Bapimaga umuntu urengeje 1,65m z'uburebure akicwa -Ubuhamya bwa Mbabazi warokotse ubwicanyi i Ngororero mu 1991 – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mbabazi Norbert warokotse ubwicanyi i Ngororero mu 1991, ubwo yahanyuranaga n'ababyeyi be bagiye gusura mushiki we wigaga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Rambura bavuye i Butare, ni umutangabuhamya.

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), Koleji ya Huye ryahoze ryitwa ESO Butare, yasangije abari bitabiriye uko yarokotse ubwicanyi bw'i Ngororero mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1991.

Mbabazi yavuze ko mu 1991 yajyanye n'ababyeyi be i Ngororero gusura mushiki we wigaga i Rambura, banyura mu muhanda wa Muhanga-Ngororero-Mukamira wari ukiri igitaka.

Mu nzira bagenda, ngo bageze mu Karere ka Ngororero, bahasanga bariyeri iriho abicanyi bari gutangira abantu bakabica babahora ko ari Abatutsi.

Ati ''Twari mu modoka yacu, tugeze mu nzira, dusanga bahagaritse imodoka ya bisi basohoye abantu bose. Bafataga abantu bakabapima ku giti cya metero 1,65 maze ugisumba agashyirwa ku ruhande ngo yicwe kuko yafatwaga nk'umututsi, naho uwo gisumba akarokoka.''

Yakomeje avuga ko n'ubwo yari kumwe n'ababyeyi n'abandi bo mu muryango we barebare, babashije kurokoka kuko abicanyi barangariye bisi yari imbere iri gukurwamo abantu, bo kuko bari mu modoka yabo bwite, babategeka kugenda ngo kuko bafunze umuhanda.

Ati ''Niba mu 1991 abantu baricwaga bazira uko baremwe, wavuga ko baziraga iki kindi?''

Umwarimu w'amateka muri Kaminuza, Dr. Nkaka Rafael, yagaragaje ko gahunda yo kwandika amoko mu ndangamuntu iri mu byatije umurindi Jenoside, kuko yatumaga n'umuntu utakuzi akumenya akakwica.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yibukije abanyeshuri ba RP, Koleji ya Huye, ko kwibukira ahahoze ari Ishuri rya Gisirikare rya ESO Butare, bigomba kujyana no kwamagana abakoze Jenoside, akomoza ku witwa Gakwerere wari mu nyeshyamba za FDLR, ubu wagaruwe mu Rwanda aho yasize ahekuye.

Mbabazi Norbert warokotse ubwicanyi i Ngororero mu 1991

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abiga mu Karere ka Huye guhinyuza ababaga muri ESO muri Jenoside barimo na Jenerali Gakwerere uri mu bari abayobozi ba FDLR uherutse kuzanwa mu Rwanda

Impuguke mu mateka, Dr. Nkaka Raphael, yagaragaje ko indangamuntu zabagamo ubwoko nka kimwe mu byatije umurindi iyicwa ry’Abatutsi muri Jenoside

Umuyobozi Mukuru wa RP Koleji ya Huye, Col Dr Twabagira Barnabé, yasabye abiga muri iri shuri kurushaho kunga ubumwe bubaka u Rwanda

Col. Dr. Twabagira Barnabé (uri imbere ibumoso) yagaye Abajenosideri bahombeje igihugu bafata ishuri rya tekiniki nka Murambi bakaryiciramo abantu rikarinda kuba urwibutso

Abiga muri RP Koleji ya Huye, basabwe gutanga imbaraga zabo zose mu kubaka u Rwanda rwiza binyuze mu myuga itandukanye biga

Abahagariye abandi muri RP Koleji ya Huye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bababazwa n’ibyahabereye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bapimaga-umuntu-urengeje-1-65m-z-uburebure-akicwa-ubuhamya-bwa-mbabazi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *