Abo mu Burengerazuba basabwe gutanga amakuru ku bo muri FDLR baherutse guhungira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabitangaje ku wa 12 Werurwe 2025 mu ruzinduko rw'iminsi ibiri ari kugirira mu Karere ka Rutsiro.

Mu mirwano imaze iminsi ishyamiranyije umutwe wa M23 n'ihuriro ry'ingabo za RDC rigizwe n'imitwe irimo na FDLR igizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hari abarwanyi ba FDLR bafashwe abandi barahunga.

Mu bahunze harimo abahungiye mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba no mu miryango yabo nk'uko bisobanurwa na Guverineri Ntibitura.

Ati “Bamwe rero binjiye mu gihigu cyacu rwihishwa, yewe hari n'abafite imiryango hano mu Rwanda, bahise bihutira kuyihungiramo. Murasabwa gutanga amakuru kuri abo bantu baje bihishe, nubwo yaba ari mwenewanyu, cyangwa ari umuvandimwe wawe, cyangwa umwana wawe.'

Yakomeje ati 'Turabasaba ko mutanga amakuru ku nzego z'umutekano no ku nzego z'ubuyobozi kugira ngo niba hari n'abantu baje muri ubwo buryo bafite n'umugambi wo guhungabanya umutekano wacu, dufatanye namwe kubikumira”.

Ku munsi wa mbere w'uruzinduko mu Karere ka Rutsiro, Guverineri Ntibitura Jean Bosco, yasuye imirenge ya Kivumu, Kigeyo na Nyabirasi akaba azakurikizaho imirenge ya Ruhango, Mushonyi, Musasa na Boneza.

Guverineri Ntibitura yasabye abaturage gutanga amakuru ku barwanyi ba FDLR batsinzwe na M23 bagahungira mu Rwanda

Abaturage b’Akarere ka Rutsiro biyemeje gutanga amakuru hirindwa ko hari uwahungabanga umutekano w’u Rwanda

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-mu-burengerazuba-basabwe-gutanga-amakuru-ku-bo-muri-fdlr-baherutse

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *