Mu mafoto 50: Ibakwe n'ubuhanga by'aba-ofisiye bashya binjiye muri RCS – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu busanzwe bahugurirwaga mu Ishuri rya Polisi rya Gishari ryo mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, cyangwa mu Ishuri rya gisirikare ry'i Gako, Rwanda Military Academy.

Ibi birori byabaye ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, byitabiriwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, wanakiriye indahiro z'aba bofisiye bato bashya.

Byari byitabiriwe kandi na Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

Aba bofisiye bato 166, basoje amasomo yabo, barimo ab'igitsinagore 27, bakaba bari bamaze amezi 15 bahabwa amahugurwa.

Muri aba , 66 bari basanzwe mu kazi, abandi 100 bakaba baraturutse mu buzima busanzwe. Harimo 10 bagiye gukorera amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, Rwanda Military Academy.

Mu gihe aba bofisiye bamaze bahugurwa, bahawe ubumenyi mu micungire y'amagororero y'igihugu n'iy'abagororwa, ubumenyi mu bijyanye n'umutekano, ubumenyi mu bijyanye no kuyobora abandi no kuba abanyamwuga kandi bakarangwa n'ikinyabupfura.

Bakoze imyitozo ibafasha gusobanukirwa neza ibyo bize mu ishuri n'uko bishyirwa mu bikorwa, n'indi ituma bagira umubiri uzira umuze ndetse banahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga.

Reba amafoto yaranze uyu muhango

Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari asesekaye ahari hagiye kubera ibi birori

Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire, yashimiye abafatanyabikorwa bose ba RCS

Uwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ni rumwe mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda

Ubwo uwari umuyobozi akarasisi yajugunyaga inkota mu bicu

Ubwo abacungagereza bamurikaga ibirango by’Igihugu cy’u Rwanda

Nyuma yo guhumuza kw’ibirori habayeho gucinya akadiho

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye

Mu bahawe ipeti, harimo abofisiye bato b’igitsinagore 27

Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, na we yari yitabiriye

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yari ahari

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahanuye aba bofisiye bashya abasaba kuba abanyamwuga mu mirimo yabo

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, asobanurirwa amasibo na Supt Gerard Munyangeyo wari uyoboye akarasisi

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, akihagera hahise haririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, afata ifoto y’urwibutso n’itsinda rimwe ry’abahawe ipeti

Kirabo Alice wabaye uwa gatatu, yahembwe

Byari akanyamuneza ku masura y’abari aho bose

Iyi ni isibo yari iherekeje ba ofisiye bato bahawe ipeti

Iyi foto yafashwe ubwo aba bofisiye bato bari bamaze kurahirira kuzuzuza neza inshingano zabo

Imwe mu masibo ane yari agizwe n’abofisiye bato bashya bahawe ipeti rya AIP

Imihagararire yabo nta kindi yerekana uretse ubunyamwuga

Iki ni ikibuga cyo mu Ishuri ry'amahugurwa ry'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, riherereye i Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba cyakorewemo akarasisi

Iki gikorwa ni ubwa mbere kibaye, abanyeshuri bahuguriwe mu ishuri ry’amahugurwa rya RCS

Iki ni igisobanuro cy’ibyishimo

Hahembwe batatu bitwaye neza muri aya mahugurwa

Guverinoma y’u Rwanda yasezeranyije ko muri iki kigo hazakomeza gutangirwa amahugurwa kandi n’umubare w’abayahabwa ukiyongera

Bamwe mu bofisiye bakuru b’Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, bari baje kwifatanya n’abandi

Bamwe mu bacungagereza bihera ijisho uko bagenzi babo bakora akarasisi

Akarasisi kari kayobowe na Supt Gerard Munyangeyo

Akarasisi kakozwe n’amasibo atandatu arimo abiri yari aherekeje abofisiye bahawe ipeti rya AIP

Aha Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari ari gusobanurirwa aya masibo y’abofisiye bato bashya

Abofisiye bato barahiriye kuzuza neza inshingano zabo

Abo mu nzego z’umutekano ni uku babigenza iyo haririmbwa indirimbo y’ubahiriza Igihugu

Abofisiye bato barahiriye kuzuza neza inshingano bahabwa n’igihugu

Abayobozi mu nzego zinyuranye z’umutekano mu Rwanda bari babukereye muri ibi birori

Ababyeyi bari batindiwe no guhumuza kw’ibirori kugira ngo bagaragarize abana babo urukundo

Aba ni bamwe mu bacungagereza ubwo bari baje kwifatanya na bagenzi babo

Aba bofisiye bato bahawe ipeti rya 'Assistant Inspector of Prison- AIP’

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, afata ifoto y’urwibutso n’itsinda rimwe ry’abahawe ipeti

Amafoto: Kwizera Hervé


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-50-ibakwe-n-ubuhanga-by-aba-ofisiye-bashya-binjiye-muri-rcs

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *