Lil Wayne ari kuvugwa mu rukundo n'umutetsi we (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

TMZ yatangaje ko uyu muhanzi ari gukundana n'uyu mukobwa witwa LeahAngelie Murphy, batangiye gukorana mu 2023 nk'umutetsi we nyuma yo gutandukana n'undi wamukoreraga.

Iki kinyamakuru kivuga ko umubano w'aba bombi watangiye gukomera nyuma gato y'igihe batangiraga gukorana, ndetse kugeza ubu bakaba bakiri kumwe.

LeahAngelie Murphy yimutse aho yari atuye mu Mujyi wa Los Angeles yiyemeza gusanga Lil Wayne muri Louisiana aho asanzwe aba ngo amwitaho amasaha 24 ku yandi mu minsi irindwi nta gutandukana, cyane ko biri mu nshingano ze nk'umutetsi we.

Uyu muraperi ngo aheruka gukorera isabukuru uyu mukunzi we ndetse nyuma yaho bajyana kwishimisha muri 'Skate park' mu Mujyi wa Los Angeles. Uyu mukobwa anamaze iminsi agendana na Lil Wayne mu bitaramo amaze igihe yitabira.

Umutetsi LeahAngelie Murphy aravugwa mu rukundo na Lil Wayne

Lil Wayne ni umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi

Uyu mukobwa asigaye abana na Lil Wayne mu nzu imwe

Lil Wayne w’imyaka 42 aravugwa mu rukundo n’umukobwa mushya

Uyu mukobwa afite imyaka 35


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lil-wayne-ari-kuvugwa-mu-rukundo-n-umutetsi-we-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *