RIB yatangiye gukurikirana uwiyitiriye Miss Kalimpinya Queen – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

RIB yatangiye gukurikirana ikirego cya Kalimpinya Queen avuga ko Hari uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga agakoresha amashusho n'amagambo y'urukozasoni.

Wakanda Hano ukabasha gukurikira YEGOB RADIO

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kalimpinya wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, yagaragaje ko ahangayikishijwe n'umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter ukomeje gukoresha amagambo n'amashusho nyandagazi, binyuranye n'indangagaciro ze.

Ubwo yavugaga aya magambo, Kalimpinya yanahishuye ko yamaze gutanga ikirego cye muri RIB kandi yizeye kubona ubutabera.

Aha yagize ati 'Mwiriwe neza! Iyi account @6_pazzo nabonye ko hari uwayinyitiriye akaba asakaza imvugo n'amashusho ahabanye n'indangagaciro zanjye. Natanze ikirego muri RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe nabyo

Wagize neza kwitabaza Ubugenzacyaha, ikirego cyawe kirakurikiranwa.

— Murangira B.Thierry (@Murangira_BT) January 11, 2022

 

Source : https://yegob.rw/rib-yatangiye-gukurikirana-uwiyitiriye-miss-kalimpinya-queen/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *