Rwiyemezamirimo yemerewe kugurizwa miliyoni 30 Frw nta nyungu: Urumuri yagarutse mu isura nshya – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu byiciro byabanje, iyi gahunda yitwaga BK Urumuri ishyigikira ba rwiyemezamirimo bakora imishinga itandukanye bagafashwa no kubona inguzanyo itarenze miliyoni 7 Frw gusa muri uyu mwaka yaje yitwa Urumuri aho yibanda gusa ku bafite imishinga irengera ibidukikije.

Gutangiza Gahunga ya Urumuri nshya byabereye i Kigali ku mugoroba wa tariki ya 6 Werurwe 2025.

Abashaka kuba abagenerwabikorwa ba Urumuri bagomba kuba bafite ubucuruzi bwanditse mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), bumaze amezi atandatu bukora kandi imishinga bakora ifite aho ihuriye no kurengera ibidukikije.

Abagenerwa iyo nguzanyo kandi bagomba kuba bakora imishinga itarengeje agaciro ka miliyoni 500 Frw.

Abujuje ibisabwa batanga ubusabe bwabo banyuze ku rubuga rwa internet rwa BK Foundation noneho hazatoranywemo abarenga ijana bazahabwa amahugurwa ajyanye n'ibyo bakora mu gihe cy'amezi atatu.

Nyuma hazabaho itoranya rya kabiri bahitemo ba rwiyemezamirimo 30 ba mbere bazahabwa inguzanyo kuva kuri miliyoni 5 Frw kugeza kuri 30 Frw bitewe n'umushinga.

Abo ba rwiyemezamirimo GIZ izahita ibishingira ibakire inguzanyo muri BK bazishyura mu myaka itatu nta ngwate kandi bagume no muri porogaramu y'amezi atandatu yo kubaha amahugurwa ajyanye n'ibyo bakora.

Umujyanama mu bya Tekiniki mu mushinga w'ubukungu bwisubira muri GIZ Rwanda, Ikirezi Anitha yavuze ko impamvu bateye inkunga Urumuri ari uko basanze ihuje na gahunda yabo yo kurengera ibidukikije.

Yagize ati 'Twari dusanzwe dutanga inkunga mu mishinga yo kurengera ibidukikije ariko tubona ari ngombwa gukorana b'ibigo by'imari kuko twe imishinga tuba dukoraho irarangira kandi byo bihoraho.Twasanze gahunda ya Urumuri ihuje n'ibyo dushaka kuko ifasha mu gutegura ba rwiyemezamirimo bagafata inshingano zo kwaka amafaranga kandi nyuma hari abandi bazayakenera bakayishyura.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid yavuze ko Gahunda ya Urumuri kuri ubu imaze kuba ubukombe mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato.

Ati 'Dushaka gufasha abatugana gutera imbere ariko tutabagamijeho inyungu.Muri iyi gahunda tumaze gufasha ba rwiyemezamirimo barenga 200 kandi 60% muri bo ni abagore bishyura neza. Bari badusabye kongera amafaranga tubaha none GIZ yadufashije kuyongera. Twishimira ko abantu bagera kuri 600 bashya babonye akazi muri iyo mishinga twahaye inguzanyo.'

Umumyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije, Cyiza Béatrice yavuze ko urumuri ari imwe muri gahunda z'abikorera zifasha iyo minisiteri muri gahunda y'Igihugu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe.

Yavuze ko Gahunda ya Urumuri ari umusanzu ukomeye cyane w'abikorera mu gukusanya ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda y'Igihugu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe kugeza mu 2030 izakenera miliyari 11$ ariko hakaba hamaze kuboneka miliyari 6$.

Gahunda ya Urumuri yibanda cyane kuri ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, abagore ndetse n'abafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid yagaragaje ko gahunda ya Urumuri imaze kuba ubukombe mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato

Umuyobozi wa GIZ mu Rwanda, Maik Schwarz ni umwe mu batangije Gahunda ya Urumuri

Umumyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije, Cyiza Béatrice yavuze ko urumuri ari imwe muri gahunda z'abikorera zifasha iyo minisiteri muri gahunda y'Igihugu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe

Hasobanuwe uburyo Gahunda ya Urumuri izafasha ba rwiyemezamirimo bato

Gahunda ya Urumuri izafasha ba rwiyemezamirimo 30

Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bari mu bitabiriye gutangiza Gahunda ya Urumuri

Bafashe ifoto y’urwibutso


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwiyemezamirimo-yemerewe-kugurizwa-miliyoni-30-frw-nta-nyungu-urumuri-yagarutse

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *