Kigali Convention Centre yasinye amasezerano yo gutera inkunga imiryango itatu itari iya Leta ikorera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Gusinya ayo masezerano byabereye i Kigali ku itariki 13 Nyakanga 2026, ndetse ni kimwe mu bikorwa biri mu murongo wa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre wo kwizihiza imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda.

Ibyo bikorwa byabimburiwe no gutera ibiti 10 by'imbuto mu busitani bwaho bishushanya iyo myaka imaze mu kwera imbuto ndetse no gusinya ayo masezerano ariko bizamara iki cyumweru cyose hakorwa ibindi bitandukanye.

Ayo masezerano yayagiranye n'imiryango Avega Agahozo, SOS Children's Village Rwanda hamwe na Hope Shines Rwanda. Kuri SOS ayo masezerano ajyanye no gutera inkunga uburezi binyuze mu kwishyurira abana irera ishuri no kubashyirira internet mu mashuri n'ibindi.

Kuri Avega ibafasha kwita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kubaha ubuvuzi no kubaremera amacumbi.

Ni mu gihe kuri Hope Shines ho Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre iyifasha kubona imashini n'ibikoresho bikenewe mu mishinga yo kwita ku rubyiruko uwo muryango usanzwe ukora.

Ayo masezerano ariko, asinywa buri mwaka bitewe n'ibikenewe kandi buri muryango watangajwe ko uzaterwa inkunga na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre mu bihe bitandukanye gusa Avega Agahozo bo batangiranye mu 2016.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre, Uwase Nice yavuze ko gutera inkunga iyo miryango biri mu murongo w'ibikorwa byo kwita ku muryango mugari basanzwe bakora no mu zindi ngeri zirimo uburezi no gusuzumisha abantu indwara zitandura no kwita ku rubyiruko.

By'umwihariko mu burezi, Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre ifasha abanyeshuri biga iby'amahoteli n'ubukerarugendo kubaha imenyerezamwuga rigamije kuzamura urwego rwabo no kurwongerera ubushobozi nk'uko Leta ibyifuza.

Ati 'Ni umwuga twifuza ko wakorwa mu buryo buhamye kuko biri no mu cyerekezo cy'Igihugu. Biteganyijwe ko amafaranga ava mu kwakira inama n'ibindi bikorwa (MICE) mu 2028 azaba ageze kuri miliyoni 224$ azajya ava muri ibyo bikorwa azaba yinjira mu musaruro mbumbe w'igihugu. Ibyo rero ntibidusaba gusa inyubako ahubwo biradusaba n'abantu babikora babyumva.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Avega Agahozo, Kalisa Etienne yabwiye IGIHE ko Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yababereye inkingi mwikorezi mu gufasha abanyamuryango bayo hashingiwe ku bikenewe.

Ati 'Icyiza ni uko badutega amatwi bakumva ibyo dukeneye ku buryo byafashije cyane abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kubasha guhangana n'ingaruka zabyo. Si abaterankunga ahubwo ni abafatanyabikorwa. Ubu badufashije kubakira no gusanira abanyamuryango bacu hamwe no kwita ku babyeyi b'intwaza.'

Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre mu myaka 10 imaze igaragaza ko buri mwaka igira gahunda y'ibikorwa byo kwita ku muryango mugari.

Kugeza ubu imaze guha akazi abantu 10.000 muri iyo myaka bagiye bakorana ndetse n'abandi 2.000 bahakora mu buryo buhoraho.

Amasezerano hagati ya Radisson Blu Hotel & Kigali Convetion Centre na SOS Children’s Village Rwanda asinywa buri mwaka

Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yasinye amasezerano yo gutera inkunga imiryango itatu itari iya Leta ikorera mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Hope Shines Rwanda, Philippe Mulari ubwo yari amaze gusinya amasezerano na Radisson Blu Hotel & Kigali Convetion Centre.jpg

Umuyobozi ushinzwe ubufatanye no guterwa inkunga muri SOS Children’s Village Rwanda, Alice Malaika Neumann ubwo yari amaze gusinya amaserano na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Avega Agahozo, Kalisa Etienne ubwo yari amaze gusinya amasezerano na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Avega Agahozo, Kalisa Etienne yavuze ko Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yababereye inkingi mwikorezi

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Beranard yifatanyije na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre kwizihiza imyaka 10

Ubuyobozi bwa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre n’ubw’imiryango itatu batera inkunga bishimiye imikoranire bafitanye

Gutera ibiti biri mu bikorwa Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre iri gukora ku kwizihiza imyaka 10 imaze


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-convention-centre-yasinye-amasezerano-yo-gutera-inkunga-imiryango-itatu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *