Jojea Kwizera yeretswe urukundo rudasanzwe, Amavubi yakirwa nk’Abami i Kanombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Byari ibyishimo bidasanzwe mu ijoro ryakeye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ubwo abakunzi b’ikipe y’igihugu bari bagiye kuyakira nyuma yo gutsinda Lesotho 1-0 mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Tariki ya 6 Kamena 2024 Amavubi yatsindiwe na Benin muri Côte d’Ivoire 1-0, yahise afata indege yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yagombaga gukinira na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024 mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Abasore b’u Rwanda barangije akazi ku munota wa 45 ubwo Kwizera Jojea yatsindiraga Amavubi, akaba ari nacyo gitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi maze Amavubi yisubiza umwanya wa mbere.

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2024 saa 20h50′ ni bwo itsinda ryose ryari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi ryageze i Kigali.

Basanze biteguwe cyane aho ku kibuga cy’Indege bakiriwe n’abarimo Munyatwali Alphonse, perezida wa FERWAFA.

Hari kandi abafana benshi bari baje gushimira aba basore akazi bakoreye i Mahanga, by’umwihariko Kwizera Jojea watsinze igitego wabonaga badashaka kumurekura.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yari yaje kwakira Amavubi

Mutsinzi Ange yakiriwe neza

Nshuti Innocent

Umunyezamu Ntwali Fiacre wakoze akazi gakomeye

Umunyezamu Maxime Wenssens ukina mu Bubiligi

Hakim Sahabo umwe mu bakinnyi b’Amavubi bafite igikundiro

Jojea Kwizera yeretswe urukundo rudasanzwe

Ntibashakaga kumurekura

Samuel Gueulette umwe mu bakinnyi batanga icyizere

Umutoza yeretswe urukundo na we

Djihad Bizimana yageze i Kanombe n’akamwenyu mu maso

Nka kapiteni yagombaga kwakirwa muri ubu buryo

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jojea-kwizera-yeretswe-urukundo-rudasanzwe-amavubi-yakirwa-nk-abami-i-kanombe-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *