Imodoka 16 zirimo n’iya Sugira Erneste zahiriye mu igaraje i Nyamirambo –

Written by

in

Saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry’uwitwa ‘Murara Arthur’ ryarimo imodoka 16 ryafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka.

Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y’umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

Abaturage babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n’ibishashi by’umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

Bikorimana Abdoul yagize ati “yatewe n’inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n’inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n’imodoka zose zari zirimo.”

Sugira Erneste yemereye IGIHE ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo.

Amakuru twamenye ni uko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n’ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Igaraje rikimara gufatwa n’inkongi, bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa

Polisi yagerageje kuzimya ariko umuriro wari mwinshi

Birakekwa ko amashanyarazi ariyo yatwitse iri garaje

Imodoka zahiye zirakongoka

Nta kintu na kimwe cyarokotse muri iri garaje

Polisi yahise ihagoboka nubwo umuriro wari mwinshi cyane

Hahiriyemo imodoka zigera kuri 16 zari ziri gukorwa

Umuhanda uzwi nko Kwa Mutwe wari wafunzwe kugira ngo inkongi ibashe kuzimywa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *