Hakozwe igerageza ry’amatora azaba bwa mbere ahujwe ya Perezida n’Abadepite #rwanda #RwOT

Written by

in

Iri gerageza ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko iki gikorwa cy’igerageza ry’amatora ahujwe gifasha kumenya neza umwanya bifata mu gutora kabiri (2), (Perezida wa Reubulika n’abadepite).

Nanone kandi iki gikorwa cy’igerageza, kigamije kumenya umwanya wo kubarura amajwi mu cyumba cy’itora, no kureba ibikenewe byose byazafasha kugirango amatora azagende neza.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, azaba mu mpeshyi y’uyu mwaka tariki 15 Nyakanga 2024, akazaba abaye ku nshuro ya mbere ahujwe.

UKWEZI.RW

Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hakozwe-igerageza-ry-amatora-azaba-bwa-mbere-ahujwe-ya-Perezida-n-Abadepite

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *