Merino afashije Espagne gukatisha itike ya ½ cy’Igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yakatishije itike ya ½ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bubiligi ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ wabereye i Los Angeles, aho Mikel Merino yongeye gutsinda igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma.

Espagne yatangiye umukino isatira cyane, maze ku munota wa 30 ifungura amazamu ibifashijwemo na Fabián Ruiz wari ukurikiye umupira wari umaze gukurwamo n’umuzamu Thibaut Courtois nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye rya Dani Olmo.

U Bubiligi ntibwacitse intege, kuko ku munota wa 41 w’igice cya mbere nubundi, Charles De Ketelaere yatsinze igitego cyo kwishyura n’umutwe ku mupira wahinduwe neza mu rubuga rw’amahina na Timothy Castagne. Icyo gitego ni na cyo cya mbere Espagne yari yinjijwe muri iri rushanwa.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gusatirana, ariko umukino wahindutse cyane ku munota wa 71 ubwo Courtois yavaga mu kibuga kubera imvune, agasimburwa na Senne Lammens wa Manchester United.

Ubwo byasaga n’aho amakipe agiye kujya mu minota y’inyongera, Mikel Merino yongeye kwerekana ubuhanga bwe. Ku munota wa 88, Lammens yananiwe gufata neza ishoti rikomeye rya Pau Cubarsí, umupira usanga Merino awushyira mu rushundura, atsinda igitego cyahesheje Espagne intsinzi ya 2-1.

Uyu mukinnyi wa Arsenal yari aherutse no gutsindira Espagne igitego cyo ku munota wa 91 mu mukino wa ⅛ cy’irangiza bahuyemo na Portugal, bituma yongera kuba umukinnyi w’ingenzi mu rugendo rw’iyi kipe.

Nyuma yo gukuramo u Bubiligi, Espagne izahura n’u Bufaransa muri ½ cy’irangiza, mu mukino uteganyijwe ku wa 14 Nyakanga 2026 i Dallas, aho amakipe yombi azaharanira itike y’umukino wa nyuma.

Wari umukino utoroshye

Merino yaheje intsinzi Spain

Spain yageze muri 1/2

Source : http://isimbi.rw/merino-afashije-espagne-gukatisha-itike-ya-%C2%BD-cy-igikombe-cy-isi.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *