“Njyewe ndi muzima” Imbamutima za Hakizimana Silas washyinguwe ku wa Mbere maze bukeye ku wa Kabiri agaragara mu ruhame – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Hakizimana Silas wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bwerankore akomeje kuvugisha benshi nyuma yuko kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gicurasi 2024 yagaragaye mu ruhame, kandi ku wa Mbere hari habaye umuhango wo kumushyigura bazi ko yapfuye.

Silas yabuze kwa Gatatu w'icyumweru gishize, ubwo yari yagiye gushaka amaronko maze kubera imvura yaguye ku wa Kane, abo mu muryango we bagejejweho amakuru avuga ko yahitanwe n'imyuzure yatewe niyo mvura.

Ku Cyumweru bumvise ko umurambo wa Hakizimana wabonetse ku bitaro bya Nyanza, ku wa Mbere bajya kumuzana baranamushyingura.

Bukeye bwaho abaturage batunguwe no kubona Silas agenda kandi ari muzima, bamubwiye ko yashyinguwe nawe aratungurwa.

“Nari namushyinguye none dore ndamubonye, seka ndore ra?” 😂😂😂😂😂❤️ pic.twitter.com/YxLwyTG6ru

— BIRABONEYE T. VICKY (@BiraboneyeVicky) May 8, 2024

Source : https://yegob.rw/njyewe-ndi-muzima-imbamutima-za-hakizimana-silas-washyinguwe-ku-wa-mbere-maze-bukeye-ku-wa-kabiri-agaragara-mu-ruhame-videwo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *