《Nkikijwe n'urukundo 》Amarangamutima ya Riderman ku bana be b'impanga (ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi Emery Gatsinzi uzwi nka Riderman yagaragarije amarangamutima  abana be b'impanga maze ahamya ko iyo aba abateruye bombi aba akikijwe n'urukundo .

Aya magambo Riderman yayatangaje abinyujije kuri instagram ye, ubwo yari ateruye aba bana be umwe i bumoso undi iburyo bwe arangije agira ati:' Nkikijwe n'urukundo '

Twibutse ko mu mpera za Kamena ari bwo Riderman yahishuye ko we n'umugore we, Agasaro Nadia Farid, tariki ya 14 Kamena 2021 bibarutse impanga z'abakobwa, akaba uyu muhanzi akunze kwifotoza abateruye kenshi ndetse akagaragaza ko ari umugisha bagize mu rugo rwabo.

Source : https://yegob.rw/%E3%80%8Ankikijwe-nurukundo-%E3%80%8Bamarangamutima-ya-riderman-ku-bana-be-bimpanga-ifoto/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *