Perezida Kagame n'umufasha we bakiriwe n'Umwami wa Cambodge #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, n'umufasha we Jeannette Kagame, bakiriwe mu birori by'icyubahiro n'Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, mu Ngoro y'Umwami (Royal Palace) iherereye mu murwa mukuru Phnom Penh, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026.

Uyu muhango wabaye mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro uruzinduko rwa Leta Perezida Kagame ari kugirira muri iki gihugu cyo muri Aziya y'amajyepfo ashyira uburasirazuba, akaba ari uruzinduko rwe rwa mbere  muri Cambodge.

Mu muhango wo kwakira Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Umwami Norodom Sihamoni yabakiriye imbere y'inyubako ya Tevea Vinichhay Throne Hall, ahabereye ibirori biranga kwakira umukuru w'igihugu uri mu ruzinduko rwa Leta.

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n'umwami wa Cambodge

Nyuma y'uyu muhango, Umwami Norodom Sihamoni yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame na Madamu we imbere mu Ngoro y'Umwami.

Uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w'ibihugu byombi, by'umwihariko mu bijyanye na politiki, ubukungu, ishoramari n'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame afite gahunda yo kugirana ibiganiro n'abandi bayobozi bakuru ba Cambodia barimo Perezida wa Sena, Samdech Techo Hun Sen, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary, ndetse na Minisitiri w'Intebe, Hun Manet.

Muri ibyo biganiro harebwa uburyo ibihugu byombi byarushaho kwagura ubufatanye, cyane cyane mu bucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n'ubukerarugendo.

Biteganyijwe kandi ko muri uru ruzinduko hazasinywa amasezerano n'inyandiko z'ubufatanye mu nzego enye z'ingenzi ari zo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n'ubukerarugendo. Ibi biteganyijwe gufasha mu kongera imikoranire y'inzego za Leta n'abikorera b'ibihugu byombi.

 

Source : https://flash.rw/2026/11/13/perezida-kagame-numufasha-we-bakiriwe-numwami-wa-cambodge/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *