by’Umurenge wa Kigali aho iri sanganya ryabereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-habonetse-umurambo-w-umukecuru-bikekwa-ko-yishwe-n-umwuzukuru-we

  • Amajyepfo: Hafashwe abantu 51 bafite aho bahuriye n'ubucuzi butemewe – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Polisi y'u Rwanda ku wa 05 Ugushyingo 2024, aho ryagaragaje ko abafashwe bakomoka mu turere dutatu turimo Muhanga yihariye umubare munini w'abafashwe bagera kuri 25, Kamonyi hafashwemo 17 ndetse na Ruhango hafashwe 9.

    Ubuyobozi bwa Polisi bwakomeje buvuga ko ibi byagezweho ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru, aho yashimiye ababigizemo uruhare bose, ikomeza kandi no gusaba abantu gurushaho gutangira amakuru ku gihe, inihanangiriza abakigerageza kwishora mu bikorwa bitubahirije amategeko.

    Itangazo rya Polisi risohotse mu gihe hari hamaze iminsi humvikana abantu baguye mu birombe, bacukura mu buryo butemewe n'amategeko, aho byibura mu kwezi kwa Cumi konyine gushije hapfuye abagera ku icyenda, barimo 2 muri Gisagara, 5 muri Muhanga , 1 muri Ruhango, n'undi 1 muri Kamonyi.

    Kugeza ubu, abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandatukanye bitewe n'aho bafatiwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-hafashwe-abantu-51-bafite-aho-bahuriye-n-ubucuzi-butemewe

  • Ibisubizo by'amatora yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika biregereje #rwanda #RwOT

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatatu tariki 06 Ugushyingo ibisubizo by'amatora biregereje kugira tubone ubasha gutorerwa ku mwanya w'umukuru w'Igihugu hagati ya Kamala Harris wo mu ishyaka ry'Abademukarate na Donald Trump wo mu ishyaka ry'Abarepubulikani.

    Magingo aya amajwi yaba bombi bahanganiye umwanya wo kuba perezida kuruhande rwa Kamala Harris; amajwi yabari inyuma ye ni miliyoni 62,734,401 ubwo akaba ari 47.4%, naho Donald Trump abari kuruhande rwe ni miliyoni 67,807,054 ubwo akaba ari 51.2%.

    Agashya muri aya matora: Donald Trump aramutse atowe yaba aciye agahigo ko gusubira ku butegetsi nyuma yo kubuvaho atsinzwe mu matora yo mu Kuboza 2020.

    Kamala Harris we aramutse atowe, yaba aciye agahigo ko kuba umugore wa mbere utorewe kuyobora igihugu kuva cyakwitwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1789 ku bwa George Washington.

    Abakandida muri rusange: Abakandida biyamamariza kuyobora US ntabwo ari Kamala Harris na Donald Trump bonyine, ariko ni bo b'ingenzi cyane nk'ibisanzwe kubera ko baturuka mu mashyaka abiri y'ingenzi mu mateka y'igihugu: Abademukarate n'Abarepubulican.

    Abandi bakandida barimo kwigeragereza amahirwe barimo Chase Oliver umukandida wa Libertarian Party, umutegarugori Jill Stein wa Green Party waniyamamaje muri 2012 ndetse no 2016 ariko ntabashe kurenga umutaru.

    Harimo n'abandi babiri bigenga ari bo Cornel West na Robert F. Kennedy Jr wakuyemo ake karenge ariko atinze, kuko izina rye rikigaragara ku rutonde rw'abakandida muri Leta zimwe na zimwe.

     

    The post Ibisubizo by'amatora yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika biregereje appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibisubizo-byamatora-yo-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerika-biregereje/