Rayon Sports yasubukuye imyitozo, abakinnyi bane ntibitabira (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yasubukuye imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona, aho iyi kipe yitegura umukino izakiramo Musanze Fc kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri iyi myitozo yakorewe ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, abakinnyi hafi ya bose bayitabiriye usibye abanyezamu babiri Kwizera Olivier na Bashunga Abouba, myugariro Mitima Isaac ndetse na Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati.

Sanongo na Youssef mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri

Sanongo na Youssef mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri

Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo

Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo

Rharb Youssef ni umwe mu bakinnyi bafasha cyane Rayon Sports

Rharb Youssef ni umwe mu bakinnyi bafasha cyane Rayon Sports

Mu kiganiro Dusange Sasha, umutoza wungirije wa Rayon Sports yatanze nyuma y’iyi myitozo, yatangaje ko ikipe yiteguye neza umukino wok u wa Gatandatu, anavuga n’impamvu bamwe batabonetse harimo nka Bashunga Abouba wasabye uruhushya rwo gushaka ibyangombwa byo kujya hanze gushaka ikipe muri Portugal.

Yanavuze kandi ko myugariro Mitima Isaac yasibye imyitozo kubera urukingo rutamuguye neza, mu gihe Nishimwe Blaise na Kwizera Olivier bo bagiye gufata urukingo batainze bituma batitabira imyitozo.

Umunyezamu Hakizimana ni umwe mu bahagaze neza mu Rwanda

Umunyezamu Hakizimana ni umwe mu bahagaze neza mu Rwanda
Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo

Essomba Onana Leandre Willy umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitanu muri iyi shampiyona yitabiriye imyitozo

Umutoza Lomami Marcel ni we wayoboye imyitozo

Umutoza Lomami Marcel ni we wayoboye imyitozo

Myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney

Myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney

Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasubukuye-imyitozo-abakinnyi-bane-ntibitabira-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *