Gukoresha Airtel wohereza amafaranga ku wundi murongo ntibigisaba kwemeza amabwiriza – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni ingingo yakomojeho ku wa 05 Ukuboza 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Airtel Money mu Rwanda.

Ubusanzwe iyo ushaka kohereza amafaranga kuri nimero ikoresha umurongo utandukanye n'uwo ukoresha, usabwa kubanza kwemeza amategeko n'amabwiriza kugira ngo igikorwa gikomeze.

Nyuma y'ibiganiro n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR; Ikigo Gishinzwe Umutekano w'Ibijyanye n'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho, NCSA n'Ikigo gihuza ibigo by'Imari mu buryo bw'Itumanaho, Rswitch, n'abandi, ubu buryo bwakuriweho abakoresha Airtel.

Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko mbere y'uko umuntu ahinduka umukiliya wa Airtel Money, hari amabwiriza asabwa kwemeza, bityo bidakwiye ko yongera kwemeza andi mu gihe ahererekanya amafaranga.

Ati 'Kuri serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga, turashaka korohereza buri muntu wese akabikora neza kandi vuba. Mbere byasabaga ko ubanza ukemeza amabwiriza ariko ubu byakuweho. Kugira ngo dufashe umukiliya twabikoze ku buryo kohereza no kwakira amafaranga adasabwa kuyemeza.'

Gaga yavuze ko yavuze ko muri iki gihe ibihe by'iminsi mikuru byegereje, abakiliya babo bateguriwe uburyo bwo kuyinjiramo bahabwa amayinite yo guhamagara n'aya internet y'ubuntu.

Mu buryo bwo guteza imbere iyi serivisi nshya yo kohereza amafaranga ku wundi murongo, Airtel Money yateguriye impano uzajya awoherezaho amafaranga ayikoresheje aho ku bafite smartphone bazajya bahabwa kuva kuri 300MB-1GB ikoreshwa mu masaha 24, ku bafite telefoni zisanzwe bagahabwa iminota 40 ihamagara imirongo yose mu masaha 24.

Kugira ngo ubonye iyi mpano bizajya bisaba ko wohereza amafaranga ari hejuru ya 1000 Frw.

N'uzajya abikuza ari hejuru ya 1000 Frw, nawe azajya ahabwa iyi mpano.

Gaga yagize ati 'Nka Airtel Money twazanye Noheli n'Ubunani vuba kugira ngo twifatanye namwe.'

Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yavuze ko aya mavugurura yakozwe mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi no korohereza abakiliya babo

Umuyobozi Mukuru wa RSwitch Ltd, Blaise Pascal Gasabira, yavuze ko mu minsi ya vuba hazatangizwa gahunda yo kubonera serivisi zose z’ibigo by’imari bitandukanye ahantu hamwe

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko bitewe n’amavugurura Airtel iherutse gukora ku minara yayo, imikorere y’uburyo bwa ‘USSD’ nayo yivuguruye

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Airtel Money, Indrajeet Kumar Singh, yavuze ko bagenda bazana serivisi nshya kubera ubusabe bw’abakiliya babo

Mu buryo bwo guteza imbere iyi serivisi nshya yo kohereza amafaranga ku wundi murongo, Airtel Money yateguriye impano uzajya awoherezaho amafaranga ayikoresheje

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye

Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo

Airtel Moneye yashizeho impano y’amayinite izajya ihabwa uyikoresheje yohereza amafaranga ku wundi murongo

Airtel Money Rwanda yatangaje ko iyi ntambwe yatewe mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo

Amafoto: Munyemana Isaac


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukoresha-airtel-wohereza-amafaranga-ku-wundi-murongo-ntibigisaba-kwemeza

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *