Author: webrwanda

  • Hatangajwe ibiciro byo kwinjira mu gitaramo ‘… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo ‘Unveil Africa Fest’ kizabera muri Camp Kigali kuwa 07 Ukuboza 2024. Cyateguwe na Unveil Afrika imaze gushinga imizi mu gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibitaramo, ubukwe, inama n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko bifuza gutanga umusanzu mu ruhando rw'abasanzwe muri iyi mirimo ikigaragaramo umubare mucye w'abari n'abategarugori nyamara ari bo bakabaye babikora.

    Aragira ati: 'Igitsinagore bazwiho kugira ubuhanga mu gutegura neza ibintu binyuranye ariko byagera mu bitaramo, inama n'ibindi, ugasanga bikorwa n'abagabo ukibaza ikibitera. Aho rero, niho twifuje kunganira basaza bacu basanzwe babikora.'

    Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo by’umwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n’inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024 ni bwo amatike yo kwinjira muri Unveil Afrika Fest yageze hanze. Ni nyuma y’uko benshi bakomeje kugaragaza ko bafite amashyushyu menshi y’iki gitaramo, bakaba batindiwe n’umunsi nyirizina aho bazatarama bigatinda.

    Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Ubuyobozi bwa Unveil Africa bwatangaje ko umwihariko wa buri cyiciro cy’amatike y’iki gitaramo. Abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.

    Iki gitaramo ngarukamwaka ‘Unveil Africa Fest’ kizayoborwa n’umunyamakuru w’icyamamare Lucky Nzeyimana. Kizaririmbamo ibyamamare mu muziki gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo.

    Akarusho, ni uko aba bahanzi kandi bose bazaseruka muri iki gitaramo, bazaririmba mu buryo bwa 'Live' babifashijwemo na Siblings Band, itsinda ry'abasore n'inkumi basoje amasomo yabo mu Ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda ryamamaye nka Nyundo Music School.

    Itorero Intayoberana rizasusurutsa abazitabira igitaramo Unveil Africa Fest

    Victor Rukotana ategerejwe mu gitaramo Unveil Africa Fest kizaba ku wa 07 Ukuboza 2024

    Chris Neat azaririmba mu gitaramo Unveil Africa Fest kizabera muri Camp Kigali

    Ruti Joel ni umwe mu bazatanga ibyishimo mu gitaramo Unveil Africa Fest

    Lucky Nzeyimana uri mu bashyushyarugamba ba mbere mu gihugu niwe uzayobora iki gitaramo

    Uwase Clarisse na Uwiragiye Moisie ni bo bategura Unveil Africa Fest

    Abazitabira iki gitaramo bazasoza umwaka wa 2024 bari mu byishimo bisendereye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148460/hatangajwe-ibiciro-byo-kwinjira-mu-gitaramo-unveil-africa-fest-kizatanga-ibyishimo-bisende-148460.html

  • Dukwiriye kurekera kuvuga gusa: Perezida Kagame ku kizageza Afurika aho yifuza – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2024 mu kiganiro yatanze mu itangizwa ry'Inama Nyafurika ya YouthConnekt, ubwo yabazwaga icyo Afurika yakora mu myaka 10 iri imbere kugira ngo ibe isoko y'ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo ku Isi.

    Gahunda ya Youth Connekt yatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami UNDP mu 2012.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo Afurika imaze kugeraho, byagaragaje ko byose bishoboka, abaza impamvu abantu batakora ibirenzeho.

    Yagize ati 'Afurika ifite buri kimwe ngo ibe aho dushaka kuba n'abo dushaka kuba bo, twe twakirenganya tutabigezeho. Kugira ngo tutirenganya rero, politiki igomba kuba ari nziza izana ituze, igaha urubuga buri wese rwo gukora ibyo ashoboye.'

    'Kandi aha ndashaka kuvuga ko dukwiye kurekera kuvuga gusa ahubwo tukabona ibyo tuvuga biba.'

    Yakomeje agira ati 'Nanyuzwe n'uko mwateguye gahunda y'uyu munsi [kudatanga imbwirwaruhame] kuko aha nahavugiye ibintu byinshi hari n'ibyo nsubiramo, n'abandi nabo bikagenda uko imyaka itanu, 10 na 20 igashira, ariko tuba dukwiye kwibaza: Ese ni iki gihari cyo kwerekana kijyanye n'ibyo twavuze, sinzi uko nabivuga ariko dukwiye kurekera kuvuga gusa.'

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite urubyiruko rukenewe ahubwo rukwiriye gushyirirwaho urubuga kugira ngo rukore ibyo rushoboye.

    Mu 2030 urubyiruko rungana na 42% rwo ku Isi ruzaba rubarizwa muri Afurika, bigaragaza ko uyu mugabane uzaba ufatiye runini isoko ry'umurimo ku Isi hose.

    Afurika ituwe n'abaturage miliyari 1,4, aho kimwe cya kane cyabo ari urubyiruko. Muri rwo 20% ni abashomeri, ari nacyo gipimo kiri hejuru ugereranyije n'ahandi ku Isi yose.

    Perezida Kagame ati 'Dufite imibare [urubyiruko rwinshi] igikurikiye ubu ni ukubaka ubushobozi bw'iyo mibare, tugomba gushyira imbaraga muri sisiteme zacu abato bakuriramo yaba uburezi cyangwa ahandi.'

    'Akenshi hari ibyo twirengagiza, tugatanga uburezi, tukita ku buzima bwabo, tukabashishikariza kugira uruhare mu iterambere ryabo n'igihugu ariko hagomba no kubaho wa mwuka utuma ibintu byose bigenda neza.'

    Yashimangiye ko politiki nziza, ari rwo rufunguzo rw'umuryango uganisha urubyiruko rwa Afurika ku iterambere.

    Perezida Kagame yagize ati 'Aha ndavuga politiki y'ibintu byose, ya yindi ituma habaho ituze bityo ibyo byose turi kuvuga bigakorwa. Nyuma y'ibyo tugomba gushyiraho ibikorwaremezo bizabafasha, noneho nabo inshingano yaba ikaba ukwihangira imirimo, guhanga udushya no gukora ibindi bibaha imibereho myiza buri wese yifuza.'

    Umwaka ushize ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 10 ishize YouthConnekt itangiye, hatangajwe ko hahanzwe imirimo mishya isaga 36.000, ibyara abasaga 24.000 bavugira bakanafasha abatishoboye n'abaharanira iterambere rusange bagera kuri miliyoni enye.

    Muri iyo myaka kandi gahunda ya YouthConnekt yashoye agera kuri miliyari 2.5 Frw mu bikorwa by'ubucuruzi by'urubyiruko birenga 2.000, na byo byongera agera kuri miliyari 5 Frw mu bukungu bw'u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye gushyirirwaho urubuga rwo gukora ibyo rushoboye ndetse na politiki z’ibihugu zikaba nziza

    Urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye rwahuriye i Kigali mu nama ya YouthConnekt Africa Summit

    Iyi nama ya Youth Connekt imaze imyaka irenga 10 iba

    Inzego z’umutekano nazo zari zihagarariwe

    Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iyi nama

    Ababyeyi nabo bari babukereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukwiriye-kurekera-kuvuga-gusa-perezida-kagame-ku-kizageza-afurika-aho-yifuza

  • Ndayishimiye Youssuf Nyange yiyemeje gukorera ikipe yakuriyemo ibitangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga Ndayishimiye Youssuf Nyange, w'imyaka 26, akomeje kwerekana urukundo afitiye ikipe Aigle Noir CS yo mu Burundi, aho yatangiriye umwuga we w'umupira w'amaguru mu 2016 kugeza mu 2020. Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya OGC Nice mu Bufaransa azajya aha Aigle Noir miliyoni 18 z'Amarundi buri kwezi kugeza uyu mwaka w'imikino wa 2024/25 urangiye, mu rwego rwo kuyifasha gukomeza ibikorwa byayo.

     

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cy'i Burundi, Akeza Sports, Youssuf yavuze ko gufasha ikipe yakuriyemo ari igikorwa kimurimo kirekire, kubera ko iyi kipe yamufashije kwiyubaka mu buzima bwe bwa buri munsi. Yagize ati: 'Ku bwanjye, ni ibisanzwe, nkunda gufasha muri ducye mfite. Iyo hataba Ndikuriyo Révérien, sinibaza ko umuryango wanjye uba ubayeho nk'uko uriho uyu munsi.'

     

    Mu rwego rwo gushimira ibikorwa by'uyu mukinnyi, guhera muri Mutarama umwaka utaha, ikipe ya Aigle Noir izajya ikorera imyitozo yambaye imyenda iranga izina rya Ndayishimiye Youssuf Nyange.

     

    Youssuf kandi yagiriye inama urubyiruko rukina ruhago mu Burundi, abasaba gukora cyane, kwitanga, no kwiyizera kugira ngo nabo bagere ku nzozi zabo. Ati: 'Nshaka kwereka Abarundi ko ushobora kurota ibikomeye kandi ukabigeraho.'

     

    Nyuma yo kuva muri Aigle Noir, Youssuf yerekeje muri Yeni Malatyaspor na İstanbul Başakşehir muri Turukiya, mbere yo kujya muri Nice mu Bufaransa aho akina kugeza ubu.

    Source : https://yegob.rw/ndayishimiye-youssuf-nyange-yiyemeje-gukorera-ikipe-yakuriyemo-ibitangaza/

  • APR FC yirukanye Ntazinda Eric kubera Kurenga ku mategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yafashe icyemezo cyo guhagarika Rtd Capt Ntazinda Eric ku mirimo ye nk'umuyobozi w'ikipe nyuma yo kurenga ku mategeko agenga abakinnnyi b'abanyamahanga mu mukino wa shampiyona wabahuje na Gorilla FC ku wa 3 Ugushyingo 2024. Mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yakinishije abakinnyi b'abanyamahanga barenze umubare uteganywa n'amategeko y'amarushanwa ya FERWAFA, byateje impaka zikomeye mu bakurikiranye uyu mukino.

    Ku mukino w'umunsi wa munani wa shampiyona, abakinnyi b'abanyamahanga babiri, Nwobodo Chidiebere wo muri Nigeria na Mamadou Sy wo muri Mauritania, binjiye mu kibuga basanga abandi batanu b'abanyamahanga bari basanzwe barimo, bakaba bagize barindwi mu kibuga, mu gihe amategeko ya FERWAFA avuga ko abanyamahanga mu kibuga badakwiye kurenga batandatu.

    Ntazinda Eric yifashishije urubuga rwa WhatsApp yemeye ko amakosa yakozwe ndetse ko guhagarikwa kwe byari ngombwa. Yagize ati: 'Amakosa twarayakoze kandi aremereye, kandi agomba gukosorwa. Ni byo rero, ni kuriya yahanwe.'

    Mudaheranwa Hadji Youssuf, Perezida wa Gorilla FC, yandikiye FERWAFA ikirego kuri APR FC itararangiza umukino. Icyo gihe, FERWAFA yari itaratanga umwanzuro ku byavuzwe.

    Ntazinda Eric yagizwe Team Manager wa APR FC muri Nyakanga 2023, asimbuye Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul. Mu gihe kingana n'umwaka yari amaze kuri uwo mwanya, yayifashije gutwara igikombe cya shampiyona ya 2023-2024 idatsinzwe.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yirukanye-ntazinda-eric-kubera-kurenga-ku-mategeko/

  • Imikino y’umunsi wa 9 : Rayon Sports ikomeje inzira yo gusoroma amanota 3 , Muhazi United yandagaje Amagaju FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mikino yo ku munsi wa 9 wa Shampiyona y'u Rwanda, amakipe nka MUHAZI United, Marines FC, na Rayon Sports yakomeje kwitwara neza, agaragaza ko afite intego yo guhatanira umwanya wa mbere.

    MUHAZI United yatsinze Amagaju FC ibitego 3-0, biturutse kuri Babuwa Samson, Joseph Sackey, na Ibrahim Abdul Amini, ibishyira mu makipe akomeye mu rugamba rwa shampiyona.

    Marines FC yatsinze AS Kigali 2-1 nyuma yo kwihagararaho cyane. AS Kigali yabanje kubona igitego binyuze kuri Emmanuel Okwi, ariko Marines FC yaje kubyishyura, igatsinda ibindi bibiri byayihesheje intsinzi y'ingenzi.

    Rayon Sports nayo yegukanye intsinzi itsinze Musanze FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Charles Bbaale, ikomeza gushimangira umwanya wayo mu makipe ahagaze neza.

    Ku rundi ruhande, Bugesera FC na Gorilla FC basoje umukino banganya 0-0 mu mukino utabonetsemo ibitego, agaragaza ko amakipe yombi akomeje kugira imbogamizi mu bijyanye no gutsinda.

     

    Source : https://yegob.rw/imikino-yumunsi-wa-9-rayon-sports-ikomeje-inzira-yo-gusoroma-amanota-3-muhazi-united-yandagaje-amagaju-fc/

  • Uko Intsinzi ya Donald Trump yunguye abaherwe… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu w'iki cyumweru, nta kindi cyavugwaga uretse amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byarangiye Donald Trump ariwe wegukanye intsinzi, bituma yongera kuba Perezida wa Amerika nyuma y’uko yayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2020.

    Nk'uko ikinyamakuru Bloomberg's Billionaire Index cyatangaje,ngo uyu munsi w'amatora muri Amerika wasize abaherwe ba mbere binjije asaga Miliyari $64 ku munsi umwe gusa.

    Uwungutse cyane muri iyi minsi ni Elon Musk umwe mu bafana bakomeye ba Trump, aho umutungo we wazamutseho Miliyari $26.5 ukugera kuri Miliyari $290 nk'uko Bloomberg ibitangaza.

    Umutungo wa Jeff Bezos washinze Amazon wazamutseho Miliyari $7.1 nyuma y’icyumweru amaze afashe icyemezo cyo kudashyigikira Kamala Harris. Larry Ellison, washinze Oracle kandi ushyigikiye Trump, nawe umutungo we wazamutseho Miliyari $5.5 kuri uyu wa Gatatu.

    Abandi bungutse muri iyi minsi barimo abayobozi ba Microsoft, Bill Gates na Steve Ballmer, abayobozi ba Google, Larry Page na Sergey Brin, ndetse n'umuyobozi wa Berkshire Hathaway, Warren Buffett.Nubwo aba banyamafaranga bose batashyigikiye umukandida uwo ari we wese muri uyu mwaka, mu bihe byashize bagiye bavuga amagambo yo gushyigikira umukandida w'ishyaka ry’Abademokarate.

    Bloomberg yavuze ko ari ubwa mbere kuva mu mwaka wa 2012 habayeho kwiyongera kw'inyungu ku munsi umwe. Nk'uko bamwe mu bayobozi b'ibigo bikomeye babitangaza, bavuga ko bafitiye icyizere Donald Trump ko ubucuruzi bugiye kongera kuzamuka.

    Michael  Block, umuyobozi wa AgentSmyth yagize ati”Hari icyizere n'ihumure rikomeye ko hagiye kubaho politiki ifasha ubucuruzi no koroshya imisoro, cyane cyane nyuma yo gutsinda Inteko Ishinga Amategeko kw’Aba-Republicans” 

    Nka Elon Musk washyigikiye Donald Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse akitanga Miliyoni 119$, byatumye yunguka arenga Miliyari 26.5$ dore ko imigabane y’uruganda rwe rukora imodoka za Tesla rwahise rwiyongeraho agaciro ka Miliyari 15$ zihwanye na 12,764%

    Si aba baherwe gusa bungukiye mu ntsinzi ya Donald Trump ahubwo na nyirubwite nawe yarungutse ndetse n'ibikorwa bye biratumbagira. Nyuma y’uko CNN yari imaze gutangaza ko Donald Trump yatsinze amatora, imigabane y'urubuga Truth Social rwa Donald Trump, yazamutseho 30%.

    Imigabane ye ingana na Miliyoni 114.75 ifite agaciro ka Miliyari $5.3 mu buryo bw'igihe gito hashingiwe kuri izo nyungu zajeho nyuma y'amatora. Ni mu gihe mbere yari Miliyari $3.9 ubwo isoko ry'imari ryafungwaga ku munsi w'amatora.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148452/uko-intsinzi-ya-donald-trump-yunguye-abaherwe-10-ba-mbere-ku-isi-asaga-miliyari-64-ku-muns-148452.html

  • David Bayingana agiye kujyana mu nkiko Fataku… – #rwanda #RwOT

    Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yaburanye ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo aho Ubushinjacyaha  bwamusabiraga gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ari nako byaje kurangira bigenze.

    Muri uru rubanza hagaragajwe ko abatanze ibirego ari umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Muyoboke Alex, Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati, Ngabo Medard uzwi nka Meddy.

    Abo bose barega Fatakumavuta kubabuza amahwemo mu bihe bitandukanye yagiye akora ibiganiro ku muyoboro ya YouTube ndetse akanakoresha urubuga rwe rwa X mu gutanga ibitekerezo birimo amagambo agize ibyaha.

    Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugirana ibibazo na Muyoboke Alex, gusa ko bari baramaze kongera kwiyunga bigizwemo uruhare n'Umuyobozi wa Isibo TV wabahuje ibibazo birarangira, akaba yaratunguwe no kumva Muyoboke biyunze nawe amutangiye ikirego.

    Mbere y’uko biyunga bigizwemo uruhare n'Umuyobozi wa Isibo TV&Radio, Fatakumavuta yavuze ko umuhanzi Safi Madia yagerageje kubunga ariko biza kuzambywa na David Bayingana.

    Mu rukiko, Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugerageza kwiyunga na Muyoboke hanyuma David Bayingana abuza Muyoboke kwiyunga na we avuga ko atagakwiriye kwiyunga n'umwana w'Umuhutu. 

    Nyuma y'uko bisakaye ku mbuga nkoranyambaga, David Bayingana yasohoye itangazo rireba abumvishe ibyamuvuzweho byose, avuga ko we n'abanyamategeko be bari kwiga kuri icyo kibazo neza hanyuma bahite bajya gutanga ikirego mu rukiko.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, David Bayingana yagize ati 

    Nyuma yo kubona ibyo Bwana Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) yantangajeho ubwo yireguraga mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku wa 05 Ugushyingo 2024,

    Ndamenyesha abo byagezeho bose ko:
    Natunguwe kandi mbabazwa cyane n’ibyo binyoma bye byangiza uwo ndi we Bwana Sengabo Jean Bosco yantangajeho mu rukiko.

    Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe, nize, nta na hamwe mpurira n’ivangura iryo ari ryo ryose, nzira kandi ndwanya n’ingufu zanjye zose, irondakoko aho riva rikagera. Ndi Umunyarwanda biteye Ishema, ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremrwamuntu ku Isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato.


    Njye n’abanyamategeko turimo gusesengura ibyamvuzweho. Bitari kera, mu gihe gikwiye, turisunga ubutabera, habeho uburyozwe bw’icyo gisebo nashyizweho binyuze muri ibyo binyoma bidafite ishingiro byamvuzweho.”

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148455/david-bayingana-agiye-kujyana-mu-nkiko-fatakumavuta-148455.html

  • Semuhungu Eric, Dj Benda, DJ Caspi bagiye guhurira mu gitaramo kimwe #rwanda #RwOT

    Karabaye kuri uyu munsi wa gatanu ku ya 8 Ukwakira twongeye kubona igitaramo muri uru Rwanda, GRAND OPENING BY TRAFFIC JAM iki gitarambo  kirimo bamwe mu byamamare by'u Rwanda; uwitwa Semuhungu ERIC umaze iminsi ahanganye na Miss Muyango ku mwanya w'aba hoster, akaba ari nawe muhuza w'igitaramo, naho ibindi byamamare bigize iki gitaramo ni abanyamuziki DJ CASPI, DJ BENDA usanzwe anabyina akanavanga imiziki.

    Iki gitaramo cyirabera ahitwa KIGALI KANUZIRE PLANET mu Karere ka Kicukiro ku muhanda wa KN 3RD, abafatanyabikorwa biki gitaramo ni Bralirwa Amster.

    Kwinjira ni ubuntu ndetse na parikingi ni ubuntu, kunywa ibinyobwa ibiciro byahananutse ni nk'ubuntu, iki gitaramo kiratangira ku isaha y'isaa 20:00,  ku waba yifuza ubusobanuro burambuye yahamagara cyangwa se akandikira iyi nimero: 0786701823.

    Eric Semuhungu niwe muhuza w'igitaramo

    Bamwe mu byamamare bagize iki gitaramo: DJ Benda, DJ Caspi, na Semuhungu ERIC

     

     

    The post Semuhungu Eric, Dj Benda, DJ Caspi bagiye guhurira mu gitaramo kimwe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/semuhungu-eric-dj-benda-dj-caspi-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-kimwe/

  • Ariel Wayz yavuze ku musore wamuciye inyuma n… – #rwanda #RwOT

    Baravuzwe harahava! Kugeza ubwo indirimbo nka ‘Away’ bahuriyemo yarebwe mu gihe gito ndetse babashije kubona ibiraka byabinjirije amafaranga afatika. 

    Aba bombi bihariye imbuga nkoranyambaga mu myaka ibiri ishize, ku buryo amafoto bari kumwe ndetse n’amashusho yabo yagiye ahererekanwa mu bihe bitandukanye, ubundi bakisanga imbere y’itangazamakuru babazwa kuri iyi ngingo. 

    Ariko muri iki gihe biragoye kubona bombi bari kumwe, ku buryo hari n’ameza bahuriraho buri umwe agatambuka ukwe.

    Uyu mukobwa wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, aherutse gukorana indirimbo na Butera Knowless bise ‘Katira’- Yabaye idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kugeza ubwo banatangiye gukora ibiganiro bahuriyeho bigamije kuyisobanura mu buryo bwimbitse.

    Mu kiganiro bagiriye ku muyoboro wa 6 Records, Butera Knowless yabajije Ariel Wayz niba koko ibyo yabonye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, ko yakundanye na Juno Kizigenza ari ukuri cyangwa kwari ukwamamaza imishinga yabo.

    Ariel Wayz yumvikanishije ko bigitangira bombi bakundana urukundo rwiza, ariko ko byatangiye kuzamba ubwo sosiyete yatangiraga kubagiraho ijambo, buri wese avuga ibyo ashaka kuri bo.

    Ati “Bigitangira byari byo (Aravuga mu minsi ya mbere)! Ariko nize ibintu byinshi rwose, sinzi niba n’abandi bantu baranyuze mu bintu nk’ibyo nanyuzemo. Ariko byari byo rwose tugitangira. Ariko ubwo twabishyiraga hanze mu bantu nibwo nyine byapfuye.”

    Uyu mukobwa yavuze ko urukundo rwe na Juno Kizigenza rwamusigiye amasomo akomeye arimo “kutazana inkundo zanjye muri ‘Public’ kuko buri muntu afite icyo akuvugaho’.

    Ati “Ibaze uzanyemo umuntu noneho wikundira wahisemo, bahita bajya kumuvugaho nawe, ugasanga… byari byiza rwose tugitangira. Ariko twafashe umwanzuro wo gukomeza kuba inshuti gusa.”

    Ariel Wayz avuga ko ibiganiro yagiranye na Juno Kizigenza byagejeje ku kwiyemeza gukomeza kuba inshuti, kandi yishimira uko umubano wabo uhagaze muri iki gihe.

    Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo gutandukana na Juno Kizigenza, yakomeje ubuzima, kandi yahisemo gukomeza kubaho ubuzima ushaka. Ashimangira ko yigeze kubaho mu rukundo mbere y’uko akundana na Juno Kizigenza.

    Yavuze ko yamenye urukundo bya nyabyo umunsi afata icyemezo cyo kubabarira umusore wamuciye inyuma.

    Ati “Ntabwo nkunda kwizirika ku rukundo. Ahubwo mpitamo kwisanzura no kudata umwanya wanjye, iyo bidakunze ndabikubwira. Ndiyumvamo ko nigeze kubaho mu rukundo.

    Nabaye mu rukundo. Impamvu nakubazaga urukundo ni iki? Ni ukubera ko namenye ko nari mu rukundo mbabariye umuntu twari turimo gukundana, naramubabariye, yari yanciye inyuma. Ibaze kuri njye ku kubabarira wanciye inyuma!!! Ubundi ugikora bihita birangira.”

    Uyu mukobwa yavuze ko kiriya gihe yagize ‘umutima ubabarira’ kandi yibagirwa vuba amakosa yari yakorewe n’umusore. Anavuga ko nyuma yo gucibwa inyuma, urukundo rwakomeje kurandaranda.

    Ariel Wayz avuga ko kiriya gihe cyamuhaye ishusho y’uko yari mu rukundo rwa nyarwo. Kandi asobanura urukundo nk’igikorwa cyo gutanga imbabazi ‘utagize icyo witeze nyuma’.


    Ariel Wayz yatangaje ko yatandukanye na Juno Kizigenza kubera amagambo bakurikijwe n'abantu ku mbuga nkoranyambaga, aho buri wese yari abafiteho ijambo


    Ariel Wayz yasobanuye ko gukorana indirimbo na Butera Knowless byari inzozi ze 

    Ariel Wayz yavuze ko umunsi atanga imbabazi ku musore wamuciye inyuma, ari bwo yamenye ko yari mu rukundo rwitamuruye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KATIRA' YA KNOWLESS NA ARIEL WAYZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148437/ariel-wayz-yavuze-ku-musore-wamuciye-inyuma-nicyatumye-atandukana-na-juno-kizigenza-148437.html

  • Abarenga 3000 bitabiriye YouthConnekt yahurij… – #rwanda #RwOT

    Icyumba cyateguriwe kuberamo inama ya 7 ya YouthConnekt cyuzuye rugikubita urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika, aho rwiteguye kumva impanuro, kuganira, kumenyana no gusangizanya ubumenyi n'amakuru yatuma rubasha kwisubiriza ibibazo birwugarije ari nabyo bikoma mu nkokora iterambere ryarwo.

    Ni urubyiruko rurimo ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri, abahagarariye imiryango itari iya leta, abayobozi mu nzego zinyuranye n'abandi.

    Mu Banyarwanda bitabiriye YouthConnekt Urubyiruko  harimo abo mu nzego z'umutekano zirimo Polisi, Ingabo z'u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora ndetse n'Urwego rwa DASSO.

    Abandi bitabiriye iyi nama ni ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri mu mashuri makuru na za Kaminuza, urubyiruko rubarizwa mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye, abahagarariye ibyiciro bitandukanye by'urubyiruko n'abandi.

    Abana b'abakobwa n'abahungu babarizwa mu Muryango Sherrie Silver Foundation, bafashije abitabiriye iyi nama gususuruka no kuyitangira bari mu mwuka mwiza nk'urubyiruko. Binyuze mu mbyino zidasanzwe zirimo izigezweho n'iza Gakondo, indirimbo zivuga ibyiza by'u Rwanda n'iziha ikaze abitabiriye, aba bana bishimiwe n’ibihumbi by'abateraniye muri Kigali Convention Centre.

    Youth Connekt imaze imyaka 12 itangiye mu Rwanda aho yatangijwe na Perezida Kagame nyuma yo gusanga ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, rugafata ingamba ku iterambere ryarwo rubigizemo uruhare ariko hakabaho no kwigiranaho no gusangizanya ibitekerezo bishingiye ku iterambere.

    Cyatangiye ari igitekerezo cy'u Rwanda muri gahunda y'Igihugu yo kwishakamo ibisubizo, ariko kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye basanze ari igitekerezo gikwiye kuba icya Afurika yose.

    Mu nama 6 za Youth Connekt Africa Summit zimaze kuba, enye muri zo zabereye mu Rwanda mu gihe indi imwe yabereye muri Ghana naho iheruka yabereye muri Kenya. Kugeza ubu, ibihugu 33 byo muri Afurika bimaze gufata Youth Connekt nk'uburyo bwo kwita ku rubyiruko no kuruteza imbere.


     YouthConnekt iri kubera i Kigali ku nshuro ya 7


    Yitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse hirya no hino muri Afurika



    Ibyishimo ni byose ku rubyiruko ruteraniye muri Kigali Convention Center





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148442/abarenga-3000-bitabiriye-youthconnekt-yahurije-amahanga-i-kigali-amafoto-148442.html