Ubuzima bw'i Masisi mu gace katwitswe na FDLR; Sake ho ubucuruzi bwarazanzamutse (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Gusa kuhagera ni indi nkuru kuko imihanda yaho, ituma ahantu ubusanzwe wagenda iminota icumi, uhagenda isaha yose. Ni kimwe mu bibangamiye abaturage batuye muri iyi misozi ibereye ijisho.

Mu 2023, ibibazo byabo byahumiye ku mirari ubwo hiyongeragaho ikindi gikomeye. Abatuye mu gace ka Nturo muri Kilorirwe, batewe bitunguranye, baratwikirwa, benshi bahasiga ubuzima abandi, ababishoboye bisanga bagiye mu buhunzi.

Ni hamwe mu hantu habereye ubwicanyi bukomeye bukorewe abavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bwa Congo. Ni ubwicanyi abaturage bavuga ko bwakozwe n'abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bahagarikiwe n'Ingabo za FARDC n'iz'u Burundi zari zikambitse hafi aho.

Ngorore James ni Umuyobozi wo muri Nturo. Asobanura ko muri iyo misozi ari ahantu hasanzwe hera ibirayi, ibigori, ibishyimbo n'amashaza. Ibyinshi bijyanwa i Goma kuko ariho hari isoko rikomeye.

Muri iyo misozi kandi hari inka bigaragaza uburyo abahatuye ari abantu bashyira imbaraga mu bworozi. Mu Ukwakira 2023, nibwo aka gace katewe, inzu zirenga 300 ziratwikwa, inka ibihumbi nazo ziricwa.

Ngorore ati 'Uwo munsi baduteye ari ahagana Saa Cyenda z'umugoroba. Twari mu nzu dutuje tuzi ko hiriwe neza, baturuka mu misozi, baza ari benshi impande zose, batera amabombe. Hafi haruguru habaga ingabo za EAC, iz'Abarundi. Turahirukankira kugira ngo baturinde, baza kutwirukana.'

Nyuma yo kwirukanwa n'Ingabo z'u Burundi, amasasu yaterwaga na FDLR na Mai Mai yakomeje kuba menshi ari nako abagore n'abana babigenderamo.

Abari bafite imbaraga bakomeje guhunga, bakora urugendo rw'amasaha arenga umunani bajya mu gace kitwa Bwiza.

Akomeza agira ati 'Twatwikiwe na FDLR n'ingabo za leta n'Abarundi na Wazalendo.'

Avuga ko nyuma yo guhunga, ibintu byose byatwitswe kugeza no ku bwiherero. Mu mwaka ushize, ni bwo we na bagenzi be batangiye guhunguka, nyuma y'aho M23 igereye muri aka gace ka Masisi, ikirukana abarwanyi ba FDLR n'abandi bari bahari.

Ati 'Batwitse inzu zirenga 350…bishe umuyobozi wari unkuriye witwaga Bugegene, bica umusore, bica uwitwa Mwise, ba Gakombe ni benshi bapfiriye hano.'

Asifiwe Migisha ni umubyeyi ukiri muto. Yakuriye muri Nturo kuko ariho yavukiye. Muri Nzeri nibwo yagarutse muri aka gace. We na Nzamukosha Alliance bahuje ubwo buzima.

Ati 'Abasirikare ba leta baradutotezaga bavuga ngo turi aba M23, ngo turi abagore babo, bakajya bashimuta bamwe bakabica kugeza igihe beruye bakaza bakaturasa tukagenda. Baje imvura ihise ari ku Cyumweru.'

Bukofero Gahereri wavukiye muri aka gace, yavuze ko ubu bari kwiyubaka nubwo bitoroshye. Ati 'Ubu ni bundi bushya'.

I Sake ubuzima bwaragarutse

Mbere y'uko M23 ifata Goma, yabanje gufata Umujyi wa Sake, ifunga inzira zagezaga ibicuruzwa i Goma zivuye mu misozi miremire ya Masisi no mu tundi duce turimo Rubaya.

Ni ahantu hari igicumbi cy'Ingabo za RDC cyane ko hafi ya Sake hari ikigo cya gisirikare cya Bambiro cyakorerwagamo imyitozo y'ingabo.

Iyo ugeze i Sake uyu munsi usanga ubuzima bwaragarutse, abaturage baba ari urujya n'uruza bari mu mirimo itandukanye ya buri munsi yiganjemo ubucuruzi.

Abaturage bavuga ko batekanye kurusha mbere kuko kuva M23 yagera muri ako gace, nta kibazo na kimwe bahuye nacyo kandi babasha gukora ibikorwa byabo bikagenda.

Mu bilometero bitageze kuri bitatu uvuye aho Sake, uhingukira mu gace ka Bambiro, ahari ikigo cya gisirikare cya FARDC. Ni cyo cyakorerwagamo imyitozo.

Hari ibimenyetso bigaragaza ko muri ako gace habaye intambara ikomeye, ubwo M23 yakirasagaho iri hejuru mu misozi ya Minova. Inyubako nyinshi, zarasenyutse.

Ubu muri icyo kigo, hakambitsemo abarwanyi ba M23 ndetse hafi yacyo ni ho hari ingabo za SADC zirimo iza Malawi, aho zikambitse hafatanye n'ibirindiro bya Monusco.

Mu nzira werekeza i Masisi, abaturage baba bari mu bikorwa by’ubuhinzi nta nkomyi

Abakiri bato bifuza ko amahoro n’umutekano byakomeza gusagamba muri aka gace kugira ngo babashe gukabya inzozi z’ubuzima bwabo

Bamwe mu basirikare ba M23 bakomoka muri aka gace ku buryo iyo bahageze, basabana n’abo bahasanze

Abasore bo muri Nturo bavuga ko batekanye kuva M23 yagera muri ako gace

Abacuruzi babashije kongera gutangiza ibikorwa nubwo bavuga ko bitameze neza nka mbere

Uyu musore yavuze ko hari abantu bo mu muryango we bishwe ubwo agace ka Nturo katwikwaga

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka aganira n’abaturage bo mu gace ka Nturo

Bukofero Gahereri yavuze ko mu myaka ye ari ubwa mbere yari abonye ubugome bukomeye nk’ubwo mu 2023

Ngorore James ni Umuyobozi wo muri Nturo, yavuze ko FDLR n’Ingabo za leta ya Congo batwitse inzu bakica n’abaturage

Abatuye i Masisi bari batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi

Masisi ni kamwe mu duce two muri RDC dufite imiterere myiza

Ubuzima bwaragarutse muri Sake

Hari imitaka myinshi y’abatanga serivisi zo kubikuza amafaranga kuri telefoni cyane ko banki zidakora

Urubyiruko rwinshi rwo muri aka gace ruba rutwara moto

Mu Mujyi wa Sake, abantu aba ari benshi biganjemo abakora ubucuruzi

Ku marembo y’Ikigo cya gisirikare cya Bambiro, hari igifaru cy’Ingabo za FARDC cyatwitswe na M23

Ni kimwe mu bigo bya gisirikare byari bikomeye mu Burasirazuba bwa Congo

Iyo ugeze muri aka gace, ubona aho amasasu yagiye atobora mu gihe cy’imirwano

Ikigo cya Bambiro cyari kimwe mu bikomeye bya FARDC, ni ho hakorerwaga imyitozo y’abasirikare

Amafoto na Video: Philbert Girinema


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bw-i-masisi-mu-gace-katwitswe-na-fdlr-sake-ho-ubucuruzi-bwarazanzamutse

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *