Nebo Mountain Choir y’i Kayonza yateguje igitaramo cy’amateka #rwanda #RwOT

Written by

in

Nebo Mountain Choir igiye gukora igitaramo 'Murarindwe Live Concert’, gifite ubutumwa bushingiye ku kurindwa no kwezwa k’umwuka, ubugingo n’umubiri.

Nebo Mountain Choir yavukiye ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Kabarondo, Itorero rya Rutagara, mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko igiye kongera guhura n’abakunzi bayo mu cyumweru cy’ivugabutumwa cyiswe Nebo Gospel Week, kizaba kuva ku wa 17 kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2026.

Muri icyo cyumweru hateganyijwe igitaramo cyihariye cya 'Murarindwe Live Concert’, kizaba ku wa 21 no ku wa 22 Ugushyingo 2026. Nebo Mountain Choir izafatanya na La Source Choir mu kuramya no guhimbaza Imana.

Nebo Mountain Choir yatangiye mu mwaka wa 2004 ari itsinda ry’abanyeshuri bigaga mu mashuri atandukanye, bahuraga mu biruhuko bakaririmbira Imana. Muri icyo gihe, ibikorwa byabo byagarukiraga cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko.

Ariko uko imyaka yagendaga ishira, abanyeshuri barangizaga ibyiciro bitandukanye by’amashuri bakomeje kwiyongera muri iri tsinda, bituma havuka igitekerezo cyo kurenga ku kuba itsinda rihurira mu biruhuko gusa, ahubwo rigahinduka korali ikora umurimo w’Imana mu bihe byose.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo iri tsinda ryahawe uburenganzira n’itorero bwo kuba korali ikora umurimo w’ivugabutumwa mu buryo buhoraho.

Mu mbogamizi zikomeye bahuye na zo harimo ubushobozi buke bw’amafaranga ugereranyije n’intego bari bafite, ndetse n’aho bakoreraga hatari hagutse bihagije ku buryo bashoboraga gushyira mu bikorwa imishinga yabo yose.

Ubuyobozi bwa Nebo Mountain Choir buvuga ko byinshi mu byo bagezeho babitangiye bafite ubumenyi buke, ariko bakagenda babyiga uko urugendo rukomeza, badateshuka ku ntego yo kwamamaza Ubutumwa Bwiza.

Izina 'Murarindwe Live Concert’ rifite ubutumwa bwihariye bushingiye ku Byanditswe Byera, mu 1 Abatesalonike 5:23, aho Pawulo asabira abizera kwezwa rwose, umwuka, ubugingo n’umubiri bikarindwa bitagira umugayo kugeza ku kuza kwa Yesu Kristo.

Uuyobozi bwa Nebo Mountain Choir bwagaragaje ko bahisemo iri zina kugira ngo bibutse abantu ko bidahagije gusaba Imana kubarinda gusa, ahubwo ko bakwiye no kubaho ubuzima bwejejwe.

Bagize bati: 'Ubu ni bwo butumwa nyamukuru: kurindwa, kwezwa, ubugingo, umwuka n’umubiri bitagira umugayo. Si ukurindwa gusa, ariko umuntu atejejwe.'

Ubu butumwa burashishikariza buri wese kwisuzuma, akibaza niba ibyo akora, ibyo atekereza n’imibereho ye muri rusange bihuye n’ubushake bw’Imana.

Nubwo Nebo Mountain Choir ivuga ko intego yayo nyamukuru ari ugutegura ibiterane bigamije ivugabutumwa, muri Nebo Gospel Week yo mu 2026 hateganyijwe n’igikorwa cyihariye kigenewe urubyiruko.

Iki gikorwa kizibanda ku rubyiruko rugeze mu gihe cyo kurambagiza no kurambagizwa, rukaganirizwa ku buryo umukristo wakiriye agakiza ashobora guhitamo uwo bazabana, bakubaka urugo rushingiye ku mahame ya Bibiliya.

Iyi gahunda igaragaza ko ivugabutumwa rya Nebo Mountain Choir ritagarukira ku ndirimbo n’ibiterane gusa, ahubwo ko inifuza gufasha urubyiruko gufata ibyemezo byiza bizagira uruhare mu kubaka ejo hazaza harwo.

Ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko bwifuza ko abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo mu Ntara y’Iburasirazuba babona ibiterane biteguye ku rwego rwo hejuru, birenze ibyo basanzwe bamenyereye.

Ibi babishingira ku cyifuzo cyo kuzamura urwego rw’ibikorwa bya Gospel muri aka gace, kugira ngo abakunzi b’uyu muziki babone amahirwe yo kwitabira ibitaramo byateguwe neza.

Nebo Mountain Choir si nshya mu bikorwa binini by’ivugabutumwa. Mu mwaka wa 2024, yateguye igikorwa cya Nebo Gospel Week cyahuriyemo n’amakorali atandukanye, arimo Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge.

Icyo gikorwa cyasize amateka akomeye mu mibereho y’abaturage, kuko cyabonetsemo abantu basaga 400 bakiriye agakiza, abana barenga 60 biyemeza kuva mu muhanda bagasubira mu miryango no mu mashuri, ndetse n’imiryango yari ifitanye amakimbirane igasubirana.

Hatanzwe kandi ubwisungane mu kwivuza ku miryango 700, ndetse n’ihene 10 zihabwa imiryango itishoboye. Ibi bikorwa bigaragaza ko icyerekezo cya Nebo Mountain Choir kirenze kuririmba, kuko kigamije no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu, haba mu buryo bw’umwuka no mu mibereho isanzwe.

Mu ndirimbo zamenyekanishije iyi korali harimo 'Imirimo Yawe’, 'Nzakomeza Njyende’, 'Ururembo’, 'Umurimo We Uruzuye’, 'Siyoni’ na 'Ubuntu’. Yanakoranye indirimbo 'Uwiteka Ashimwe’ na Jado Sinza.

Mu butumwa yagenewe abakunzi bayo, Nebo Mountain Choir yabasabye gukomeza kwegera Imana, by’umwihariko abatarakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo, ibibutsa ko igihe cyo kumwakira ari iki.

Nebo Mountain Choir igiye gukora igitaramo cy’amateka

Source : http://isimbi.rw/nebo-mountain-choir-y-i-kayonza-yateguje-igitaramo-cy-amateka.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *