Ashton Hall yahaye Kagarara imodoka na miliyoni 7 Frw (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibyo byabaye ubwo Ashton Hall, Indian Ashton Hall na Ashton Small uzwi nka Kagarara bazengurukaga ibice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Nyakanga 2026, mu bikorwa bya Ashton Hall byo kuzenguruka Afurika.

Ni ibikorwa bakoze guhera mu gitondo cyo ku wa 10 Nyakanga 2026 aho uyu Munyamerika na Kagarara wahawe izina rya 'Ashton Small' na Indian Ashton basuye BK Arena bakinana n'abo bahasanze umukino wa Basketball.

Aho kandi ni ho bahuriye na Iradukunda Wilson wamamaye nka Rutambi ku mbuga nkoranyambaga, watanze ikizamini cyo guhangana na we, bagakurura moto ebyiri ziri kugenda ibyo Ashton Hall yashoboye ariko Indian Ashton Hall biramunanira.

Ni mu gihe Ashton Small (Kagarara) yatsinze Rutambi mu gukora 'pompage' yongera gushimangira ko ari umwami w'iyi siporo.

Bavuye BK Arena bakomereza muri Stade Amahoro, bahava bajya muri Zaria Court, aho bahuriye na Mudahigwa Emmanuel uzwi ku izina rya 'Fils' kuri ubu wiyise 'Ashton Big'.

Bahavuye berekeza muri Kigali Universe ari na ho batunguriye Kagarara bamuha imodoka na cheque ya 5000$.

Ni ibintu byatunguye Ashton Small (Kagarara) cyane ndetse agaragaza amarangamutima.

Ahantu hose Ashton Hall yagiye yajyanye na Ashton Hall (Kagarara) dore ko ubwo yageraga i Kigali yavuze ko Ashton Small ari we watume amenya u Rwanda.

Ati 'Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.'

Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z'Abanyarwanda bafite ubumuga.

Kuva icyo gihe, izina rya Ashton Small ryatangiye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu abarirwa mu Banyarwanda bafite umubare munini w'abamukurikira kuri Instagram kuko barenze ibihumbi 300.

Kwamamara kwe kwihuse bitewe ahanini n'urugendo amaze iminsi akorana na Ashton Hall, Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaza imyitozo ikomeye akora, by'umwihariko iyo kwiruka.

Ashton Hall aherutse gutangaza ko yiyemeje gufasha Ashton Small kugera nibura ku bamukurikira miliyoni kuri Instagram, ndetse no kumushyigikira mu bindi bikorwa bitandukanye.

Mu rugendo rwabo ruzenguruka Afurika, u Rwanda rubaye igihugu gikurikiye Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin bagezemo.

Kagarara yahawe imodoka yo mu bwoko bwa KIA

Ashton Hall na Ashton Small bari kuzenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

Ashton Hall yashimye umuhati wa Kagarara wo guharanira kugera ku nzozi ze

Abantu benshi bakiranye urugwiro Ashton Hall na Ashton Small (Kagarara)

Ashton Hall yahaye Kagarara imodoka

Kagarara yashimye Ashton Hall wamuhaye imodoka

Ashton Hall na Ashton Small bari kuzengurukana ibihugu bya Afurika

Ashton Hall yahuye na Fils wiyise Ashton Big

Ashton Hall na Kagarara beretswe urukundo n’Abanyakigali

Ashton Hall yakiriye Ashton Big baraganira

Ashton Hall na Kagarara babaye inshuti zikomeye

Ubwo Ashton Hall, Ashton Small na Indian Ashton Hall bageraga muri Stade Amahoro

Ashton Hall yakuruye moto zigenda azirusha ingufu

Ashton Hall yatunguwe n’uburyo Rutambi yubatse umubiri

Kagarara yahize Rutambi mu gukora ‘pompage’

Ashton Hall yaryohewe na Basketball muri BK Arena

Ashton Hall yakiniye Basketball muri BK Arena

Kagarara yakiriwe muri BK Arena agaragaza ubushobozi bwe

Ashton Hall na Indian Ashton Hall bageze muri BK Arena

Ashton Hall yahawe ikaze muri BK Arena

Amafoto: Cyubahiro Key na Nzayisingiza Fidèle


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ashton-hall-yahaye-ashton-small-imodoka-na-miliyoni-7-frw-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *