Miss Mwiseneza Josiane yazamuye amarangamutima y'abafana be kubera amafoto yabasangije. – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yazamuye imbamutima z'abafana be bari bamaze igihe baramubuze ku mbuga nkoranyambaga maze abasangiza amafoto agaragara mu isura nshya batari bamumenyereho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo Miss Josiane yanyarukiye kuri instagram maze ashyiraho amafoto amugaragaza mu myenda isimutse,ndetse agaragara mu isura nshya itagira ibirungo.Abafana be batangiye kumwereka uburyo bari bamukumbuye aho bamuhaga utumenyetso tw'imitima itukura, abandi bamubwira ko ari we Nyampinga w'ibihe byose.

Source : https://yegob.rw/miss-mwiseneza-josiane-yazamuye-amarangamutima-yabafana-be-kubera-amafoto-yabasangije/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *