Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo ryatumye abagenda mu mihanda itarimo kaburimbo bacika ururondogoro – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Kuri uyu Gatatu tariki 17 Mata 2024, Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo rigira riti 'Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda.

Ibyo bireba:

. Umuntu ku giti cye;

. Abafite ibikorwa by'ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri 'chantier', ibirombe n'ahandi;

Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.'

Bongeyeho ati' Imodoka zitwaye ibitaka cyangwa ibindi bishobora kwanduza umuhanda, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikirinda ko bimeneka mu muhanda.

N.B: Abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.'

Nyuma yiri tangazo, abagenda mu mihanda itarimo kaburimbo, bakomeje kwibaza uko bazajya babyitaramo bava muri iyo mihanda binjira muri Kaburimbo kuko baba banduye kubera ibyondo.

Source : https://yegob.rw/umujyi-wa-kigali-washyize-hanze-itangazo-ryatumye-abagenda-mu-mihanda-itarimo-kaburimbo-bacika-ururondogoro/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *