Umutoza w’umunyarwanda, Mashami Vincent yanditse amateka muri Dodoma Jiji yo muri Tanzania yo kumara imikino myinshi idatsindwa.
Nk’uko iyi kipe yabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko uyu mutoza w’umunyarwanda abaye umutoza wa mbere muri iyi kipe umaze iminsi irindwi adatsindwa.
Ni nyuma y’uko muri uyu mwaka w’imikino wa 2026-27 yanganyije ubusa ku busa na Coastal Union na JKT, anganya kimwe kuri kimwe na Singida Black Stars. Yatsinze Geita Gold 3-0, Namungo 1-0 na TRA United 1-0.
Nyuma y’umunsi wa 10 wa Shampiyona, Dodoma Jiji iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 16, Simba SC ya mbere ifite 30.
Mashami Vincent yinjiye muri Dodoma Jiji mu mwaka w’imikino wa 2025-26, ubwo yari amaze gutoza imikino itatu gusa, baje gusanga License A ye ya CAF itakijyanye n’igihe binatuma ikipe ye ihanwa icibwa miliyoni 15 z’amashilingi ya Tanzania kuko babifashe nk’aho yatozaga adafite ibyangombwa.
Hari amasomo yagombaga kwiga kugira ngo ibe ijyanye n’igihe (refresher courses) anemererwe gutoza muri Tanzania.
Dodoma Jiji kubera icyizere yari imufitiye, yaramwihanganiye arayafata amakuru anavuga ko ari yo yamwishyuriye, ubu yararangiye ni umutoza mukuru wa Dodoma Jiji ufite ibyangombwa byose.
Source : http://isimbi.rw/mashami-vincent-yanditse-amateka.html
Leave a Reply