Dj Sonia aratabaza! Inyandiko ikubiyemo agahinda ke k’imyaka itatu amaze atotezwa ntabone ubutabera #rwanda #RwOT

Written by

in

Sonia Kayitesi wamamaye mu kuvangavanga imiziki nka Dj Sonia, avuga ko amaze imyaka itatu atotezwa na RIB yiyambaje ikaba itaragize icyo imufasha.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amajwi bavuga uburyo uyu mukobwa yasambaniye muri toilet za kamwe mu tubari n’umugabo w’umukire.

Baba bavuga ko byabereye muri toilet z’abagore aho uwo mugabo ku muryango yari yashyizeho ‘Bouncer’ ku buryo nta wundi wari kwinjira mu gihe yari akirimo kwiha akabyizi.

Dj Sonia akaba yaje guturika aravuga, mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko hari agatsiko k’abantu kamaze imyaka itatu kamutoteza.

Kayitesi yavuze ko byose ubwo byabaga yagerageje gutanga Ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko ntibagire icyo bamufasha.

Byose byatangiye muri Nyakanga 2023 aho yagiye muri RIB atanga ikirego asaba “Ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko k’abantu bantoteza, bakamparabika, bantesha agaciro bakanampimbira inkuru zitandukanye bagamije kunyangisha abantu.”

Yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye ahamagazwa muri RIB agatanga statements ariko agatungurwa no kuvayo asanga ibyo yavuze byageze kubo yaregaga.

Ati “Mu bihe bitandukanye narahamagajwe nakirwa n’abakozi ba RIB ntanga ‘statements’ ariko aho kumfasha bagahindukira bakabibwira abo nareze bagakomeza kuntoteza.”

Dj Sonia, yavuze ko yigiriye inama yo kwitabaza Dr. Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi kuko abo bantu bamutotezaga babarizwa muri Ministeri ayoboye.

Ati “Nasabaga ubufasha Minister kuko byari bigeze aho batangira kunteranya n’abakoresha banjye, ndetse no kwinjirira umuryango wanjye. Nasabaga ubufasha Minister kuko abamparabika babarizwa muri Ministeri ayoboye.”

Yavuze ko yamubwiye ko byaba byiza asubiye gutanga ikirego muri RIB.

Ati 'Yambwiye ko ntacyo yamfasha ko ahubwo nkwiriye gusubira muri RIB.”

Ku nshuro ya kabiri, tariki ya 26 Nyakanga 2025, yasubiye muri RIB ari kumwe n’umunyamategeko we Ibambe Jean Paul.

Ati “RIB yongeye kwakira ikirego cyanjye… Nongera nkoreshwa statements nsubiramo ibiri mu kirego cya mbere tunagaragaza ko itotezwa n’iharabika nkorerwa rikomeje ku mbuga nkoranyambaga kandi riri gufata indi ntera.”

“Kuri iyi nshuro banshinjaga indwara zidakira, batangira no guhimba inyandiko (Chats) bakazinyitirira barangiza bakazikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Nk’aho bidahagije, bakantumaho abantu bigamba ko bazanyumvisha, bamwe bakansaba amafaranga ngo bahagarike kunsebya.”

Yavuze ko mu ntangiriro z’iki cyumweru bongeye bagahimba izindi nkuru zimuharabika ziri gukwirakwizwa.

Yivugira ko yagerageje guhamagara umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry ntibikunde akajya ku biro asaba kubonana nawe cyangwa n’umuyobozi Mukuru wa RIB, Col. Pacifique Kayigamba Kabanda.

Ati “Nagezeyo bambwira ko tudashobora kubonana kuko nta ‘appointments’ mfite, nsabwa kuyihabwa barambwira ngo ningende nze kongera mbahamagare.”

Ubwo ISIMBI yandikaga iyi nkuru, yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry kuri iki kibazo ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni.

NDATABAZA!! MAZE IMYAKA 3 NSABA UBUTABERA SIMBUHABWE

Birababaje binateye agahinda kumara imyaka 3 wiruka mu nzego usaba ubutabera ariko ntubuhabwe. Byatangiye mu kwezi kwa 07/2023, Natanze ikirego muri RIB nsaba ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko kabantu bantoteza,… pic.twitter.com/zp9uEy2KiE

— Dj Sonia (@dj__sonia) July 8, 2026

Dj Sonia yavuze ko amaze imyaka itatu atotezwa

Source : http://isimbi.rw/dj-sonia-aratabaza-inyandiko-ikubiyemo-agahinda-ke-k-imyaka-itatu-amaze.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *