Bralirwa yatanze ibikoresho by'isuku, inasukura inkengero z'ikiyaga cya Kivu – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu muganda udasanzwe wahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'isuku n'isukura no kubungabunga ibidukikije wakorewe ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku wa 20 Nzeri 2024.

Abaturage baganirijwe ku buryo babungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, kwita ku isuku no kuvangura neza ibishingwe n'uruhare rwa buri wese kugira ngo bigerweho.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Imikoranire n'ibindi bigo muri Bralirwa, Mutoni Rosette yavuze ko kubungabunga ibidukikije ari imwe mu nkingi zubakiyeho gahunda z'igihe kirekire z'uruganda.

Ati 'Kubaka ibirambye ni inshingano yacu nyamukuru. Kuko inzira yo kuba mu Isi izira imyanda ihumanya ari ndende, gahunda zirimo 'umunsi mpuzamahanga w'isuku n'isukura' ni urubuga rwo gukoreramo ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije no gushishikariza abantu gukora ibikorwa bituganisha ku kuba mu Isi isukuye kandi irengera ubuzima.'

Maniraguha Yoram ukora muri imwe muri koperative zisukura inkengero z'ikiyaga cya Kivu yagaragaje ko hari ubumenyi bwinshi bungukiye mu nyigisho zatanzwe ndetse yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa bikangurira abandi kubungabunga ibidukikije.

Ati 'Ibikorwa by'isuku nitabiriye uyu munsi byanyeretse ko dufatanyije twazana impinduka nziza. Ntabwo twaje gutoragura imyanda gusa ahubwo iki gikorwa tugomba kukigira icyacu, tukabera urugero abato na bo bakatwigiraho mu kubungabunga ibidukikije.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa yashimye Bralirwa ku bufatanye igirana n'Akarere muri gahunda zitandukanye, no kuba yahaye ibikoresho by'isuku koperative zikorera mu nkengero z'ikiyaga cya Kivu, asaba abaturage guhora bari maso kugira ngo inkengero z'ikiyaga cya Kivu n'Akarere kose bihore bisukuye.

Ati 'Ibikorwa bibungabunga ubuzima biba umuco binyuze mu bukangurambaga buhoraho butuma habaho guhindura imyumvire. Uyu munsi twibukijwe ko ubuzima bw'umubumbe wacu buri mu biganza byacu. Buri gikorwa dukoze kigira uruhare mu isukura no kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye. Twese duharanire kugira umujyi usukuye.'

Umunsi Mpuzamahanga w'Isuku n'Isukura washyizweho n'Inama Rusange y'Umuryango w'Abibumbye mu Ukuboza 2023, yemeza ko uzajya wizihizwa ku wa 20 Nzeri buri mwaka.

Uyu munsi wihariwe no gusukura inkengero z’ikiyaga cya Kivu

Wari umwanya wo kumva neza inshingano za buri wese mu kubungabunga ibidukikije

Mutoni Rosette ushinzwe itangazamakuru yavuze ko Bralirwa ihora iharanira kubaka ibirambye

Meya Prosper Mulindwa yashimye Bralirwa yifatanya n’Akarere mu bikorwa bitandukanye

Abakozi n’abagize za koperative zikora isuku ku kiyaga cya Kivu basobanuriwe uruhare rwabo mu kwita ku bidukikije

Abakozi ba Bralirwa bakoze isuku ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-yatanze-ibikoresho-by-isuku-inasukura-inkengero-z-ikiyaga-cya-kivu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *