Abofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 barangirije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama – #rwanda #RwOT

Written by

in

Abo basirikare bari bamaze umwaka biga barimo Abanyarwanda 82 bo mu Ngabo z'u Rwanda, Polisi y'Igihugu n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe igorora (RCS), na ho abanyamahanga ni 26.

Mu bihugu byitabiriye iki cyiciro cya 13 harimo 19 byo muri Afurika, ndetse na Jordanie.

Abo bofisiye bamaze ibyumweru 47 bahugurwa, aho bagize umwanya wo kwiga ku bibazo by'umutekano hirya no hino ku Isi, basesengura ingaruka bigira kuri politiki y'ibihugu n'imibanire n'amahanga n'ibindi.

Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yasobanuye ko bahawe amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y'akazi kabo ko mu biro n'andi.

Ati 'Aya masomo ntabwo yazamuye ubumenyi mu gusesengura amakuru n'imiyoborere gusa ku basirikare bacu, ahubwo yanabashyizemo umutima wo gukora kinyamwuga no kugira imitekerereze ya ngombwa muri iki gihe cy'ikoranabuhanga.'

Yakomeje ati 'Turabasaba gukomeza gukora neza, kugira umuhate no kuba inyangamugayo mu nshingano muzajyamo ahazaza. Reka ubunararibonye n'ubumenyi mwakuye muri aya masomo bizabayobore mu gutanga umusanzu ku gushakira ibihugu byacu n'Isi muri rusange amahoro n'umutekano.'

Muri abo basirikare barangije amasomo, 73 bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n'umutekano (Masters of Arts in security studies) itangwa na Kaminuza y'u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof. Muganga Didas Kayihura, yashimangiye ko umutekano ari urutirigongo rw'iterambere rirambye, asaba abarangije amasomo yabo kugira uruhare mu gukemura imbogamizi zishobora gukoma mu nkokora umutekano n'iterambere.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ibihe Isi igezemo bisaba kugira abayobozi beza babasha guhangana n'ibibazo ibihugu bihura na byo umunsi ku wundi ari na yo mpamvu hagiyeho Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Yasabye abarangije amasomo yabo gukomeza kurangwa n'indangagaciro n'imikorere myiza ikwiye kubaranga.

Ati 'Ibi ntabwo ari intambwe nziza ku giti cyanyu gusa ahubwo ni igishoro gikomeye mu by'umutekano ku bihugu byacu…nk'uko mugiye kujya mu nshingano, muzahore muzirikana ko ubuyobozi budashingiye gusa ku gutegeka ahubwo ni ugutanga serivisi ku gihugu cyawe n'abagituye.'

Yongeyeho ati 'Bisaba umurava, gukorera hamwe no kwiyemeza gukorera igihugu, ibyemezo byanyu bizahindura ibisirikare by'ibihugu byacu, umugabane wa Afurika n'Isi muri rusange.'

Muri ibi birori kandi hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu gihe cy'amasomo aho Col Dr. Dan Gatsinzi wo muri RDF yahembwe nk'uwahize abandi.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ibihe Isi igezemo bisaba kugira abayobozi beza babasha guhangana n'ibibazo ibihugu bihura na byo

Abofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 barangirije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ibihe Isi igezemo bisaba kugira abayobozi beza babasha guhangana n'ibibazo ibihugu bihura na byo

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Pacifique Kayigamba Kabanda (ibumoso) na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, bari bitabiriye uyu muhango

Mu basoje ayo masomo 73 bahawe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Muganga yasabye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

Col Dr. Dan Gatsinzi wahize abandi mu masomo yashimiwe

Minisitiri w’Intebe ashimira Col. Dr. Dan Gatsinzi wahize abandi

Mu basoje amasomo harimo n’abanyamahanga 26

Ubwo abarangije amasomo yabo bahabwaga impamyabushobozi

Abanyarwanda 82 bari mu barangije amasomo muri iki cyiciro cya 13

Ibihugu bigera kuri 20 ni byo byari bifitemo abanyeshuri

Ingabo z’u Rwanda mu karasisi karyoheye amaso

Aba basirikare bakoze n’akarasisi

Ubwo abayobozi batandukanye basuraga ibice bitandukanye bigize iri shuri

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yari mu bitabiriye

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye

Urugwiro rwari rwose ku basirikare bakuru

Abo mu miryango yabo bitabiriye

Abasirikare bari bazanye n’abana babo

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragarije aba basirikare ko ibihugu byabo bibitezeho umusanzu mu kubungabunga amahoro, umutekano n’iterambere

Amafoto: Kwizera Herve


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-bakuru-108-bo-mu-bihugu-20-barangirije-amasomo-mu-ishuri-rikuru-rya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *