Rayon Sports yumvise ikifuzo cya Robertinho none yahamagaje rutahizamu ugiye gusesekara i Kanombe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Rutahizamu w'umunya Cameroun, witwa Aziz Bassane Koulagna yahagurutse iwabo aje mu Rwanda aho biteganyijwe ko aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

Biteganyijwe ko Aziz Bassane Koulagna aragera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Kanama 2024, saa 21h30.

Uyu rutahizamu uca ku mpande afite imyaka 22, akaba aje gusinyira Rayon Sports nyuma y'iminsi mike umutoza Robertinho utoza Gikundiro, yari yavuze ko akeneye abataha izamu kuko ngo abo afite ntababonamo ikizere.

 

Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yumvise-ikifuzo-cya-robertinho-none-yahamagaje-rutahizamu-ugiye-gusesekara-i-kanombe-amafoto/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *