Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko ubu impera z’icyumweru amaso n’amasengesho byose byerekeje muri Mali aho Amavubi afite umukino n’iki gihugu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Uyu munsi saa 21h00′, u Rwanda rurakina na Mali umukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027, ni umukino uri bubere muri Mali, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2026 muri Stade.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ubu amasengesho yerekeje muri Mali.
Ati “Izi mpera z’icyumweru, amaso n’amasengesho tuyerekeje muri Mali. Abasore b’Amavubi bari mu butumwa bushobora kugeza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 22! Ibaze nawe, hari benshi babyumva mu makuru!'
Kugeza ubu u Rwanda ni rwo ruyoboye itsinda n’amanota atandatu inganya na Mali, mu gihe yatsinda yaba arimo gukandagiza ikirenge kimwe muri iki gikombe cya Afurika.
Iyi weekend amaso n’amasengesho tuyerekeje muri Mali 🇲🇱. Abasore b’Amavubi bari mu butumwa bushobora kugeza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 24! Ibaze nawe, hari benshi babyumva mu makuru! 😂
Gusa ntitwibagirwe na Volleyball. Nabonye @TityKayishema yakoze mu nganzo, kuko match iri imbere iraba itoroshye na gato. 🏐
Gutangira weekend kare rero ntibisigana no kubaburira:
– Ku mihanda, guhuhishamo bizakomeza kandi cyane! 😂
– Sophia n’abarumuna be battery zirasharije! 🔋
– Betting yo sinakubwira, irakurwaza umutima! 😂
– Kandi usindira ku muhanda turamucumbikira nta kiguzi.Weekend nziza kuri twese! 🥂
— ACP B Rutikanga (@RNPSpokesperson) November 13, 2026
Source : http://isimbi.rw/acp-rutikanga-yaragije-imana-amavubi.html
Leave a Reply