Abakozi ba Serena Hotel bunamiye abazize Jenoside, hanengwa ababyeyi bakibiba amacakubiri – #rwanda #RwOT

Written by

in

Abo bakozi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira Abatutsi basaga ibihumbi 250 baharuhukiye bishwe muri Jenoside.

Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Munyantwali Alphonse, yabasobanuriye amateka ya Jenoside, uko yahemberewe n'ingengabitekerezo y'amacakubiri, gusa asobanura ko u Rwanda rushya rutanga icyizere.

Ati 'Ahari umwijima ubuyobozi bwahashyize urumuri, ahari urwango hashyirwa urukundo, kugarura umutekano w'Abanyarwanda n'icyizere cyabo, gucyura impunzi, gukura ubwoko mu ndangamuntu no guha Umunyarwanda agaciro. Kuri ubu nta muntu ukijya hanze ngo agire ipfunwe ryo kuvuga ko ari umunyarwanda.'

Yerekanye uburyo u Rwanda rumaze kugera ahantu hashimishije nubwo urugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu rugihari ariko akerekana uburyo Abanyarwanda.'

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yaragaje ko u Rwanda rwimitse urumuri rw'icyizere no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aboneraho no kunenga ababyeyi bakiyibiba mu bana babo.

Ati 'Turasaba abantu gutanga amakuru y'abacu bishwe batarashyingurwa mu cyubahiro aho bari kugira ngo bashyingurwe.'

Umuyobozi ushinzwe Abakozi ba Serena Hotel, Eric Mugesera, yavuze ko ntako bisa guhuza urubyiruko rukorera muri Serena Hotel ya Kigali n'iya Gisenyi kugira ko rwige amateka kuko usanga hari nk'ababa bahageze bwa mbere.

Ati 'Iyo bamaze kwiga amateka, bafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakarwanya n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hirya no hino hari abagihari ariko urubyiruko nk'uru rukoresha imbuga nkoranyambaga biraborohera kwerekana ko icyiza gitsinda ikibi.'

Yavuze ko abakozi bakwiye kuba urumuri rumurikira abandi cyane muri iyi minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asobanura ko kuba urumuri ari ukurwanya ingengabitekerezo ikomeje kugaragara.

Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda, Frankline Nyakundi, yavuze ko yatangajwe cyane n'aho u Rwanda rugeze nyuma yo kwikura mu mateka akomeye y'akababaro n'amahano yarugwiriye ariko rukaba rugeze ku iterambere rishingiye ku bumwe, kwihangana no kwizera ejo hazaza.

Ati 'Dukomeze gufatanya twubake Isi irangwa n'ubumwe dutsinda amacakubiri, aho impuhwe zisimbura urwango, kandi aho buri buzima bwose bwubahirizwa, bukarindwa, kandi bukibukwa.'

Mu minsi 100 u Rwanda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Serena Hotel yifatanya n'Abanyarwanda muri ibi bikorwa byose, aho inaremera abayirokotse kuko mbere y'uko ukwezi kwa Kamena kurangira izagabira inka imiryango icumi y'Abarokotse Jenoside.

Abakozi ba Serena Hotel bafashe umunota wo kuzirikana abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abakozi ba Serena Hotel basabwe gutanga umusanzu mu kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside ndetse n’abayipfobya

Abayobozi n'abakozi ba Serena Hotel iya Kigali na Gisenyi bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

Bamwe mu bayobozi muri Serena Hotel bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakozi ba Serena Hotel bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Munyanshoza Dieudonne ni we watanze ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo

Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi ba Serena Hotel, Eric Mugesera ari gushyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

Mukamakombe Charlotte warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari gutanga ubuhamya

Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda ari gushyira indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda, Frankline Nyakundi na Munyentwali Alphonse bari gucana urumuri rw’icyizere

Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Munyantwali Alphonse yabasobanuriye abakozi ba Serena Hotel amateka kuva mu itegurwa rya Jenoside kugeza ishyizwe mu bikorwa

Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda, Frankline Nyakundi atanga ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cy’abashyitsi

Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda, Frankline Nyakundi yavuze ko bazakomeza kugendana n'Abanyarwanda muri uru rugendo rwo kwiyubaka

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yagaragaje ko u Rwanda rwimitse urumuri rw'icyizere no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yunamira abazize Jenosode yakorewe Abatutsi mu 1994

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Serge Rwigamba yagaragaje ko ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside bukwiye kwigirwaho n’ibindi bihugu

Amafoto: Kasiro Claude


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-serena-hotel-bunamiye-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-hanengwa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *