Author: webrwanda

  • Ibyasabwe muri youthconnekt 2024 #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yasabye ko Afurika yashyira imbaraga mu kuba ahantu hatanga amahirwe ku ishoramari ry'ubuhinzi, kuko rishobora kwagura ubukungu bw'ibihugu bya Afurika ndetse no guteza imbere umuco kuri uyu Mugabane.

    Yasabye ko hashyirwaho amategeko yoroshya gahunda zo z'imikoranire no kongera ubumenyi abari muri uru rwego, ishyirwaho ry'ibikorwaremezo na gahunda zo gukusanya inkunga zo gushyigikira abari muri uru ruganda.

    Ni ingingo yagarutseho ku wa 08 Ugushyingo 2024, mu biganiro byabereye ku ruhande rw'Inama Nyafurika ya YouthConnekt Africa, ibaye ku nshuri ya karindwi.

    The post Ibyasabwe muri youthconnekt 2024 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibyasabwe-muri-youthconnekt-2024/

  • Umwiryane urihagati y'abanyepoliki ba Leta zunze ubumwe za Amerika #rwanda #RwOT

    Umwiryane n'ubwumvikane buke bukomeje kuranga Ishyaka ry'Aba-Démocrates nyuma y'uko ritsinzwe amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse rigatakaza ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko na Sena y'icyo gihugu.

    Nancy Pelosi wayoboye Inteko Ishinga Amategeko igihe kinini yavuze ko gutsindwa kw'Aba-Démocrates kwatewe na Joe Biden watinze kwikura mu bikorwa byo kwiyamamaza kugira ngo iri shyaka rishake undi mukandida mushya, ushobora guhangana na Donald Trump wari ufite igikundiro kidasanzwe.

    Yavuze ko iyo Biden agenda kare, hari kuba amatora y'ibanze yo gushaka umukandida uzahagarira Aba-démocrates, na Kamala Harris akayitabira nk'abandi bose. Iyo abasha gutsinda nk'uko Pelosi abisobanura, yari kuba yarubatse ubushobozi ku buryo yari kwitwara neza mu bihe byakurikiyeho, akaba ari umukandida ufatika.

    Yongeyeho ko kuba Biden yarikuye mu ihatana ariko agahita ashyigikira Kamala Harris, byatumye iri shyaka ritabona uburyo ritegura amatora y'ibanze yashoboraga gutuma haboneka umukandida ushoboye kuruta Kamala, yanaba Kamala akaba yahanganye agatsinda abandi bose.

    The post Umwiryane urihagati y'abanyepoliki ba Leta zunze ubumwe za Amerika appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umwiryane-urihagati-yabanyepoliki-ba-leta-zunze-ubumwe-za-amerika/

  • Rusizi: Hadutse umuco wo kugurisha imyembe y'ibitumbwe utavugwaho rumwe – #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri 2024, ni bwo abahinzi b'imyembe bo mu kibaya cya Bugarama batangiye kuganwa n'abacuruzi barangura imyembe iteze bakayohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko ikorwamo inzoga.

    Icyo gihe umufuka w'imyembe waguraga ibihumbi 20 Frw, ariko uko iminsi igenda ishira, iki giciro cyagiye kigabanuka kigera ku bihumbi 5 Frw.

    Umuhinzi w'imyembe akaba n'umucuruzi uyirangura akayiha abayijyana muri RDC, Nyirabagambiki Patricie, yabwiye IGIHE ko arangura ibiti by'imyembe y'ibitumbwe akayigurisha abaza kuyibagurira bayijyana muri Congo.

    Nyirabagambiki avuga ko kuyigurisha iteze babibonamo inyungu, kuko iyo bayitegereje ngo yere iba ihombye kubera ko aba ari myinshi.

    Uyu mucuruzi avuga ko iyo imyembe yereye rimwe ibura isoko ku buryo ibase y'imyembe igura 300 Frw. Akavuga ko kuba yaratangiye kugurishwa ikiri ibitumbwe bizatuma idata agaciro.

    Habimana Sylvestre ukora akazi ko guhubura iyi myembe y'ibitumbwe no kuyipakira mu mifuka, avuga ko ari byiza kuba yarabonewe isoko kuko bituma abahinzi bayo babona amafaranga yo gukoresha hakiri kare.

    Agakomeza avuga ko amakuru afite ari uko 'bayikoramo inzoga z'ibyuma'.

    Nyamara aba ntabwo babyumva kimwe na Uwizeyimana Betty uyicuruza kuko ahamya ko iyo yeze ari bwo igiciro cyayo kizamuka.

    Ati 'Umufuka w'imyembe y'ibitumbwe bari gutangira 5.000 Frw iyo yeze ugera muri 15.000 Frw na 20.000 Frw'.

    Ntabwo yemera ko kandi iyo yereye rimwe ibura isoko, kuko 'hari imodoka zijya ziza kuyipakira zikayijyana za Kigali, Rubavu n'ahandi'.

    Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama gikora ku mirenge itanu, bamaze kubaka izina ku bihingwa bibiri by'ingenzi aribyo umuceri n'imyembe.

    Uyu muco wo kugurisha imyembe y'ibitumbwe wadutse muri iki kibaya nyuma y'aho mu gihembwe cy'ihinga gishize, umuceri watinze ku mbuga bikaba bigeze mu kwezi k'Ugushyingo hari abahinzi b'umuceri batarabona amafaranga y'umuceri wabo weze muri Gicurasi.

    Uwizeyimana agakomeza avuga ko uyu muco wo kugurisha imyembe y'ibitumbwe ufitanye isano n'ubukene.

    Ati 'Uyu muco wo kugurisha ibitumbwe tuwufata nk'aho abantu bashonje. Ubirebye wavuga ko ari ukotsa imyaka kuko umuturage aba ari kwirengera uyu munsi, ariko nta terambere yageraho kuko akamaro igiti cyakamumariye ntabwo kiba kizakamumarira'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, avuga ko abaturage bari gusarura imyembe iteze bagirwa inama yo kubihagarika kuko inyungu zifatika ziboneka umusaruro weze.

    Ati 'Umuturage ushobora kuza ukamubwira ngo hari isoko ribonetse ryo kuba yabona amafaranga, akumva ko ayo abonye ako kanya ari yo amufitiye umumaro, ariko yakagombye kwihangana akarindira ko yera.'

    'Buriya iyo umuturage umwigishije biba byiza, aho kumubwira ngo hagarara ukamwereka inyungu ziri mu byo umushishikariza gukora'.

    Akarere ka Rusizi mu ntego zako kavuga ko gashaka kuba igicumbi cy'ubuhinzi bw'imbuto ziribwa, ari na yo mpamvu gakomeje gushyira imbaraga mu gutera ibiti byinshi by'imbuto no mu gusazura ibishaje.

    Abaturage b’Akarere ka Rusizi ntibavuga rumwe mu muco wahadutse wo kugurisha imyembe y’ibitumbwe

    Bamwe mu baturage bashima umuco wo kugurisha imyembe y’ibitumbwe, bakavuga ko bizatuma iterera rimwe ngo ibure isoko

    Umuhinzi wo mu Murenge wa Bugarama ufite ibiti birenga 100, na we avuga ko kugurisha imyembe y’ibitumbwe ari ukotsa umusaruro

    Imyembe y’ibitumbwe yoherezwa muri Congo ahari inganda ziyikoramo inzoga z’ibyotsi

    Uwizeyimana usanzwe acuruza imyembe yeze avuga ko kugurisha imyembe y’ibitumbwe ari ukotsa umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rusizi-hadutse-umuco-wo-kugurisha-imyembe-y-ibitumbwe-utavugwaho-rumwe

  • Akanyamuneza ku rubyiruko rwa Gakenke rwigishwa gukora imirasire y'izuba – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwiganjemo urwo mu Murenge wa Busengo ugifite icyaro kinini kitaragezwamo amashanyarazi, ruvuga ko usibye ubumenyi bahabwa, ari n'amahirwe akomeye yo kwiteza imbere bitabasabye kwimukira mu mijyi nk'uko mbere uwateraga imbere cyangwa akagira ubumenyi yabigenzaga.

    Kuri ubu, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bufatanyije na INES Ruhengeri, byafunguye 'Centre' yo kwigishirizamo urubyiruko gukora no gusana imirasire y'izuba hagamijwe guteza imbere ingufu zisubiramo nk'uburyo bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Iyi 'Centre' yubatswe binyuze mu mushinga yiswe 'GREATER' ihabwa izina rya 'Busengo Living Lab'. Iherereye mu Murenge wa Busengo, aho izajya iterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU), ugamije gufasha u Rwanda guhangana n'ingaruka zo kwangiza ikirere.

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira mu 2026, ugasiga urubyiruko rugera ku 1000 ruhawe ubumenyi bwo gukora imirasire y'izuba no gukora bimwe mu bikoresho byayo biba byarangiritse.

    Si ibyo gusa kuko bazafasha na leta gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba muri icyo gice cy'icyaro bigoranye ko andi mashanyarazi agerayo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, avuga ko iryo koranabuhanga urubyiruko ruzaryungukiramo byinshi.

    Ati “Bizadufasha gukura aha hantu mu bwigunge kuko murabona ko ari mu cyaro. Bagiye kwegerezwa amashanyarazi y'imirasire y'izuba ndetse abazaba barabyize bazajya bafasha abaturage mu gukora izagiye zangirika.'

    Rumwe mu rubyiruko rwatangiye kwigishwa, rwemeza ko aya ari amahirwe akomeye cyane ruhawe kuko mbere baburaga ikindi kintu cyo gukorera muri icyo cyaro.

    Ishimwe Innocent, ni umwe muri bo, yagize ati “Aya ni amahirwe batuzaniye kuko ziriya ngo zose nta mashanyarazi zagiraga. Niturangiza kwiga tuzajya tubakorera imirasire ndetse n'ibyangiritse tubisane. Njyiye kwiga nshyizeho umwete kuko isoko rirahari.”

    Manizabayo Yvette na we yagize ati “Nari naracikirije amashuri mbura aho niga imyuga byibuze ngo njye mbona amafaranga, none batuzaniye iki kigo. Numvaga gukora imirasire y'izuba ari nk'ibintu byashoboka mu nganda zabyo gusa, ariko maze kugira icyizere ko nanjye nabishobora. Turifuza ko izi ngo zose twazicanira mbigizemo uruhare.”

    Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya, avuga ko nka kaminuza n'ubundi baba bagomba gukora ubushakashatsi kandi bukagira impinduka ku baturage.

    Ati “Turifuza kuzana impinduka nziza mu miturire y'abaturage twongera ingo zitunze amashanyarazi muri aka gace k'icyaro, twigishe urubyiruko kuyakora no kuyakoresha bayabyaze umusaruro, kuko ahatari amashanyarazi iterambere riba rigoye.”

    “Tuzigisha urubyiruko uko biriya byuma bituma izuba ribyara umuriro w'amashanyarazi bikora, babikore ndetse bamenye no kubisana igihe byangiritse.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko muri 2022, ingo zari zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zari 47,1%, abakoresha itoroshi 28,4%, abakoreshaga ingufu z'imirasire y'izuba bari 13,9%, abakoresha igishirira mu kumurika bari 4,2%, abakoresha buji bari 2,9%, abakoresha itara rya peteroli 1,6%, mu gihe abakoresha moteri bari 1,3%.

    Kugeza ubu uburyo bufasha Abanyarwanda kubona amashanyarazi, harimo aturuka ku ngomero nini n'intoya 30, inganda zikora ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba eshatu, ibigo bikora ingufu zikomoka ku muyaga eshanu, ibigo bya Gaz Methane bibiri n'ibigo bikora ingufu z'amashanyarazi avuye kuri nyiramugengeri bibiri.

    Aba mbere bageze ku rwego rwo gukora imirasire ishobora kwifashishwa kuri radiyo ntoya

    Ababyeyi n’urubyiruko bose bishimiye ko ubumenyi buzatangirwa muri icyo kigo buzatanga ibisubizo aho batuye

    ‘Centre’ yafunguwe ifite gahunda yo kwigisha urubyiruko 1000 bitarenze mu 2026

    Ikigo cyafunguwe kizajya gitanga amahugurwa mu gusana no gukora amashanyarazi y’imirasire y’izuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-ku-rubyiruko-rwa-gakenke-rwigishwa-gukora-imirasire-y-izuba

  • Element yahigitswe n’abarimo Burna Boy mu bah… – #rwanda #RwOT

    Yari yatanze indirimbo ye ‘Milele’ ngo izahatana mu cyiciro cy’indirimbo nziza muri Afurika ‘Best African Music Performance’ ariko ntiyahiriwe.

    Niwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda wari ugerageze amahirwe. Ariko mu bihe bitandukanye, Bruce Melodie yumvikanye avuga ko afite inzozi zo gutwara Grammy Awards.

    Abategura ibi bihembo bagaragaje ko mu cyiciro ‘Best African Music Performance’ Element yari yatanzemo indirimbo ye hahatanyemo indirimbo ‘Tomorrow’ ya Yemi Alade, ‘MMS’ ya Asake, Wizkid, ‘Sensational’ ya Chris Brown na Davido, ‘Higher’ ya Burna Boy ndetse na ‘Love Me Jeje’ ya Tems.

    Beyonce niwe uhataniye ibihembo byinshi, kuko yashyizwe mu byiciro 11, akurikiwe na Kendrick Lamar, Billie Eilish, Charli XCX n’abandi.

    Beyonce amaze guhatanira ibi bihembo inshuro 99. Ariko ntaregukana n’umunsi n’umwe igikombe cya Album y’umwaka.

    Umuhango wo gutanga ibihembo ku Nshuro ya 67 ku bahize abandi uzaba Ku wa 2 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika.

    Muri Nzeri 2024, nibwo Element yari yatanze indirimbo ye muri Grammy Awards 

    Element yahigitswe n’abarimo Burna Boy mu cyiciro cy’abahataniye Ibi bihembo 

    Ni ubwa mbere Element yari agerageje amahirwe muri ibi bihembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148467/element-yahigitswe-nabarimo-burna-boy-mu-bahataniye-grammy-awards-148467.html

  • The Ben yasabye urubyiruko kutita ku bicanteg… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 8 Ugushyingo 2024 ubwo yari ari muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye muri Main Auditorium aho yari yagiye mu nama “Career Summit” isanzwe itegurwa na kaminuza y'u Rwanda, igahuza abanyeshuri n'abatanga akazi mu bigo bitandukanye ndetse n'abikorera mu rwego rwo kubaganiriza ibijyanye n'isoko ry'umurimo.

    The Ben yari yagiye kuganiriza abanyeshuri uko babyaza umusaruro impano zabo bitababujije gukurikira amasomo yabo. Yavuze ko buri wese afite ubushobozi bwo kwiha intego, gusa ko kuzigeraho habamo ibicantege byinshi.

    Yagize ati “Buri wese afite ubushobozi bwo kwiha intego, twese tugira intego ariko mu kuzigeraho habamo amahwa, habamo byinshi cyane bishobora gutuma ucika intege. Bisaba kutita ku bintu bibi biba biri inyuma”.

    Yasabye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye kutita ku babaca intege aho yatanze urugero rwo kuba umuntu umwe ashobora kuva mu bantu ibihumbi 3 akavuga ibintu bikomeretsa umuntu mu gihe abandi basigaye bamuri inyuma ubundi akajya kwita kuri bya bindi by’umwe kandi hari abandi benshi bamushyigikiye.

    Yakomeje avuga ko mu rugendo rwe ibyamusunitse ari ukudacika intege ndetse n’amasengesho y’umubyeyi.

    Yagize ati “Dukeneye kwibuka ko mu rugendo rwo kugera ku ntego zawe hazabamo intambara. Njyewe mu rugendo rwanjye ibyansunitse ni ukudacika intege ndetse mfite n’umubyeyi ujya ukunda kunsengera aho negama cyane ku masengesho ye”.

    The Ben yavuze ko mu mikurire y’abantu baba bafite inzozi zitandukanye gusa zikagenda zihinduka ndetse anavuga uko we yarotaga kuba umuganga bityo n’ubu akaba agifite inzozi zo kuzashinga ivuriro rye.

    Yagize ati “Mu mikurire yacu tuba dufite inzozi zitandukanye. Nize nzi ko nzaba umuganga kuko nashakaga kuvura, muri Kaminuza nize ‘Public health’ ngize amahirwe yo kujya hanze.

    Muri icyo gihe cyo kurangiza Ishuri no kujya hanze habayemo kuvumbura ko nshobora gukora umuziki. Guhera tukiri abana naririmbaga mu rusengero abantu bakambwira ko nzi kuririmba ariko numvaga atari byo bintu nzakora ariko uko igihe kigenda ni nako inzozi zigenda zihinduka.

    Nubwo inzozi zigenda zihinduka ariko mfite inzozi zo kuzagira ibitaro byanjye mu rwego rwo gufasha Sosiyete”.

    The Ben yasabwe kuzajya gutaramira abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, arabyemera avuga ko atabyanga bitewe nuko ari ho ibintu bye yabitangiriye anabemerera ko azabagabanyiriza ibiciro ku matike y’igitaramo afite taliki ya mbere Mutarama mu mwaka utaha wa 2025.

    Uyu muhanzi yasoje atanga inama ku rubyiruko rwo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye agira ati “Mbere mbere mwahisemo kuza ku Ishuri kwiga, kuba mwaremeye mukaza ku Ishuri icyemezo cya mbere cy’ubuzima mwaragifashe.

    Ngira ngo twese uko turi hano twemeranya ko uko umuntu arushaho kwiga ari na ko agira imyitwarire myiza. Iyo myitwarire myiza izanwa no kubana n’abanyeshuri bagenzi bawe ndetse bigahera no mu rugo. Ndumva rero inama nabagira ni ukugira ikinyabupfura, iryo ni ijambo rigari ariko turi mu isi irimo ibicantege cyane.

    Iyo ufite inzozi zo kuzagira icyo uba cyo, ntuzigere wemera umuntu uwo ariwe wese uguhagarika kubera ko ni wowe ndetse n’ibihugu bizagirira akamaro”.

    The Ben yagiriye urubyiruko inama yo kutita ku bicantege

    The Ben yahishuye ko afite inzozi zo kuzashinga ivuriro rye

    The Ben ni umwe mu batanze ikiganiro mu nama “Career Summit” itegurwa na Kaminuza y’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148464/the-ben-yasabye-urubyiruko-kutita-ku-bicantege-ahishura-ko-afite-inzozi-zo-kuzashinga-ivur-148464.html

  • Perezida Paul Kagame yashimangiye ko politiki nziza, ari rwo rufunguzo ruganisha ku iterambere. #rwanda #RwOT

    Paul Kagame umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yagaragaje ko Afurika hari byinshi ishobora kwigezaho ubwayo yaba mu iterambere muri rusange, ni mu gihe hahagarara amagambo gusa ahubwo hakanashyirwa imbaraga nyinshi mu gushyira mu bikorwa ibiba byatangajwe.

    Kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2024 mu kiganiro yatanze mu itangizwa ry'Inama Nyafurika ya YouthConnekt, ubwo yabazwaga icyo Afurika yakora mu myaka 10 iri imbere kugira ngo ibe isoko y'ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo ku Isi.

    Gahunda ya Youth Connekt yatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami UNDP mu 2012. Paul Kaagme perezida yagaragaje ko ibyo Afurika imaze kugeraho, byagaragaje ko byose bishoboka, abaza impamvu abantu batakora ibirenzeho kurushaho kugira babungabunge ibyagenzwe ndetse haniyongere ku ibyifuzo byagerwaho mu iterambere ry'Abanyafurika muri rusange.

    Yagize ati 'Afurika ifite buri kimwe ngo ibe aho dushaka kuba n'abo dushaka kuba bo, twe twakirenganya tutabigezeho. Kugira ngo tutirenganya rero, politiki igomba kuba ari nziza izana ituze ati uriya iyo ufite amahoro byose birashoboka ntakidashoboka hari amahoro, arongera ati: 'Afurika igaha urubuga buri wese rwo gukora ibyo ashoboye.'

    'Kandi aha ndashaka kuvuga ko dukwiye kurekera kuvuga gusa ahubwo tukabona ibyo tuvuga biba'. Paul Kagame umukuru w'Igihugu yavuze ko Afurika ifite urubyiruko rukenewe ahubwo rukwiriye gushyirirwaho urubuga kugira ngo rukore ibyo rushoboye.

    Mu mwaka wa 2030 urubyiruko rungana na 42% rwo ku Isi ruzaba rubarizwa muri Afurika, ibyo bikagaragaza ko uyu mugabane uzaba ufatiye runini isoko ry'umurimo ku Isi hose.

    Afurika ituwe n'abaturage miliyari 1,4, aho kimwe cya kane cyabo ari urubyiruko. Muri rwo 20% ni abashomeri, ari nacyo gipimo kiri hejuru ugereranyije n'ahandi ku Isi yose. Yashimangiye ko politiki nziza, ari rwo rufunguzo rw'umuryango uganisha urubyiruko rwa Afurika ku iterambere.

    Perezida Paul Kagame yatangije inama ya YouthConnekt ku nshuro ya 7, iyi nama yibandaga ku guhanga udushya kugira hagabanyuke ubushomeri bw'urubyiruko rw'Afurika.

    The post Perezida Paul Kagame yashimangiye ko politiki nziza, ari rwo rufunguzo ruganisha ku iterambere. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-paul-kagame-yashimangiye-ko-politiki-nziza-ari-rwo-rufunguzo-ruganisha-ku-iterambere/

  • Baltasar yaryamanye n'abagore bo muri Equatorial Guinea barenga 400 #rwanda #RwOT

    Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yamaze kwirukana Baltasar Ebang Engonga mu nshingano ze mu gihe amaze iminsi micye atawe muri yombi.

    Mu bagore 200 bo muri Equatorial Guinea  uyu mugabo Baltasar yafashe amashusho arenga 400, bivugwa ko baryamanye n'uyu mugabo hamaze kumenyekanamwo abakomeye nka:

    1. Mushiki wa Perezida wa Equatorial Guinea.
    2. Mubyara wa Perezida wa Equatorial Guinea.
    3. Umugore w'uhagarariye umutekano wa Perezida.
    4. Umugore w'umushinjacyaha mukuru wa Equatorial Guinea.
    5. Umugore w'umuyobozi wa Polisi y'Igihugu cya Equatorial Guinea.
    6. Umugore wa murumuna we.
    7. Umugore w'ushinzwe umutekano we.
    8. Amashusho yabakobwa 15 b'inshuti za mushiki we.
    9. Umugore wa pasiteri w'aho yasengeraga.
    11. Abagore 20 b'abaminisitiri muri Equatorial Guinea.
    12. Umugore wa nyirarume wari utwite.
    13. Slay Queens muri Equatorial Guinea.

    The post Baltasar yaryamanye n'abagore bo muri Equatorial Guinea barenga 400 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/baltasar-yaryamanye-nabagore-bo-muri-equatorial-guinea-barenga-400/

  • Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk'umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy'imyaka ibiri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo muri M Hotel niho ikipe ya Vision FC yo mu kiciro cya mbere yatangarije Winner Bet Rwanda nk'umufatanyabikorwa wayo,mu gihe kingana n'imyaka ibiri.

    Ubwo hasinywaga aya masezerano y'impande zombi buri ruhande rwari ruhagarariwe n'umuyobozi warwo.

    Ku ruhande rwa Vision FC yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka yari ihagarariwe na Birungi Jean Bosco naho kuri Winner Bet Rwanda yari ihagarariwe na Shawur Hatzir.

    Muri aya masezerano y'imyaka ibiri, bemeranyikwe ko ikipe ya Vision FC izajya yambara ino kompanyi y'imikino y'amahirwe imbere ku mwambaro wayo ku myenda yo murugo ndetse n'igihe basohotse.

    Si ibyo gusa kuko Vision FC izajya yamamaza Winner Bet Rwanda ku kibuga ku mikino yayo yakiriye yaba iya shampiyona ndetse n'andi marushanwa.

    Vision FC ni ikipe muri uyu mwaka irimo gukina ikiciro cya mbere dore ko aribwo ikizamuka aho yavuye mu kiciro cya kabiro yari imaze imyaka itari mike.

    Ni ikipe kandi izwiho kuzamura abakinnyi batandukanye bo mu makipe ya hano mu Rwanda ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi, aha twavuga nka Byiringiro Lague na Ishimwe Kevin.

    Kuri ubu Vision iri ku mwanya wa 15 muri shampiyona y'u Rwanda imaze gukinwa ho imikino 9 ikaba ifite amanota 5 ikaba iza imbere ya Kiyovu SC yo iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 3.

    Mu mukino utaha w'umunsi wa 10 wa shampiyona y'u Rwanda, Vision izasura Bugesera FC, tariki ya 27 Ugushyingo 2024.

    The post Amafoto — Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk'umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy'imyaka ibiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-vision-fc-yatangaje-winner-bet-rwanda-nkumufatanyabikorwa-wayo-mu-gihe-cyimyaka-ibiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-vision-fc-yatangaje-winner-bet-rwanda-nkumufatanyabikorwa-wayo-mu-gihe-cyimyaka-ibiri

  • Chriss Eazy mu ba mbere batsindiye Permis y… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Sikoma' yakoze ikizamini kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2024, mu kigo cya Polisi mu Busanza.

    Yakoze ari kumwe n'abandi bari bariyandikishije abasha gutsinda. Yabwiye InyaRwanda ko yakoreraga uruhushya rwo gutwara imodoka rwo mu bwoko bwa 'B'.

    Ati 'Navuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri njye. Kuko nari maze igihe nshaka 'Permis', yewe rimwe na rimwe natwagara imodoka ugasanga nandikiwe kubera kutagira uruhushya rwa burundu, rero nabifatiye igihe no kwitegura.'

    'Ndashima ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ndetse n'ubuyobozi bw'ikigo cya Busanze ku bwo kumfasha.'

    InyaRwanda yahawe amakuru yizewe ahamya ko mu minsi ishize hari abahanzi bane bakoreye ikizamini cya Busanza baratsindwa. Ndetse harimo undi wakoze inshuro ebyiri aratsindwa.

    Chriss Eazy abonye 'Permis' mu gihe aherutse gutaramira muri Uganda, ndetse ari no kwitegura kujya gukorera ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, aherutse kuvuga ko abitegura gukorera 'Permis' za Automatique badakwiye kwirara, ahubwo bakwiye kwitegura bihagije.

    Ati 'Ibindi byose bizakurikizwa nk'uko byari bisanzwe. Igihinduka ni bimwe mu bikoresho biri mu modoka byagufashaga gukora ikizamini ariko ntabwo hanze ku kibuga hahinduka, imbago z'ikibuga ntabwo zihinduka.'

    Yakomeje agira ati 'Abantu ntibirare, amategeko agenga umuhanda azakoreshwa nk'uko yari asanzwe kuko nta kivungukaho na gato.'

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 25 Mata 2024, ni yo yemeje gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya 'automatique'.

    Abantu bazahabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya 'manuel' bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' na 'manuel'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abazajya bahabwa impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bya 'automatique', ariko zifite ibiziranga.

    Ati “Uretse categorie A1 na B1 zisanzwe ari iz'abafite ubumuga bw’ingingo butandukanye, ku bafite izindi [permis] za automatique, hazaba hari akantu kabigaragaza.”

     

    Ibyishimo ni byose kuri Chriss Eazy nyuma y'uko abashije gutsindira 'Permis' yo mu bwoko bwa 'B'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148462/chriss-eazy-mu-ba-mbere-batsindiye-permis-yimodoka-za-automatique-148462.html