Spiro yatangiye gutanga moto z'amashanyarazi yemereye Abanyarwanda ku giciro gito – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu Ugushyingo 2024, Spiro yashyizeho ubwasisi bwa moto y'amashanyarazi izwi nka EKON M3 isanzwe igura hafi miliyoni 2 Frw ariko ikayitanga ku bihumbi 750 Frw, gusa uyishaka agasabwa kubanza kwishyura 75.000 Frw kugira ngo yiyandikishe mu bazayihabwa.

Bwari uburyo bwo gushyigikira gahunda ya leta yari yashyizeho y'uko guhera muri Mutarama 2025, Guverinoma y'u Rwanda yemeje ko nta moto nshya ikoresha ibikomoka kuri peteroli izongera kwemererwa gutwara abagenzi mu buryo bw'ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwimakaza ubwikorezi butangiza ikirere.

Ni gahunda yafashije abashaka moto kuzibona byoroshye, ku giciro gihendutse ndetse bikanafasha leta mu guhangana n'imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

Spiro yatangaje ko guhera muri Mata 2025, yatangiye gutanga izo moto mu byiciro. Abamaze kwishyura bamaze guhabwa moto ndetse buri munsi itanga moto ku bazikeneye hakurikijwe uko bazisabye.

Spiro igaragaza ko abasabye mbere ari bo baherwaho mu kubona moto. Ugomba guhabwa moto abanza guhamagarwa n'abo muri icyo kigo hanyuma akabwirwa uko aza gufata moto ye.

Mu itangazo yashyize hanze, yakomeje iti 'Ku batarahamagarwa, twabamenyesha ko tuzabahamagara bidatinze. Twongereye abakozi batanga serivisi, bahamagara ndetse bakurikirana ibijyanye no guhabwa izo moto.'

Spiro itangaza ko moto z'amashanyarazi 3.500 ziri mu muhanda. Ni mu gihe izindi 3.515 zatumijwe ndetse muri izo, izingana na 1.656 zamaze kwishyurwa naho 1470 zamaze gutangwa.

Iki kigo cyiyemeje guteza imbere ubwikorezi bugezweho bwifashisha ibinyabiziga bitangiza ibidukikije, ari na ko buteza imbere ababukoresha kuko bunguka ugereranyije n'abakoresha ibinyabiziga bya lisansi.

Bikorwa binyuze mu gutanga ibinyabiziga by'amashanyarazi, gufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo na leta, bikajyana no gushyiraho ibikorwaremezo bifasha ibyo binyabiziga, nk'ahasimburizwa batiri za moto, ahashyirirwamo umuriro n'ibindi.

Uretse moto zikoresha amashanyarazi, Spiro yashoye imari no mu bikorwaremezo bizifasha gukora, aho nko mu Rwanda honyine ifite sitasiyo zifasha mu gusimbuza batiri zirenga 70 ndetse hari n'izindi 56 zigiye kumurikwa.

Kugeza uyu munsi, iki kigo cyatangiriye iyi mirimo muri Benin na Togo mu myaka itatu ishize, ubu kimaze imyaka ibiri mu Rwanda, kikaba kinakorera muri Kenya, Nigeria, Uganda, Ghana n'ahandi.

Moto zayo zimaze gukora ibilometero birenga miliyoni 600. Ifite sitasiyo zisimburizwamo batiri zigera kuri 412. Spiro imaze kugabanya imyuka yangiza ikirere ingana na toni ibihumbi 428 ikaba imaze gusimburiza abamotari batiri inshuro zirenga miliyoni 20.

Spiro ifite moto z'amashanyarazi zirenga ibihumbi 30 mu bihugu bya Afurika ikoreramo. Ifite batiri zirenga ibihumbi 40 ziri gufasha mu kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere, igatanga umuriro ubarirwa muri megawatt 100.

Iki kigo gishimira abakiliya bacyo ku buryo bihanganye ndetse no kuba basangiye n'Abanyarwanda gahunda yo kwimakaza ubwikorezi butangiza, inasezeranya ko itazahwema gutanga serivisi nziza ndetse n'ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Spiro ifite moto zirenga ibihumbi 30 mu muhanda

Moto za Spiro zifite umwihariko wo gufasha uzikoresha kunguka kurusha iza lisansi

Spiro yatangiye gutanga moto yemereye Abanyarwanda ku giciro gito

Mbere yo guhabwa moto harebwa niba iri gukora neza

Moto za Spiro ziri mu biri gufasha u Rwanda kubaganya imyuka yanduza ikirere

Abatumije moto za Spiro ku giciro gito batangiye kuzihabwa

Spiro imaze gutanga moto z’amashanyarazi zirenga 35000 mu Rwanda

Izi moto Spiro iri kuzitangira ibihumbi 750 Frw

Akanyamuneza ni kose ku bari baratumye Spiro mu 2024. Ubu batangiye kuzihabwa

Spiro yashyizeho abakozi batandukanye bari gufasha abatumije moto kuzibona


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yatangiye-gutanga-moto-z-amashanyarazi-yemereye-abanyarwanda-ku-giciro

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *